Ikibazo cy'imyitwarire ya Perezida Kagame wihenura ku bihugu bituranyi
by'u Rwanda bigatuma ububanyi bwa Kigali n'amahanga buzamba kimaze gufata indi
ntera. Kuri uyu wa kabiri, taliki 10 Gashyantare 2015 Komisiyo y'inteko ishinga
amategeko ishinzwe ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano mu bayigize
hakabamo na Hon. Depite UWACU Julienne yatumije KABAREBE James minisitiri
w'ingabo kubabwira uko ibintu byitwaye ku birebana n'umutekano w'u Rwanda no ku
nkiko zarwo.
Kabarebe aremeza
ko FDLR ikorana na RNC mu gihe raporo ya LONI yabihakanye
Minisitiri KABAREBE wakunze kuvuga kenshi ko FDLR iteye u Rwanda nta
munota yamara igihumeka, ubu noneho yagaragaye nk'ufitiye FDLR ubwoba bwinshi
cyane. Mu kiganiro yahaye abo badepite, ari kumwe n'umuvugizi wa RDF, Brig.
Gen. NZABAMWITA Joseph, minisitiri KABAREBE yongeye kwemeza ko FDLR ifatanya na
RNC mu gihe raporo y'umuryango w'abibumbye yavuze ko nta bufatanye buhari.
KABAREBE yongeye kuvuga ko RDF yaciye intege FDLR ku buryo buhagije.
Iki kibazo cya FDLR kikaba kimaze gufata intera ihambaye kandi biboneka ko
irimo gutera ubwoba Kigali cyane kuko mu by'ukuri, niba KABAREBE azi neza ko
FDLR nta mbaraga ifite, nta n'impamvu yo kwirirwa imubuza gusinzira.
Abadepite ibibazo
u Rwanda rurimo barabyumva neza noneho babera!
Minisitiri KABAREBE yanabajijwe n'izo ntumwa za rubanda ku mubano w'u
Rwanda na Tanzaniya. Kabarebe ntiyatinze mu makoni kuri iki kibazo kuko nawe
yunze mu rya Shebuja Paul KAGAME aho yagaragaje ko Nyakubahwa KIKWETE utegeka
Tanzaniya ashyigikiye FDLR ku buryo bwimazeyo. Twibutse ko abadepite iki kibazo
mu by'ukuri bakibajije uwo batagombaga kukibaza.
Izuba riva, bose babireba kandi babyumva, Paul KAGAME yavugiye kuri sitadi
amahoro muri YOUTH CONNECT ko azica KIKWETE ndetse ko azamutegera ahantu
hizewe akamukindura. Ni ukuvuga ko aba badepite bo muri iyi komisiyo bari bakwiye
gutumiza KAGAME akabasobanurira impamvu nk'umukuru w'igihugu atinyuka kuvugira Ku
karubanda ko azica umukuru w'ikindi gihugu.
Ubutegetsi bwa FPR
mu marembera kubera kutamenya uko politiki y'ububanyi n'amahanga ikorwa
Mu kiganiro KABAREBE yahaye abadepite, yagiye atunga urutoki rumwe
amahanga ariko akibagirwa ko intoki 4 zisigaye azitunze. Minisitiri w'ingabo
aravuga ko RDC imaze imyaka 20 icumbikiye FDLR ibyo ngo bikaba icyaha ariko akibagirwa
ko Uganda yacumbikiye FPR imyaka 35 yose uhereye 1959-1994 ndetse n'ubu UGANDA ishobora
kuba aricyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu guturwamo n'abanyarwanda benshi.
KABAREBE arashinja KIKWETE gutera inkunga FDLR ariko akibagirwa ko iyo
TANZANIYA na UGANDA aribo bafashije FPR kugera ku butegetsi. Ikindi ni uko leta
y'u Rwanda ikomeje gutunga agatoki umuryango mpuzamahanga kutajya kurimbura
impunzi z'Abahutu muri RDC ibi bikaba ari ikimenyetso ndakuka cy'uko u Rwanda ruhangayikishijwe
bikomeye na FDLR. Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko leta ya FPR ifite
intege nke kandi ko igeze mu marembera.
Gen. KABAREBE
yaguye mu mutego nk'uko Pasitoro Ezira MPYISI yaguyemo kuko atemera ko n'Abahutu
bagira uburenganzira ku gihugu
Mu kiganiro Pasitoro Ezira MPYISI aherutse guha IGIHE yavuze ko
bibabaje kubona abaharaniye ubwigenge bw'u Rwanda ataribo babuhawe. Pasitoro
Mpyisi yashakaga kuvuga ko Rudahigwa ariwe waharaniye ubwigenge ariko ntabubone
kuko yatanze ahubwo ubwo bwigenge bugahabwa Abahutu batabuharaniye!
Iyi mvugo ya Mpyisi yarantangaje cyane kuko numva icuritse. KAYIBANDA,
MBONYUMUTWA, MAKUZA,... baharaniraga iki? None se Mpyisi yasobanura ate ukuntu Abatutsi
aribo basabye ubwigenge ariko barangiza akaba aribo bahunga? Mpyisi yasobanura
ate uko Abatutsi baharaniye ubwigenge kandi baribo bene ingoma ya cyami? Ibi
ntabwo bishoboka! Ese ubu uwabaza Mpyisi niba Abahutu avuga ko aribo bahawe
ubwigenge ubu yakwemeza ko babufite? Kabarebe nawe rero arakomeza kwerekana ko
intambara ariyo yimirijwe imbere nyamara akarenga akavuga ko umutekano ari
munange mu gihe imishyikirano ariyo yacyemura ibibazo by'u Rwanda ariko akaba
atabikozwa kuko yiteguye guheza FDLR umwuka nyuma y'iminota mike cyane igihe cyose
yaba itinyutse gukandagira ku butaka
bw'u Rwanda igihugu ategeka kitaramubyaye mu by'ukuri kuko ari UMUGANDE.
Imvugo ya Mpyisi ni iyo kwamaganwa kuko isubiza inyuma abanyarwanda
kandi igashyira inzigo hagati y'Abahutu n'Abatutsi n'ubundi batorohewe
n'amacakubiri bashowemo na FPR. Ibi byose ni byo navuze ko abadepite babonye ko
u Rwanda ruri mu kibazo cy'umutekano muke ndetse ko inkiko zugarijwe kandi koko
niko biri kuko mu bihugu byose bihana imbibi n'u Rwanda umubano umeze nabi cyane.
Nibikomeza kumera uko bimeze, uyu mutekano muke ushobora kuzabyarira u Rwanda
amazi nk'ibisusa mu gihe inteko ishinga amategeko itinze gusubiza ibintu mu
buryo kandi ibifitiye ubushobozi.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355