Bakunzi kandi basomyi ba SHIKAMA, mu mutwe w'iyi nyandiko nkoreshejemo
ijambo indaya ntagamije gusuzugura cyangwa gupfobya uyu witwa MUKASHEMA ahubwo
ngira ngo ikibazo cyumvikane uko bikwiye kuri mwe basomyi b'iyi nkuru. Mu mujyi
wa Kigali ubu bivugwa ko habarurirwa indaya zirenga ibihumbi cumi na bitanu. Iyi
mibare y'agateganyo itangwa na MIGEPROF ariyo minisiteri ishinzwe uburinganire
n'iterambere ry'umuryango.
Burya ngo nta
mujyi utagira indaya, mayibobo n'abasazi
Indaya, mayibobo n'abasazi ntabwo ari umwihariko wa Kigali. Imijyi yose
yo ku isi ibaho ibamo ibi byiciro by'abantu, yewe no kwa Papa i Vaticani usanga
bari ku marembo y'urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero basaba igiceri abavuye
cyangwa abajyayo mu Misa.
Impamvu habaho Mayibobo, Abasazi n'indaya mu mijyi ni nyinshi kandi
zose inkomoko yazo ni imbere mu muryango w'abantu. Mu bitera mayibobo ikiza ku
isonga ni uburere budahwitse mu miryango bavukiyemo cyangwa barerewemo. Mu
bitera abasazi nabyo ni uko. Indaya zo zikomoka akenshi ku bucyene bw'akarande
mu miryango bwiyongeraho n'uburere budahwitse n'ababyeyi ba terera iyo.
Ubu buhamya bwa MUKASHEMA
wahindutse indaya ikorera 400 Rwf i Kigali buteye agahinda
Mu mijyi ikomeye nka Kampala, Pretoria, Washington, Paris, Nairobi,...
Mu bagashize bariyo habamo n'indaya zo mu rwego rwo hejuru. Nyamara umuhanzi
w'umunyarwanda yaririmbye ko INDAYA
ISHAJE IBURA IJAMBO KUKO IZ'IBITONORE ZIHORA ZIVUKA MAZE IZIKUZE ZIKABURA
ABAKIRIYE.
Mu bushakashatsi bwakozwe n'umuryango INTRAHEALTH TWUBAKANE wayoborwaga
na Dr. Emile SEMPABWA mu Rwanda ariko ubu akaba asigaye ayobora URUNANA HEALTH UNLIMITED
basanze ko no mu ndaya habamo ibyiciro nko mu zindi nzego z'ubuzima bw'abantu.
N'ubwo bimeze bitya kandi mu myumvire ya rubanda tukaba twarishyizemo
ko indaya, mayibobo bitacika mu mijyi, turibeshya ndetse dukomeje gutekereza
dutyo twaba turwaye indwara yo kubangamira iterambere risangiwe kuko nemeza ko
bishoboka.
Gusambana ugahabwa
400 Rwf, ugatwita, ugakuramo SIDA,... umushinga utunguka na gato!
Nk'uko nari mbivuze hejuru, abakobwa biyemeje kuba indaya hari abo bikiza
bagahabwa amazu, amamodoka, amapikipiki, ariko byose biba biherekejwe n'umuvumo
uteye kwibaza. Kuri njyewe, yaba indaya isambanira muri hoteli, yaba isambanira
muri LOJE(Lodge), yaba isambanira mu muringoti kimwe n'ikorera ayo mahano muri
ruhurura bose ni kimwe kuko amaherezo yabo ari mabi.
Umukobwa wiyemeje, wahisemo kuba indaya, abantu biyumvisha ko asambana
n'abagabo barenze umwe. Ibi bituma atamenya se w'umwana mu gihe atewe inda. Iyo
yanduriyemo SIDA ntashobora kumenya uwayimwanduje ngo nibura ubutaha
azamwirinde. Ubuzima bw'umwana abyaye buba bubi kurusha ubwa nyina. Mu yandi
magambo kuba indaya ukabibyariramo nta kibazo na kimwe bicyemura mu mibereho ya
buri munsi y'ukora uwo murimo.
Ikibazo kindi kigaragaramo ni amafaranga macye cyane avamo ku buryo
ukora uwo murimo atakuramo n'iby'ibanze umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.
Ibibazo birushaho gukomera iyo hajemo no kwandura icyorezo cya SIDA kuko wa
mwana udafite se uzwi mu gihe kitari kirekire ashobora kubura na nyina ahitanywe
n'ibyuririzi bikomoka kuri SIDA kubera imibereho mibi ku buryo kubona
amafunguro meza bidashoboka.
Ubuhamya bw'indaya
Mukashema ikorera 400 Rwf i Kigaki bukwiye gusigira isomo umuryango nyarwanda
Hari ubwo ibintu bivugwa ukumva nta ngaruka zitaziguye bigufiteho nyamara
umuryango nyarwanda urugarijwe bikomeye. Uyu Mukashema mu kiganiro yahaye
itangazamakuru mu cyumweru gishize i Kigali yavuze ko yagiye i Kigali bwa mbere
ajyanywe n'umukobwa bakomoka ku gasozi kamwe agiye kumurangira akazi k'ubuyaya.
Nyuma Mukashema yaje gushukwa n'abandi bayaya bamubwiraga ko bahembwa
ubusa mu bipangu by'abagashize ariko ko bagiye mu buraya bajya bakorera menshi
agenda atyo. Ingorane yahuriyemo nazo twazisesenguye hejuru aho nawe ubu arimo
kwicuza kugera n'aho yavuze ko bakubitwa n'abagabo ubundi
akemeza ko iyo baje kumusambanaho abaca MAGANA ANE umukiriye uzanye amafaranga 500
y'u Rwanda akamusubiza (akamugarurira) ijana.
Mu mujyi wa Kigali amafaranga 400 ku munsi ntabwo yagutunga. Uyu
muvandimwe Mukashema mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko ngo mu bakobwa bakorana
uwo murimo ugayitse harimo n'abamenyereye bashobora
gusambana n'abagabo 5 mu munsi umwe ariko we avuga ko n'umugabo umwe ajya
kurangiza akagongo kenda gutandukana (kubabara cyane no kuvunika).
Nyakubahwa Madamu
Minisitiri Oda GASINZIGWA uyobora MIGEPROF agomba gushakira iki kibazo umuti
byanze bikunze mu maguru mashya.
Mu bantu musoma iyi nkuru hari abavuga muti none se niba Mukashema
atabishoboye yatashye agasubira mu cyaro! Ikibazo ni uko abo bigendekera gutya
bashobora kuba ari benshi muri Kigali no mu yindi mijyi y'u Rwanda. Uwatekereza
atya yaba yibeshya kuko politiki atari ko ikorwa, hagomba no kwibazwa ku mpamvu
zitera uburaya n'ubumayibobo mu muryango nyarwanda.
Ku bahungu bakunze kwitwa mayibobo ho ubona leta yaragerageje gucyemura
ikibazo yubaka ikigo i Wawa ariko HRW ivuga ko ibikorerwamo bibangamiye uburenganzira
bwa muntu. Ku bana b'abakobwa MIGEPROF iheruka kuvuga ko igiye kubaka ikigo
ngorora-muco ku ndaya z'abakobwa.
Ibi nabyo ariko ntibihagije kuko icyo kigo gishobora kuzubakwa ahubwo MIGEPROF
igasanga ziriyongereye aho kugabanuka. Muri SHIKAMA turasaba MIGEPROF ko niba
byashoboka bakora ubushakashatsi bakamenya abana b'abakobwa batiga bataye
ishuri, ababyariye ibinyendaro iwabo n'umubare wa nyawo w'indaya ziri mu mijyi
kugira ngo hakorwe igenamigambi rihamye ry'igihe kirekire kuko ingaruka zikomokamo
zigera ku muryango nyarwanda wose. Abo bana bavuka kuri izo
ndaya nibo bavamo abanywa-rumogi, nibo bavamo abajura ruharwa ni nabo bavamo
izindi ndaya nshya zikomeza umwuga ba nyina bazihayeho umurage mutindi!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355