+ Padri Kagame Alegisi
UMUVUGO II
Ingurube ikangaranya abashumba bo mu Muhozi
Intamati izimba ibinyamahembe,
Dore rukangaranya-bijumba.
85
Ndagiye inyumba y'ijosi rinini,
Iya rufuhira mu bishamba.
Ikaruta intama
zo mu bakungu
Ikaruta n'inka zo mu Batutsi,
Ibyo nta n'umwe ukibyijana.
90
Ikarusha inyambo kuba urujuju,
No ku bicebute ikazibumba:
Aho ziba zamuje mu mahembe,
Izirusha umwijima wayisabye,
Umunsi itera abo mu Muhozi, (7)
95 Ikona imirima
bukigoroba,
Yaje igambiriye ibijumba
Ijya mu mirenzo irahayogoza,
Ihorobya
izuru iba igisongo
Igira ibisinde irabyerereza
100 Isiba imigende iraringaniza.
Imaze guhimbarwa n'umurimo,
Ihatsika izuru ihata ibitengu,
Ikubira hirya
ikubira hino,
Icyuho iciye kiruta umurima,
105 Icukura haruguru igeza hepfo,
Amayogi yose iyagira intabire,
Imara ikirumba nticyarara,
Impumu zije
ntiyabikangwa
Irazipfukirana itera ahandi,
110 Aho irahacumbika biracika:
Ikubitaho umutonzi yatyaje,
Ikoza ku bwoya irakubeta,
Iwukaza ubugi ngo
butagimba!
Isonga ryayo irishyizemo ubumwa,
115 Ituruka haruguru y'ubuhinge,
Iterura irengereza imugongo;
Mu ruharuriro irahacukika,
Ruruta amayogi
rurayasumba.
Abahahinze ntiyabaryarya;
120 Irimba, ibereka injumbure.
Yanga
iby'amazimwe ya rubanda
Ihitamo kuhabumba rukumbi,
Ihagira inkuke yo mu
nyambo
Abanyamuhozi ibahaka neza.
125 Imaze kurengeza imbavu zose,
Ibura uko
yamiragura ibindi,
Igira ibijumba ibisasa neza:
Ku bya kandore iraharambya,
Ibya magabari irabyisegura
130 Ibya gisabo aho yabitinze,
Ibondo ryayo
rirahashikama.
Ukwo yagakuye karunganwa,
Ihagika mu ijigo nk'ibitabi,
Nuko
ubwangati buyiturutse,
135 Igumya gusemeka ubukungu
Ibura ukwo irambya birayigora
Ishaka ubwihina birayumya:
Nuko igangara ukwo yahagaze.
Mu nda hibyara amahane.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355