Pageviews all the time

"KUKI AFURIKA IKENNYE? NI UKO IKENNYE"Umwanditsi muri 1970s. Turakennye kuko twabuze abatuyobora mu nzira y'umukiro, ahubwo dufite abakiza Abakoloni na ba Mpatsibihugu/Nkusi Yozefu

Dore uko abazungu bandagazaga bashiki bacu igihe cy'ubukoloni!
kwamburwa inkanda,ugafotorwa ku ngufu nk'itungo rigufi!
Iyi foto igomba kuba yarafatiwe mu Rwanda cyangwa Tanzania(Ruanda- Tanganika)

Umushakashatsi umwe muri za Mirongwirindwi mu kinyejana gishize(1970s) yigeze gusohora igitabo cyakunzwe cyane cyari gifite umutwe ugira uti: Kuki dukennye? Agasubiza ati :" Turakennye kuko dukennye". Gukena uyu mugabo yavugaga si ukutagira umurwa mukuru wuzuyemo imiturirwa nk'iri i Kigali cyangwa kutagira Perezida ukize ibya Mirenge ku Ntenyo nka Pawulo Kagame w'u Rwanda! Gukena yavuga kudutera guhora mu bukene, ni ugukena mu mutwe!!! Ngubu bukene bugiye gutuma abirabura aho bari hose ku isi bazahora mu bukene.


Uku gukena mu mutwe niko umuzungu yaje aheraho maze atwereka ko IDINI rye ari ryo rizama naho ay'abirabura harimo Kubandwa no guterekera byo mu Rwanda ari ibikorwa bya Satani! Nyamara iyo urebye imihango ikorerwa mu idini ryaje mbere mu Rwanda(1900) ari ryo gaturika,  usanga ntaho itaniye n'imihango yo guterekera no kubandw; urugero: Kubatizwa muri kiliziya,  wakugereranya no kubandisha umwana akenshi bikorwa ataragera ku myaka 6! Gukomezwa bikorwa umwana afite imyaka 12 muri kiliziya, umuntu yabigereranya no gusubizaho umwana wabanzwe akenshi bikorwa afite imyaka 12! Umugati na divayi banywa mu kiliziya, umuntu yabigereranya n'inyama z'ihene na rukacarara( umutsima w'amasaka) barya mu kubandisha no gusubizaho ndetse divayi ikaba urwagwa n'amarwa. None se abazungu igishya bazanye tutari tuzi ni ikihe mu byerekeye iyobokamana?Ariko kubera gukena mu mutwe, twemeye ko kwitwa Gakuru Muhozi bitazatujyana mu ijuru, tuyoboka amazina y'abazimu b'abazungu cyangwa se andi yabo yuzuye ibitutsi, nguko uko uzasanga umunyarwanda yitwa Jean Paul de Louvres yituriye i Nyanza, atazi ko Louvres iri i Buraya, nyamara usanga mu Bushinwa changwa muri Koreya abakirisitu baho bo bigumanira amazina yabo ya gakondo Ha Huan, ariko twebwe kubera kwa gukena mu mutwe kwatumye duta umuco tuyoboka iby'i Buraya buhumyi!

Si idini bazanye gusa ngo batwereke ko bari bazanywe no kuturokora, banatweretse ko uruhu rwabo rutukura bo bita umweru arirwo rwiza, abirabura benshi barabyemera, nyamara usanga baza muri Afrika bakirirwa bagaramye ku zuba ryaho ngo barebe ko bakwirabura gato. Abenshi mu banyafurika bagiye kwiga i Burayi cyane cyane muri Afurika y'uburengerazuba, ni bake bagarutse mu bihugu byabo badafite abagore b'abazungu! Ibi kuribo kwari ukwerekana ko bagiye mu rundi rwego, babaye nk'abazungu! Igitangaje muri ibi ni uko ari aba birabura barongoye aba bazungu  ari abana babavutseho, usanga ari abantu bagisuzugurwa nk'umwirabura wese mu Buraya cyangwa Amerika!

Aba birabura bakennye mu mutwe nibo bakoranye n'abakoloni babafasa gusahura ibihugu byabo bajya kubaka ibyabo ( i Buraya). Aba kandi nibo bakomeje no guha urwaho abacanshuro bo mu Buraya n'Amerika kuza gusahura utwo bari barasize inyuma ubukoloni byiswe ko burangiye; urugero rutari kure ni Pawulo Kagame udaha agaciro abaturage be akabategekesha Abacanshuro asakumye i Buraya, Amerika no muri Uganda! Mu gihe we yumva adashoboye kuyobora igihugu kubera ubumenyi buke buturuka ku mashuri make yize, uyu mutegetsi yagombye kwifashisha abanyarwanda batabarika bize muri Amerika cyangwa i Buraya kandi bazaga mu myanya ya mbere imbere y'abazungu muri za kaminuza zabo. Ariko kubera kwa gukena mu mutwe, Kagame yumva ko nta mwirabura wakora ikintu runaka neza kurusha umuzungu!
Abacanshuro bategeka u Rwanda biyicariye muri Amerika!

Gukena mu mutwe kandi ntibivuze ko bigirwa n'abatararangije kaminuza gusa, oya da, hari abaminuje inshuro ijana usanga nabo bafite ubu bukene. Hakaba abatarakandagiye muri izi kaminuza usanga babarusha ibitekerezo byazamura Afurika, ariko badahabwa amahirwe yo kwiyereka rubanda. Nk'urugero, ni abategetsi cyangwa abashakashatsi  bangahe bo muri Afurika, begereye Abazungu , cyane cyane LONI ngo bababwire bati:
"Mukabije kudusuzugura, nimukosore ikarita y'isi, mushushanye inshya, kuko Uburusiya ntiburuta Afurika nkuko mwabishushanyije, Amerika ya ruguru ntiruta Afurika nkuko mubishushanya ku makarita yanyu!"

Ni bangahe mu bategetsi cyangwa intiti z'Afurika begereye Abanyaburaya ngo bababwire ko ari abajura bitwaje intwaro nk'abandi bose bagombye gusubiza ibyo basahuye muri Afurika kuva muri 1884 kugeza n'ubu? Ese aba banyaburaya baza gukoloniza baje bate? Barabanje bohereza abanyamadini baza koza abirabura mu mutwe ko amadini yabo ari amashitani bo babazaniye amadini meza. Hakurikiyeho ibitero ahenshi byatsembye abene gihugu nko muri Afurika y'Epfo! Ubu bwari ubujura bwitwaje intwaro nk'ubundi, ariko abirabura bafata UBUKOLONI nk'ikintu cyagombaga kubaho kubera kwa gukena mu mutwe. Moamar Kadafi , wari perezida wa Libya kuva muri 1969 kugeza 2011 wishwe n'intamabara ba mpatsibihugu bagabye ku gihugu cye, niwe wazamuye ijwi akaka ko Ubutaliyani bwakolonije Libya bwatanga indishyi z'akababaro kandi ubutaliyani bwarabyemeye kuko bwemeye kubaka inzira ya Gari ya moshi n'imihanda n'ibindi bikorwa remezo bifite agaciro ka za miliyaridi nyinshi z'amadolari. Nguyu umutegetsi w'umunyafurika wari ukize mu mutwe akaza no kubizira.

Ni nde mu bategetsi bacu wigeze abaza abazungu aho bashyize abirabura  benshi bashimuswe igihe cy'ubukoloni tutibagiwe ko na mbere yaho bacuruje abirabura muri za Amerika zombi? Ubu bwo si ubwicanyi nk'ubundi? Ninde mutegetsi wo muri Afurika usaba bariya bazungu indishyi z'akababaro kubera bashiki bacu bambitswe ubusa ku manywa y'ihangu bagafatwa amafoto akoherezwa i Buraya ubu bakaba bayashyira kuri murandasi ngo bereke isi uko umwiraburakazi wamabaye ubusa asa! Nyamara hari abakecuru ibihumbi bo muri Koreya zombi ubu batangiye guhabwa agashendeburo k'amadolari na Yapani nk'indishyi z'akababaro kubera ko mu ntambara ya kabiri y'isi, ingabo z'Ubuyapani (1940-1945)zabasambanyije. Ariko twe ibi abategetsi b'Afurika ntacyo bibabwiye kuko babona ko umuzungu bwari uberenganzira bwe kwandagaza bashiki bacu!                       
Aho Abadage bakolonizaga
Dore uko abazungu bandagazaga bashiki bacu igihe cy'ubukoloni!
kwamburwa inkanda,ugafotorwa ku ngufu nk'itungo rigufi!
Iyi foto igomba kuba yarafatiwe mu Rwanda cyangwa Tanzania(Ruanda- Tanganika)
Dore uko abazungu bandagazaga bashiki bacu igihe cy'ubukoloni!
kwamburwa inkanda,ugafotorwa ku ngufu nk'itungo rigufi!
Iyi foto igomba kuba yarafatiwe mu Rwanda cyangwa Tanzania(Ruanda- Tanganika)
Ngabo abakene b'iteka bahora barasana, bamena amaraso ngo bategeke Afurika! Si abo kudukiza ngo twiteze imbere kuko ari abakene mu mutwe, ni abo kuzamura abatugize abo turibo: abakene nyakujya, ibicibwa mu ruhando rw'amahanga! Sinzi nyiri ukwandika kiriya gitabo uko yavuze kuri ubu bukene, ariko njye ni uko mbyumva. Turakennye kuko tumeze nka za nzuki zitagira urwiru, twabuze abatujya imbere ngo batuyobore mu nzira iganisha ku mukiro n'umunezero kuko abiyita abategetsi bakize cyane kurusha Mirenge ku mitungo ifatika ariko bakaba ari abakene nyakujya mu mitwe yabo!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355