Indege yo mu bwoko bwa Boeing 787 ya Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia, yahuye n'ikibazo kitoroshye uyu munsi kuri 18/12/2013 ku manywa y'ihangu ubwo yashakaga kugwa ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro cyo muri Tanzanaia.
Kubera ubwumvikane buke bwabaye hagati y'abakozi bo ku kibuga, byatumye iyo ndgege idashobora kugwa kuri iki kibuga tuvuze hejuru maze ijya kugwa igitaraganya ku kabuga kagenewe indege ntoya kari Arusha ho muri Tanzania. Kubera uburemere bw'indege n'umuvuduko byayo, byatumye iyi ndege iteshuka mu kibanza yagombga guhagararamo igera mu gisambu; kubwo amahirwe ariko nta bantu bahagiriye ibibazo ku buryo abagenzi 200 bose nta wigeze ataka n'igicurane; indege nayo ntabwo yigeze yangirika.
Reba hasi ku mafoto uko byari byifashe.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355