komanteri z'abasomyi ba Shikama |
Uzabeshya ni uzavuga ko utavuga ukuri! Abaslam bakomeje kwibaza ko akaga abanyarwanda barimo katabareba. Harya ngo"AKAMASA KAZAZIMARA KAZIVUKAMO" Sheikh Mussa Fazil Harelimana abereka ko ari ku ibere rya RPF, akica akanakiza.
Abo bose barigiswa atabizi se? si gahunda ye yo kwemeza Abaslam ibyo ashaka abinyujije mu ngirwamufti Kayitare? Ni hehe kw`isi Leta cg Police irigisa abantu? Niba baba bakoze ibyaha kuki itabafata ku mugaragaro, ikanabimenyesha imiryango yabo?
Agatsiko k`abasheikh bari muri leta gakomeje gukora iterabwoba no guhohotera abaslam. Menya nka n`ikindi ashoboye kuko yize Sharia Islamique, ntakundi yayishyira mu bikorwa atari ukubangamira bagenzi be.
Gusa amenye ko Imana ariyo Nkuru!
Imana ikomeze ibarinde Shikama
Ntare Mansour
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
SHIKAMA: Urakoze muvandimwe Ntare Mansour kuri iyi komanteri yawe. Turizera ko uzakomeza gusoma Shikama ukanayitangaho ibitekerezo kurushaho.