Pageviews all the time

Sudan y'Epfo: Mu gihe Abigometse bakomeje gufata imijyi , ubu haravugwa n'impanuka y'indege ku kibuga cy'indege cya Juba, Ki Moon ngo yaba yitabaje Museveni

south sudan
                                          Abigometse kuri Leta ya Salva Kiir bishimira Bor bamaze gufata
Mu gihe biriho bivugwa ko abigometse kuri Leta ya Juba bashyigikiye uwahoze ari visi Perezida wa Sudani y'Amajyepfo Riek Machar ubu bamaze gufata umujyi wa Bor ndetse bakaba bariho bigarurira n'indi mijyi iri hafi ya Bor, ubu ngo byahangayikishije umuryango w'Abibumbye.

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye yamenyesheje abanyamakuru ko ku biro byawo biri mu murwa mukuru wa Sudani y'Amajyepfo Juba, ubu hamaze guhungira abaturage bagera kuri 20,000.  Ki Moon rero ngo akaba  yitabaje Museveni Kaguta ngo kubera icyo yita ubunararibonye bwe muri politiki yo mu karere kugirango amufashe kumvikanisha abarwana muri sudani y'Amajyepfo.
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y'Amajyepfo Micheal Makuei Lueth yatagarije ibiro ntaramakuru Associated Press ko uku kugumuruka kwa bamwe mu basirikare kumaze guhitana abantu bagera kuri 500( abasoda n'abasivili) baguye hirya no hino mu bisambu, n'abagera kuri 700 bamaze gukomereka.

Tukaba twabibutsa ko iyi ntambara isa nishingiye ku moko: uwari icyegera cy'umukuru w'igihugu Riek ava mu bwoko bwitwa Nuer, naho umukuru w'igihugu Salva Kiir akaba akomoka muri ba Nyamwinshi bari mu bwoko bwitwa Dinka.
Mu ntambara yo kwigobotora ubutegetsi bw'abarabu ba Sudan, abarwanyi bagize aya moko abiri bakaba baragiye basubiranamo hagati yabo aho gutunga iminwa y'imbunda k'uwo barwanyaga. Riek Machar akaba ari umunyapolitiki uzwi cyane kandi wari wubashywe Sudani zombi zitaritandukanya, naho Salva Kiir akaba ari umusirikare utarigeze agira aho ahurira na politiki mbere y'uko uwo yasimbuye John Garang ahitanwa n'impanuka y'indege igihe yari avuye muri Uganda kubonana na Museveni.

Twarangiza tubabwira ko Salva Kiir yari amaze iminsi akururana na Kagame, Kaguta  na Kenyatta ku buryo byavugwaga ko aba bagabo bariho bashyiraho urwego rwa gisirikare bahuriyeho rwo gutabarana. Ibi byose bikaba byari biyobowe na Kagame, igihe yariho ashyushya umutwe ngo aratera Tanzania.  None se ko aba banywanyi be ntawe uramwoherereza ingabo zo kumuvuna aho ni ubuhoro? Cyangwa bigiye  kuba aka wa mugani w'ikinyarwanda uvuga ngo inshuti y'umwezi ntibura habura iy'umwijima!!

Mu gihe hariho havugwa iyo mirwano muri Sudani y'Epfo, ubu haravugwa n'impanuka y'indege yari ivuye muri Sudani ya Ruguru ariko hakaba nta muntu yahitanye. Iyi ndege bigaragara ko yari iya Turkish Airlines ikaba yagize iki kibazo igihe yiteguraga kugwa ku kibuga cya Juba ivuye i Khartoum muri Sudan ya ruguru.



Emergency services work at the scene of

Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355