Uko mbizi, izina SEBARUNDI rikoreshwa n’abavandimwe b’Abarundi iyo bashaka kuvuga umukuru w’igihugu ubayoboye ubu. Sinzi niba n’abamubanjirije barahawe ako kazina. Niba baragahawe, ibyo bigaragaza agaciro n’icyubahiro abarundi baha abayobozi babo. Niba bataragahawe, bigaragaza uburyo abarundi bakunda Nyiricyubahiro Perezida Petero Nkurunziza , kuko iryo zina yahawe ryaba rigaragaza uburyo bamukunda, bakamwizera ; kandi nawe akabakunda.
Gusa nakunze kwitegereza, gusoma no gusesengura ibiri kubera mu Burundi none, maze nibaza niba Perezida Petero NKURUNZIZA uyu munsi arimo kurinda ikizere n’urukundo abarundi bamugiriye bakabigaragariza muri rya zina rya SEBARUNDI bamuhaye. Mu Burundi cyane cyane mu murwa mukuru wa Bujumbura, nta cyumweru gishira hatavuzwe imirwano yaguyemo abantu. Ukumva ngo igitero cy’abantu bitwaje imbunda (inkoho) cyateye aha n’aha, abashinzwe umutekano barakirwanya ariko hapfa abantu aba n’aba ! Uyu munsi rero, neguye ikaramu ndandika kugirango mbaze Sebarundi niba agishoboye kurwana ku bana b’u Burundi yaragijwe nabo bakamwizeraho umutekano, iterambere n’amahoro.
Nakunze gusoma mu binyamakuru by’i Burundi, mu Rwanda n’ibyo hanze y’u Rwanda n’u Burundi. Nakunze gutega amatwi amaradiyo yo mu Burundi no hanze yabwo cyane cyane i Burayi ;ntega amatwi amajambo abayobozi b’u Burundi bavugira ku maradiyo mpuzamahanga. icyo nakuyemo ni uko SEBARUNDI azi abamuhungabanyiriza igihugu abaribo, aho bacumbitse, aho bakura ibirwanisho, n’aho bahererwa imyitozo. Ndetse ntanabiciye ku ruhande ibihugu bitungwa agatoki muri uwo mutekano mucye urangwa mu Burundi ni U Rwanda, U Bubirigi, U Bufaransa, Amerika n’ibindi bihugu byinshi ntarondora.
Icyantangaje kikanambabaza muri ibyo byose, ni uburyo Sebarundi akemuramo ibyo bibazo. Naritegereje maze nsanga uko abyitwaramo bitamuganisha ku ntsinzi, ahubwo bikururira abarundi ibyago bitagira izina mu minsi iri imbere.
Nasanze Perezida nkurunziza ameze nk’urya ujya gukina Karate akajya akwepa gusa ntiyatake « attaquer » uwo bahanganye ! mbese ubwo buryo buzamugeza ku ntsinzi ? Reka mubaze utubazo duke mpereye ku ijambo yagejeje ku barundi rya tembagazwa ry’ubutegetsi rya Jenerali Godefroid Niyombare rimaze kuburiramo.
Hari aho yagize ati « Igiti ntikigukora mu jisho kabiri. » arongera asoza iryo jambo rye agira ati « Tukaba turangije rino jambo dusubiriye kwibutsa ubugira kandi ko uwo wese yakije umuriro ata ntambwe azoduterana, ko intambara asomborokeje izohera iwe igaherera iwe .»
None se Nyakubahwa Perezida, ko bagukoze mu jisho bwa mbere bagerageza kuguhirika ku butegetsi, bakagukoramo bwa kabiri bica Jenerali Adolphe n’izindi ntwazangabo, bagasubira ubugira gatatu bahusha umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu uyoboye, bakagukora mu jisho ubugira kane bahakwa kwica umwe mu bahanuzi bawe Imana igakinga ukuboko, bakagukora mu jisho ubugira kenshi bagaba ibitero kumakambi y’igisirikari, ubwo ubwira abarundi ko igiti kitagukora mu jisho kabiri ntiwababeshye ?
Nyakubahwa perezida, ko abasomborokeje intambara mu Burundi kandi bakibandanya uzi iyo bava, iyo batuye, iyo bahererwa imyimenyerezo ya gisirikari n’ibirwanisho, wowe nka sebarundi ubikoraho iki ? Ese kubibaka no kubahagarika wumva bihagije ? Mbese aho ibyo wasezeranyije Abarundi mu byerekeye umutekano wabo aho ntiwababeshye ?
Umwanzuro
Nyakubahwa Perezida, sinzi niba ino nyandiko ikubiyemo utubazo nakubajije izakugeraho ! sinzi niba niyo yakugeraho wansubiza ! ariko nizeye ko ufite abajyanama (abahanuzi) basoma ibinyamakuru bakazakungerezaho ibikubiye muri ino nyandiko yanjye. Niba ntabo kandi nabyo birababaje, ntibakora akazi bashinzwe.
Icya mbere na girango nkumenyeshe ko waceceka, utaceceka, abagutera imidurumbanyo n’impfu bya hato na hato ntibazatuza bataguhitanye, cyangwa ngo baguhirike ku butegetsi. Niyo mpamvu umukenyuro wo kubategerereza imbere mu gihugu mukoresha ataho uzobashikana. Turya dutero shuma (duto duto) baboherereza tuba tugamije kureba aho ubushobozi bwo kwivuna no gutabara aho rukomeyeku basirikari bawe bugera. Iyo babonye aho bakoze amakosa mu kugaba ibitero ubutaha bazaza bahakosoye, ariko kandi bazi imbaraga z’intwaramiheto uko zingana. Ni ukuvuga rero ko ibitero bikaze biri mu minsi iri imbere kandi bizabahangayikisha cyane. Niba warasomye neza amateka y’ukuntu FPR inkotanyi yarwanyije ubutegetsi bwa Habyarimana mu Rwanda guhera mu 1990 kugeza zibutembagaje mu 1994 urabyumva kurushaho. Niba ntabyo wasomye ngo ubimenye, birababaje nk’umuntu warwanye urugamba rwa kinyeshyamba. Ariko uko byagenda kose nibwo buryo buri gukoreshwa n’abakurwanya aho mu Burundi. Kuri iyi ngingo rero inama nakugira niba ushaka amahoro y’abarundi tegura intambara (Si vis pacem para bellum) aho gutegereza ko iza igusatira, kandi ntawe urindira ko umujura amwinjirana mu nzu, ahubwo amaukumira atarayigeramo.
Ari nkanjye nyobora igihugu , ngahura n’ibibazo nk’ibyanyu nyakubahwa perezida dore icyo nakora :
- Maze kwegeranya ibimenyetso byose n’amakuru y’ubutasi nk’ibyo mufite uyu munsi ku batera imvururu mu Burundi, maze kumenya aho batorezwa, aho baba, n’aho bahererwa ibirwanisho, nabasangayo nkabigiza kure cyane, abandi nkabacyura kugeza ubwo bazaba batagifite ubushobozi bwo kunsanga iwanjye ngo bantere umutekano mucye, kuko nta « Base arrière » baba bagifite. Mwibuke uko mu 1997 no gukomeza impunzi z’abahutu zari zarahungiye mu bihugu bikikije u Rwanda zacyuwe ku ngufu izindi zikicwa. Icyo gihe noneho icyo gihugu cyabahaga indaro twajya mu biganiro bitarimo amacenga tugakemura burundu icyo kibazo cy’abo bantu batera u Burundi.
- Mu kinyarwanda baca umugani ngo « ugusuriye ntumusurire akwita kiburannyo. » Byamaze kugaragara ko igihugu kibanyi cy’u Rwanda aricyo kenyegeza umuriro mu Burundi. Ese ko nacyo gifite abarwanya cyangwa abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwacyo, kuki jye ntabaha ibirwanisho maze nabo bakajya guteza akajagari iwabo maze wa muturanyi nawe akumva ko amahoro n’umutekano ari ibya bose, kandi hakaba « equilibre de force » ? N’ubundi ni hahandi Nyakubahwa perezida, Communauté internationale yaragutereranye, uravuga wisobanura ntikumva, uraterwa wakwivuna abaguye ku rugamba bakabakugerekaho ngo uri gukora génocide ! Muri macye nta ruvugiro ufite ! bishatse kuvuga ko amahano bazateza mu burundi iyo communauté internationale izayakugerekaho kandi urengana. Nyamara utinyutse ukivuna umwana wabo uri ku ibere « Rwanda » ijwi ryawe noneho ryakumvikana bakabategurira n’ameza mukemuriraho ibibazo bijyanye n’umutekano mucye aguteza. Erega burya ntuzakangwe n’amagambo avuga burya ni umunyabwoba kubi, kandinawe afite ikirunga gishobora kuruka isaha iyo ari yo yose.
- Uru rugamba rukomeye ngiye kurwana nabanza nkarushakira inshuti za mudatenguha nkazisobanurira akarengane ngirirwa, nkaziha n’ibimenyetso bifatika nibanze cyane cyane ku bavandimwe b’abanyafurika. Dore ko twe tugira umuco wo kumva tukagira inama uje atugana, ndetse n’ubufasha tukabumuha nta nyungu z’umurengera dukurikiye. Abazungu bo bagira indimi zitandukanye kandi icyo bareba bwa mbere ni inyungu zabo kandi nyinshi . uretse ko nabo nta mpamvu yo kutazibaha mu gihe nabo bakugiriye akamaro bagaha igihugu amahoro.
- Nategura ikirego nkarega abafasha kwica abantu mu gihugu nyobora, bityo mu gihe cy’urubanza wenda ukuri noneho kwajya ahagaragara, umunyamakosa agahanwa, kandi abandi bagasobanukirwa n’ibibera mu gihugu, n’ababifitemo uruhare rutaziguye bakambikwa ubusa kandi bagahanwa hisunzwe amategeko mpuzamahanga.
Nyakubahwa Perezida w’u Burundi, ngibyo ibibazo nakwibarizaga, ngiyo inkunga nshoboye gufashisha abavandimwe b’abarundi muri iki gihe cy’amarushwa barimo. Byari ibitekerezo byanjye bwite, kandi uwariwe wese yemerewe kugira icyo abivugaho !
Amahoro ku barundi Mwese, amahoro ku baturage bo mu karere k’ibiyaga bigari !
James Kayitare
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355