urubyiruko ruhamagarirwa kurwanira kuri murandasi |
Mubyo Agatsiko kita inama y’igihugu y’umushyikirano iherutse kubera mu Rwanda ku nshuro ya 13 kanzuyemo, kahamagariye urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Rwanda kujya kukarwanirira kuri murandasi(Interineti). Agatsiko kakaba kemeza ko ngo hari urubyiruko rurenga miliyoni rwatojwe kujya muri icyo gikorwa kigayitse. Duca umugani mu kinyarwanda ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve; abenshi muri uru rubyiruko bahamagarirwa kugaba ibitero kuri murandasi, bamaze amezi ingirwaburuse umuntu yakwita serumu itabageraho mu gihe abana b’indobanure birirwa badamarara, bakarara baya mu misoro ya ba Ngofero n’inkunga z’amahanga igenerwa aba ba Nyagupfa; ingero zifatika kuri uru rukozasoni turazisanga hasi aha. Ikindi cyavuzwe muri iyi nama umuntu yakwibazaho byinshi ni ijambo Pawulo Kagame yavuze yemeza ko ngo urubyiruko ngo rwatoye «yego» ari rwinshi kuko ngo rudamaraye ku ngoma ye, naho ku zayibanjirije rwagombaga gutanga ruswa kugirango rubeho! Shikama ntiyahwemye kubagezaho ibibazo byugarije urubyiruko rw’u Rwanda bitagaragara mu bindi bihugu byo ku isi umuntu atatinya no kuvuga ko bitigeze bibaho ku ngoma zabanjirije iya Pawulo Kagame uriho wivuga imyato atagira, turagaruka mu ngero zimwe twagiye dutanga muri izo nyandiko za shikama.
Urubyiruko rukuwe hirya no hino rwarunzwe kuri sitade nto nk’amatungo magufi Kagame Pawulo arubeshyera ko rudamaraye ku ngoma ye !
Mu rwego rw’itekinika abanyarwanda bari bamazemo igihe cy’umwaka wose bataruhuka ngo barahindura itegeko nshinga riha Pawulo Kagame gutegeka kugeza Yesu agarutse, urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu rwakusanyrijwe muri Sitade ntoya ( petisitade)y’i Remera aho rwategetswe gukurikira ku nsakazamashusho nini ibyo Agatsiko kise Inama y’igihuhugu y’umushyikirano ya 13.
Icyari kigamijwe muri iri kinamico, kikaba kwari ugukomeza kwereka amahanga n’abanyarwanda ko Pawulo Kagame akunzwe cyane, ariko by’akarusho akaba ashyigikiwe n’urubyiruko mu gihe mu Burundi duturanye, uru rubyiruko rwashowe mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi buriho, uwabikoze akaba ari Pawulo Kagame nkuko twagiye tubigaruka ho kenshi. Kagame Pawulo yaboneyeho umwanya wo gusebya ingoma zabanjirije iye nkuko asanzwe abigenza maze yemeza kom kuri ziriya ngoma uribyiruko rwari rwararenganye ku buryo rwatangaga na ruswa kugirango rukunde rubeho nk’uko byanditswe n’urubuga Igihe.
«“Ni abo mu kigero cy’abantu batigeze bagira impamvu yo gutinya umupolisi, cyangwa ngo bahe ruswa umukozi wa Leta kugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho."
Nkuko tubibona muri iyi mvugo igayitse ya Pawulo Kagame, urubyiruko rwo mu gihe cye ruradamaraye kuko rudatinya polisi! Aha umuntu yakwibaza niba uyu mutegetsi ajya asoma cyangwa ngo akurikire amaradiyo mpuzamahanga avuga ku karengane abapolisi be bakorera bariya babyeyi bacururiza ku gataro ngo babone igitunga abo bahetse, amarorerwa iyi polisi ikorera kuri za gereza zitazwi zivugwa mu byegeranyo mpuzamahanga byinshi, urwicarubozo iyi polisi ikorera urubyiruko ifungira kwa Gacinya, kwa Kabuga no hirya no hino muri za gereza zitazwi zo mu Rwanda.
Ikindi Kagame Pawulo yavuze kerekana ko adakurikirana ibibazo bibera mu gihugu cye, ariko nta wamurenganya ntiyaba mu Rwanda umunsi umwe mu cyumweru indi itandatu akayimara mu mahanga mu ngendo ze shikama ivuga ko ziruta iz’umwarabu Ibuni Batuta ( Ibn Batouta) maze ngo azamenye ibibera mu Rwanda! Tugarutse kuri ruswa avuga ko itaba mu Rwanda, ese Kagame yaba yarasomye icyegeranyo cya Rwanda Transparency cy’uyu mwaka aho bavuga ko muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda ahahoze KIST, abakobwa bafite uburanga bagura amanota ibyo bameze?Ese yaba yibuka kom mu gihugu cye hari ibyegeranyo byinshi harimo n’icyo umuvunyi mukuru byemeza ko nanone ko mu bigo byinshi bya Leta n’ibyigenga hatangwa ruswa ishingiye ku gitsina kugirango abagore benshi bahabwe akazi muri ibyo bigo? None se hari uwabwiye Pawulo kagame ko ibi byigeze bibaho ku ngoma zabanjirije iye?
Aho gusaba Indobanure n’Inkomamashyi kurwanira kuri murandasi, Pawulo Kagame arasaba abo yimye kubimukorera.
Muri iri kinamico, itangazamakuru ry’Agatsiko ryagiye ryegera aba basore n’inkumi bari bakusanyirijwe muri petisitade maze rugenda ruvuga ibyo rwari rwatojwe n’abatoza b’abakinnyi( Abayobozi b’utugari, imirenge n’uturere): kogeza Kagame bamuvuga imyato n’ibigwi atagira, gutaka iterambere rya baringa, n’ibindi n’ibindi. Hari umuntu umwe wize mu Buhinde twavuga ko yabaye kidobya gato kuko we yerekanye ko ibyo arurubyiruko ruhabwa mu mashuri rutabona aho kubishyirira mu bikorwa ngo rwibesheho maze atanga urugero rwiza rwo mu Buhinde aho abanyeshuri bagira ibigo bita "Incubation Centers" aho ibi bigo bifasha abanyeshuri bafite imishinga kuyinononsora bakazarangiza amashuri bafite ibitekerezo binoze. Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Yohani Filiberi Nsengimana yahise abwira uyu munyeshuri ko ngo no mu Rwanda babitangiye! Ngo utigerera ibwami abeshywa byinshi! Nk’umwe mu barimu bigishije muri kaminuza y’u Rwanda nkaba nzi uko integanyanyigisho yaho iteye, n’ubushobozi bw’iyi kaminuza, nabwira uyu muminisitiri kwicecekera kuko ikinyoma cya Pawulo Kagame n’Abacanshuro b’Abanyamerika n’Abongereza gihagije ngo akomeze yirire umugati!
Uyu muminisitiri tuvuze hejuru, aho gushakira urubyiruko imishinga yo kuruteza imbere cyangwa se ngo arushishikarize kwihangira imirimo, we yarukanguriye kujya kugaba ibitero kuri muranadasi ku bantu badasingiza ingoma y’umwami Pawulo Kagame. Ngo uru rubyiruko ruzishakemo ingabo zigera kuri miliyoni maze rushoke kuri muranadasi rukore urugamba rwo kwerekana iterambere riri mu Rwanda . Igisekeje ni uko uyu mutegetsi yitabaza urubyiruko rwimwe amahirwe yo kubaho mu gihe urubyiruko rwo mu Gatsiko rwadamaraye rukaba rusa n’ururi muri Paradizo yo ku isi!
Muri aba bakangurirwa kugaba ibitero, harimo abahutu bimwe amahirwe yo kwiga kaminuza kubera kwimwa buruse; abagerageje kubaza impamvu bakorerwa iryo vangura, bafashwe nk’abanzi b’igihugu boherezwa muri gereza, umwe muri bo akaba ari ICYITONDERWA Yohani Batisita wo mu ishyaka PS-Imberakuri rya Metere Berinarudo Ntaganda. Harimo n’abandi barangije kaminuza bahindutse indaya, cyangwa abapfubuzi kubera guhezwa ku isoko ry’’akazi. Abandi, Agatsiko kabashyiriyeho ibibarangaza bibahuhura gahoro gahoro: Imbuga zikwizwaho urukozasoni, ibimansuro hirya no hino mu Rwanda, inzu z’uburaya zicungwa n’Agatsiko, Primus Guma Guma, Nyampinga, Filimu z’urukozasoni, n’ibindi.
Ibi byose bikorerwa uru rubyiruko rwa Ngofero mu gihe mu Gatsiko urwaho rubaho nk’ururi muri Paradizo yo ku isi. Ingero ni nyinshi ariko reka dufatemo nkeya Shikama yagiye ivugaho kenshi. Muri wa mugambi wa FPR wo kunyereza umutongo woherezwa hanze y’u Rwanda ku nyungu zayo n’abayo, hari miliyoni hafi magana ane y’amafranga y’u Rwanda(370,000,000FRW) ngo yaburiwe irengero muri Espagne muri 2013 nkuko byemejwe n’akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana imitungo ya Leta yanyerejwe (PAC). Aya mafaranga ngo yari agenewe abanyeshuri cumi na bane gusa(14) biga muri kaminuza y’Amerika iri muri Nigeria( American University/ Nigeria). Shikama irabibutsa ko n’abanyeshuri bake b’Abatutsi bahabwa buruse muri kaminuza y’u Rwanda ubwo nyiheruka mo yanganaga n’ibihumbi makumbiri by’u Rwanda (20,000FRW) basigaye bamara amezi ane badafata iyi serumu. Iki kibazo abanyeshuri bakigejeje kuri Pawulo Kagame ubwe inshuro nyinshi ariko kugeza ubu ntikirakemuka mu gihe abana b’Agatsiko 14 biga muri kaminuza ya USA muri Nigeria bahabwa kariya gashendeburo twabonye hejuru; nubwo tutazi niba ariya ari ayo bagenerwa ku kwezi cyangwa ku mwaka, ariya mafaranga ni menshi cyane!!!!. Dufashe ko ari ayo bafata ku mwaka tukaganya n’ibihumbi makumyabiri bya buruse bihabwa mwene Ngofero muri kaminuza y’u Rwanda ku kwezi, turasanga kariya gashendeburo karagombaga guha buruse abanyeshuri 1542 muri kaminuza y’u Rwanda igihe cy’umwaka, kandi bakabona ariya 20,000FRW buri kwezi!
Ese Kagame Pawulo uvuga ko urubyiruko rudamaraye ku ngoma ye yasobanurira Shikama impamvu bariya banyeshuri bajyanywe kwiga muri kaminuza ihenze ku isi ( American University) kandi akenshi n’ibyo biga kaminuza ziri mu Rwanda zibyigisha, urugero rukaba ari umukobwa wa Pawulo Kagame wajyanwe kwiga ibya politike muri Amerika kandi kaminuza nyinshi mu Rwanda zibyigisha??? Ese byibura kuki batabashyize muri Carnegy University yo muri Amerika ifite amashami yayo mu Rwanda? Ese Kagame Pawulo yasobanurira Shikama impamvu muri aba banyeshuri bajya kwiga hanze nta MUHUTU ubonekamo?, ese iri vangura ntiruruta ruswa Kagame yavuze mu mushyikirano wa 13; aba se nabo arashaka ko bamurwanirira kuri murandasi bamuca iki ?
Urundi rugero rw’urukozasoni Shikama yakunze kugaruka ho cyane ni urw’abana b’abagatsiko ( Bataramenywa umubare wabo) bayobowe n’umuhungu w’Intore HABINEZA Yozefu wahoze ari Miniisitiri w’urubyiruko akaba yaranahagarariye Agatsiko muri Nigeria. Inkuru y’aba bana b’indobanure yamenyekanye ubwo mwene Habineza yatangarizaga imwe muri kaminuza 52 bagombaga gusura mu gihe cy’amezi 2, ko mu Rwanda Perezida wabo yabaye umukuru w’igihugu avuye mu ishyamba, kuri we akabona ari ibintu bidahwitse. Ikibazo twagarutseho twerekana ukuntu hari abana bahabwa amahirwe yo kubaho mu mudamararo mu gihe hari abandi bimwa n’ubushobozi bw’ibanze bwo kubaho, ni ukuntu Agatsiko kohereje aba bana bako guhotswa mu gihugu gihenze ku isi, aho amacumbi akosha, n’ibyo kurya rugeretse, tutibagiwe n’ubwishingizi bw’ubuzima buhenze cyane kurusha ahandi ku isi! Ese ninde warishye ariya mafaranga bariya bana b’Agatsiko badamarayemo iminsi 60!!?Ese kwiga kuvuga neza, kwicara neza, kugenda neza no guhagarara neza imbere y’abandi bya ziriya NDOBANURE, hari inyungu Abanyarwanda muri rusange tubifitemo??
Nkuko natangiye mbivuga hejuru, ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve; niba Pawulo Kagame n’Agatsiko ke babona babangamiwe kuri murandasi bakaba bagomba kugaba ibitero, bagomba kwitabaza ziriya ndobanure zoherjwe muri Nigeria, USA n’ahandi ku isi zikaba zidamaraye mu byiza by’igihugu mu gihe abandi babihejwemo burundu. Mu gihe babonye izi ndobanure zidahagije, muri Shikama twagira inama Agatsiko kwitabaza za Nkomamashyi zo ku Kimihurura nazo zikajya ku rugamba aho kwirirwa zisinzirira mu ntebe zagenewe abakozi zitegereje ko imishahara yazo igera muri banki ngo nazo zohereze abana bazo muri za kamimnuza zo hanze zigitanga uburezi nyakuri.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355