Muri gahunda ya ndi umunyarwanda,
Minisitiri Dr Vincent BIRUTA yakoze agashya ababarira abana bamuteye amabuye
akiri umwana Docteur Vincent
BIRUTA minisitiri w’uburezi mu Rwanda aherutse gukora agashya abantu bibaza
ibyo arimo barashoberwa abakuru baragagara kuko batigeze babasha kumva no
gusobanukirwa icyo yashakaga kuvuga n’ubutumwa yifuzaga kugeza ku muryango
nyarwanda.
Dr BIRUTA
Vincent ubu usa n’aho adasobanukiwe aho arimo kwerekeza ikimodoka cy’uburezi
abereye shoferi, ubwo yari mu mwiherero n’abakozi bose ba Minisiteri ayoboye ku
nsanganyamatsiko ya gahunda ya ndi umunyarwanda, yagize ati :
Mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro ubunyarwanda
bwacu ndetse no kwitandukanya n’ikibi bityo tukazabasha kuraga abana bacu
igihugu cyiza cy’ejo hazaza, nanjye muri iyi gahunda ya ndi umunyarwanda mfashe
icyemezo cyo kubabarira abana banteraga amabuye nkiri umwana.
Shikama
iratwibutsa ubwana bwacu n’ukuntu bwari bwiza cyane
Dr Vincent
BIRUTA, muganga wabyigiye ubifitiye impamyabumenyi y’ikirenga akaba ari
umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, akaba akomoka i Shyorongi yanteye
agahinda ku buryo nananiwe gusinzira. Hari abantu bajya bakeka ko kwiga
amashuri menshi ukaminuza byakwibagiza ubwenegihugu n’indangagaciro z’ibanze
nyamara ntibishoboka.
Twese uko
dutandukanye mu myaka nta n’umwe utarabaye umwana. Njyewe wandika iyi nkuru
nanjye nize amashuri menshi cyane ngera no muri Doctorat nk’iyo Dr BIRUTA
Vincent afite n’ubwo njyewe ntize ubuganga nize ibindi. Twese mu bwana bwacu
nta n’umwe wavuga ko atigeze akina iby’abana waba ukomoka mu bakene cyangwa
ukomoka mu muryango wifashije.
Iby’abana mvuga
murabyumva, haba harimo gutera ububyara, gukina agati, kwihishanya, gukina
rujongi, kuragira inka, ihene, ingurube, intama, kotsa runonko, gucukura
ibijumba n’imyumbati by’abaturanyi cyangwa iby’iwanyu, kujya kwiba amapera,
ibinyomoro n’amapapayi yo kwa Padiri, kwa mansera (ababikira) cyangwa yo kwa
furere iyo muturanye n’abo bihay’Imana,
Kujya gutashya
no kwasa inkwi aribyo bamwe bita gusenya, konesha, kujya guhamba amaseke kugira
ngo ibyo wokeje muri runonko ubyibye bitagusama bikagusigira ubusembwa,… Ibi
byose nanditse ahangaha ni byo bibyara umusozo wo kurwana, gukirana no guterana
amabuye hagati y’abana babikoreye hamwe.
Uko guterana
amabuye nk’umusozo w’ibyo bikorwa abana baba bakoze ni ikimenyetso cy’uko
sosiyete yabo ikomeye kandi nta wayimeneramo. Muti gute ? Byemezwa n’uko
iyo bateranye amabuye ukaza ukayatera umwe muri bo utatangiranye nabo, bose
bakuviraho inda mwe ugakizwa n’amaguru.
Nta mungu y’amoko
iba mu bana
Ibi bikorwa byose
ndondoye twakoraga tukiri abana ndetse n’ubu bigikorwa n’abandi bana aho
bigishoboka, nta mungu y’amoko ibirangwamo kuko babikora babitegetswe n’imyaka
baba bagezemo kandi iyo bakuze bibashiramo keretse umwana wavumwe uba yifitemo
uburara agakomeza gukura atyo. Bikaba atari ngombwa ko umuntu w’umugabo wize
amashuri menshi akaminuza ababarira abamuteye amabuye akiri umwana.
Ese ko atigeze
asaba imbabazi abo we yateye amabuye niba byaramubabaje we ntiyabaye umwana
kimwe nabo? Nibura iyo avuga ati : Mbabariye abana banteraga amabuye
tukiri bato kandi nanjye natse imbabazi abana nateye amabuye tukiri bato. Ibi
nibura byari kugira sens iri équilibré n’ubwo nabyo nta somo rya politiki
rubanda yavanamo.
Kujijisha
abaturage no kutavugisha ukuri
Muri ya mayeri
ya FPR yo guhindura abahutu bose ruvumwa, muri iyo nkubiri abategetsi b’abahutu
birirwa bazenguruka benda gutagangara ngo barasaba imbabazi, Biruta we
nk’umututsi yabakinnye ku mubyimba. Abantu barasaba imbabazi z’ababo bishe
abantu bagapfa bagahamba burundu ubutagaruka, wowe ukababarira abaguteraga
amabuye batanagusabye kubabarira?
Nyamara hari
uwakeka ko ibyo Biruta yavuze yahubutse ? Nkeka ko atari byo ko ahubwo
yavuze ibisobanura ku buryo bweruye imitekerereze n’imigambi ya FPR nawe ashaka
kwisanisha n’agatsiko ku cyo abantu babatije ndi umunyarwanda. U Rwanda
rwuzuyemo abatutsi ba rukarabankaba bamaze abantu ahantu hatandukanye hazwi
kandi babishe ku mataliki azwi neza.
Niba bashaka
kunga abanyarwanda nabo batiretse nibatere intambwe nabo bavuge ko batse
imbabazi kubo bahemukiye kandi barahari. Ese kuva u Rwanda rwabaho nta mututsi
urahemukira umuhutu? Kuki bashaka ko abahutu basaba imbabazi bonyine?
KANKAZI na KANJOGERA bakoraga ibiki? Niba abatutsi ba
hafi ahangaha nta byaha bakoze ari abatagatifu, Kagame n’abandi bari kumwe
bazapfe kwaka imbabazi ku byaha KANJOGERA na KANKAZI bakoze kuko nabo ni
abatutsi-kazi bene wabo, ndetse Kanjongera akaba mwene wabo wahafi na Kagame.
Wa mwami wimye akazi MAKUZA Anastase akarinda
gushinga ishyaka rya MDR-PARMEHUTU si uko yabonaga akarengane abahutu barimo
gukorerwa mu gihugu cyabo. Ubwo se uwo
mwami we ntiyakosheje? Bazasabe imbabazi mu cyimbo cy’uwo mwami kandi hari
n’abandi….
Mu gusoza twagira inama Dr BIRUTA Vincent kwirinda
kwitiranya imibereho y’abana b’ibitambambuga n’amacenga ya politiki kuko baba
ari abatagatifu kandi ko imungu y’ayo matindi y’amoko bayipakirwamo bamaze
kugimbuka. Ahubwo niyisubiremo yibuke mu mutima we ko nta bahutu yicishije
iwabo i Shyorongi nyuma ya Nyakanga 1994 FPR imaze gufata ubutegetsi
Ibi bishobora kuba byarabaye mu rwego rwo kwihorera nkuko
FPR ibyita, maze nasanga yarabikoze abe aribyo yakira imbabazi abaturage
b’iwabo i Shyorongi kuko icyo asabwa atari ugutanga imbabazi ntawazimusabye
ahubwo akwiye kuzisaba nk’uko n’abahutu bazisaba. Dr Biruta kandi niba
yemeranya n’umutima we ko koko nta baturage b’inzirakarengane yicishije, apfukame
abishimire Imana yamurinze uwo muvumo wa Gahini.
Sinjye wahera!!!
Umusomyi wa Shikama ye
Kigali-Rwanda
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355