Pageviews all the time

"Cyera nifuzaga ikintu cyamaraho Abahutu kandi nkakigiramo uruhare." Pasiteri Rutayisire Antoni.2013; “Micombero wowe n’icyo gifura cyawe Simbananiye Aritemo, niyo mwarara mwica bugacya mwica, isi ishobora gushira mutaramaraho abahutu”Nyakubahwa Gerigori Kayibanda 1972. Ese amagambo y’aba bagabo babiri hari icyo abwiye Kagame wicishije Ntaganda amategeko y’ubucamanza bwe bw’urukozasoni ntanogoke akaba ariho noneho yohereza abantu bo kumusongera iwe bakoresheje ibyuma?/Nkusi Yozefu

Me Ntaganda 
 Kuva muri 1990 Abanyarwanda bari mu kaga katigeze kagirwa n'abandi bantu batuye iyi si ya Rurema. Abantu batagira ingano baricwa abandi baratorongezwa mu mahanga naho bakurikiranwayo ebenshi baricwa abandi bakaba baba mu bwihisho.Abenshi nabo barafunzwe barangije igihano cy'agatsi bahawe n'Agasiko, bakurikiranwa kwicirwa mu ngo zabo, nka Me Bernarudo Ntaganda. Ni ubwa mbere mu mateka y'isi abaturage bahigwa bukware mu buhungiro bikorwa n'igihugu bahunze. Isoko y'aya mabi yose turayisanga mu magambo yavuzwe n'abantu babiri bazwi mu Rwanda: Pasiteri Rutayisire Antoni na Nyakwigendera Intwari y'u Rwanda  Perezida Gerigori Kayibanda.


Ikiganiro Rutayisire yagiranye n'abanyamakuru
Kuva ku 26 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2013 Pasiteri Rutayisire Antoni yahaye ibiganiro abanyamakuru abereka ko guheranwa n'inzika n'inzigo aribyo byoretse igihugu cyacu cy'u Rwanda. Uyu Pasiteri Rutayisire akaba yaragaragaje ko kugirango umuntu abohoke abe mu mahoro, ari uko yakira agakiza kava ku Mana. Uyu mukozi w'Imana yerekanye ibibazo yari afite, igihe  yahoraga ahangaynye n'umutima nama we wamurarikiraga gukorera amabi Abahutu kugeza ubwo yifuza icyaza kikabamaraho kandi akakigiramo uruhare! 
Ariko amaze kwakira agakiza ubu Rutayisire yabaye umwe mu Batutsi bake bumva ko Abahutu batotezwa mu gihugu cyabo akaba anabyamagana. Ibi bigaragarira aho avuga ko mu ishyingira, hari abakobwa benshi babengewe imbere ye kubera icyaha cyo gukekwaho ko ari Abahutu gusa! Ibibazo nk'ibi byose bihora bizonga Abanyarwanda kurusha andi moko bikaba biterwa ni uko abanyrwanda bakunda IKINYOMA aho kwimakaza ukuri nkuko Pasiteri Rutayisire abivuga:
"Ikibazo cy'amoko kirahari mu Rwanda utakibona ,ni udashaka kukibona"

Ibyabaye kuri Rutayisire Antoni binyibutsa ibyabaye kuri Sawuli dusoma muri bibliya itunganye aho bavuga ko uyu munyamategeko Sawuli wari uzwi cyane icyo gihe mu burengerazuba bwo hagati yahuye n'ikibatsi cy'umuriro igihe yari mu nzira agiye kwica abakirisitu mu mujyi wa Damasi muri Siriya.Iki kibatsi kitari nka kimwe FPR ikangisha gusuka ku batavuga rumwe nayo cyari icy'Imana isumba byose. Maze muri cyo yumva ijwi rimubaza riti:" Sawuli, Sawuli, untotereza iki? nawe ati "uri nde mwami? , " Ndi Yezu kirisitu , utoteza". Sawuli yakiriye agakiza ata izina rye ry'ubwicanyi Sawuli ahabwa izina rishya Pawulo waje gutotezwa kubera Yezu nkuko yabikoreraga abandi. Bikaba bigaragara rwose ko inzira ya Pasiteri Rutayisire ariho acamo isa n'iya Pawulo, ndetse ko ashobora kuzisanga mu gihome nkuko byagendekeye Pawulo kubera kwamagana akarengane gakorerwa Abahutu!

Kayibanda Gerigori yahanuye ko ntawe utsemba ubwoko ngo bimushobokere
Intwari y'u Rwanda Gerigori Kayibanda, igihe byariho bicika mu Burundi, muri 1972 Micombero arimbanyije mu gutsemba Abahutu baho, yamuhaye ubutumwa amushweshuriza ko Imana yabujije Pawulo gutsemba abakiristu i Damasi, itazatuma atsemba Abahutu b'i Burundi ngo abamareho. Ibi yabivuze mu iteranamagambo ryanyuraga kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Bujumbura Kayibanda yitaga IGICUMA:
" Wowe Micombero n'icyo gifura cyawe Simbananiye, mumenye ko niyo mwarara mwica bugacya mwica, isi ishobora gushira Abahutu batarashira"
Nkuko Nyakwigendera Kayibanda yabivugaga, Micombero yaje gupfa, ariko ubwoko bw'Abahutu nubwo bwatakaje abantu batagira ingano, bwo ntibwapfuye kuko Abahutu bakiri bumwe mu moko agize iki gihugu! Imana nayo ntiyarekeye aho kuko yaje kugabanya amashagaga y'umwicanyi mukuru, Simbananiye Artemon wari minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu kwa Micombero, none ubu ngo nawe yakiriye agakiza , ndetse ashinga urusengero! Imana ishimwe.

Ese ibi byabaye kuri Rutayisire n'abandi twavuze ,bishobora kuba kuri Kagame Pawulo?
Kagame akigera ku butegetsi, yagiye avugwaho ibintu byinshi byerekana ko afite ubugome bukabije. Ibyo yakoze i Bugande kugeza aho bamuhereye akabyiniriro ka Pilato byonyine bigaragaza ko uyu mugabo atoroshye mu kwica dore ko ijambo "KWICA" ari naryo rigaruka kenshi mu mbwirwaruhame agenera abanyarwanda. Nta majyambere azivugamo, ubumwe, amahoro, cyangwa ikindi, KWICA nibyo ngo yarahiriye kuri Sitade, ko azakorera Abamutoye! nkuko abyivugira.

Ubu bugome kandi ubusanga no mu magambo yandi yagiye avugira no ku mateleviziyo mpuzamahanga nko kuri BBC mu kiganiro Hard Talk aho yabwiraga umunyamakuru ko atababajwe n'urupfu rwa Habyarimana Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi kuko nawe ngo yamuhejeje hanze imyaka 40! Yiyibagiza Abahutu bose ingoma ahagarariye yahejeje mu bucakara imyaka irenga 400, abami b'Abahutu barimo Mashira ya Sabugabo Umubanda wayoboraga Nduga wishwe urw'agashinyaguro n'ingoma ahagarariye,yiyibagiza ihezwa mu mashuri n'imirimo byakorerwaga Abahutu kugeza muri 1959, yiyibagiza abahutu bishwe na Ndahidurwa Yohani Batsita (Kigeli) hagati ya 1958- na 1959 i Gitarama, Gikongoro na Butare kubera ko ari Abahutu! Si ibi gusa ariko kuko hari n'izindi gahunda Kagame yagiye ashyiraho rwihishwa zigamije gutsemba Abahutu bagashiraho nka kuriya Pasiteri Rutayisire yabyifuzaga atarakira agakiza; muri zo twavuga nka " PUNGUZA" bivuga kwica Abahutu benshi ngo ugabanye umubare wabo, Wafanyiye, Agafuni, agapfundikizo k'icupa kavida ingunguru, n'izindi! Ikibabaje rero ni uko uko iminsi igenda yicuma, bigaragara ko ibyabaye kuri Rutayisire na Sawuli, bidashobora kuba kuri Kagame, kubera inyota ye yo kumena amaraso, akaba byanze bikunze agomba koreka u Rwanda nkuko yabyivugiye ko ngo azasiga Kigali nkuko yayisanze!

Ba Ntaganda nta gihe batazabaho
Hejuru y'ubu bugome, ubwicanyi n'itoteza Kagame akorera Abahutu, cyane cyane abaharanira ko abanyarwanda babana mu mahoro nka Ingabire Vigitoriya, uriho uborera mu munyururu w'agatsi, Me Ntaganda Berinarudo watotejwe, agafungwa, akaba akomeje kugerwa amajanja n'abicanyi b'ingoma ya FPR. Kagame n'abicanyi be bagomba kumenya ko nkuko Kayibanda yabihanuriye Micombero, nawe yasanze Abahutu bariho kandi azabasiga i Musozi. Akaboko k'Imana kazakomeza kubarinda nkuko karinze abakirisitu b'i Damasi inkota ya Sawuli. Kwivugana Ingabire, Ntaganda cyangwa abandi Bahutu, ntibizabuza ko ejo havuka ba Ntaganda bandi bazakomeza guharanira ko abanyarwanda baba mu gihugu cyabo ntawe ukandamiza undi. Nyiri amatwi yumva, uzambere umugabo.

Nkusi Yozefu
shikmaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demokarasi(SKUD)







































kibazo cy’amoko mu Rwanda kirahari, utakibona arirengagiza – Pasiteri Rutayisire
http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/ikibazo-cy-amoko-mu-rwanda

Yanditswe kuya 
1-08-2013 - Saa 10:03' na Olivier Rubibi
·          
·          
·          


Umuvugabutumwa Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’amoko, n’utakibona ari uko ashaka kwirengagiza.
Mu kiganiro “Nta cyizere kitagira ukuri” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi mu biganiro byari bifite intego yo kuganira ku mateka y’u Rwanda, byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki ya 26 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2013, Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze ko adashidikanya ko niba hari abantu badakunda kuvugisha ukuri Abanyarwanda barimo.
Abanyarwanda bakunda kwirarira
Pasiteri Rutayisire Anoine agira ati “Umunyarwanda ntabwo akunda kugaragara uko ari; dukunda kwirarira. Biri mu muco wacu, cyane iyo tutari aho tuvuka, no mu kinyarwanda baca umugani ubivuga, aho bagira bati ‘Umusore utiraririye ntarongora inkumi.” Ibi byose ngo n’ibigaragaza ko Abanyarwanda badakunda ukuri.
Rutayisire yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda kigihari kandi ko uburyo bwo kugicyemura ari ukubwizanya ukuri. Ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo bahisha n’ibitari ibyo guhishwa.”
Rutayisire yavuze ko kubwizanya ukuri ku mateka yaranze Abahutu n’Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ari wo muti w’ubwiyunge ku banyarwanda ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda.
Ati “Kwicara hamwe abantu bakavuga ku mateka yabo, biruta ko abantu bajya mu dutsinda bashingiye ku moko, aho bavugira ibidafitiye Abanyarwanda n’igihugu akamaro. Turetse guhishanya, ntabwo muzi aho bajya mu matsinda ngo ni Abahutu, ibiganiro byabo ari ‘Ni ko sha! Wabonye ukuntu biriya bitutsi bikunda kwica akazi? Buriya birashaka kutwirukanisha.’ Ubwo n’Abatutsi ku rundi ruhande ari uko bimeze.”
Rutayisire Antoine ati “Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo ntabwo tugomba guhombeka amaso, ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari.
Babengewe mu rusengero kubera ubwoko bwabo
Mu buhamya yatanze nk’umuvugabutumwa kandi usezeranya abantu imbere y’Imana, yavuze ko ubukwe bugera kuri bune bumaze gupfa abageni bageze mu maboko ye, umukobwa azize ko avanze, cyangwa ari umuhutukazi.
Rutayisire yashimangiye ko iyo ushaka kwigenga ndetse no kubohoka ubanza ukagira ukuri n’ubwo bitoroshye kuko abantu batinya ukuri. Yakomeje avuga ko iyo bavuze Jenoside yakorewe Abatutsi we atavuga ko yatangiye mu mwaka 1994 ahubwo kubwe yatangiye mu mwaka 1963.
Asobanura ko igituma avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1962, ni uko se umubyara yishwe mu mwaka 1963 azira ko yari Umututsi, nyina yarabibahishe nyuma aza ku mujyana ku ishuri umwarimu abaza nyina wa Rutayisire amazina y’umwana we, amusubiza ko ari Rutayisire Antoine. Umwarimu amubajije niba afite se, nyina abanza kwiyumvira kuko yari kumwe n’umuhungu we kandi adashaka ko abimenya ageze aho ati “Yarapfuye.”
Rutayisire yibajije ibibazo byinshi; Data yarapfuye? Yishwe na nde? Yahambwe he? Ibi byose byatumye akura ashakisha icyishe Se. Nyuma ahagana mu mwaka 1970 ni bwo yaje kumenya ko Se yishwe n’Abahutu bo muri Parmehutu. Kubera abandi bahungu bari bahuje ikibazo, Rutayisire ngo yagiriye urwango rukomeye Abahutu, ndetse yigana ishyaka ryo kurusha Abahutu mu ishuri.
Nk’uko itegeko ryabivugaga rya Kaminuza, umuntu wabaga yabonye amanota yo hejuru (Distinction) yararangizaga akigisha muri Kaminuza. Rutayisire we yakoreye kubona ayo hejuru kurusha abandi bose kugira ngo atazatsikamirwa n’Abahutu bari ku ibere, abigeraho anabona umwanya wo kwiga muri Kaminuza.
Nyuma y’igihe gitoya yirukanwe azira ubwoko. Ibi ngo byatumye yanga Abahutu ndetse ngo akajya yibaza ikintu cyabamaraho na we akabigiramo uruhare. Uko iminsi yagiye ihita, Rutayisire yabivuyemo yakira agakiza. Ubu ni umuvugabutumwa.
Rutayisire yavuze ko kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima babayemo ari uburyo bwo kubahwitura, kugira ngo babimenye birinde ikintu cyose cyabagarura mu buzima bubi babayemo.
Umukoro ku banyarwanda
Mu gusoza iki kiganiro Rutayisire yatanze umukoro ku banyamakuru n’abahanzi ngo bazawusubize, bazaba babonye aho baganisha igihugu cyabo. Umukoro uteye utya “Mbere yo guhindura u Rwanda wowe warahindutse? Igihugu abantu bashaka kimeze gite? Ese n’ikihe gitambo witeguye gutanga ku gihugu cyawe ngo kirangwe n’ukuri n’amahoro?
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH401/rutayisire_aha_yasobanuraga_uburyo_abanyarwanda_bagira_ukuri_guke_-b8ff8.jpg
Pasiteri Rutayisire Antoine asobanura uburyo Abanyarwanda bagira ukuri guke
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH401/abahanzi_bari_bitabiriye_ikiganiro_cya_rutayisire_bari_bateze_amatwi_amateka_mabi_yaranze_u_rwanda-2377a.jpg

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro byabereye i Gako mu kare

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355