Hashize iminsi mike umutunzi RWIGARA Assinapol bitangajwe ko yagonzwe ari
mu modoka ye ya Mercedes Benz akitaba Imana. Abantu bakimara kumva iby'urwo
rupfu bamwe bahise bibuka uko Depite Nyiramutarambirwa Ferikura mwene Mubirigi uvuka
mu KINYORO-BYIMANA yishwe.
Muri SHIKAMA
twakiriye inyandiko z'abanyarwanda benshi bagiraga bati:«Nimudutabarize
Paul Kagame noneho aratumaze». Ayo magambo y'abatwandikiraga
sinigeze nyafata nk'amashya cyangwa inzaduka kuri jye kuko guhera mu 1990
kugeza ubu urimo gusoma iyi nyandiko, nta munsi n'umwe Kagame n'agatsiko ke batamaze
abanyarwanda.
Rwigara Assinapol
yishwe ku itegeko rya Paul Kagame bahimba ko yagonzwe n'ikamyo
Mu mayeri, biravugwa ko uhereye mu gitondo cya kare ku munsi Rwigara
yiciweho, mu Kabuga hiriwe ikamyo ihahagaze irimo umushoferi ntacyo ikora. Abaturage
begereye aho iyo kamyo yiriwe babwiye SHIKAMA ko bagiye kubona bakabona haje
abasirikari benshi bakahashinga bariyeri bakabuza abantu kuhanyura kandi ibyo
bigakorwa na mbere y'uko Mercedes Benz ya Rwigara ihazanwa.
Ayo makuru SHIKAMA ifite akomeza avuga ko bakimara gushinga
aho bariyeri bahise bazana imodoka ya Rwigara ariko atayirimo kuko bari bamaze
kumwica bakamuzana nyuma bakamwicaza aho utwaye imodoka aba yicaye bagategeka
ya kamyo yahiriwe kumugonga iturutse mu rubavu ariko yishwe mbere. Bahise
bategeka ko nta muntu n'umwe wemerewe kunyura hafi aho.
Ibi byose ngo byakozwe ku itegeko rukumbi kandi ntavuguruzwa ryatanzwe
na Paul Kagame agasaba Gen. Jack NZIZA kurishyira mu bikorwa. Kugeza ubu SHIKAMA
ntiturabasha kumenya impamvu bamwishe tukaba dukomeje iperereza ngo tumenye
impamvu. Ikizwi ni uko ibyo bakoze atari byo kuko nta muntu ufite uburenganzira
bwo kwica uwo ataremye. Kandi n'uwagira icyaha, ubutabera nicyo bubereyeho.
Paul KAGAME yanze
ko umurambo wa RWIGARA Assinapol ushyingurwa aho akomoka i Rwamatamu ku Kibuye
Ayo makuru SHIKAMA twahawe n'abizewe, aravuga ko Rwigara
akimara kwicwa umuryango we watangaje ko azashyingurwa i Rwamatamu aho akomoka.
Ku munsi wo gushyingura, mu gitondo kare muri Village URUGWIRO havuye ibwiriza
rivuga ko mu baje gushyingura uwo musaza nta n'umwe wemerewe kurenga imbibi z'umujyi
wa Kigali kandi ko Rwigara agomba gushyingurwa i Kigali.
Impamvu Kagame yanze ko bamutwara ku ivuko i Rwamatamu ni uko inkuru
y'uko aribo bamwishe yari yamaze gusakara hose muri Kigali, mu Rwanda ndetse no
ku isi. Bityo mu Rugwiro bakaba baratinyaga ko mu magambo yashoboraga kuvugirwa
i Rwamatamu mu kumuherekeza hazamo n'uko yishwe na Leta bigatuma abamukundaga
bagumuka.
Uko umujinya
w'abatutsi b'ibikomerezwa wiyongera i Kigali ni nako perezida Kagame arushaho gushyiraho
umwete mu kubicisha inyundo
Mu 1994 FPR ikimara gucakira ubutegetsi, abatutsi bibwiye ko ingoma bayifashe
umurizo itazongera kubacika. Kubera ukuntu Kagame ataremye kimwe n'abandi bantu
ubusanzwe muri kamere dukunda abacu kandi tugatinya kwica, yihutiye kubereka ko
bibeshya cyane ndetse ko ubutegetsi ari ubw'agatsiko gato cyane arangaje imbere.
Mu ijambo yavugiye mu mushyikirano mu 2010 ku Kimihurura mu ngoro
y'inteko ishinga amategeko, Kagame yivugiye ko agiye kujya yicisha isazi
inyundo. Hano kubatumva neza icyo yashakaga kuvuga, yagira ngo abwire
abanyarwanda ko imbaraga z'urupfu yifitemo zisumbya karijana imbaraga
z'abanyarwanda.
Mu myaka 20 Kagame amaze ku butegetsi, ntawatinyuka kuvuga ko abatutsi
banyuzwe n'ingoma ye kuko yica buri wese itarobanuye. Icyo waba uricyo cyose,
imyaka wagira uko yaba ingana kose, amashuri waba warize uko yaba angana kose
Kagame ntagutinya arakwica akoresheje ibisumuzi bye.
Umujinya w'umuranduranzuzi
Abatutsi bafitiye perezida Paul Kagame i Kigali nabo nibareba nabi arabamarira
ku icumu
Muri Kigali abantu bakomeje kubaho batariho. Abantu benshi bakomeye banafite
ijambo rishobora guhindura ibintu mu gihugu ntibakopfora kuko Paul Kagame yabahahamuye
bagahebera urwaje. Ibibabaho byose barabireba bakicecekera bagacira mu gacuma
bakaryumaho kuko haryoha ururaye.
Muri ibyo bibazo byose, ntawatinyuka kuzamura ijwi ngo yerekane ko
abaturage barimo gukorerwa akarengane kuko yahita yicishwa inyundo. Uko bimeze
kose, Paul KAGAME agomba kumenya ko n'ubwo badakopfora bababaye kandi ko amayeri
akoreshwa yose mu kwica abenegihugu agera aho agatahurwa. Ese umuntu yakwica
abantu iteka??? Rwigara yiyongereye ku rutonde rurerure cyane rw'abanyarwanda b'inzira-karengane
bahitanywe na FPR.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355