Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU, IPEREREZA N’IGISIRIKARI: “FPP-Abajyarugamba umutwe w'abicanyi n'abahotozi kabuhariwe bo muri FPR na RDF bashinzwe na perezida Paul KAGAME ku gakingirizo ka MINANI Jean Marie Vianney hagamijwe kujya guhotora abayobozi b'ikirenga ba F.D.L.R no kwica impunzi z'abahutu ziri mu mashyamba ya Kongo”/ UDAHEMUKA Eric

MINANI Jean Marie Vianney igikoresho cya Kagame mu kurimbura impunzi muri RDC

Kuri iyi si hari abantu barwaye indwara yo kwiyumvisha ko aribo bonyine bazi ubwenge. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINANI Jean Marie Vianney maze bajya kubihuhura rigatangazwa n'imbuga z'amakuru zikorera i Kigali uwaryanditse avuga ko biyemeje kurwanya ubutegetsi bw'i Kigali ndetse ko bafite n'umuvugizi wa gisirikari kugera n'aho batanze nimero yo kumuhamagaraho ifite kode ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo(+243………).

Nk'uko bisanzwe Paul Kagame iyo ajya gukora amahano akoresha abantu bananiranye mu muryango nyarwanda

Kubera ukuntu idosiye ya FDLR irimo kuzengereza no kujujubya agatsiko i Kigali ubu karimo kubona neza ko mu minsi ya vuba amateka yakwisubiramo, ntacyo badakora ngo basohoze ibyahanuwe na MAGAYANE nduzi ko kurimbura FDLR byo bidashoboka nk'uko mperuka kubibasesengurira mu nyandiko ndende nabagejejeho nifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Hermoed Romer Heitman wo muri Afurika y'Epfo.

Mu gihe ibyifuzo by'uko FDLR yarimburwa n'amahanga  na Mushikiwabo bari bizeye bimaze gusa n'ibiburiramo, i Kigali ntabwo bicaye ngo barebere. FPR yashatse umuntu w'igihararumbo wananiranye mu muryango nyarwanda imuha amafaranga menshi cyane imusaba gushinga umutwe uvuga ko urwanya Leta y'i Kigali bityo impunzi z'abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Kongo ziyumvishe ko zibonye umwunganizi ariko mu by'ukuri siko bimeze.

MINANI Jean Marie Vianney, yahawe icyo kiraka na FPR kubera ko ari umuhutu wahunze u Rwanda ntacyo ahunze kandi udatinya guhemukira abanyarwanda niko kumuha ingabo kabuhariwe mu guhotora nyinshi cyane z'u Rwanda ubu zamaze kugera muri Kongo kujya kwica impunzi z'abahutu b'abanyarwanda ziriyo.

Dusobanukirwe neza umuhemu MINANI Jean Marie Vianney umunyamugina uvuga ko ashinze FPP Abajyarugamba uwo ariwe

MINANI Jean Marie Vianney njye wamukozeho iperereza nkanandika iyi nkuru murimo gusoma ndamuzi neza. Ni UMUHUTU ukomoka ku Mugina wa Jenda na Kabugondo ukatiye i Rugobagoba ariho utera umuhanda wa kaburimbo Kigali-Gitarama-Butare ukamanuka umuhanda w'ibitaka werekeza i Kinazi. Iyo ugeze aho twita mu GASHYUSHYANGUTIYA haremera isoko umanuka gato.

Ugera ahubatse itorero ry'abaporoso ari naho hatuye uwitwa NSANZINTWARI Francois wigeze kuba perezida wa SENDIKA INGABO Y'ABAHINZI BOROZI iba i Gahogo. Uyu Nsanzintwari ni mwene wabo n'uyu MINANI JMV. Uyu Nsanzintwari nawe yirukanywe ku buyobozi bwa SENDIKA kubera ubujura bwo kwiba inka mu rwuri rwa GATIZO, gutegekesha igitugu no kugira uruhare mu bujura bwaburijemo kurangiza inyubako y'amagorofa 3 ya Sendika INGABO nigeze kubandikiraho inkuru ndende.

MINANI Jean Marie Vianney kuva mu 1994 kugera mu 1996

Mu 1994, MINANI Jean Marie Vianney yahungiye muri Zaïre kimwe n'izindi mpunzi nyinshi. Ageze muri Zaire, SHIKAMA mu iperereza twakoze ridahusha twamenye ko yabaye mu nkambi y'impunzi yitwa Chimanya-NYAKANENGE hafi y'ahari abasilikare i Bulongi (1994-1996) akaba muri icyo gihe yarabeshye DMI ko aziranye n abasirikare benshi kuko babanye ahongaho.

MINANI Jean Marie Vianney kuva 1997 kugera mu 2000

Mu 1996 umwaka urangira nibwo yahungutse asubira mu Rwanda. Ahageze yahise asubira gusubukura amasomo mu ishami rya CHIMIE/ CHEMISTRY / UBUTABIRE mu ishuri ryisumbuye ry’abafurere b’abamarisiti ryitwa Ecole des Sciences BYIMANA i Bukomero mu BYIMANA ishuri rizwi cyane ryategetswe na Furere ALVARUS abanyabyimana bakundaga kwita RUSHORA naho abanyeshuri tukamwita KIGORI!

Kubera imyitwarire ye idahwitse, ntabwo MINANI JMV byamushobokeye ko amasomo ayarangiriza i Bukomero kuko Furere NGOMBWA Stanislas wasimbuye Alvarus yamwirukanye akajya kurangiriza i SHYOGWE. Arangije yahise ajya muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare.

MINANI Jean Marie Vianney i Ruhande muri Kaminuza y'u Rwanda yihindura umututsi warokotse

Kugera mu 2004-2005, MINANI Jean Marie Vianney yigaga i Ruhande muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubutabire mu gashami kitwa Environomental Chemistry (ni ukuvuga ubutabire n'ibidukikije).

Aho muri Kaminuza i Butare, MINANI Jean Marie Vianney yihinduye umucikacumu biramuhira kuko yari yahishe ko yigeze guhunga, kubera kwicisha abahutu aho muri Butare no kubagambanira muri UNR, F.P.R yamugize Komiseri ushinzwe imibereho myiza y'abarokotse biga muri Kaminuza(Commissaire aux affaires sociales-AGEUNR). Muri iki gihe akaba yarakoze ibishoboka byose yigira inkingi itajegajega ya  FPR muri Kaminuza.

Ugushyingirwa kwa MINANI Jean Marie Vianney n'imibereho ye mu rugo

MINANI Jean Marie Vianney yabaye indaya yahinduwe urw'amenyo haba ku Mugina aho akomoka, haba i Gitarama mu Mujyi kimwe no muri Kigali ntawe utamuziho amanyanga. MINANI Jean Marie Vianney yashakanye na UWIMANZI Claudine ubu nandika iyi nkuru bafitanye abana 3 ariko MINANI kubera uburaya bwe bwamunaniye afite n'abandi bana 2 yabyaranye n'indaya zo muri Gitarama na Kigali.

Ubu buraya n'ubu bwomanzi yahoraga abishwanira n'umugore we Claudine agahora yahukana kubera gukubitwa azira ko ashaka kubuza umugabo we gushyira umutungo wagatunze abana awumarira mu mahabara. Mbere y'uko ahunga, Minani urugo rwe rwari ku Gisozi mu Mujyi wa KIGALI.

MINANI Jean Marie Vianney mu kazi ka Leta i Kigali mu Rwanda

Uyu MINANI ushaka gusonga abavandimwe bacu b'impunzi zimaze imyaka 20 mu mashyamba ya RD Kongo akirangiza Kaminuza yakoze mu kigo cyitwa FORENSIC LABORATORY kirebana n'iby'amashyamba no kuyabungabunga. Muri iki kigo, kubera ubusambanyi yahoraga akubaganya abakobwa n'ababyeyi bakwiye icyubahiro bakoranagamo biza kuba ngombwa ko umuyobozi mukuru w'iki kigo yirukana MINANI kugira ngo amahoro aboneke!

Kubera amayeri n'ubucakura bye birenze urugero yahise ajya gukora mu kigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukijije cyitwa REMA kiyoborwa na Dr Rose MUKANKOMEJE agikoramo imyaka 3. Kubera kwigira inkotanyi cyane, yazamuwe mu ntera yimurirwa  mu Kigo cy'iterambere n'ishoramari cyizwi ku nyito ya R.D.B gifite icyicaro cyacyo ku Gishushu inyuma y'Inteko ishinga amategeko ahakora umwaka umwe gusa.

Kwirukanwa muri RDB kwa MINANI Jean Marie Vianney kubera kugambanira abahutu bene wabo muri Gacaca akabafungisha abaziza ubusa

 Abavandimwe b'abahutu MINANI Jean Marie Vianney yagiye afungishiriza bene wabo batangiye kutamushira amakenga ubwo yakoraga muri RDB ku Gishushu niko gutera hejuru yisanga yirukanywe mu kanya nk'ako guhumbya. Kubera amayeri menshi n'ubucakura bihanitse, yahisemo guhunga ubusa mu by'ukuri kuko nta mpamvu igaragara yari kumutera kuva mu gihugu na cyane ko agatsiko kari karamushyize ku ibere.

Muri Nzeri 2010, MINANI Jean Marie Vianney yahungiye mu Budage yoherejweyo na FPR Inkotanyi

Muri Nzeri 2010 nibwo MINANI yumvikanye na RPF ko izamukoresha mu gushinga umutwe uzajya kurimbura impunzi muri RD Kongo niko kumushakira ubutumire abwohererezwa n'inkotanyi ziba mu Budage. Ageze mu Budage yahise atangaza ko ahunze nk'uko abatekamitwe bose ba FPR babigenza. Ikimenyetso ndakuka ni uko amafaranga yamurihiye ishuri yiga Master's mu birebana no kubungabunga amazi yayishyuriwe na FPR.

Muri SHIKAMA twamaganye MINANI Jean Marie Vianney n'umutwe wa FPP Abajyarugamba ku mugaragaro tunasaba impunzi z'abahutu muri Kongo kumwirinda no kugira amakenga

Muri SHIKAMA, nyuma y'iri perereza twakoze kuri MINANI Jean Marie Vianney uvuga ko atangije umutwe wa gisirikari urwanya Leta y'u Rwanda witwa FPP ABAJYARUGAMBA, dutangarije abanyarwanda bose bakunda amahoro ko ibyo akora ari amaco y'inda kuko yatumwe na FPR kujya kwica abahutu bene wacu muri Kongo kuko izo nkambi azizi neza kandi yazibayemo.

Niwe wahawe kuyobora ibihumbi n'ibihumbi by'ingabo za RDF tutahwemye kuvuga ko zamaze kwambuka muri RD Kongo kugira ngo zijye kumaraho icyitwa umuhutu cyose. Ubwo rero twamutahuye, ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka twese dufatanye kumuvugiriza induru kuko ari umwicanyi ruharwa. Umuntu wese umena amaraso y’inzirakarengane azamusama nta kabuza!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355