Uyu mugera bita ZIKA(Zika Virus) wavumbuwe bwa mbere mu nguge yo mu ishyamba ryitwa ZIKA ryo muri UGANDA muri 1947. Uwafashwe n'uyu mugera agira ibimenyetso nk'iby'umuntu urwaye umushwiza( Yellow fever mu cyongereza cyangwa Fievre jaune mu gifaransa), ubushyuhe budasanzwe, kuribwa mu mutwe, n'urumeza umubiri wose. Ibi bimenyetso bishobora kumara hafi icyumweru cyose mu muntu wahuye n'uyu mugera wa Zika. Ikindi Shikama yababwira ni uko uyu mugera uwusangana umuntu wariwe n'umubu witwa Aedes aegypti mu gihe malariya yo uyisangana umuntu wariwe n'umubu witwa Anofele( Anopheles), icyo ibi byombi bihuriyeho ni uko biterwa no kurumwa n'umubu.
Umubu Anofele( Anopheles) Iyi mibu ibiri ni Aedes aegypti |
Muri Amerika y'amajyepfo bafashe ingamba zidasanzwe
kuko abagore bahuye n'umugera wa Zika babyara abana bafite ibibazo by'umutwe muto kandi bakaba
biyongera buri munsi
Kuva mu mmwaka wa 2014, uyu mugera wa Zika
wibasiye ibihugu by'Amerika y'amajyepfo ku buryo budasanzwe. Wahereye muri
Chile, ukurikizaho igihugu cya Colombia maze muri 2015 wibasira igihugu cya
Brezil ku buryo budasanzwe.Byaje kumenyekana cyane aho abagore babyaraga muri iki gihugu, impinja zavukanaga ubusembwa bita MICROCEPHALY, ni ukuvuga agatwe gato aka gatwe kandi nako ubwonko bukarimo bukaba budakora nk'ubwonko busanzwe kuko aba bana basa n'abo mu kinyarwanda twita ibimara. Umutwe w’izi mpinja uba uri munsi ya sentimetero 33 z’umuzenguruko mu gihe umutwe usanzwe muzima uba ufite umuzenguruko upima hagati ya santimtero 33 na 38. Kuva muri 2010 kugeza 2014 impinja 154 zavukanye
agatwe gato muri Bresil naho mu mwaka wa 2015 wonyine, havutse impinja zifite
icyo kibazo 3000!
umwe mu bana bavukana agatwe gato muri Bresil |
ibumoso: ubwonko bw'umwana muzima; iburyo: ubwonko bw'umwana wavutse ku mubyeyi wanduye umugera wa ZIKA |
Ukuboko k'umuntu ufite umugera wa Zika |
Urugaga
rw'ubuvuzi muri Amerika PAHO waryamiye amajanja
Urugaga rw’ubuvuzi muri Amerika zombi(amajy'epfo n'amajyaruguru), the Pan American health Organization(PAHO), rugize urugaga rw’ubuzima
ku isi(WHO, OMS) rwasohoye itangazo ku wa kabiri tariki ya 12/1/2016 ryerekana ko ibintu bigeze
iwa Ndabaga. ( epidemiological alert).
Muri iri tangazo, PAHO turasangamo ibi bikurikira:
- Ibihugu byose bya Amerika, bigomba kwihutira kurwanya umubu kandi abagore bakaba baretse gusama, abasamye bakegera abaganga kandi bagakurikiza inama zabo.
- Ubwiyongere bw’abana bavukana udutwe duto bugomba gukurikiranirwa hafi muri buri gihugu.
- PAHO yabwiye abayobozi bo mu gisata cy’ubuzima kwitegura ko hashobora kuba umuzigo udasanze waterwa n’iyi ndwara maze abakozi bagakora amasaha arenze ayo bakoraga, ndetse n’ingengo y’imari yateganyijwe ikaba yakwiyongera.
- Ntabwo uru rugaga PAHO rwigeze rushyira ho amabwiriza adasanzwe yo kudatemberera ahantu haranzwe umugera wa ZIKA
- PAHO yamenyesheje ko kugeza ubu nta rukingo rw’umugera wa Zika rwari rwaboneka.
- Abarwayi bahabwa ibimiti igabanya ububababare( pain killer) n’indi miti yabugenewe.
Umugera wa ZIKA wageze no muri Amerika y’amajyaruguru
Uyu mugera wari witezwe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu kwezi
kwa kane 2016 ukubutse mu birwa bya Karayibe( Caribbean islands), ariko televiziyo
mpuzamahanga y’icyo gihugu CNN imaze gutangaza ko kuri 15/1/2016 ariho uyu
mugera wageze mu birwa bya Hawii, imwe muri Leta zigize USA. Iki gihugu cyamaze
kubwira abaturage bacyo none kuri 18/1/2016 kwirinda gutemberera ahantu hose havugwa uyu mugera wa
Zika. Shikama ikaba imenyesha abasomyi bayo ko ubu no mu Buraya baryamiye
amajanja kubera uyu mugera wa Zika.
Zimwe mu ngamba zafashwe mu gukumira no kurwanya umugera wa Zika ni ukurwanya Umubu. Bresil yashyizeho itsinda ry'abasirikare bajya kurwanya umubu! |
Mu Rwanda ho se byifashe bite?
Ubu abanyarwanda bugarijwe na Malariya idasanzwe mu gihugu; iyi malariya
kandi iriho iravuza ubuhuha mu gihe abategetsi batayivugaho rumwe n’abo
bategeka! Abategetsi bemeza ko abaturage biraye mu guhangana n’umubu utera
malariya, naho abaturage bo bakemza ko abategetsi aribo nyirabayazana kuko
babaha inzitiramibu zitekinitse, zidateye umuti. Ikindi twakongeraho ni uko uwari umuterankunga
mukuru w’igisata cy’ubuzima, GLOBAL Fund yo muri USA yahagaritse inkunga
yageneraga iki gisata muri uyu mwaka wa 2016. Inkunga
yatangaga ikaba ingana na hafi 50% by’ingengo y’imari y’iki gisata. Muri Shikama tukaba tubona ko abategetsi b’Agatsiko
bagombye gushakisha amafaranga aziba kiriya cyuho mu magaru mashya kandi uburyo
burahari: kwirinda gusesagura muri za Rwanda deyi, guhagarika ingendo za Pawulo
Kagame mu mahanga. Ibi bishobora gutuma iki gisata kibona amafranga ahagije yo
guhangana n’iriya malariya yamaze abantu n'izindi ndwara z'ibyaduka zishobora gutungurana; ikindi ni uko abategetsi bagombye
kwihutira kureba ko icyo bita malariya kidashobora kuba ari umugera wa ZIKA!
Dg
Nkusi Yoozefu
Shikama
uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355