Pageviews all the time

Ese iyi foto hari icyo ikubwiye?



Iyi foto iri hejuru  ishobora kuba yarafashwe igihe Ingabo za Kagame zari hafi kugera i Kinshasa mu ntambara ya mbere ya RDcongo 1996-1997. Mandela ariho ashaka uko abarwana barekera aho kumena amaraso bagasangira ubutegetsi n'ibibukomokaho! Reba neza usesengure utekereze uko buri wese muri aba batatu yari amerewe mu mutima we.
1. Mobutu
2. Kabila
3. Madiba

Bishoboka ko Mobutu yari ababaye atazi ibiriho bimubaho dore ko yari anifitiye ikibazo cya Prostate kitamworoheye. Ariko n'igihugu cye cyari cyabaye nk'inyamaswa yapfuye inkongoro, sakabaka, impyisi, n'izindi nyamaswa ziriho ziyishwanyaguza buri yose ishaka gukuraho agashitu. Uwiyitaga Urusamagwe yari ameze nk'inkoko yanyagiwe.
Ku ifoto turabona kabila wari washyizwe imbere na Kagame kimwe na Bizimungu, yishimye cyane yibaza igihe uyu Mobutu agendera akicara muri Palais des Malbres i Kinshasa. Mobutu nk'akanya ko guhumbya wenda atarava na hariya Jenerali Mayele yizeraga cyane, yamumenyesheje ko batagishoboye kurinda umutekano we agomba guhunga igihugu. Mobutu yahise ahungira muri Maroc apfa hadashize n'imyaka 2, naho kabila yicirwa mu ntebe Kagame na Kabarebe bari baramushutse ko azayirambamo.
Ku ifoto nanone turabona Mandela yumiwe asa n'uwibaza umuzimu wateye abirabura aho yaturutse! Nubwo atakunze kuvugana cyane n'itangazamakuru, igihe hafatwaga iriya foto , kigomba kuba kiri mu bihe bibi yabayemo hano ku isi.Nk'umukunzi w'amahoro, kuri iyi foto Mandela aribaza icyo Kabila arasanira na Mobutu akakibura. Ariko nta kundi yari kubigenza ibyo  ibihugu by'ibihangange byari byagennye  nibyo byagombaga gukurikizwa.
Icya ngombwa ni uko aba bose ubu ntawe ukiri ku isi ya Rurema. Noneho nawe shaka uko wisesengurira uhereye ku iterwa ry'Urwanda na FPR muri 1/10/1990 kugeza ubu, shaka muri iryo sesengura ryawe:
1. Mobutu, 2. Kabila , 3. Mandela. Vuga impamvu uyu umwise Mobutu, uriya Kabila, naho uriya wundi Mandela. Vuga uko buri wese yasezeye cyangwa se azasezera kuri iyi si. Tekereza ku gisigara nyuma ya bariya batatu batakiriho!
Urakoze , nubona akanya uzadusangize ku bitekerezo byawe
Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.no


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355