Pageviews all the time

Ku wa Gatatu, taliki 28 Mutarama 2015, Perezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya yatangarije i Paris mu Bufaransa ko hakwiye ibiganiro hagati ya FDLR na FPR; bucyeye bwaho FARDC yabusanije nawe itangiza ibitero kuri F.D.L.R: SHIKAMA turagufasha gushakisha ukuri kuri hirya y'ibi bikorwa binyuranye bikomeje kuvuguruzanya/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Paul Kagame: Ikibazo cya FDLR kirakaze!
Ikibazo cy'umutekano w'impunzi z'abanyarwanda b'abasivili bari mu mashyamba ya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo gikomeje gutesha umutwe no kuyobera abategetsi b'iyi si. Ku italiki 28 Mutarama 2015 perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya Nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE yakiriwe i Paris na Francois HOLLANDE utegeka Ubufaransa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko icyo ashyize imbere ari uko habaho ibiganiro bikozwe mu nzira y'amahoro hagati ya FDLR na FPR ndetse ko Tanzaniya itdashyigikiye kugaba ibitero kuri uyu mutwe w'inyeshyamba z'abahutu b'abanyarwanda.

Leta ya Kongo yagabye ibitero kuri FDLR taliki 29 Mutarama 2015

Mu gihe Kikwete yahumekaga ayo mahoro, FARDC yihutiye kubusanya nawe igaba ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo. MONUSCO yasaga n'iyatsindiye icyo kiraka cyo kurimbura abana b'u Rwanda yahise ivuza iya bahanda igaragaza ko itishimiye ko Leta ya Kongo ibikoze yonyine itayibwiye ngo bafatanye.

Mu gihe MONUSCO yari ikiri muri ayo, minisitiri Lambert Mende OMALANGA ushinzwe ubuvuguzi i Kinshassa yatangarije ahirengeye ko batitaye ku byo abandi bavuga kuri FDLR. Nyamara muri ONU i New York nabo bahise basakuza cyane berekana ko batishimiye General MANDEVU umwicanyi ruharwa wajyanywe kurimbura impunzi z'abanyarwanda.

Addis-ab-beba muri Etiyopiya taliki 31 Mutarama 2015 habereye inama mu muhezo yigaga kuri FDLR perezida Paul Kagame atayirimo!

Kubera ukuntu dosiye ya FDLR irimo kuzengereza abategetsi b'iyi si ubu amakuru ni menshi cyane ku buryo kuyandika yose bisa n'ibitarimo gushoboka ariyo mpamvu tureba ayihutirwa. Muri Etiyopiya inama ya Afurika yunze ubumwe ikirangira hahise haba iya karahabutaka yo mu muhezo yigaga kuri FDLR ihuza Ban Ki Moon uyobora LONI ayikorana na Tanzaniya na Angola.

Ikintu cyatangaje kandi kikanatungura bose ni ukuntu Paul Kagame atayigiyemo ahubwo agafata inzira akitahira i Kigali n'umugore we Nyiramongi Jeanette hamwe na minisitiri Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n'amahanga. Amakuru SHIKAMA dukura muri Etiyopiya aravuga ko Kagame yagize umujinya w'umuranduranzuzi agafata indege agakimirana ataha bitewe no guhura kwa Ban na Leta ya Tanzaniya ubu barebana ikijisho na Kigali.

Paul Kagame ntabwo yagiye gushyira indabo ku gicumbi cy'intwari i Remera kandi ari i Kigali! Habuze iki?

Uko iminsi igenda ishira indi yisunika, perezida Kagame niba atihenda arimo kugenda abona ko byose bishoboka nk'uko nawe byamushobokeye muri '94. Mu nkera yo kwakira umwaka mushya wa 2014 yabereye kuri sitadi amahoro I Remera Kagame ntiyahaje mu mugoroba kandi byari biteganijwe ko ahaboneka. Ku italiki 01 Gashyantare 2014 ku munsi w'intwari umwaka ushize Kagame yashyize indabo ku gicumbi cy'intwari i Remera arinzwe bikomeye cyane n'abantu 4 icyarimwe kandi bamwegereye cyane.

Ubusanzwe uwo twita BODYGUARD Kagame yarindwaga n'umwe gusa. Ubwo aheruka gusura Jabana i Gasabo yari arinzwe na babiri(2) baringaniye kandi ukabona ko bombi bacungana ubitegereje witonze none uyu munsi Kagame ntiyagaragaye ku gicumbi cy'intwari. Kubera iki kandi ari mu Rwanda? Hari ikibazo cy'uko abona ko byose bishoboka umunota uwo ariwo wose!!!

Umubano w'Ubufaransa na Tanzaniya imbonekarimwe mu mateka: "Paul Kagame abaye umunyamakenga yakwemera imishyikirano na FDLR inzira zikigendwa"

Mu mateka ya Tanzaniya ni igihugu gikize kandi gifite amahoro na demukarasi kugera n'aho Tanzaniya nta mpunzi zayihunze igira. Kubera ko iki gihugu cyakoronijwe n'Ubwongereza ubucuti bwacyo burambye bwakunze kwerekezwa mu bihugu bivuga Icyongereza birimo Ubwongereza na USA. Ubufaransa kuva 1994 bufitanye ibibazo bikomeye na Kigali kandi bigoye cyane kumvikanwaho.

Hari urutonde rw'abicanyi 40 ba FPR barimo na Paul KAGAME ubwe rwakozwe na Jean Louis BOURGUIERE ukomoka mu Bufaransa, hari Mushikiwabo uherutse gushyogozanya na Hollande i Dakar mu nama ya Farankofoni, hari ambasaderi wa France i Kigali wangiwe kwinjira mu muhango wo kwibuka 2014 muri Mata hakaba na Tanzaniya yabwiwe na Kagame ko perezida wayo azamwica.

Kuba ibi bihugu byarahuye kandi byombi bitavuga rumwe na Kigali ubanza uwavuga ko Kigali ishatse yahitamo imishyikirano inzira zikigendwa ataba yibeshye! Ukuri kwihishe inyuma y’ibi bikorwa bya politiki bikomeje kuvuguruzanya kuraganisha ko abagira inama Kagame yo gushyikirana bamukunda kandi bamwifurizaamahoro kimwe n;abanyarwanda.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355