Noheli ibisingizo mu ijuru (x3) no munsi hose. Iyi ni imwe mu ndirimbo nyinshi zikunda kuririmbwa mu gihe cya Noheli. Muri gahunda zacu muri shikama.fr / shikamaye.blogspot.no ntabwo duhora mu nkuru za politiki zimena umutwe gusa n’ubwo hari uwabitekereza atyo. Mu buzima bwacu, ijambo ry’Imana rifitemo umwanya munini kandi turyubahira ubuhangare ntagereranywa ryifitemo.
Iyi Noheli ya 2013, Kiliziya Gatolika yageneye abakirisitu ubutumwa buboneka mu Ivanjiri ya “YOHANI: 1, 1-18” n’insanganyamatsiko igira iti: Jambo urumuri n’ubuzima. Muri iyi vanjiri, ku murongo wa kane handitswe ko Kristu Yezu yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.
Kandi yari urumuri nyakuri. Abantu bose bemeye izina rye yabahaye ubushobozi bwo guhinduka abana b’Imana babikesha we! Naho ku murongo wa 17 w’iyo Vanjiri handitswe ngo “Kandi uko amategeko yatanzwe avuye kuri Musa, ni nako ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri yezu Kristu”.
Umunyarwanda ureba hafi ashobora kwishuka akibwira ko Noheli twayizaniwe n’abamisiyoneri b’abazungu bageze mu Rwanda mu 1900 nyamara sibyo kuko na kera na kare abanyarwanda bari bazi ko Rugira, Mungu, Rurema, Umushobora byose ari hejuru ya byose kandi ko byose byaremwe nawe.
Icyo abazungu batuzaniye gusa ni ugusimbuza Imana yabo Imana y’abakurambere bacu maze tubyumva mu buryo bw’umucuri w’abantu n’iyobokamana rikocamye aribyo twita mu gifaransa (Subversion des religions chretiennes) byaje no gutuma abanyarwanda b’iki gihe barushwa ubupfura n’abo hambere cyane.
Si nzi niba hari abanyarwanda benshi bazirikana ubutwari bw’Umwami YUHI V Musinga wabonaga neza ko iyobokamana abazungu batuzaniye ryari rikocamye cyane kugeza n’aho ahitamo kwemera kujyanwa ishyanga (être déporté/ to be deported) aho kubyemera maze nawe mu ndirimbo ye ati : Kwanga idini ya gashakabuhake ntibyari bikwiye kuba igicumuro cyo guca umwami.
Noheli bisobanura Emmanuel Imana turi kumwe bigasobanura ku buryo bweruye ibyishimo kandi ibyishimo bisangiwe na bose. Muri www.shikama.fr / www.shikama.blogspot.no nta nyigisho twabagenera yasumba kwifuriza abanyarwanda bose gusangira ibyishimo bikomoka kuri uyu mucunguzi w’abantu.
Kugira ngo umunyarwanda agere ku rumuri agomba kuba afite intumbero ifite icyerekezo kandi icyo cyerekezo kikaba kimuganisha mu cyerekezo cy’urumuri ari narwo kinyuranyo cy’umwijima. Urumuri Yezu yazaniye abantu si rumwe bafata isa y’ibyatsi ngo bayikongeze ku muriro wo muziko ahubwo ni urumuri rw’ubuzima.
Uru rumuri ruvugwa ni icyerekezo cy’imibereho y’ubuzima bufite intego iganisha abantu aheza ku mahoro kandi hasangiwe na bose. Ibi bihise binyibutsa imibereho yo mu cyaro. Iyo kuri Noheli wabaga wejeje ibijumba byinshi mu kabande abaturanyi bakubitira abana kuryama, mu gitondo wasangaga babikuye / babyibye kuko nyine biyumvishaga ko unezerewe wenyine naho bo inzara ibica bigacika mu nkono nta kirimo.
Yezu yifitemo ubugingo aribwo rumuri rw’abantu
Ntabwo ndi buvuge byinshi kuri uyu mutwe kuko abanyarwanda bose bazi akamaro k’urumuri kandi twese nta n’umwe uvuyemo tuzi agaciro k’ubuzima kuko mu byo umuntu atunze nta na kimwe kiruta ubuzima bwe Imana yamuhaye.
Buri Munyarwanda akwiye kuzirikana ko ubuzima Imana yamuhaye ari nabwo yahaye n’abandi kandi ko twese dukwiye gukundana ku rugero rungana cyangwa rsumba urwo twifuza gukundwaho twese tugatengamara mu rwatubyaye kugira ngo tunyomoze wa mugani abakurambere baciye uvuga ko abana bose bavuka kimwe hakarera inka aho bashakaga kuvuga ko abakize babaho neza naho abakennye bakabaho nabi.
Ukurikiye Yezu ntasitara kuko aba abona neza amerekezo y’ubuzima maze aho agana akaherekeza n’abandi. Ku ngoma z’abami MUTARA II Rwogera na KIGELI IV Rwabugili habayeho umusizi witwaga BAMENYA wahimbye igisigo cyitwa NAKUBIWE N’IMINSI IMUSOZI. Nkaba ntatinya kuvuga ko iyo minsi yamukubye yavugaga mu gisigo cye yari iminsi mibi idakwiye mu buzima bwa muntu. Twese tuyirwanye kuri buri wese.
Dufite byinshi byerekana ko twari tuzi Imana nk’aho ku Ngoma za MUTARA na KIGELI wa musizi nababwiye hejuru ahangaha yahimbye n’ikindi isigo cyitwa IMANA ZITABESHYA NYIRAZO. Buri munyaranda akaba akwiye kwirinda kwibeshya ahubwo akabaza Yezu igikwiye kugira ngo umunezero ugere kuri bose.
Musa yazanye amategeko, Yezu azana ukuri
Kuri iyi Noheli nk’uko byanditswe muri iyi Vanjiri, shikama.fr irakwibutsa ko amategeko yizwe neza mu gihugu kandi akubahirizwa uko yashyizweho n’uko byateganijwe adatana n’ukuri no kuvugisha ukuri. Abanyarwana twese dukwiye kwibuka iri jambo ngo nta cyaha gito kibaho kandi twibuke ko nta cyaha Nyagasani atababarira.
Iri humure n’icyi cyizere nibyo shikama.fr ishaka gusangiza abanyarwanda ibibutsa ko muri ya Gahunda ya ndi umunyarwanda iri tegeko n’iri humure rya Yezu ritubahirijwe kuko bamwe bahatirwa kwaka imababazi ku byaha batanakoze mu gihe abandi barimo gusahura igihugu n’agasuzuguro bishima hejuru ku bakennye n’umuvumo w’ibyaha bakoreye bene kanyarwanda muri 1994 na nyuma yaho kugeza na magingo aya!
Uko gukandamiza abakennye kandi iteka ntibisigana no kwanga kuva ku izima bigaragaza nk’abamalayika batagira igicumuro mu gihe amateka atwereka ko nabo bakwiye kubabarirwa no kwiyunga n’abo bahutu bahinduye ruvumwa kugira ngo u Rwanda rutembe amata n’ubuki. Bigenze gutya twaba tugana aheza hatwemerera gusangira n’ibyo dutunze byose.
Abanyarwanda ubu barashyashyana bagura utwo kurya ku munsi mukuru, abandi baragura ibirugu byo gutaka mu masalo yabo ku babishoboye, abandi baritegura gushakisha agafaranga uko bashoboye. Ibi byose ntacyo bimariye umuryango nyarwanda mu gihe imirongo minini ya politiki y’u Rwanda yubatswe ku buryo butsikamiye abaturage mu buryo bugaragarira buri wese kandi bubusanya n’iri jambo ry’ukuri n’urumuri muri rubanda.
Mu gusoza nababwira ko imababazi zikiza igihugu ari izikozwe n’abanyabyaha bose nta wihenze kuko umutima nama nta kiwurusha gusobanukirwa ukuri maze abagashize nka Gashamura bamanure ubutunzi bw’igihugu bwikubiwe n’agatsiko gato cyane bugere kuri bose bityo abana bose bongere bakomorerwe kwiga, inka zongere zemererwe kurisha mu ruhira abana b’u Rwanda babone amata bakire bwacyi, ababyeyi banezezwe n’uko babyaye.
NOHELI NZIZA BAKUNZI
Inyandiko mugejejweho na: Nishimwe Yomugaba Z.
Inyandiko mugejejweho na: Nishimwe Yomugaba Z.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355