Pageviews all the time

Intambara yatangiye hirya no hino mu Rwanda ikaba iriho ica ibintu kuki AGATSIKO ntacyo kayivugaho?/NKUSI Yozefu


                                       
Ntidushobora gukomeza kuririmba amahoro no kwirinda 
urugomo mu gihe Leta iriho irimbura abantu;nzakomeza 
mparanire demukarasi n'uko abantu bose bareshya. Nibiba ngombwa,
 NITEGUYE GUPFA/ Nelson Mandela mu rukiko i Rivonia muri 1964: 

Burya intambara zirwanywa kwinshi: Hari iz'amasasu izi tuzi twese ba rubanda rwa giseseka, hakabaho n'izindi ziba ariko ntitubimenye usibye ko zose zitugira ho ingaruka kimwe. Kuva muri 2010, u Rwanda rwagiye rubamo ibikorwa bidasanzwe by'urugomo, akenshi Agatsiko kagiye kitirira FDLR na RNC, ndetse gafata abanyarwanda bamwe karabafunga. Ibyinshi muri ibi bikorwa byagiye byitirirwa FDLR na RNC ni amagerenade yagiye aturikira hirya no hino mu gihugu ariko ahibasiwe cyane ni muri Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda. Nyuma y'aya magerenade hakurikiyeho imiriro yatikije imari itari nke y'abanyarwanda n'abanyamahanga dore ko hibasiwe cyane ibigo b'ucuruzi. Kuri iyi miriro, Agatsiko n'abatavuga rumwe nako ntibayivuzeho rumwe, aho Agatsiko kagiye kemeza ko ari impanuka z'insinga z'amashanyarazi naho abatavuga rumwe nako bakemeza ko ari ibikorwa byo gusabota leta bikorwa n'abantu runaka. Aho aba ba nyuma ntibari mu kuri umuntu arebye ibiriho biba ubu mu Rwanda hamaze kwibwa insinga n'ibindi bikoresho by'amashanyarazi bifite agaciro karenga miliyoni magana abiri y'amafaranga y'u Rwanda( 200,000,000FRW)  mu gihe cy'imyaka ibiri gusa?Ukagerekaho n'ibyabaye muri Gicumbi hatashywe umuyoboro ujyana amazi kuri 23/1/2016 ufite agaciro kangana na  hafi miliyaridi y'amafaranga y'u Rwanda(955,000,000FRW) nyuma y'iminsi ibiri gusa, uruhombo rutwara amazi rw'uyu muyoboro rugaturitswa n'abantu bataramenyekana ubu amazi ngo akaba yirirwa ameneka ntagere kubo yari agenewe?!Kugirango wumve neza ko ibikorwa nk'ibi nabyo ari ubwoko bw'intambara, reka turebere hamwe ibyabaye muri Afurika y'Epfo muri 1960 byateje ifungwa by'intwari y'isi Nelson Mandela.

Ukwigomeka no gusabota ibikorwa bya Leta
Hari umunyarwanda uherutse kwandika inyandiko yaciye kuri Shikama avuga ko Abanyarwanda ari twe duha ingufu agatsiko zo kudukanda no kudukandamiza. Yavuze ko dushobora gushegesha Agatsiko duhereye ku bintu byose bigaha amikoro;yatanze urugero rwo kutanywa ziriya Byeri za BRALIRWA agatsiko kakabura imisoro izikomokaho,  ntitunyweshe lisansi kuri za sitasiyo, tukabikuza amafaranga yacu tukayabika imuhira ntituyashyire muri banki, n'ibindi.

Iyi nzira uyu mukunzi wa Shikama avuga  akenshi ikoreshwa mu bihugu abaturage bakandamijwe n'ubutegetsi bw'igihugu kandi butemera ko habaho inzira zo kwerekana akababaro kawe zikoreshwa nko kwigaragambya. Ubutegetsi nk'ubu tubusanga mu Rwanda aho kwigaragambya utaka ko ubabaye ari icyaha! Ubutegetsi Intwari y'Afurika Nelson Mandela yarwanyije kugeza burundutse burundu bwa ba nyamuke b'abazungu, bwakoraga neza neza nk'ubwo mu Rwanda; byabaye ngombwa ko Nelson Mandela n'abo bari kumwe mu ishyaka rya ANC ryashinzwe muri 1912 rikaza gucibwa n'ingoma ya ba Gashakabuhake b'abazungu muri 1960, nabo baca muri ziriya nzira uriya musomyi wa Shikama yatanze bongeraho n'ibindi bikorwa by'akarusho:gutega amabombo ibikorwa remezo n'inyubako za leta, gukangurira abantu kutava mu rugo ngo bajye ku kazi.

Agatsiko k'Abazungu kamaze guca ishyaka rya Mandela ANC , uyu mugabo yahise ashinga umutwe wa gisirikare ukorera  mu bwihisho witwa Umkhonto we Sizwe (MK) wahise utangira ibikorwa byo gusabota ibikorwa remezo, inyubako za Leta n'ibindi. Mu mwaka wa 1962, Nelson Mandela yajyanywe mu rukiko  rwitwa Old Synagogue muri Pretoria, rwasashe kuva 15/10/1962 kugeza 7/11/1962, ahamwa n'ibyaha bibiri: gukangurira abaturage kwigomeka ku butegetsi no gusoka mu gihugu adafite pasiporo; urukiko rwahise rumukatira igifungo cy'imyaka itanu. Muri 1963, polisi yagiye mu mirima y'ahitwa Rivonia, indiri y'umutwe wa gisirikare wa RNC, Umkhonto we Sizwe (MK) maze ihasanga inyandiko zikubiyemo gahunda zose za ANC zo kwigomeka ku butegetsi bw'abazungu kugeza burundutse. Nelson Mandela yarongeye ajyanwa mu rukiko mu rubanza rwiswe Rivonia .

Nelson Mandela yanze kuburana, yanga n'abamwunganira ariko asaba ko baba bahari, maze aho kuburana ahitamo gusobanura impamvu yayobotse ziriya nzira twavuze hejuru. Yavuze ko iyo rubanda nyamwinshi yatsikamiwe n'Agatsiko, kakayivutsa kugezwaho ibyiza by'igihugu, kakayima ijambo, kakayihohotora kayifunga hato na hato cyangwa kakayirasa ku manywa y'ihangu nk'iraswa ry'abana b'abirabura i Sharperville muri 1961, nta yindi nzira iyi rubanda nyamwinshi iba isigaranye usibye kwigomeka ikoresheje uburyo bwose harimo no gusenya nkuko Nelson Mandela na bagenzi be babikoraga! Mandela yemeye ibyaha byose ariko avuga ko byari ngombwa kugirango abirabura bagire ijambo mu gihugu cyabo. Kuri 20/4/1964, urukiko rwakatiye Nelson Mandela igifungo cya burundu ariko avuga ko byari mu nshingano ze nk'umuntu ukunda demukarasi ngo akore uko yakoze kugirango abirabura n'abazungu babane ntawe utsikamiye undi.

During my lifetime I have dedicated myself to this struggle of the African people. I have fought against white domination, and I have fought against black domination. I have cherished the ideal of a democratic and free society in which all persons live together in harmony and with equal opportunities. It is an ideal which I hope to live for and to achieve. But if needs be, it is an ideal for which I am prepared to die.”

Ugenekereje mu kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo:

" Ubuzima bwanjye bwose nabuhariye kubohora abirabura. Narwanyije ubwikanyize bw'abazungu, ndwanya ubwikanyize bw'abirabura.Niyemeje kubaho muri sosiyete irimo demukarasi nyakuri, abantu babamo bigenga kandi basabana banasangira ibyiza byose by'igihugu. Iyo niyo ndangagaciro mparanira kugeraho.Ariko niba ari ngombwa ko nyizira, niteguye gupfa"

Ese haba hari abanyarwanda bamaze kuyoboka iyi nzira ya Nelson Mandela n'Umkhonto we Sizwe (MK)?
Uko ibintu byari byifashe muri Afurika y'Epfo hagati ya 1944 na 1990 ntaho bitaniye n'uko bimeze mu Rwanda ubu. Muri Afrika y'Epfo, abazungu Afrikans  ba nyamuke bafite inkomoko mu Buholandi babinyujije mu ishyaka ryabo bigaruiriye ibyiza by'igihugu uhereye ku masambu kugeza ku mabanki. Mu Rwanda kuva muri 1994, Agatsiko k'Abatutsi batarenze icumi(10) nkuko Dg Rudasingwa Tewojeni(Theogene) abivuga mu gitabo cye "Healing a Nation", kigaruriye ibyiza by'igihugu kuva ku masambu kugeza ku mabanki ko karenza kure ibyo Afrikans bakoreraga abirabura kuko kica uwo gashatse n'igihe gashakiye.

Mu Rwanda nkuko byari bimeze muri Afrika y'epfo, nta muturage ugira ijambo usibye Agastiko k'Abatutsi bake bavuye muri Uganda. Kuvuga icyo utekereza, ni icyaha gituma ufungirwa ahatava izuba nkuko byagendekeye intwari za Demukarasi Me Berinarudo Ntaganda, Ingabire Vigitoriya na Mushahidi Dewogaratiyasi. Kwigaragambya ngo utake ko ubuzwa izuba mu isi y'abazima kandi Imana yararigeneye buri wese, bikujyana muri gereza imyaka agahiryi iyo ugize Imana Agatsiko ntikaguce umutwe, nkuko byagendekeye Icyitonderwa Yohani Batisita.
Gasigwa Augustin (hagati) n'ibizingo by'insinga yibye.
Yafatiwe Nyamasheke yiba insinga z'amashanyarazi!

JPEG - 160.1 kb
Yafatiwe i Nyanza mu mujyi yiba insinga z'amashanyarazi!

Babiri bafashwe biba insinga z'amashanyarazi mu karere ka Ngoma!

Ndakeka ko hari abanyarwanda bamaze kurambirwa aka karengane kose mvuze hejuru dukorerwa na FPR, Pawulo Kagame afatanyije n'abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande bakaba bamaze kuyoboka inzira ya Nelson Mandela n'Umkhoto we Sizwe. Ingero ni nyinshi zibyerekana nkuko Shikama yabibagejejeho ku musogongero w'iyi  nyandiko: insinga z'mashanyarazi zibwa buri munsi kandi Agatsiko kakaba kemeza ko bikorwa n'abantu bazobereye muby'amashanyarazi, gutobora uruhombo rujyana amazi nyuma y'iminsi 2 gusa umuyoboro w'amazi utashywe, ubusambo buteye inkeke mu ntara y'uburasirazuba aho abantu basigaye bararana n'amatungo yabo ngo atibwa, ubusambo burimo n'urugomo mu ntara y'amajy'epfo cyane cyane mu karere ka Huye aho Amarondo ubu busambo bwayatesheje agaciro kugeza ubwo abaturage n'Akarere basaba Leta kureba uko yafatira ingamba iki kibazo mu maguru mashya , n'ibindi n'ibindi.

Mu kinyarwanda turavuga ngo Inkuruzi ya cyane ica imigozi! Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355