Hari abantu bagiye begera Shikama kenshi badusaba
ko twabarangira aho babona ababarihira amashuri mu Rwanda cyangwa se buruse
muri za kaminuza zo hanze. Ni muri urwo rwego Shikama yabashyiriyeho ahantu
mushobora gushaka izo buruse kuri www.shikamaho.com.
Izo buruse ziguha
amahirwe yo kwiga muri za kaminuza zinyuranye zo ku isi zikaba zitangwa na za
kaminuza, ibihugu, cyangwa se amshyirahamwe runaka. Abazihabwa bigira ubuntu
kandi bagahabwa na buruse buri kwezi. Muri za kaminuza zimwe na zimwe,
cyane cyane izo mu Bushinwa, uwahawe buruse yirihira tike y'indege yo kugerayo.
Gusaba izo buruse biroroshye cyane kuko bikorerwa kuri interineti.
Icyitonderwa: Mu gihe musaba izo buruse mujye mwibanda
kuri za Kaminuza zo muri AZIYA na USA kuko nizo zisigaranye uburezi bufite
ireme, uzirangijemo aba ashakishwa hirya no hino ku isi ngo bamuhe akazi, haba
muri Amerika, ibihugu by'abarabu cyangwa i Buraya. Nk'urugero, amasosiyete
akomeye ubu muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, abantu babonamo akazi cyane ubu
ni abarangije muri za kaminuza zo mu Buhinde, Koreya y'Epfo, Vietnam, Japan,
n'Ubushinwa.No mu masosiyete akomeye ya hano i Buraya kandi cyane cyane akora
iby'ikoranabuhanga na tekinoloji, usanga abantu bava mu Buhinde barangije
kaminuza zaho biganje muri izi sosiyete.
Amahirwe masa
SHIKAMA
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355