Pageviews all the time

UDUSAJYA(2). Wari uzi ko hari akanama k'abacanshuro b'abanyamahanga gategeka u Rwanda kuva muri 2007 kitwa PAC? Kagame Pawulo aherutse guhishura mu nama y'abategetsi iherutse kubera i Kigali ko aka kanama kamuhaye izina ry'umututsi w'indobanure wategeka u Rwanda nyuma ya 2017. Kurikira iby'utu dusajya!/Nkusi Yozefu

Bamwe mu bacanshuro bategeka u Rwanda(PAC) mu nama i New York (2013)
Imbere ya Pawulo Kagame

Ni kenshi abanyarwanda bibaza icyo Kagame Pawulo aba agiye gukora muri USA buri munsi. Bamwe bavuga ko aba agiye gusura abana be yahungishirije muri USA bakirangiza amashuri abanza, abandi bagakeka ko ngo aba agiye guhisha amafranga asahura mu gihugu n'ava mu mutungo kamere asahura muri RDCongo binyuze mu mitwe y'inyeshyamba igera kuri 52 ayobora. Ni kenshi twagiye twumva ko Kagame yagiye muri USA bwacya tukerekwa amafoto yicaranye n'abazungu, itangazamakuru rye ryita ko ari abashoramari. Nyamara ukuri ni uko abo bashoramari batagaragaza ibikorwa byabo mu Rwanda, umuntu akaba yakwibaza niba u Rwanda rufite imishinga y'ishoramari muri USA; niyo yaba ihari kandi hari abandi bakozi babishingwa, umukuru w'igihugu ntasesagure amafranga atagira ingano ku ndege ze yikodeshaho, ku macumbi mu mahoteli ahenze n'umukumbi w'abamurinda, ngo aha agiye kubonana n'abashoramari! Menya ukuri hasi aha ku kijyana Pawulo Kagame muri USA buri munsi gitandukanye n'iyo mishinga ubeshywa ya baringa.


Akanama kagizwe n'abacanshuro gashinzwe kugira inama Pawulo Kagame
Kuri 23/9/2007 Agatsiko kashyizeho akanama gashinzwe kugira inama Pawulo Kagame kitwa mu rurimi rw'icyongereza Presidential Advisory Council(PAC). Aka kanama kakaba kagizwe ahanini n'abanyamahanga kandi kakaba ariko gafata ibyemezo by'uko u Rwanda rugomba gutegekwa. Hasi y'iyi nyandiko murahasanga abari muri ako kanama muri 2009. Ikindi shikama yabwira abasomyi bayo ni uko aka kanama gaterana 2 mu mwaka kandi akenshi kagateranira muri USA.(kanda aha usome amakuru ya igihe.com mu cyongereza) ongera wumve icyo umunyamakuru wa TVR Kayitesi avuga ku nama ya PAC yari yabereye i New York kuri 22-23/9/2013

PAC , New York 22-23/9/2013/TVR

Kagame yamaganiye kure inama yagiriwe n'abacanshuro bagize PAC yo gushyiraho umututsi w'indobanure nyuma ya 2017 ngo amusimbure maze ategeke u Rwanda.
Mu magambo yuzuye umujinya n'agahinda, Pawulo Kagame yaganyiye Unity Club ihuza abahoze ari  abayobozi nako abategetsi cyangwa bakiribo yari yateraniye i Kigali . Dore ibyo yavuze mu ijambo ryamaze isaha n'iminota irindwi musanga aha.
                                               Pawulo Kagame, Unity Club/6.11.2015
  •  Ku munota wa 32:  barambwiye (PAC) ngo kuki utihanganira abatavuga rumwe nawe?
  • Ku munota wa 36:  Barambajije(PAC) ngo kuki udashyiraho uzagusimbura ?
  • Ku munota wa 37: Barambwiye (PAC) ngo tubona kanaka yashobora kugusimbura nyuma ya 2017

Kuri iki kibazo cy'abatavuga rumwe Kagame ngo yabasubije ko nta bahari abanyarwanda bose bavuga rumwe nawe! Mu gushyiraho uzamusimbura, ngo yababwiye ko byose bikorwa n'abaturage.Iki ni nacyo gisubizo yahaye bariya bayobozi ku byerekeye umututsi w'indobanure babona wakomeza kubafasha gukuka amafranga y'agatsi bakama ku Rwanda ngo baratanga amanama; Kagame akaba yarabasubije ko uwo ngo ari umukandida wabo, bagomba kureka n'abaturage bagatanga uwabo!

Mu mujinya mwinshi cyane Pawulo Kagame yavuze ko aba bazungu badufata nk'ibyo ntazi, batatubonamo abantu bazima.
" Twambuwe ubumuntu, twabaye ibintu, baradutekerereza"
Aha Shikama ikaba yibutsa Pawulo Kagame umugani w'ikinyarwanda ugira uti" uwigize agatebo ayora ivu". Aba bacanshuro nta munyamahanga wabagutsindiriye. Baje bazanywe na FPR uyobora muri wa mugambi muremure wayo wo kuzategeka u Rwanda ubuziraherezo ntihazagire umuhutu uzongera kuyobora iki gihugu. Aba bacanshuro bakaba barahawe aka kazi kugirango bakore ibi bikurikira:
  •  Gufasha Pawulo Kagame gusahura umutungo kamere wa RDCongo uzafashe FPR kuba ubukombe mu karere no ku isi yose.
  • Gukwiza ikinyoma hirya no hino ku isi ko u Rwanda ruyobowe neza kurusha ahandi mu gihe inzara yamaze abaturage abakegesi bariho basesagura ava mu nkunga n'imisoro muri za Rwanda Deyi( Rwanda day)
  • Kwangisha amahanga icyitwa umuhutu wese utemera gupfukamira Agatsiko, akitwa umwicanyi agahigishwa uruhindu na polisi mpuzamahanga ( Interpol).
  • Gukwiza ikinyoma hirya no hino ku isi ko impunzi z'Abahutu 350,000 zibarizwa mu mashyamba ya RDCongo ari abacinyi mu gihe bizwi ko ubwicanyi bukorerwa muri aka gace zibarizwamo butegurirwa i Kigali bugashyirwa mu bikorwa na RDF cyangwa imitwe y'inyeshyamba 52 yashyizweho na Pawulo Kagame.
  • Guha Pawulo Kagame ibihembo bitabarika akenshi we yishyiriraho, ngo bereke isi ko ari umuyobozi w'indashyikirwa.
Abashinze uyu mutwe w'abacanshuro bemeza gahunda yawo iri hejuru aha
Dogiteri Rudasingwa Tewojeni wabaye umuyobozi mukuru mu Rugwiro mu biro bya Kagame , akayobora na FPR, akaza kujya guhagararira Pawulo Kagame muri USA yemeje ko mu myaka icumi yamaze muri iki gihugu cy'igihangane yari ashinzwe gukwirakwiza ikinyoma, kandi akabyicuza.Undi wemeza ko imigambi mibisha ishyaka rya FPR rishyira mu bikorwa buri munsi yari muri gahunda ndende yashyizweho kera n'abambari b'Abatutsi b'indobanure ni Majoro Higiro Roberito (Robert).Ibi akaba yarabitangarije Radiyo y'Abanyamaerika (VOA/kirundi-kinyarwanda)  muri  uyu mwaka igihe yari amaze gutanga ubuhamya mu kanama gashinzwe uburengenzira bwa muntu ka Congres ya USA, atabariza abanyarwanda Kagame Pawulo ariho atsemba umusubirizo.

Ku kibazo cy'imirambo yagiye itoragurwa muri Rweru umwaka ushize, Majoro Higiro yemeje ko ari Kagame Pawulo wishe bariya bantu. Umunyamakuru amubajije gihamya zo gushinja Kagame amusubiza ko ibi biri muri gahunda ndende ingoma yubakiye ho byateguwe n'abambari ba FPR.
" Ni Kagame Pawulo wishe bariya bantu, iriya rejime(regime) nzi uko ikora kuko nitwe twayubatse!!"

Umutego mutindi wica nyirawo
Mu Rwego rwo gupyinagaza umuhutu bakamwumvisha igihe bafashe ingoma ntazongere kubura umutwe, hashingwa FPR mu Gushyingo muri 1987, hashyizweho gahunda zikarishye kandi zazajya zishyirwa mu bikorwa mu bihe binyuranye: Ibyabaye kuva muri 1990 kugeza 1994 turabizi, ibyakurikiyeho turabizi, muri 1996 ibyabaye ntiduteze kubyibagirwa, muri 1998 ibyabaye turabizi, muri 2005 tuzi icyo Gacaca yakoze kogeza muri 2011, muri 2013 gahunda ya Ndi umunyarwanda tuzi icyo igamije. N'iyi gahunda ya PAC yo muri 2007 ikaba yari muri gahunda ndennde za FPR yo muri 1987 igishingwa.

Ikigaragara rero kandi kizababaza cyane abateguye iriya gahunda  yo muri 1987 ni uko yatangiye itsemba abo yagenewe, abanyarwanda muri rusange batari muri Uganda mbere ya 1990, baba Abahutu , Abatutsi cyangwa Abatwa none ikaba yibasiye na ba nyiri ku yubaka wa mugani wa Higiro! Karegeya, Assinapolo, Dg Gasakure n'abandi ntarondoye yarabahitanye, Kayumba Nyamwasa imuhushije ubugira gatatu, abandi birirwa bihishe amanywa n'ijoro.

Kagame Pawulo nawe uri mu bashyizeho iyi gahunda biragaragara ko iri mu bizamuhitana kandi ibyabaye mu Rwanda no mu karere akabigerekwaho n'umuryango we aba bacanshuro bigaramiye. Niba baratinyutse bakamubwira rwose ko agomba gushaka indi ndobanure ibafasha kwikamira u Rwanda batagizwe ibinywamaraso ahora amena, agomba kubyemera yanze akunze cyangwa bakamwikuriraho; gusesa uyu mutwe kandi nabyo ntibizamworohera kuva amazina yabo yaramaze kujya hanze, bagomba kwikura muri iki kibazo ari abere, amabi yose ari kuwo tuvuze hejuru,  bikaba bishoboka gusa kandi atakiri ho cyangwa atakiri ku ntebe yicajweho mu Rugwiro! 

Baca imigani mu kinyarwanda ngo Umutego mutindi wishe nyirawo, bakongera ngo urucira mu ka so rugatwara nyoko.

Twari udusajya!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama uhranire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
____________________________________________________________________
The members of Presidential Advisory Council (PAC)as of 2009:
1.       Scott Ford – President and CEO of Alltel
2.       Sir Tom Hunter – Scottish entrepreneur, philanthropist, co-founder Clinton-Hunter Development Initiative
3.       Dr. Donald Kaberuka – President of the African Development Bank Group, former Minister of Finance, Rwanda
4.       Dr. Clet Niyikiza – GlaxoSmithKline (GSK) Vice President of Worldwide Research & Development
5.       Kaia Miller – founder of Aslan Global, Inc.
6.       Joe Ritchie – Rwanda’s Honorary Consul in Chicago, founder Fox River Financial Resources, Inc and CEO of Rwanda Developement Board.
7.       Michael Roux – Rwanda’s Honorary Consul General in Australia, Chairman, Asian Markets, KPMG; Roux International Pty Ltd; RI Group;
8.       Bishop John Rucyahana – Retired ex-Bishop of Shyira Diocese of Rwanda
9.       Tribert Rujugiro Ayabatwa – Rwandan Entrepreneur, Board President of Rwanda Investment and Export Promotion Agency
10.   Dr. Eliane Ubalijoro – Assistant Professor at McGill University, Canada
11.   Pastor Rick Warren – Religious leader, founder Saddleback Church, and PEACE Plan.
12.   Prof. Michael Porter is also a member of PAC though he did not attend the launch.
13.   Tony Blair, former Prime Minister of the United Kingdom.
Others PAC members are:
1.       Bel Dowson
2.       James Musoni, Rwanda’s minister of Finance
3.       Rosemary Museminari, Rwanda’s Foreign Affairs minister
4.       Gatare Francis, new Personal Representative of President Kagame to the NEPAD Steering Committee
5.       Himbara David, Private Secretary to President Kagame
6.       Kanimba François. Governor, Rwanda National Bank

7.       Michael Fairbank, Chairman Emeritus and founder of The OTF Group, a software and strategy consulting firm based in USA.





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355