Pageviews all the time

Vaticani. Papa ngo yitwikira ijoro akajya gufasha abakene i Roma, naho abategetsi b'Afrika baryitwikira bajya kwambura abakene.

Pope Francis may have been sneaking out of the Vatican at night to give money to the poor on the streets of Rome. Here he is pictured after his weekly Papal audience in St. Peter's Square blessing a severely disfigured man

    Papa ariho aramutsa uwamugaye mu maso, nyuma y'umuhango wa misa ya buri cyumweru akorera ku rubuga rwa Mutagatifu Petero

Amakuru aturuka mu binyamakuru byinshi byandikirwa ku mugabane w' I Buraya aravuga ko umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ngo yitwikira ijoro akajya gufasha abakene bo mu mujyi wa Roma nkuko yabikoraga ari Musenyeri i Buenos Aires muri Argentine.

Ushinzwe guha amafranga  abakenene i Vatican  hamwe n'abamurinda bava mu Buswisi, baremeza ko babonye Papa asoka nijoro agiye guha impunzi n'abandi batishoboye amafranga yo kubafasha. Ibikorwa by'uyu mupapa ngo byatumye Icyizere kuri Kiliziya Gatolika kizamukaho 20% mu Bwongereza ngo n'ahandi henshi ku isi nyuma y'uko iyi kiliziya yari imaze iminsi irangwamo umwuka mubi uturutse ku bapadri n'abasenyeri bagiye basambanya abana hirya no hino ku isi.

Nkuko yari azwiho gukunda abantu akiri muri Argentine, ngo no muri Vatikani ubu niko bimeze nkuko mubibona kuri aya mafoto, ariho ahobera anaganira n'umuntu wamugaye bikabije mu maso, akana kamuhobera mu gihe yarimo yigisha,  n'indi  ariho aganira n'abaturage bamukurikira ku Mbuga Nkoranyambaga. Aya mafoto ngo akaba yaratumye yamamara i Roma nk'umuntu wa Rubanda.

Uyu ngo siwe Papa wa mbere ariko ukoze gutya kuko na Papa Piyo wa XII yajyaga yambara nk'umupadri usanzwe akajya gufasha abayahudi bariho bahigishwa uruhindu n'Abanazi mu ntambara ya II y'isi yose. 


image001.png
      Umwana ahobera Papa Francis mu gitambo cya Misa


Seen it all before: The teenage pilgrims show Pope Francis their technology - but it appears he is well in tune with modern life
                                                     Papa aganira n'abaturage bamukurikira ku mbuga Nkoranyambaga
Uku niko umusumba mwiza yita kuzo aragiye akazijyana mu rwuri rutoshye arinako azirinda n'ibirura. Ibi bikaba bitandukanye n'ibikorerwa abaturage b'Afrika muri rusange no mu Rwanda ku buryo bw'umwihariko aho ya mvugo yacu igira iti umushumba atungwa n'izo aragiye ishyirwa mu bikorwa. Ingero ni nyinshi mu Rwanda, ariko dufashe gusa icyitwa icya cumi cy'icyama n'utagira urwara rwo kwishima agomba gutanga kirakwereka ko Afrika iyoborwa n'ibirura. Ikindi umuntu yatangaho urugero ni cya kigega kitagira indiba cyiswe Agaciro aho umuturage utagira n'urwara rwo kwishima ahatirwa kugurisha nk'ibiro 10 kuri makumyabiri yejeje kugirango abone ayo ajugunya muri kiriya kigega gihora cyasamye. Nyamara, Kagame n'Abanyagatsiko bariho bahembwa  imishahara y'umurengera utasanga no mu bihugu bikize byo muri Amerika n'Uburaya! Umenya ariko Abanyakazu baba bubahiriza ibyanditswe mu ijambo ry'Imana aho dusoma ko " Abafite bazongererwa, naho abadafite bamburwe na dukeya bari bafite"
Nkusi Joseph
Shikamaye.blogspot.no


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355