Ndamenyesha abasoma iyi nkuru mbandikiye ko
mumfata mu buryo bubiri icyarimwe. Mumfate nk'umunyamakuru ariko munamfate
nk'uzi ibyo nandika kuko ibibazo byose byabaye muri iyi SENDIKA INGABO mbizi
neza kuko nayikozemo imyaka ine uhereye taliki 01 Mutarama 2007 kugera taliki
31 Ukuboza 2010. Muri Gicurasi 2014 SHIKAMA yabagejejeho inkuru irambuye
kandi ibibazo twavugaga nibyo birimo kuvuka.
Uko ibibazo
byatangiye muri uyu muryango wishingiwe n'abahinzi borozi
Sendika INGABO yashinzwe mu 1993. MRND yayicyetseho kuba icyitso cy'inkotanyi
ariko ntabwo byari byo. Kuva 1996 kugera mu 2009 ni ukuvuga imyaka 13, uwari
perezida w'uyu muryango w'abahinzi ni Madamu KANTARAMA Cesarie umututsikazi
ukomoka i Kinazi. Muri 2009 yasimbuwe ku bushake bwe binyuze mu matora na NSANZINTWARI
François w'umuhutu ukomoka ku Mugina wa Jenda na Kabugondo.
Mu 2013, NSANZINTWARI Francois yirukanwe n'abanyamuryango bamuziza kwiba
inka mu rwuri rwabo rw'icyitegererezo ruherereye i Gatizo mu murenge wa Musambira.
Kuva 1996 kugera 2010 umuhuzabikorwa w'iyi Sendika yari MBABAZI
Francois-Xavier w'umuhutu kandi wanashinjwaga muri GACACA wahavanywe na FPR
agirwa meya wa Ruhango ariko hagamijwe gusenya iyi SENDIKA, FPR yo yita Leta
y'abahutu yigenga i Gitarama.
Muri iyi myaka yose MBABAZI yahamaze niwe wari ushinzwe gucunga
umuryango umunsi ku munsi ahuza ibikorwa mu gihe kingana n'imyaka 14 yose
bikaba binasobanuye ko ibibazo byose n'iyo yaba atarabigizemo uruhare abizi
neza ku buryo yafasha urukiko kumenya ukuri. Ni kimwe na KANTARAMA nawe kuko
ari no mu batangije uyu muryango, nawe ntacyo atazi kuko yawuremye akawonsa
akawukuza ndetse we bishoboke ko nta n'amakosa ahambaye yakoze kuko kenshi
yarwanaga ishyaka ngo ibintu bijye ku murongo.
Undi ushyirwa mu majwi ni Madamu MUKAMUHOZA Caritas wabaye
umucungamutungo w'uyu muryango imyaka irenga 10 akaba ari umukazana w'umuherwe
BIZIMNANA Chrustophe utunze kurusha bose i GITARAMS umwe nigeze kubabwira
wajyaga atiza perezida KAYIBANDA Gregoire imodoka. Nyamara urebye neza MUKAMUHOZA
nta makosa afite kuko ku isohoka ry'ifaranga ryose yahabwaga uburenganzira
n'umukono w'umuhuzabikorwa.
Ibibazo 4 by'ingutu
bikeneye umwanzuro w'ubutabera mu gihe cya vuba:«Imodoka 4, kwirukana abakozi
hadakurikijwe amategeko, inzu yanze kuzura n'amakimbirane hagati
y'abanyamuryango»
Ibibazo bine bikomereye uyu muryango ni byinshi ariko ndafatamo bine
gusa. IKIBAZO CY'IMODOKA 4: Sendika ingabo njya kuyikoramo ngashingwa
ITANGAZAMAKURU ntambutsa ikiganiro cyabo kuri RADIO MARIA RWANDA nasanzemo
imodoka eshatu arizo: TOYOTA GRAND VITARA ifite puraki RAA 358 U bahawe
n'umushinga SNV PRADEC.
Indi modoka ni TOYOTA HILUX 4 RUNNER ifite puraki RAA 580 H iyi ikaba
yaragurishijwe mpari igurwa na RUBERANDINDA Viateur ucuruza imitungo ya General
MUBARAKA MUGANGA mu mujyi wa GITARAMA. Imodoka ya gatatu ni TOYOTA HILUX 4
WHELL DRIVER ifite puraki RAA 066 P na n'ubu iracyahari kimwe na GRAND VITARA.
Imodoka ya 4 yaguzwe mpari mbirora ni TOYOTA LAND CRUISER ifite puraki RAB 831
K baguze n'umunyakigali.
Kwirukana abakozi
hadakurikijwe amategeko
Muri ibi bibazo bimaze kuzamba hakurikiyeho kwirukana no kwikiza
abakozi bose bazi amanyanga yakozwe. Njyewe ubwanjye nakozemo imyaka 4
ntatangirwa UBWITEGANYIRIZWE barabyanze. Nijye wabimburiye abandi kwirukanwa
nzira guharanira uburenganzira bwanjye. Abandi bakozi bagenzi banjye
bakurikiyeho kwirukanwa aribo MUKAGITORI Athanasie, NYARISORE Florent,
NZAYISENGA Desire, KARANGWA Joseph, MUKAMUHOZA Caritas, SIMUGOMWA,...Nkanjye
akari cyera nzabatwara mu butabera ndenganurwe.
Inzu yahindutse
agatereranzamba yanga kuzura kubera ruswa yatanzwe mu kuyubaka
Ikibazo cy'iyi nzu y'amagorofa 3 ni nacyo gituma abanyamuryango basara
bagasizora. Iyo nzu yatangiye kubakwa mpamaze umwaka ni ukuvuga muri 2008 ariko
kugeza uyu munsi ntiranakingwa. Mu isoko ryatsindiwe
n'umutekamitwe NDAYAMBAJE Eugene ku giciro cyagombaga kuyubaka, ku kagambane na
FPR we yabaciye make noneho anahamo ruswa MBABAZI (Meya wa Ruhango icyo gihe
wari umuhuzabikorwa) na KANTARAMA wari perezidante noneho NDAYAMBAJE nawe
abonye ko inzu itazuzura ahitamo gucikana andi mamiriyoni yigira i NAIROBI
gutangiza idini ngo ahita akizwa ubu amakuru mfite ambwira ko ari pasitoro
wayubatsemo insengero akanaba MANEKO wa FPR i NAIROBI.
Amakimbirane
hagayi y'abanyamuryango ubu benda gutemana kuko batazi umuzi w'ikibazo.
Mu nteko rusanjye ya Sendika INGABO yabaye mu cyumweru gushize ikabera
mu nzu ndangamuco ya Gitarama, abanyamuryango bafatanye mu mashati karahava
bamwe bashinja abandi kunyereza umutungo. Mu myaka 4 nahakoze nta munsi
ntagaragaje ibibazo kuko mu mibereho yanjye nzira abarenganya abandi. Mu mwiherero
w'abakozi twakoreye muri HOTEL BETANIYA ku KIBUYE muri NZERI 2010 navuze ko
umuryango ucunzwe nabi biba impamvu yo kunyirukana mu gihe mu bahakoraga bose
arinjye wari muto mu myaka ariko kuko nahoraga nzenguruka mu banyamuryango ku
misozi iwabo nkora ibiganiro akarengane narakabonaga.
Perezida Paul
KAGAME na minisitiri KABONEKA Francis wa MINALOC bakwiye gutanga uburenganzira MBABAZI
F.X meya wa RUHANGO akajyanwa mu butabera
Mu isesengura ryanjye, ubu ikibazo mbona gisigaye ni icy'ubudahangarwa
MBABAZI afite nka meya w'akarere. Ikibazo mfite ni uko FPR ariyo yamuvanyemo
ikamugira meya atabishaka mu by'ukuri kuko icyari kigamijwe ari ukuwusenya.
Nkaba mbona bishobotse ko ubutabera bukora akazi kabwo bikwiye ko bwumva abazi
neza iki kibazo nk'uko nabasobanuye muri iyi nkuru irambuye. Kandi abantu tugomba
kwibuka ko mu butabera iteka atari ugufungwa. Oya!, kuko ushobora no gutanga
amakuru afasha kumenya ukuri.
Mbere yo gusesa no
guteza cyamunara ibya Sendika abanyamuryango bakagabana, umucamanza ashobora
kuzateza cyamunara imitungo ya NSANZINTWARI, meya MBABAZI na KANTARAMA
Nkurikije uko iki kibazo nkizi, nkurikije n'intera kigezeho ndemeza ko
nta garuriro. Umuti ushoboka ni umwe ni ugushyira mu bikorwa intego FPR yari igamije
igira MBABAZI meya wa Ruhango ku gahato. Birakwiye ko uyu muryango useswa kuko
ntacyo ukimariye abawushinze. Cyangwa se ugasenyerwa mu yindi bihuje intego nk'URUGAGA
IMBARAGA, IMPUYAKI-NORD, UNICOOPAGI, BAIR, UGAMA-CSC,...
Ubu nibwo buryo mbona bwashoboka ariko rero, abagize uruhare bose mu
inyerezwa ry'umutungo bagomba kubanza kubibazwa kandi bakabyishyura aho
gukomeza guteza urujijo hagati mu banyamuryango nyamara ukuri kuzwi. Ubutabera bwo mu Rwanda bubishatse bwazifashisha
iyi nyandiko kuko ibyo nanditsemo byose, mbizi, nabibayemo kandi nabihagazeho.
Muri SHIKAMA twiyemeje guharanira inyungu y'umuhinzi-mworozi mu Rwanda.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355