Dukomeje urugendo rwacu rugamije gusesengura ibyavuzwe ku Rwanda n'abantu
batandukanye. Kandi ntimugire ngo ni abahanuzi gusa. Oya, n'abanyapolitiki bakomeye
tubagarukaho mu mvugo zikomeye zagize impinduka n'ingaruka ku Rwanda.
Kugira ngo tumenye neza kandi dusobanukirwe icyo Magayane yashakaga
kuvuga, turabanza turebere hamwe imiterere y'agacurama, ibikaranga n'imibereho
yako kuko bifitanye isano ikomeye n'aba Magayane avuga ko baritse ibyari byabo
mu biti biri mu busitani bw'inkotanyi ziyicaje ku butegetsi mu Rugwiro i Kigali
mu Rwanda.
Imibereho y'agacurama
mu buzima bwihariye kandi butangaje
Agacurama mu Kinyarwanda, Chauve-souris mu Gifaransa, cyangwa Bat mu
Cyongereza, ni inyamanswa yo mu bwoko bw'inyamabere. Agacurama gafite uburyo
bwihariye mu gufata umuhigo wako (proie / prey), kuko gakoresha uburyo bwitwa écholocation bivuga
mu Gifaransa «Méthode par laquelle certains êtres vivants peuvent
visualiser leur environnement en émettant des ondes sonores et
en analysant leurs échos».
Tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga: " uburyo ibinyabuzima bimwe bikoresha
mu kureba imbere yabyo byifashishije gusakaza amajwi yabyo no kugenzura uko
nyiramubande ibigarukira». Kugeza ubu hariho amoko 24 y'uducurama. Buri bwoko
bw'agacurama bugira ibiryo bukunda kurya ariko ibyo bwose buhuriyeho birimo
inigwahabiri(insectes/bug), ibitagangurirwa(spider) amasazi, ibinyugunyugu,
amasenene(sauterelles/grasshopper),...
Kugira ngo agacurama kabe ahantu hagomba kuba hujuje ibintu 5 by'ingenzi
aribyo ubushyuhe buri hagati ya dogere 2 na 11 ku gipimo cya Serisiyus, ahantu
hari umwuka ukonje ku ijanisha rya 80%, umutuzo utarangwamo urusaku, ahantu
hari umwijima mwinshi cyane ushoboka kandi hakaba hatagera imiyaga y'ishuheri
ihuha.
Agacurama iyo gasinziriye umutima wako utera inshuro 10 mu munota mu
gihe iyo karimo guhiga umutima wako utera inshuro 600(magana atandatu) mu munota
umwe. Agacurama iyo karimo guhiga, gahumeka inshuro zikubye 100 uko gahumeka
karuhutse(gasinziriye).
Kwiyoberanya kw'iyi
nyoni y'inyamabere bigenura abiyoberanya ku butegetsi bwa Paul Kagame
bamukorera batamwemera
Urebye neza mu isesengura wabona ko Magayane uducurama yavugaga atari
iyi nyoni maze gusobanura hejuru aha ko ahubwo ari abantu bafite imico,
imigenzereze, imikorere no kwiyoberanya kimwe no kwihinduranya no kwivuguruza ku
buryo bukabije mu byo bavuga no mu byo bakora mu buzima bwabo bwa politiki buri
munsi.
Uducurama twaritse mu biti by'abiyicaje ku ntebe byakumvikana muri ubu buryo:
Ibiti by'abiyicaje ku ntebe nibyo twagereranya na gardens/Jardins zabo cyangwa
ubusitani bwabo bigenura imyanya y'ubutegetsi bagabiwe na FPR. Ni ukuvuga ko
ubu bucurama bugendera ku mategeko y'inkotanyi zabuzanye mu busitani bwazo.
Akenshi igiti giteye mu busitani ari nacyo cyarikwamwo n'izo ncurama,
kiba akenshi cyegereye inzu ya nyir'urugo ndetse izo nyoni zikarunguruka mu
madirishya ku buryo zishobora no kumviriza ibyo baganira mu ruganiriro maze
zajya guhiga zikagurukana ayo mabanga zumvise ndetse zimwe zikazagaruka zikongera
kuba muri ibyo biti.
Pierre Celestin
Rwigema na Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ingero nziza zijyanye n'ubu buhanuzi
Mpereye ku byo maze gusobanura hejuru, Pierre Celestin yarahunze ageze
muri USA u Rwanda aruvuga ayica inka ariko ntawamenye uko byamugendekeye aba
arahindukiye dore ubu araganje muri EALA muri Arusha. Nyuma yo gucikana amabanga
yaragiye arayamena arangije agaruka mu biti byo mu busitani bw'inkotanyi none
Kagame yamujyanye mu giti cy'umwembe uhishije cyaneeee kugira ngo atongera kuva
mu cyari.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi nawe mu kwiyoberanya gukabije nk'agacurama,
mu mwiherero w'abayobozi uheruka kubera i Gabiro muri 2014, icyo gihe akaba
yari minisitiri w'intebe yavuze ko abantu bose bakoze nabi uretse Paul Kagame. Hadaciye
kabiri DMI iba imenye ko Dr. Habumuremyi yoherejwe mu nama i Nairobi afite itike
ye y'indege ariko agahitamo kugendana na perezida Jakaya Mrisho Kikwete mu
ndege ye biganirira(ibyo bavuganye simbizi kuko ntari kumwe nabo). Ahindukiye
Kagame amwirukana kuri PRIMATURE. Hatarashira amezi 3 aba ahawe kuyobora ikigo
gishyiraho intwari, imidari n'impeta by'ishimwe.
Kubera uducurama
twaritse mu biti, amabanga yose ya Paul Kagame na FPR arazwi kimwe n'uko nawe
abo avumbuye bataramuhunga abahitana
Kuva mu 1994, abantu bakoranye na FPR bihutiye kuyihunga. Uko basokaga
n'ubu kandi bagisohoka, niko batwara amabanga y'ingoma. Uko guhungana amabanga
bituma amakosa yose akorerwa mu butegetsi bwa FPR amenyekana hose ku isi. Iyi
ikaba ariyo mpamvu FPR mubona ikora ibishoboka byose abayihunze izi ko
bayifitiye amabanga akomeye ikabasubiza i Kigali cyangwa ikabicira iyo
bahungiye.
Ikindi ni uko intego ya FPR yo guca ubuhunzi itigeze igerwaho kuko nta
munsi w'ubusa abanyarwanda badahunga baba aboroheje kimwe n'abakomeye. Ibi
byose Magayane yabonye byarabaye kandi n'ubu bikomeje kubaho kandi ingaruka
bigira ziba zikaze cyane ku butegetsi buriho kuko biganisha ku ihirima n'irimbuka
ryabwo.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355