Segahinda: Niko Bizashira
we, iwanyu byifashe bite ko iwanjye malariya n'ibiheri bigiye kuntsembera
umuryango?
Bizashira:
Harya ntuzi ko mfite abarwayi babiri mu bitaro hariya? Bose kandi
babasanzemo malariya y'imisaraba itatu!!
Segahinda: Ariko se ibi ni
ibiki koko? Harya ngo twahawe inzitiramibu zitagira imiti? Aho abategetsi bacu
ntibatumije iza makeya andi bakayitamirira! Amafaranga dutanga kuri mitiweli
yakoze iki?
Bizashira: Bene Ngango
barayakegese nyine, wahora ni iki!Ese kwa muganga ho ntujyana iyo mitiweli
uvuga twatanzeho agashendeburo hejuru y'agatunambwene ntubone umuti!
Segahinda: Erega ngo
amafranga ya Mitiweli niyo asigaye ahembwamo abaganga, andi akajya muri
za Rwanda deyi!
Bizashira: Erega ntiwiyibagize
ko n'inzara itugeze aho umwanzi ashaka! N'abari i Burayi barayiyaga wa
mugani w'Abarundi. Ka gahungu k'iwanjye kari mu Bubiligi gaherutse
kuntelefona kambaza niba ibyo kumvise kuri televiziyo Aljezira ari
ukuri, karambajije kati: "Mu kanya nariho ndeba ikiganiro kuri
televiziyo ya Aljazeera cyerekeranye n'imirire mibi iri mu gihugu cya
Madagascar. Umunyamakuru yanyujijemo avuga ko hari n'ibindi bihugu byo
muri Afrika byugarijwe n'iki kibazo, ibiza ku isonga bikaba ari u Rwanda, Eritrea, u Burundi na
Ethiopia. Mu Rwanda hari imirire mibi koko ku buryo abana ndetse n'abantu
bakuru bariho bahitanwa na bwaki?"
Segahinda: Wamusubije ngo iki?
kandi ubwo ntiwamubwije ukuri ngo akoherereze amaEuro ngo ungurizeho ayo
kwigurira udushyimbo ngemura ku bitaro dore nabyo ko bisigaye byarabaye
imbonekarimwe nk'inyama! Erega nanjye mfite umurwayi wa malariya hariya
ku bitaro!
Bizashira: Buretse
kundogoya yewe dore ko nawe uri Bagirubwira butari ubwa Gakwandi. Uyu mwana
yongeye kumbwira rwose ko iyi nkuru yamubabaje cyane ariko
icyamuhuhuye ni uko yari amaze no kumva ijambo Pawulo Kagame yari amaze
kubwira abo bafatanya kurya igihugu bibumbiye mu ishyirahamwe "Unity Club" ngo aho yemeje ko
abanyarwanda twese dutengamaye nk'Agatsiko ngo yagize ati: " Ntitwakomeza gukira abaturage bariho bicwa n'inzara. Iyo bafite ibyo kurya, burya
nabo baba bakize nkatwe"
Segahinda: Niba ari aho bigeze,
barya bamara guhaga bakadukina ku mubyimba turiho dushyingura abacu kubera
inzara na malariya, TUGOMBA
GUHAGURIKIRA AKA GATSIKO TUKAKAMENESHA BYANZE BIKUNZE!
Dg NKUSI
Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze Kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355