Pageviews all the time

TUBATUMIKIRE. Umuvandimwe Kayitare arunganira SHIKAMA mu nyandiko ye itagira uko isa ifite umutwe ugira uti:" KOMANTERI KU NYANDIKO EBYIRI ZANYUZE KURI SHIKAMAYE "

Tubatumikire

Nyakubahwa Dg.NKUSI Yozefu, n’abo mukorana ndabashuhuje, mugire umwaka mushya muhire wa 2016. Maze gusoma nitonze inyandiko ebyiri mwanyujije ku rubuga rwanyu www.shikamaye.blogspot.no nanjye nifuje gutanga umuganda wanjye mbinyujije muri komanteri.

  1. Komanteri ku nkuru ifite umutwe ugira uti REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE
Nyakubahwa, mbere yo kugira icyo mvuga, reka mbashimire kuko bigaragara ko ntako mutagira ngo mufashe Abanyarwanda kwikura ku ngoyi bashyizweho na FPR inkotanyi. Ariko rero reka nse nk’unenga uburyo mwatanze babikoramo.
Mutangira muvuga ko mudashyigikiye abavuga ko Kagame /FPR yakurwaho n’igisirikare ndetse mukabita ba Kozivuze Rutemayeze ngo kuko batuma Kagame agarura ubuyanja kandi ngo arimo gusamba igisigaye ari ukumuhirika. Aha sinemeranya namwe kuko mutegera abo bavuga ko gushinga igisirikare ariwo muti. Aho kubita ariya mazina mwakagombye kubegera mukaganira mukumva ibitekerezo byabo wenda babibagejejeho wasanga mubishimye cyangwa mukabafasha kubinonosora. Ikindi sinemeranya namwe aho muvuga ngo Kagame ari gusamba. Ndagirango mbibutse ko iyo mvugo yatangiye kumvikana cyane kuva aho Kayumba Nyamwasa ahungiye. Ubu se kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iryo samba rya Kagame ntirirangira? Ibyo jye mbona bisa no gusinziriza n’uwari ufite igitekerezo cyo kumurwanya mu bundi buryo, akabihagarika agira ati n’ubundi ashigaje izuba rimwe.
Muri iyo Nyandiko hari aho mwemeza ko Revolisiyo y’ikaramu ariyo izahambiriza Paul Kagame na FPR, ndetse mugatanga n’ingero z’aho Revolisiyo ikozwe na Rubanda yakunze. Mutanga ingero za Libiya,Tunisia, Misiri bitangiriye kuri internet, ndetse njye nakongeraho na Burikinafaso.
Kuri iyo ngingo jye simbashyigikiye kuko mutanga ingero z’aho Revolisiyo yakunze, ariko ntimuvuge ko hari aho byanze nko Muri Bahrain, Soudan  na Arabia Sawudite niba ntibeshye. Mbese mwaba muzi uburyo abagerageje Revolisiyo muri ibyo bihugu bikabananira babayeho? Muzadushakire impamvu ho byanze wenda wasanga aribyo bisa no mu Rwanda cyane kurenza aho byakunze. Ikindi kandi Kugereranya imibereho ya sosiyete yo muri Libiya, Tunisia, na Misiri by’ icyo gihe n’iyo mu Rwanda rw’ubu jye mbona ari ukwibeshya cyane.
Icya mbere, Muri ibyo bihugu abaturage bari babayeho kimwe mu bukene n’ubukandamizwe byabo; uretse nyine udutsiko n’imiryango yatwo. Hano mu Rwanda, sosiyete yacu FPR yayiciyemo uduce twinshi, tutumva kimwe politiki ya FPR, dukurikiye inyungu zitandukanye kandi dufashwe ku buryo butandukanye;  binagoye ko twakwishyira hamwe ngo iyoRevolisiyo itangire. Urugero, Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda ntibafashwe kimwe, ntibumva ibintu kimwe, no gukorera hamwe biragoye cyane. Ese bakorana Revolisiyo bate?
Abatutsi hagati yabo nabo bifitemo ibice byinshi:
  • Abaturutse Uganda ntibavuga rumwe n’abahungutse baturuka mu bindi bihugu (Uburundi, Tanzania, Congo n’ahandi), abacikacumu barokokeye mu Rwanda ntibajya imbizi n’abo bahungutse bava hanze. Niba ibyo bice byose bidafashwe kimwe, ntibyumvikane, byakorana gute mu gutangiza Revolisiyo yo kwipakurura Kagame na FPR ye?
  • Abatutsi b’abanyiginya bazirana n’abatutsi b’abega, kandi inyungu bavana mu butegetsi bwa FPR zirarutana. Wambwira uburyo bazakorana bagatangiza Revolisiyo yo Kwirukana FPR?
Abahutu Hagati yabo nabo, harimo ibice bigoye guhuriza hamwe:
  • Abakiga n’abanyenduga imikoranire yabo ntiwayizera. Wabishaka, utabishaka iki kibazo ku bahutu baba abari mu Rwanda no hanze yarwo kirahari. Mbese ubwo bakwishyira hamwe gute ngo batangize revolisiyo kandi batabanye neza?
  • Abahutu bakamiwe na FPR n’abapyinagajwe nayo. Wambwira gute ko aba bantu bazashyira hamwe maze bakamagana FPR kandi hari abaguye ivutu kubera ibyo bahawe na FPR n’ubwo biba ari iby’umugayo?
Nyakubahwa Nkusi, sosiyete igizwe n’imvange y’agatogo gutya wayizeraho Revolisiyo? None se iyo internet mu Rwanda abayigeraho ni bangahe ku ijana ngo byibuze babashe gusoma bihugure?
Mu nyandiko yawe ugaragaza intambwe zakurikizwa kugirango iyo Revolisiyo igerweho. Izo ntambwe  ni nziza, ariko mwirengagije ibintu bikurikira:
  1. Mu Rwanda hose buri mudugudu ufite abasirikare bashinzwe kuwugenzura. Ntimwumve ko abasirikare ari abambaye impuzankano (uniform) mumenye ko DASSO, Inkeragutabara, Intore bose ari abasirikari. Muzi amateka n’imyitwarire y’abasirikari ba Kagame/FPR. Bahora biteguye kumena amaraso buri gihe n’umugaba w’ikirenga wabo (Paul Kagame) yarivugiye ngo ntazatinya kwicisha isazi inyundo. Ubwo mwizera mute ko atanze itegeko (order) yo kurasa abaturage bateraniye ku kagari bamwamagana, izo ngabo ze zakwanga kurikurikiza?  Muri bya bihugu zanze kurasa abaturage zivuga ko ari ba nyina, bakuru bazo, barumuna bazo, bashiki bazo ndetse naba se! mwizeye ko mu Rwanda ariko byagenda na ziriya ngabo dufite?
  2. Mu Rwanda nta muntu dufite wabasha guhuza abantu ngo abakangurire gukora revolisiyo. Niyo yaba ahari ntiyamara Kabiri namwe murabizi. Intwari Madame Vigitoriya Ingabire impamvu nyamukuru yafunzwe vuba na vuba ni uko mu gihe yajyaga ku murenge wa Kinyinya gushaka ibya ngombwa byo kwandikisha ishyaka rye, abaturage bamutondagaho uruziga buri wese amubwira akababaro n’akarengane ke, maze nawe akabatega amatwi. Icyo gihe babonye ko ari umuhuza (Rassembleure) bamuta mu munyururu vuba na bwangu.
Nyakubahwa Dg. NKUSI, singamije guca intege uwariwe wese ushaka kubohora abanyarwanda ku ngoyi ya Kagame na FPR ye, ariko jye mbona Mu Rwanda gutangiza Revolisiyo bisaba kubanza ukumva ibice (couches ou structure sociales) bigize sosiyete nyarwanda kuko ari umwihariko ku zindi zose zagiye zitangwa mu nyandiko yanyu, hanyuma hagashakwa n’umuti wihariye kandi wa nyawo.
Murakoze!

2. Komanteri ku byahishuwe bya 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu

Maze Gusoma ino Nyandiko yawe bwana NKUSI, nahise nibuka indi wigeze gusohora wishimira ifatwa rya Jenerali Karenzi Karake Emmanuel, ndetse mwigeze no gutangiza isinywa rya petisiyo (petition) yasabaga ko yashyikirizwa ubutabera mu maguru mashya. Ese bwana NKUSI, izo nyandiko zishimira ifatwe rye mujya kuzisohora ntabwo amakuru mwatangazagamo mwari mwabanje kuyatohoza?
Ariko icyo ngamije si ukuzinenga, ahubwo biriya byahishuwe bya 23, byanyeretse ko Abanyarwanda tutaragira ubunararibonye muri politiki mpuzamahanga (aha ndashaka kuvuga Géopolitique ou stratégie politique)), ko tudasoma ngo ducengerwe cyangwa dusesengure ibyo abandi baba bavuze mu nyandiko zabo.
Basomyi ba runo rubuga, nagirango Atari ukwirarira mbabwire ko ifatwa ry’uriya mujenerali ritari ryagize icyo rimbwira na gato, sinigeze nizera ko ari ukuri. Ndetse n’inshuti zanjye twaganiriye icyo gihe narazibwiye nti kariya ni agakino kagize ibindi gahishe Abanyamerika n’Abanyaburayi bari kutwereka dore ko aribo bagiye kutumarisha.

Uko yarekuwe Bwana NKUSI mwarabibonye, abari bishimiye ko yafashwe mwabonye uburyo baguye mu kantu, ndetse bumva ari akagambane (Trahison) bagiriwe. Ariko ndagira ngo mbabwire ko igisubizo mugisanga mu nyandiko nziza cyane yitwa “BALINGA ZA KALINGA” ifite ibice bitatu (http://ikazeiwacu.fr/2015/06/08/balinga-za-karinga-ii-indwara-yo-kwiyegurira-ba-mpatsibihugu/) Uwitwa Jean Paul Romeo Rugero yasohoye mu kinyamakuru www. Ikazeiwacu.fr kitarafungwa, aho asobanura uburyo turangarira ibibuye bihirikwa na FPR tugata umurongo mwiza twari turimo. Nimuzisoma neza muraza gusanga tugifite byinshi byo gukora ngo twibohore, kandi ko bidusaba gutekereza no kureba kure. Iyo muza kuba mwarazisomye, ifatwa n’ifungurwa rya Jenerali Emmanuel Karenzi Karake ntiriba ryarabarangaje!

Murakoze, Umwaka mushya muhire wa 2016 ku Banyarwanda aho bari hose!
James KAYITARE

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355