Pageviews all the time

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry’umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk’umwami w’u Rwanda( Igice cya gatatu)/ NKUSI Yozefu



Mu nyandiko yacu  ya mbere yo ku itariki ya 5/1/2016 musanga aha twababwiye ukuntu Umutwe w'Abacanshuro utegekera u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (PAC) wapanze uko Kagame Pawulo yazakomeza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017 atagira icyasha imbere y'Abamushyize ku butegetsi aribo Amerika(USA)  n'Ubwongereza(UK) . Mu nyandiko ya kabiri musanga aha yo ku itariki ya 7/1/2016, twababwiye ukuntu uwahoze ari perezida w'u Bufaransa Nicolas Sarkozy nawe uri muri PAC ku buryo bwa rwihishwa wagize uruhare mu kuzambya dosiye y'umucamanza wo mu Bufaransa Jean Louis Bruguere ariwe PAC yashinze na dosiye yo muri Esipanye akayirangiza nkuko yarangije iya Bruguere. Ibi nibyo twavuze ko bijyanye n'amahame y'Abagereki ba kera aho bagiraga bati:" Indwara zimwe zivurwe n'umuti umwe."Uyu munsi turarebera hamwe muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma, uko ifatwa n'irekurwa bya Karenzi Karake byatekinitswe.


Hamaze kwemezwa uzasimbura Rose Kabuye mu bucengezi ariwe jenerali Karenzi Karake, hagombaga gukurikiraho kumwohereza i Buraya agafatirwayo
Nkuko twabibabwiye turangiza igice cya kabiri, Nicolas Sarkozy yahuriye na Pawulo Kagame muri Hotel i Paris kuri 27/2/2015 maze amwizeza ko ibintu byose ari tayari ashatse yakohereza umuntu wo gufatwa maze ikibyimbye kikameneka. Aha Shikama irabibutsa ko Sarkozy agira inama Pawulo Kagame kohereza umuntu i Buraya muri 2010, yagirango bamenye neza uko dosiye ya Bruguere iteyevcyane cyane ibirego, naho ku ruhande rw'Agatsiko bagirango bamenye n'Abagashinje kandi biteguye gutanga ubuhamya imbere y'inkiko maze babahitane dosiye isibangane ityo! Ni muri urwo rwego, Roza wacu amaze gufatwa, dosiye ikajya ahagaragara, hahise hamenyekana ibirimo n'abatangabuhamya bahise bibasirwa n'Agatsiko kugeza bose bishwe cyangwa bakaburirwa irengero! 
Abacanshuro bategekera u Rwanda muri Amerika
Uwabanje kwicwa ni kizigenza mu bashinjaga Kagame Pawulo mu guhanura indege ya Kinani -kitananiye abanzi n'abagambanyi- Liyetena Abudulu( Abdul) Ruzibiza mu gitabo cye yise " L'Histoire Secrete " bikaba bisobanuye mu kinyarwanda" Amateka asobetse ibanga " akaba yaragiye no mu rukiko rw'Arusha rwashyiriweho u Rwanda nako  Abahutu(ICTR) muri 2006 gutanga ubuhamya hashingiwe ku biri muri icyo gitabo cye , Abo mu Gatsiko  babanje kumutesha umutwe mu rugo rwe, bamuhata kwisubiraho kubyo yanditse mu gitabo cye akabihakana maze ahakanamo bimwe muri 2008, bakurikizaho kumuroga maze apfa kuri 22/9/2010. Umutangabuhamya wundi wari usigaye ubangamiye ibinywamaraso ni Emile Gafirita wikoreye za misile 2 zahanuye indege ya Kinani azikura muri Uganda; abicanyi ba FPR bahise bamushakisha kubura hasi no hejuru bamushimutira muri Kenya mu Gushyingo 2014, abashinja bakomeye baba bazimye gutyo!

Amakuru dufite yizewe muri Shikama twahawe na bamwe mu bakoze iri tekinika, ni uko mu rwego rwo kwitegura UMUCENGEZI wa FPR haguzwe amazu mu Bwongereza no muri Esipanye andi akodeshwa igihe kirekire; ikindi ni uko hashatswe abavoka b'inzobere bakorana bya hafi n'amashyaka ari  ku butegetsi mu Bwongereza no muri Esipanye. Kagame amaze kubwirwa ko byose ari munangi, yahise amanuka hashakwa umuntu bakwizera akazajya kuba umucengeri ariko ntabavemo.Amazina mesnhi yizweho ariko haza kwemezwa irya Jenerali Karenzi Karake. Mbere yuko dukomeza turabamenyesha ko umujyanama wa Pawulo Kagame ( Tony Blair umwe mu bacanshuro bagize PAC) n'umugore we CHERIE Booth Blair aribo bari ku ibanga muri iyi dosiye mu Bwongereza.

 Ibintu bimaze gutungana, hashatswe umuntu wakora ku buryo Karenzi Karake afatwa akoherezwa mu Bwongereza. Abari mu Rugwiro baziranye na  Dr David HIMBARA uba muri Canada akaba yarahoze akora mu Rugwiro kwa Pawulo Kagame nk'umujyanama we muby'ubukungu ubu akaba ari mu Batutsi barwanya Kagame Pawulo,  nibo bamubwiye ko Karenzi Karake ari mu Bwongereza. Uyu nawe yahise yumva ko inshuti zimuriye icyara ashaka abaharanira uburengenzira bwa muntu baba mu Bwongereza barimo Rene Mugenzi U Bwongereza bwigeze kuburira ko agomba kwitonda Agatsiko kari mu mugambi wo kumuhitana. Aba bose nta n'umwe muribo wari uzi ko bagiye gukoreshwa itekinika n'umwanzi wabo batabizi!

Karenzi Karake yafatiwe ku kibuga cy'indege cya Heathrow mu Bwongereza kuri 20/6/2015 afungirwa ahantu bashyira ba ruharwa. Akaba yari afashwe ngo hakurikijwe impapuro mpuzamahanga za Esipanye zishakisha abanyarwanda 40 bakurikiranyweho ubwicanyi ndengakamere n'ibyaha by'intambara zashyizwe ahabona muri 2008 n'umucamanza Andeu Melles w'icyo gihugu. Kuri 25/6/2015 niho Karenzi Karake yagejejwe imbere y'umucamanza w'urukiko rw'akarere rwa Westminster Quentin Purdy wabajije Karenzi Karake niba koherezwa muri Esipanye abyemera akavuga ko abihakana.

 Umucamanza yahise yemeza ko hazaba urubanza kuri 29 na 30 Ukwakira 2015 ariko yongeraho ko uyu Karake natanga ingwate ya miliyoni y'amafaranga akoreshwa mu Bwongereza(Pawundi=pound) ( arenga miliyari y'amanyarwanda )amwemerera kuburana ari ahantu afungishijwe ijisho akava mu buroko bwa ba ruharwa. Minisitiri w'ubucamanza bw'u Rwanda Busingye , Cherie Blair n'itsinda ry'abavoka ayoboye, bahise batanga ayo mafaranga dore ko yari yarahageze kera avuye mu Rwanda nkuko twabibonye hejuru maze Karenzi afungirwa muri imwe mu mazu 2 ya ambasade atabamo abantu, yaguzwe na Habimana Saleh, shikama ikaba yaranditse kuri aya mazu akigurwa mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2015.

Dore ibyo impuguke y'Umwongereza Phil Clark uba i Londoni muri icyo gihugu yabwiye ikinyamakuru The East African cyo muri Kenya buri gihe gihengamira ku ruhande rw'Agatsiko ka Kagame; nkuko bigaragara, iyi ntiti y'umuzungu yiyita ko yazobereye mu Bushakashatsi bwerekeranye n'Afrika y'ibiyaga bigari na jenoside yakorewe Abatutsi, nayo yari iri muri tekinika, dore ko ihozwa no mu binyamakuru binyuranye by'Agatsiko ndetse ijya itumizwa n'i Kigali; Karenzi karake akimara gufatwa iyi ntiti ikaba yaremezaga ko ari ikintu cyiza Karenzi Karake naramuka ahise yoherezwa muri Esipanye kuko bihita birangiza burundu ikibazo cy'impapuro zo muri Esipanye. Dore uko The East African (musanga aha)yabivugaga mu nyandiko ifite umutwe ugira uti:
Rwanda now makes plans to fight all indictments by Spanish court: U Rwanda rufite umugambi wo kurwanya(guhangana) ibirego by'urukiko rwa Esipanye.
“If Karake is extradited to Spain — which is a strong possibility — this will mean a detailed legal examination of the evidence against him in the Spanish courts,” .
 Tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo "Niba Karake yoherejwe muri Esipanye- dore ko binashoboka cyane rwose- ibi bisobanuye ko hazabaho uburyo bwimbitse mu by'amategeko mu gushakisha gihamya simusiga zimushinja mu nkiko zo muri Esipanye."
Nanone hari aho iki kinayamakuru kivuga ko "u Rwanda ruriho rurapinga ibirego bya Esipanye ruvuga ko bitakurikije amategeko kuko ngo hari habayeho ugusobanya n'urukiko rukuru rwa Esipanye "  dore uko ikinyamakuru kibivuga "Rwanda intends to challenge the legitimacy of the Spanish indictments on the grounds that they had been overruled by another judge in the Spanish National High Court"

Ntabwo Itekinika ryagenze uko Agatsiko kabyifuzaga: Abesipanyoro nabo baratekinitse Karenzi Karake ntiyoherezwa muri Esipanye
Kagame akimara kumva ko gakoco ye yafashe imbeba, yahise yigira nyoni nyinshi ararakara arusha imbogo yakomeretse! Yagiye mu nteko ya za Nkomamashyi zo ku Kimihurura avuga ko Karenzi Karake yafashwe kubera ubugambanyi bw'abanyarwanda babiri aribo David Himbara na Rene Mugenzi ko ariko atazemera agasuzuguro k'abazungu. avuga ko bamwibeshyeho bagirango ni ba banyafurika baba i Buraya batagira impapuro, twese badufata nk'abatagira impapuro(Illegal immigrants), batwigiraho kumasha, bakeka ko turi ibyo ntazi!

Muri uyu muranduranzuzi, Kagame Pawulo yashakaga kwereka abanyarwanda ko hari ikibazo kandi bose bakaba bagomba kukigira icyabo bagatanga ibifaranga batitangiriye itama; ni uko ikigega ISHEMA RYACU cyavutse. Icya kabiri cyari kigamijwe n'uyu mujinya, ni ugutera imbabazi imbere y'Abanyafurika kugirango Karenzi niyoherezwa muri Esipanye bazamufashe kotsa igitutu Esipanye n'Abanyaburaya maze impapuro za Andreu Melles yashakaga ko zita agaciro zigate burundu kandi byihuse. Tukimara kumva amagambo yavuzwe na Kagame ashinja bariya banyarwanda babiri, Shikama yaganiriye n'umwe muri bo, RENE Mugenzi igihe kingana n'iminota 20 dushaka kumenya impamvu uriya mwicanyi yahoraga agenda hariya i Londoni agataha yidegembya akaba yafashwe uwo munsi. Uyu mugabo yatwemereye ko ari mu bafatishije Karenzi Karake koko ariko atubwira ko tuzongera kuvugana umunsi ukurikiyeho kubera ko yari agiye mu yindi mirimo, uwo munsi twaramushatse kenshi ntitwamubona ndetse n'iminsi yakurikiyeho biba uko. Cya kibazo kiba kibuze igisubizo; twe muri Shikama twiyanzurira ko hari ITEKINIKA twikomereza amatohoza yacu.
Sarkozy na Kagame bari mu mezi ya Buki


Ifaranga rivuye i Kigali ntabwo ari umucamanza Andreu Melles waririyeho wenyine kuko n'abacamanza bo mu rukiko rw'ikirenga basogongeyeho ariko batekinika Kagame Pawulo nkuko nawe adasiba gutekinika abanyarwanda! Aba bacamanza bo muri Esipanye basanze ko Karenzi Karake namara kugera muri Esipanye biba birangiye dosiye ikazaba nk'iya Jean Louis Bruguere! cyane cyane ubuzima bw'abatangabuhamya bashyizwe mu cyegeranyo cya Adreu Melles ariko ku buryo amazina yabo atamenyekana ( Anonymat). Aba bacamanza bahise babwira bagenzi babo bo mu Bwongereza bati nimumurekure atahe, ariko ubwo bavuganye n'ibindi byinshi tuzamenya dushaje; Karenzi Karake rero yarekuwe kuri 11/8/20015 ntiyaba agitegereje kuburana kuri 29 na 30 Z'Ukwakira 2015!

Umushinjabyaha w'i Bwami The Crown Prosecution Service (CPS)), wakoraga mu izina ry'ubucamanza bwa Esipanye , amaze kumva inama z'ubujyanama mu mategeko, yategetse ko Karenzi Karake arekurwa. Ibi ni ibyavuzwe n'umucamanza w'akarere Howard Riddle.Dore impamvu atanga:

 "After careful consideration we do not believe that an extradition offence can be established under UK law. The main reason is that the relevant laws on the conduct alleged in this case do not cover the acts of non UK nationals or residents abroad,"  Muri make akaba avuga ko atakohereza Karenzi karake kujya kuburanira muri esipanye kuko ibi byaba binyuranye n'amategeko kubera ko Karake ari umunyamahanga. Nguko uko dosiye ya Karenzi Karake n'Agatsiko ka Kagame yaburijwemo n'abanyesipanye ariko Pawulo Kagame akaba yarayikamyemo ibifaranga byinshi byo mu kigega ISHEMA RYACU byiyongera kubyo abantu bajugunya buri munsi mu kindi kitagira indiba cyiswe AGACIRO cyo gatsindwa n'Ihoraho.

Itekinika riracyakomeje muri Esipanye no mu Rwanda
Mu kinyarwanda duca umugani ngo Indyarya ihimwa n'indyebaguzi! Tukongera tuti indyarya ebyiri zararanye bucya ntayenze indi! Kagame Pawulo na PAC ye beretse amahanga n'abanyarwanda ko batsinze nyamara bariho bimyiza imoso ko umugambi wabo waburijwemo! Ibi bakaba barabikorewe n'uwo bahaye akayabo( Abacamanza bo muri Esipanye) maze nabo babereka ko bataviriyemo aho kuko mu kwezi kwa Nzeri 2015, urukiko rw'ikirenga rwanzuye ko ku bicanyi 40 ba FPR bari ku rutonde rw'umucamanza Andreu Melles 29 bagumana ibyo bashinjwa naho abasigaye 11 bagenda babakuriraho bimwe. Ibi Minisitiri w'ubucamanza mu Gatsiko , Busingye yabyuririyeho abeshya abanyarwanda ko urukiko rw'ikirenga rwa Esipanye rwakuyeho burundu impapuro mpuzamahanga zashakishaga bariya bicanyi! Agatsiko nako i Kigali ubu kari mu rindi kinamico : Katangaje ko kasubukuye amaperereza ku mfu z'Abanyesipanye bavugwa mu cyegeranyo cya Andreu Melles, ntimuzatangare ejo babashyize ku gatwe ka FDLR yari itaranabaho cyangwa Kayumba Nyamwasa wari nimero ya kabiri mu gihugu igihe aba banyamahanga bicwaga! Ese ye, Kagame azanatohoza ku mfu z'Abahutu bavugwa muri iki cyegeranyo??

Isomo ku biyita abanyepolitike ba Opizisiyo
Biratangaje kumva uruvunganzoka rw'amashyaka akorera hanze yiyita ko ari muri opozisiyo ariko Pawulo Kagame n'Abacanshuro bagakomeza bagatobatoba amadosiye yamaze abantu barebera ntibagire icyo bakora! Ndibuka abantu batabarika boherejwe muri Rweru bahambiriye mu mifuka, naherutse ngo ya ngirwa Afurika yiyunze(AU) izaza gukora amaperereza  ariko amaso yaheze mu kirerere!None se abo banyepolitike kuki badahaguruka ngo babaze iyo Afurika yiyunze impamvu amaperereza atakozwe? Ese nibyo birakwiye ko mu kinyejana cya 21 igihugu cyacu gitegekwa n'Abacanshuro b'Abazungu twariganye nabo tubarusha amanota muri byose, twemere badutegeke, batugenere kuko bera gusa twe tukaba twirabura?Kuki tutahaguruka ngo tubaze abacamanza bo mu Bufaransa Nathalie Poux na Marc Trévidic impamvu batashyize ahabona ibyo amatohoza yabo yagezeho kuva muri 2007 kugeza muri 2014? Kuki tutaha gasopo Abacamanza bo muri Esipanye tukababwira ko atari byiza gukomeza gukerensa dosiye yaguyemo abanyarwanda batabarika? Kuki tutabaza Ban Ki moon na Loni ye impamvu Mapping report yahejejwe mu kabati?

Niba dukomeje kwigira ba Ntibindeba na Bitamvaho, uyu mugani wacu uraducira amarenga y'urudutegereje: " Uwigize agatebo ayobora ivu"

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355