Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI. MAGAYANE ati: «Cyakora, ari Bihwahwa(Pasteur BIZIMUNGU), ari Rwabujindiri(Général Major Paul KAGAME), umwe muri bombi azaba abaye uwa nyuma na nyuma mu bwoko bwe uzaba ayoboye u Rwanda!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Umutwa, umuhutu cyangwa umututsi ategetse abanyarwanda akaduha amahoro ntatwice ikibazo kiri he?











Mu mateka y'u Rwanda, mu buhanuzi bwose bwahanuwe ku Rwanda, harimo na Bikira Mariya wasuye i Kibeho, kimwe n'abandi batandukanye barimo Runukamishyo, Nyirabiyoro, Meshaki, Serija Nsabagasani, Domitila, Intwarane za Yezu, Mageshi Leon,... MAGAYANE afite umwihariko abarusha ukanaba impamvu yo kumutandukanya nabo.

Muri byinshi bavuze, ni we wenyine wavuze ko hagati ya Pasteur BIZIMUNGU na Paul KAGAME umwe muri bo azaba ari we wa nyuma na nyuma mu bwoko bwe uzaba ategetse u Rwanda kugera ingoma ibihumbi. Hano igihita cyumvikana mu isesengura ni ubwoko. Impamvu humvikanamo ubwoko koko kandi na Magayane akaba yarabihanuye ni uko atavuze undi uzaza yitwa bihwahwa cyangwa rwabujindiri.

Muri iki gika cy'ubuhanuzi bwa Magayane imvugo ye irasobanutse neza

Bihwahwa ni Pasteur BIZIMUNGU. Bihwahwa bisobanura umuntu uhubuka cyane mu byo avuga no mu byo akora. Uyu BIZIMUNGU ni UMUHUTU ukomoka mu rukiga mu Bushiru mu karere kamwe na HABYARIMANA. Ku rundi ruhande, uwo Magayane yise rwabujindiri rurya ntiruhage ni Paul KAGAME utegeka u Rwanda muri iki gihe akaba ari nawe wasimbuye Bizimungu.

Paul KAGAME wiswe rwabujindiri ni uko MAGAYANE yamubonaga nk'umuntu usuzugura abandi cyane kandi akarangwa no kutanyurwa na busa kabone n'iyo yatunga ibya Mirenge ku Ntenyo. Paul KAGAME ni UMUTUTSI ukomoka mu Nduga mu Majyepfo muri Ruhango mu Murenge wa Ruhango uhana imbibi na Byimana ahitwa i Bunyogombe.

Ni ukuvuga ko MAGAYANE yashatse kuvuga ko Kagame namara kuva ku butegetsi(kuko ariwe wategetse nyuma ya Pasteur Bizimungu) hagati y'umuhutu n'umututsi umwe muri bombi atazapfa yongeye gutegeka u Rwanda. None se umututsi niwe utazongera gutegeka u Rwanda bibaho? Umuhutu se niwe utazongera gutegeka u Rwanda bibaho? Dukomeze isesengura mu gusoza turagera ku gisubizo.

Ese koko Pasteur BIZIMUNGU ni igihubutsi? Ese koko Paul KAGAME ni mutanyurwa n'ibyo atunze?

Gusesengura ingingo nk'iyi ni ngombwa kugenda buhoro buhoro umurongo ku wundi. Ni ngombwa kandi kwerekana ibimenyetso byakwemeza abasomyi ko ibyo mvuga atari ibipapirano cyangwa ibihimbano. Koko Pasteur BIZIMUNGU mu gukora no mu kuvuga arahubuka ndetse cyane. Urugero: Ubwo bajyaga i Kibeho FPR ikimara gufata ubutegetsi, mu ijambo yahavugiye yavuze ko RIP Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin MISAGO akwiye kuzajya kuba musenyeri ahandi hatari mu Rwanda.

Iyi mvugo ntabwo ari iy'umunyapolitiki kandi ukwiye kuba azi amahame ya Kiliziya Gatulika n'imbaraga zayo kuri iyi si. Abantu rero bahise babona ko ahubuka bikabije. Paul KAGAME se koko ni mutanyurwa? Ese koko arangwa no gusuzugura abandi? Ingero zibyemeza ni uruhuri rwazo. Duhereye ku gusuzugura nibyo, mu ngero ibihumbi n'ibihumbagiza ndatangamo rumwe:«Kikwete nzamutegera ahantu hizewe mukindure!»
Ikibazo abanyarwanda dufite si ubwoko ahubwo dukeneye umutegetsi uduha amahoro
Ibi Kagame kuba yarabivuze, harimo no guhubuka gukabije kugeza aho umukuru w'igihugu atangaza izuba riva ko azica umukuru w'ikindi gihugu ariko hanarimo agasuzuguro gakabije. Ku birebana no kuba atanyurwa nabyo ndumva nta munyarwanda uzi neza iby'igihugu cyacu watinyuka kubihakana. Ingero nazo ni isoko n'amaduka ariko naho ndafata urugero rumwe nk'uko nabikoze hejuru: Kuba Kagame yarafashe icyemezo cyo kwirukana abaturage aho bategeraga imodoka mu mujyi haruguru y'inzu ya Rubangura, akahubaka inzu ye na KABAREBE isumba zose mu Rwanda ni ikimenyetso cyo kutanyurwa no kwigwizaho imitungo kuko mbere yo kubaka iyo nzu yari yaraguze amadege, INYANGE INDUSTRIES, CRYSTAL VENTURE, HORIZON CONSTRUCTION, KBS,...

Ko bizwi ko icyaha ari gatozi ku wagikoze, ni kuki UMUHUTU cyangwa UMUTUTSI umwe muri bombi atazongera gutegeka u Rwanda???

Mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bivugwa ko icyaha ari GATOZI. Iri jambo gatozi ryumvikana neza iyo habayeho nyine gukora icyaha. Ni ukuvuga ko hahanwa uwakoze icyaha ku giti cye. Dufate urugero: Niba ku gasozi ka Muhima i Kigali hatuye UMUTUTSI witwa Karibuhungu Matayo wibye ihene(ariko n'UMUHUTU ashobora kuyiba) noneho uyu mujura agafatwa bazamujyana mu rukiko.

Umucamanza uzamucira urubanza icyaha nikimuhama, ntabwo azahanwa kuko ari UMUTUTSI cyangwa UMUHUTU ahubwo azahanirwa gusa ko yibye ihene. Ni ukuvuga ko n'UMUTWA yibye ihene agafatwa agahamwa n'icyaha, yahanirwa ko yibye hirengagijwe ko ari umutwa kuko ubutwa, ubututsi kimwe n'ubuhutu bidashobora gukora icyaha.

Ese hari umuntu ushobora gukoresha ikosa rikomeye ubwoko bwose uko bwakabaye ku buryo buhinduka ruvumwa muri sosiyeti y'abantu???

Mu isesengura ndacyakomeza kugoragoza kugira ngo ndebe ko naza gushyira nkagera ku gisubizo gikwiye. Ikibazo kikitugoye mu Rwanda ni ukumenya by'ukuri umuntu warashe indege Habyarimana yari arimo. Ibyo KAYUMBA, RUDASINGWA, RUZIBIZA n'abandi bahurizaho ko uwamuhanuye ari Paul KAGAME bikeneye umucamanza ubifitiye ububasha kugira ngo byemerwe bityo. N'ubwo ibyo aba batangabuhamya bavuga ntabihinyura.

Niba koko Paul KAGAME ariwe wahanuye indege, niba koko ibyo abahanga bavuga ko iyo indege idahanurwa ABATUTSI batari kwicwa koko aribyo, ni ukuvuga ko n'abasenyeri batari kwicwa, Kibeho ntibari kurimburwa ni ukuvuga ko impunzi zagiye ZAIRE zitari kujyayo, FARG ntiyari kubaho. Ni no kuvuga ko GACACA itari kubaho, yemwe ni no kuvuga ko abishe ABATUTSI muri Mata-Nyakanga 1994 batari kugibwaho n'uwo muvumo.

Aho ndimo nganisha murahumva bavandimwe banyarwanda, yemwe na M23 ntiyari kubaho iyo Habyarimana aticwa. Ni ukuvuga ko ibi byose biri ku gahanga k'uwahanuye indege y'umukuru igihugu wari waritorewe n'abaturage 100%. Ubwo se twavuga ko niba ari Kagame wahanuye indege, Kagame yakoresheje ABAHUTU ikosa bica ABATUTSI??? Abishe ABATUTSI muri 1994 se bo bumvaga ibyo bakoraga aribyo? Ntabwo byari bikwiye kuko UMUTIMANAMA wacu utwumvisha neza ko kwica ikiremwamuntu atari byo.

Perezida Paul KAGAME n’agatsiko gato cyane gategeka FPR bagushije ABATUTSI mu ikosa rikomeye cyane batazapfa kwikuramo FPR nimara guhirima

Kuba Data ari UMUHUTU, kuba Mama ari UMUTUTSIKAZI, kuba mfite impamyabumenyi ihanitse ya Kaminuza natsindiye, kuba mfite uburambe bw'imyaka 11 nmu itangazamakuru kandi iby'u Rwanda nkaba mbizi neza kuko nabibayemo, ntabwo byankundira kubeshya abanyarwanda basoma SHIKAMA niyo mpamvu niyemeje gukoresha ubwenge bwanjye mvugisha ukuri ngo ndebe ko nakiza imitima y'abavandimwe b'abanyarwanda nkunda bose ntarobanuye.
Ntushobora kurengera inyungu za nyamuke upyinagaza nyamwinshi ntabwo byashoboka
Mu byumweru 2 bishize, hari umusirikari ukomeye cyane mu ngabo z'u Rwanda i Kigali wanyandikiye interuro 2 ku rukuta rwanjye rwa FACEBOOK amagambo akomeye. Uwo musirikari ntari buvuge izina rye kubera umutekano we n'uw'umuryango we, ni umututsi kuri se na nyina kandi arabyemera.

Muri izo nteruro ebyiri yanyandikiye, iya mbere yari iyo kunshima kuko ngo abona mu nyandiko zanjye nunga abanyarwanda ku rwego ruhanitse. Mu nteruro ya kabiri, yanyandikiye ko yicuza buri munsi impamvu yagiye muri ZAIRE kurwanayo kuko nyuma yaje gusanga mu by'ukuri nta mpamvu barwaniraga. Binavuze ko nta mpamvu yari ihari yo kurimbura ABAHUTU bahungiyeyo.

Muri iki gihe, Paul Kagame na FPR bamaze kumvisha ABATUTSI ko ABAHUTU ari IBIKOKO/IBISIMBA ko bitagomba gusunutsa amazuru ku byiza by'iguhugu. Ibi kandi kugira ngo Kagame abigereho, yifashisha ABAHUTU B'IBIGWARI nka RUCAGU, BAMPORIKI, Dr. IYAMUREMYE Augustin bagashyira mu kato abavandimwe bacu.

Ese ibyo MAGAYANE avuga muri iyi nteruro mu by'ukuri birashoboka? Ese UMUHUTU ategetse ABATUTSI akabaha amahoro, cyangwa UMUTUTSI ategetse ABAHUTU akabaha amahoro ikibazo kiri he?

Iteka iyo ntekereje iby'u Rwanda rumbyara mfatwa n'ikiniga. Abantu banga urunuka Paul KAGAME(kandi barahari) sintekereza ko bamwangira ko ari UMUTUTSI ahubwo bamwangira ibyo akora babona bibusanye n’amahame ya demukarasi n’imiyoborere inogeye bose. Mu bamwanga haramutse harimo umuziza ko  ari UMUTUTSI nawe yaba afite ikibazo kandi akwiye kwikosora.

Ku rundi ruhande, abantu bakunda Paul KAGAME(nabo barahari) ntabwo ntekereza ko bamukundira ko ari UMUTUTSI, ari muremure, afite izuru ritoya risongoye, ari inzobe,... Oya bamukundira gusa ko ingoma ye yabakamiye ikabaha byose n'ibitari bibakwiye kimwe n'ibyo batigeze baruhira cyangwa ngo bize mu ntekerezo zabo.

Mu isesengura ryanjye aha niho mbona ko ikibazo u Rwanda rufite atari icy'ubwoko ahubwo ari icy'ubutegetsi. Niyo mpamvu mbona u Rwanda rw'ubwoko bumwe rutazashoboka uko byagenda kose. Ntekereza ko MAGAYANE yashakaga kuvuga ko wenda perezida azaba UMUTUTSI ariko mu zindi nzego ABAHUTU nabo bakabamo cyangwa ko yabonaga UMUHUTU ari we perezida ariko mu zindi nzego zifata ibyemezo ABATUTSI bakabamo.

Mu gusoza iyi nyandiko nakozeho isesengura, ndongera gushimangira ko igihugu cy'ubwoko bumwe iwacu kidashoboka keretse u Rwanda ruciwemo ibihugu 2 ariko njyewe sinabyemera kuko abavutse ku bahutu n'abatutsi tutabona aho tujya. Nizeye ko aho bigeze abanyarwanda benshi tutakwemera ko barukatamo kabiri.

Kugira ngo u Rwanda ruzagire amahoro dukeneye ko nyuma ya FPR twazategekwa n'igipande cya 3 kidashingiye ku mahame ya MRND cyangwa ku mahame ya FPR. Abo muri MRND bibwira ko bazongera gufata ubutegetsi nagira ngo mbabwire ko bitazashoboka. FPR nayo kubera amahano irimo gukorera abenegihugu, umunsi yahirimye izahinduka ruvumwa kandi izagenda ubutagaruka mu mateka y'u Rwanda.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355