Pageviews all the time

Frankland - UK. Muka Charles Taylor arinubira ko ngo umugabo we afunganywe n'abicanyi, ese Nyiramongi we azabyifatamo ate umufasha we nafunganywa na ba Barabas nkawe?




The wife of African warlord Charles Taylor (pictured) claims he has been 'humiliated' after being housed with 'common criminals' at a British jail
                     Charles Taylor
Mu kinyarwanda turavuga ngo umugabo mbwa aseka imbohe; niyo mpamvu mbanje kwisegura ku basomyi ba Shikama Ye ko ibyo ngiye kuvuga muri iyi nyandiko bitanenga Taylor nk'imbohe kuko uwo ariwe wese n'isaha iyo ariyo yose ashobora kuba imbohe niyo byaba iby'amasaha make gusa. Njye rero ndanenga Taylor nk'umwicanyi Ruharwa, witwaje umwanya w'umukuru w'igihugu yagezeho amaze koreka imbaga nk'uko Kagame yabigenje, maze agakomeza kumena amaraso no mu gihugu cy'abaturanyi cya Sierra Leonne, asahurayo diyama aha inyeshyamba intwaro n'amabwiriza yo kwica inzirakarengane nkuko Kagame abikora ubu muri RDCongo.

Mubyo ukuri,  kuvuga inzira Taylor yaciyemo kuva yatangiza intambara mu misozi ya Nimba muri Liberia kugeza abaye imbohe, biguha igishushanyo mbonera y'amaherezo ya Kagame n'umutware we Nyiramongi.Uyu mugabo w'inkoramaraso yasahuye igihugu cye arakeza hejuru y'amaraso yaramaze kumena, ariko yabonye atarekeraho yumva ko agomba no kuba umutunzi w'indashyikirwa niko gutangiza intambara ya diyama mu gihugu cy'abaturanyi!  Nyamara muri  ibi byose yarunze akarundanya ntacyo bikimumariye kuko bitamubujije gufunganwa n'abicanyi ruharwa.  Ejobundi kuri  1/12/2013 uwari umugore we bafitanye umwana Victoria Addison Taylor akaba yaravuzaga iya Bahanda imbere y'abanyamakuru avuga ko umugabo we yambuwe icyubahiro kuko ngo bamfunganye n'abicanyi  muri gereza ya HMP Frankland nkaho we ari umumarayika.
" bamujayyanye gufunganwa n'abicanyi ruharwa, ibyihebe bikora iterabwoba,  n'abandi bakoze ibyaha bikomeye mu Bwongereza.  Bamutesheje agaciro rwose, ntabwo bishoboka ko uwabaye umukuru w'igihugu yafatwa kariya kageni"

Taylor ubu ufite imyaka 65 afunganywe n'abantu bagera kuri 800 bakoze ibyaha bikomeye mu Bwongereza, akaba yarahamwe n'ibyaha 11 byose mu Bujurire. Bityo ,akaba agomba gufungwa imyaka 50. Yakuwe aho yari afungiwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri mu Buholande, rumwe Kagame, Kaguta na Kenyatta baherutse guhagurukira ngo barwangishe abandi bategetsi b'Afrika, ruteshwe agaciro maze rwoye gukomeza gukurikirana umwicanyi Kenyatta n'umwungirije Ruto. Kagame nawe akaba azi ko ejo cyangwa ejobundi ka kadodo k'ubuperezida yinaganitseho nikaramuka kamucikanye azibona muri ruriya rukiko
.
Convicted: The 65-year-old former Liberian president lost his appeal in September over a catalogue of crimes committed by the Sierra Leonean rebels he aided and abetted during the country's bloody civil war
                                                     Taylor mu bujurire
Charles Taylor yagiye ku butegetsi mu gihugu cye abikesheje intambara yatangije aturutse mu Misozi ya Nimba muri Liberia, maze afata ubutegetsi muri 1997 kugeza muri 2003 yari Perezida wa Liberia. Ibyaha aregwa byabaye muri iriya myaka yari ku butegetsi aho yashingaga imitwe yitwaje intwaro muri Sierra Leone baturanye, iyo mitwe nayo ikamuzanira Diyama nkuko Kagame abikora muri RDCongo. Iyi mitwe ngo ikaba yarahitanye abantu bagera kuri 120,000 by'abasiyerra Leone. Abenshi bari muri izi nyeshyamba bakaba bari abana, bikaba biri no mubyo Taylor ashinjwa. Aba bana bazwi mu byitwaga amaboko magufi cyangwa maremare. Iyo bagufataga, bakubazaga ubwoko bw'amaboko ushaka. Amagufi, bahitaga baguca amaboko baturukije mu nkokora naho amaremare, baguciraga amaboko mu bikonjo. Niyo mpamvu ubu muri Sierra Leone hari ibimuga byinshi bitagira amaboko.

Civil war: In this June 10, 1997 file photo, soldiers from the Revolutionary United Front supported by Taylor ride in a pick-up truck at their base on the outskirts of Freetown, Sierra Leone
                                   Inyeshyamba za RUF zashinzwe na Taylor ziri i Freetown muri Sierra leone
Ubu Taylor ngo yirirwa yubitse umutwe ngo adashaka ko abandi bicanyi 800 bari kumwe nawe bamumenya. Nubwo umugore ahangayitse, hari abavuga ko ngo ashobora gufatwa na bagenzi be nk'umuntu w'icyamamare. Eric Allison wigeze gufungirwa muri iriya gereza, ubu akaba ari umunyamakuru, avuga ko Taylor nta bibazo azagira natitwara nabi.

" Azaba ahantu bita ko hasanzwe, abane n'abandi, yambare umwenda w'umuhondo uvuga ko ari imfungwa ruharwa. Ashobora no guhabwa amahirwe yo gukora mu kigo gikora ubukorikori nabisaba"


Ese Nyiramongi n'umufasha we Kagame hari isomo bakura hano?
Umwarabu umwe w'inzobere muri Politiki n'imibanire y'abantu witwa Ibn Khaldun  Abanyamerika bafata nk'aho ariwe watangije ubumenyi mu mibanire y'abantu " Sociologie", yemeza ko hari indwara abategetsi bose bagira iyo bageze ku ntebe y'ubutegetsi ku buryo bibaviramo ibibazo bo n'imiryango yabo, ndetse n'ibihugu bategeka muri rusange. Aravuga ati: 

" aba bantu iyo bageze kuri iriya ntebe, bibagirwa ko abababanjirije nabo bayicayeho bakayivaho wenda nabi. Aho gukosora amabi bakoze ahubwo bagakora bibi kubarusha bibwira ko ingoma yabo idashobora kurangira.; nyamara nta bintu bidashira bibaho kuri iyi si."

 Uyu Ibn  Khaldun  yandika ibi yari azi ibyo yavugaga kuko hari mu kinjejana cya 15  mu gihe abami bafatwaga nk'Imana bica bagakiza. Yanditse ibi igihe Abarabu bari barigaruriye igihugu cya Esipanye akaba ari naho yandikaga ari. Yaje kuhava aba umwigisha muri Tuniziya arafungwa, ahavuye ajya kuba umujyanama w'umwami wo mu Misri , naho agomba kuba ataraguwe neza n’ubutegetsi. Uyu mugabo rero  ibyo yandikaga muri kiriya kinyejana, n'ubu biriho, si mu bihugu by'abarabu gusa kuko n'iwacu mu Rwanda ariko bimeze.

 Iyo urebye ibyo Kagame na Nyiramongi bakorera abanyarwanda wibaza niba bagira umubiri bikakuyobera. Ukibaza niba bazi ko intebe bicayeho Kigeri, Kayibanda na Kinani bayicayeho bakayivaho nabi kandi batarakoreye abanyarwanda amabi nkayo babakorera ubu.Nigeze kujyana n'itsinda ry'abanyeshuri turi mu bushakashatsi  tugera ahirengeye mu Gasiza ahahoze ari kwa Kinani, abanyeshuri barambwira bati Mwari, hariya wahamenye. Nti reka da! Bati ni kwa Kinani, Kagame agifata ubutegetsi ariya mazu bayateze intambi agwa hasi kuriya uyabona! Nibuka inzu ya etaje 2 y'uwahoze ari Regiteri wa Kaminuza ya Butare Ntahobari Morise, umugabo wa Nyiramasuhuko ufungiye Arusha  yahoze iri hariya hafi ya EER i Butare nayo Kagame yateze intambi , ndavuga nti burya Ibn Khaldun  agomba kuba yari umuhanuzi nka ba Magayane na Nyirabiyoro!

Tugaruke hejuru kuri uriya mugore wa Taylor uriho urizwa n'uko umugabo we afunganywe n'abicanyi. Kuki igihe hicwaga abantu muri Sierra Leone , inzirakarengane zikatwa amaboko n'insoresore atabwiye umugabo we ati sigaho kumara abantu? Kuki atamubwiye ko n'abantu nibatamuryoza ayo mabi ye, ya Mana dusenga idatinda guseruka izabimubaza? Ese Taylor koko yari akwiriye gufunganywa n'abo uyu mugore yita abicanyi ruharwa cyangwa yari akwiriye we gufungirwa kwa Lusufero ukurikije amabi yakoreye inzirakarengane? None se John waba yaribye banki, Andrew wishe umuntu umwe na Taylor wicishije abantu 120,000 by'inzirakarengane Ruharwa ninde? Ndabona abagore ba Andrew na John aribo bagomba kubaza Leta yabo impamvu  abagabo babo bafunganye  n'umwicanyi Ruharwa Taylor!

Ibi bihise binyibutsa Kanziga atakambira Nyiramongi mu minsi ishize ngo nk'umubyeyi nkawe, yinginge umugabo we yoye gukomeza kumujujubya  mu nkiko aho yamuhungiye mu Bufransa.Nibutse igihe uyu mugore yari umunyabubasha we atica nka Nyiramongi ariko yimika uwo ashaka kugeza ubwo akoze Akazu yayoboranaga na basaza be. Maze kumva uko atakambira Nyiramongi uzwiho kutagira impuhwe, naravuze nti Mana, Mana, Mana  igihe Kanziga yari ku butegetsi bw'Akazu kuki utamuhaye umutima w'impuhwe ngo avuganire muka Kayibanda afatwe neza nk'umupfakazi wese nawe arambe mube? Ese ubu iyo akora gutyo, abanyarwanda twese ntituba tumuririra nkuko turira Gicanda waranzwe no kwiyoroshya no gukunda igihugu cye kugeza ku ndunduro? Ndongera ndavuga nti Mana, Mana, Mana niba Kanziga agaraguzwa agati gutya yariyubakiye Akazu gusa , inkoramaraso Nyiramongi yo bizayigendekera gute kuri wa munsi ntarengwa wateganyije ko ingoma ye na Rwabujindiri izashyirwa iherezo?

Ibi bibazo rero nibajije mbisangiye n'abanyarwanda batari bake nkurikije ibiganiro nagiye ngirana n'abantu banyuranye. Nyiramongi na Kagame kandi nabo bakaba bari muri bariya mvuga tubisangiye. Ubu uyu muryango uriho urakora ibishoboka byose ngo cya gikombe Yesu yasabaga ko kimurenga igihe yariho agaraguzwa agati n'abayahudi i Nyabihanga ( Golgota) nawo ukirenge. Ariko Yezu yibutse ko kubabara ku bwa benshi aricyo cyamuzanye maze aravuga ati bibe uko ushaka Data, ntibibe uko nshaka. Kagame na Nyiramongi, ibyo bakora byose kugirango bakomeze binaganike kuri kariya kadodo k'ubuperezida ngo batabazwa ubwicanyi bakorera abanyarwanda n'abanyekongo, wa munsi Rurema yateganyije ntibazawurenga. Imana Data wa twese azakora icyo ashaka.  Niba Kagame agomba guhanwa nka Louis XVI cyangwa kujya mu cyumba Taylor yarimo mo Buholondi mbere y'uko yimurirwa mu Bwongereza, Imana izi ko Nyiramongi ntacyo azahindura ku mugambi wayo. Nyamara hari icyo yagombaga gukora ubu gishobora kurokora umuryango wabo n’abanyarwanda muri iki gihe bakinaganitse kuri ka kadodo.

 Muri 1985, umunyakanada wari umaze imyaka igera kuri 10 akora mu Rwanda , umunyamakuru Muhuri Yohani Mariya Viyane yaramubajije ati kuki ugiye vuba kandi ureba ibikorwa wari umaze kugeraho?. Uwo muzungu yarasetse aramubwira ati" Dans la vie , il faut savoir partir!   " umuntu agenekereje mu kinyarwanda biravuga ngo:  «Mu buzima umuntu agomba kumenya kwiyanura» Kutamenya kwiyanura rero nibyo bigiye gutuma Kagame ajyanwa kurangiza ubuzima bwe na ba Barabas nkawe cyangwa  akaburangizanya na Nyiramongi nkuko byagendekeye umwami Louis XVI na Marie Antoinette. Ijambo ry'Imana naryo ridukangurira kutararikira iby'isi cyane ahubwo tugashaka ibyahishwe abanyabwenge. Umenya abanyambwege bavugwa ari abaperezida b'Afurika n'abagore babo!!

Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?


Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.no












No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355