Pageviews all the time

SHIKAMA MUZAYIGAYE IBINDI, IRATOHOZA!: umwanzuro wayo ku matohoza yakoze muri Kanama 2015 ku ifungwa rya SHEHE GAHUTU yanzuye avuga ko azize ubucuruzi bwe mu kigo yishingiye cy'ubukerarugendo cyitwa FAHICO none bigaragaye muri Mutarama 2016 ko Abayobozi ba ISILAMU yo mu Rwanda bari hafi gufatana mu mashati na bamwe mubo bayobora bapfa FAHICO!!!/ NKUSI Yozefu


President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

Hari abagiye bikoma Shikama ngo yabashebeje, abo muri RNC bo bakemeza ko ngo kuba tuvuga ukuri byerekana ko dukorana na Kagame. Nkuko Intego yacu ibivuga :"Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma", nta kintu na kimwe dutangaza tutabanje kugitohoza ho ku buryo bwimbitse. Iyo tuvuze ko hari imirambo y'abacu 5000 biciwe i Kibeho na FPR/APR muri 1995 ku mabwiriza ya Pawulo Kagame imirambo yabo ikajya gutwikirwa mu Mutara mu mpera za 2013, ni uko tuba dufite ibimenyetso simusiga dushobora gutanga duhamagajwe mu nkiko none cyangwa ku yindi ngoma izasimbura iya Kagame; ibi ndangirango abanyarwanda bose babimenye. Shikama itangaza ko Shekh Gahutu Abdul Karim wafunzwe n'Agatsiko muri Kamena 2015, azize isosiyete ye y'ubucuruzi mu Bukerarugendo harimo no kujyana abajya mu mutambagiro mutagatifu wa Kiyisilamu i Maka mu gihugu cya Arabiya Sawudite, FAHICO, ni uko Shikama yari ifite amakuru acukumbuye yemeza ibyo yatangaje ku mbuga zayo muri kuriya kwezi kwa Kanama 2015. Abibuka ibyo twatangaje mwongere musome iyi nyandiko ya IGIHE yasotse none ku cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2016 maze muzarebe ko hari aho twibeshye muri Kanama 2015!


Twibukiranye iby'ifungwa bya Shekh Gahutu Abdul Karim na FAHICO
Uyu mugabo uzwiho ubunyangamugayo yatorewe ngo ku mwanya w'ubuyobozi bw'Abayisilamu mu Rwanda atanabishaka kandi ajyaho mu gihe idini ya Isilamu mu Rwanda yari imaze guta icyizere imbere y'abayoboke bayo n'abanyarwanda muri rusange kubera uwayiyoboraga Habimana Saleh(Shekh) wayifashe akayijugunya muri FPR, beneyo bakibura, ibyari idini bigahinduka politike!Shikama irabibutsa ko Isilamu yo mu Rwanda kuva yagera mu Rwanda kugeza igiye mu maboko ya Habimana Saleh (Shekh) na FPR, yaranzwe no gukorera abayoboke bayo igendera kure ibintu byerekeranye na Politike. Ibi ntibivuze ko itari ifite bamwe mu bayoboke bayo bari muri politike, aha twavuga nka Ambasaderi Amuri (Amri) Suwede wari umunyepolitike ukomeye kubwa Kinani.

Tugarutse kuri Shekh Gahutu Abdul Karim, yatorewe kuba Umuyobozi mukuru w'idini ry'abayislamu mu Rwanda( Mufuti) ku itariki ya 3 Kamena 2011 asimbuye kuri uriya mwanya Habimana Saleh(Shekh) wari uwumazeho imyaka irenga 10 kuko yawugiyeho muri 2000.Muri Shikama tukaba dufite gihamya ko uyu habimana Saleh yashyizweho na LIBYA ibicishije k'uwari Ambasaderi wa Libya i Kigali Ahmed Bahlul ,byaje no kumuvuramo kwirukanwa mu rwanda kubera kutumvikana kwe n'uwari Minisitri w'ububanyi n'amahanga Andereya Bumaya kubera kwivanga mu bibazo bya Islamu yo mu Rwanda. Mu kiganiro nigeze kugirana n'uyu musaza Bahlul, dore ko twigishaga mu ishami rimwe muri Kaminuza ya Misrata muri Libya, yambwiye ko yashyizeho Habimana Saleh kuko ngoyabonaga ariwe wakora uko ashoboye Abayisilamu bakinjira muri politike bya nyabyo mu Rwanda! Aha, shikama ikaba ibibutsa ko uyu Habimana Saleh yize ishuri rikuru rya Kiyisilamu, Kuliyat Al Dawat Al Islamiyat i Tripoli muri Libya.

President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011
Ibirori bya Gahutu yimikwa. Kagame na Musoni bamuha urw'amenyo! 
President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011
Ibirori byo kwimika Shekh Gahutu . Uwo yari asimbuye Saleh yari akerekana
ko ariwe ugifite ubuzare kwa Kagame yakoreraga aho gukorera idini

Ku itariki ya 13 Nyakanga 2013, niho inama y'abayislamu yeguje Shekh Gahutu Abdul Karim ku mwanya yari yaratorewoho w'ubuyobozi, nkuko urubuga  IGIHE icyo gihe rwabitangaje ngo akaba yarashinjwaga kubiba amacakubiri mu bayisilamu bo mu Rwanda!
Iyeguzwa rya Shekh Gahutu: Musa Fazili yari yabukereye!

Iyeguzwa rya Shekh Gahutu

Iyeguzwa rya Shekh Gahutu
Sheikh Gahutu Adul Karim yegujwe ku mwanya wa Mufti w’u Rwanda tariki ya 13 Nyakanga 2013 ashinjwa kubiba umwiryane n’amacakubiri mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Ariko muby'ukuri, Shekh Gahutu Abdul Karim yazize kwanga ko idini yari ayoboye ikomeza kuba igikoresho cya FPR, twese tukaba tuzi ko mu Rwanda, FPR ariryo dini rikuru ubu riyobora ayandi ku ngufu. Ibi bikaba byemezwa n'icyegeranyo cya USA ku burenganzira bwa muntu muri 2014, aho cyemeza ko FPR yacengeye hose ngo no mu madini ikaba itaratanzweyo!Reba icyo cyegeranyo hano.

Shekh Gahutu akimara kweguzwa ku ngufu, yahise yishingira sosiyete y'ubukerarugendo " FAHICO"ikaba itwara n'abajya mu mutambagiro mutagatifu i Maka( hija), iki kiraka cyo kujyana abayisilamu i Maka kikaba cyari cyarihariwe n'urugaga rw'Abayisilamu bo mu Rwanda (AMUR). Aha rero niho hahise havuka ibibazo kuko iyi sosiyete ya Gahutu yayobotswe kurusha iya AMUR, bivugwa ko abatwaye isoko! Hahise hakurikiraho gushaka kumutsinda muri Tanzaniya yagiye gusura umuryango we, dore ko umugore we n'abana bane ariho bibera, Shekh Gahutu akaba yarajyaga kubasura kenshi.Ibyo kumwicira mu nzira binaniranye hakurikiyeho kumuhimbira ibyaha maze FPR, Musa Fazil na Habimana Saleh bahita bashinga umuvandimwe wa Shekh Gahutu witwa Sentare Abudala(Abdallah) kubafasha kumufunga. Uyu Sentare yafashe amafranga ayaha Shekh Gahutu ngo ajye kuyamutangira muri FPR/Agaciro kugirango azabone isoko ry'imashini ze zikora imihanda. Shekh Gahutu yavumbuye uyu mutego(gutanga ruswa) maze ahamagara inshuti n'abavandimwe asubiza Sentare amafranga ye anamusinyisha ko ayabonye. Ntibyabujijie ariko abapanze kumufungisha kumwohereza muri gereza nkuru ya Kigali(1930)  bamushinja ubwambuzi. Icyari kigamijwe kikaba kwari ukumwigizayo kuko iyandikisha ry'abajya mu mutambagiro mutagatifu twavuze hejuru ryari ritangiye bagashaka ko rizakorwa adahari.

Kubera ko isosiyete ya Shekh Gahutu yanditse muri Leta y'u Rwanda  kandi akaba yujuje ibyangombwa byose ndetse ikaba irimo n'abanyamahanga bamushyigikiye, byananiye Leta y'Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita, gufunga iriya Sosiyete FAHICO. Iki kibazo kikaba kigiye gutuma Abayisilamu bo mu Rwanda basubiranamo burundu, bakaba bashobora no kurwanira no mu misigiti, ahantu hatagatifu hagomba kubahwa na buri wese. Ibi shikama irabivuga ihereye ku biherutse kuba muri iri dini, aho uwari umushumba w'umusigiti w'aho bita kwa Kadafi hariya hepfo ya ONATRACOM aherutse kwirukanwa shishi itabona atabwiwe impamvu; ukongeraho ko uyu wirukanywe aherutse kujya kubwiriza muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ku cyumweru tariki ya 10/1/2016 ari kumwe n'abandi 4 n'umushoferi wa gatanu, bose uko ari batandatu bakaba baraburiwe irengero kuva ubwo!? Abagore n'abavandimwe b'aba bantu bagiye kuri sitasiyo za polisi zinyuranye za Kigali na Butare, biba iby'ubusa, ntibagira icyo bamenya! Polisi y'igihugu yababwiye kujyana ikirego cyabo ngo muri CID. Ese baba barakoze byaha ki ndengakamere bituma polisi y'u rwanda ibarangira CID?? Ni akumiro! 
Abayislamu babuze bavuye mu iyogezabutumwa muri kaminuza y'u Rwanda
ishami rya Huye ku cyumweru tariki 10/1/2016

Kuba rero noneho abayobozi b'idini ya Islamu bagejeje aho bagira uruhare mu kurigisa abo bakorana n'abo bashinzwe kuyobora, ibi biragaragara ko iby'ari idini bigiye kubyara ikindi kintu shikama itarabonera izina. Inyandiko ya IGIHE twavuze hejuru( twongeye no gushyira hano), iratwereka ko abayobozi b'Abayisilamu mu Rwanda babaye aka wa mugani wacu ngo "findi findi irutwa na gira uti so araroga" bakaba beruye bakavuga muby'ukuri impamvu bamwe bariho boherezwa muri gereza nka Shekh Gahutu Abdul Karim( Imana ikomeze imurambike ho akaboko kayo) n'abandi bariho bashimutwa buri munsi.  Shikama izakomeza kubakurikiranira iyi bombori bombori, ariko tukaba dusaba Imana ishobora byose( ALLAH Subahanahu wa Tala)ngo ifashe aba bavandimwe bayobore iri dini mu mucyo, baririnde umururumba n'amacakubiri bya FPR.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.bloggspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355