Pageviews all the time

Kubera ubwoba Kigali ifitiye General Pasitoro MUPENZI Jean de la Paix, aho kwirukana mu nteko ishingamategeko ingirwadepite BAMPORIKI Edouard wavugiye amateshwa mu ikoraniro muri SERENA, ahubwo FPR ihisemo gukomeza gucamo ibice ADEPR yihanangiriza amatsinda y'abaririmbyi bayo kutongera kuririmbira muri za hoteli zikomeye mu Rwanda/ UDAHEMUKA Eric

Jenerali Mupenzi

Ibibazo biri mu idini ry'abapenekoti bamwe bita abarokore abandi bakabita ADEPR bimaze kuba byinshi cyane ku buryo aho bigeze kubikemura ngo iri dini rigaruke mu murongo bisa n'ibitagishobotse uretse ububasha bw'Imana yonyine. Muri SHIKAMA tumaze kwandika inkuru nyinshi kuri ADEPR tugaragaza ibibazo biriyo ndetse tukanatanga n'umuti ariko nta kigerwaho kubera akaboko ka FPR.

Depite BAMPORIKI Edouard yatumwe na FPR kuvugira mu ikoraniro ryo muri SERENA ibyo abantu bise ubupfu!

Niba abanyarwanda bakurikiranaga neza uko inyandiko hano kuri SHIKAMA twandika zikurikirana byarushaho kumvikana neza. Amakuru SHIKAMA dufite ubu aremeza ko FPR yiyemeje kuryanisha abayoboke ba ADEPR n'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi mu Rwanda.

Impamvu nyamukuru ni uko FPR ifitiye ubwoba bwinshi General Dr. Pasitoro MUPENZI wasengeraga muri ADEPR GIKONDO SEJEMU ubu i Kigali mu gatsiko bakaba bakeka ko ADEPR imuri inyuma bitewe n'uko ari umuntu uzi kubana na bose amahoro.
Aya mayeri ya FPR muri SHIKAMA mu isesengura ryacu turabona ko ariyo FPR yifashishije mu gucamo ibice ADEPR yifashishije igikoresho cyayo Depite BAMPORIKI Edouard. Twibutse ko Edouard yavugiye muri KIGALI SERENA HOTEL ko Imana yari yaramubwiye ko Kizito MIHIGO azamugambanira. Iyi mvugo ikimara kumvikana, abanyarwanda basobanukiwe bibajije impamvu muri ADEPR havugirwa amahomvu nk'ayo!
Korali ya ADEPR Kimihurura/ FARADJA

Hari ariko n'abandi banyarwanda baketse ko BAMPORIKI ashobora kuba atuzuye mu mutwe kuko bishobora kuba n'impamvu yo kumwirukana ku Kimihurura. Nyuma gato, FPR yahise ijya mu matwi y'abategetsi ba ADEPR ibumvisha ko ibyo Bamporiki yavuze bidahesha Imana icyubahiro kandi ko yabivuze kuko igiterane cy'indirimbo cyari cyabereye muri hoteli. Maze basaba ko ADEPR yabuza amakorari yayo kuzongera gukorera ibiterane hanze y'insengero zabo zisanzwe.

Kutumva ibintu kimwe muri ADEPR hagati y'amakorari n'abapasitoro: Intangiriro y'umwiryane FPR igambiriye

Mu kiganiro Pasitoro SIBOMANA Yohani uyobora ADEPR yahaye itangazamakuru i Kigali mu cyumweru gishize yagaragaye nk'uwatamitswe na FPR avuga ko kubuza amakorari yabo gukorera ibiterane by'indirimbo mu mahoteli bihuje n'amahame iri dini rigenderaho. Umuntu akaba yabaza Pasitoro SIBOMANA Yohani impamvu mbere bemereye za korali zabo kujya kuririmbira hanze.

Abaririmbyi bo ariko barabyumva ukundi! Baravuga ko kuririmbira muri za hoteli byatumaga abakizwa biyongera cyane kuko abararikwa babaga ari benshi cyane bityo bamwe muri bo bakaharonkera icyo bo bita agakiza. Uku kumva ibintu mu buryo butandukanye bizatuma iri dini n'ubundi rimeze nk'iridandabirana risubira inyuma kuko abaririmbyi bamwe bashobora kuzacogora mu bubyutse ndetse n'umutungo wa korari zabo ugahungabana cyane ko muri ibyo biterane amatsinda y'abaririmbyi yakuragamo amafaranga menshi cyane.

Ese inyungu FPR ifite mu guca ibice muri ADEPR ni izihe?

Inyungu FPR ifite mu kuryanisha abo muri ADEPR ni uko babusanya ibitekerezo byabo kugera ubwo buri wese yiyubakira umunara w'i BABERI. Nyamara n'ubwo bimeze bityo, niba koko abo muri iryo dini bakunda cyane MUPENZI, ndiyumvisha ko kubatatanya bitababuza gukomeza kumukunda ndetse byanaba ngombwa buri muririmbyi akazahitamo kumukunda ku giti cye!

Nta kintu na kimwe cyagirira abanyarwanda akamaro kizashoboka mu Rwanda FPR igihari! Abanyarwanda bakwiye gufatanyiriza hamwe gushyiraho ubuyobozi bubaha amahoro. FPR nayo ikwiye kumenya ko uko ibuza umuntu gukunda undi ahubwo aribwo amukunda cyane akanamukundisha n'abandi!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355