Padiri Kagame Alegisi
UMUVUGO II
Ingurube ikangaranya abashumba bo mu Muhozi
135 Igumya
gusemeka ubukungu
Ibura
ukwo irambya birayigora
Ishaka ubwihina birayumya:
Nuko igangara ukwo yahagaze.
Mu nda
hibyara amahane
140 Buba uruvuyange birahoga!
Ibiyoka byibuka kwigorora
Abantu bose bavuza induru,
Abararirizi ni bwo babyutse,
Babazanya iyo ntare iroha urwunge
145 Ngo
: "Irarohera epfo iyo mu gishanga!
Kandi ubanza atari isanzwe:
Iyo
rwabwiga ifite ijwi rindi,
Riruta
ay'intare zo mu Rwanda!
Murabe maso itamara ibintu!
150 Abafite inka ariko murite hanze:
Yabatsembaho ayo matungo
Ejo
mwarundurwa n'ubutindi
Ubwo
mudatunze ya nka y'ubu Bita "
Indyohesha-birayi!"
Biracyaza
Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.fr
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355