Pageviews all the time

Aho kwandika inkuru nyinshi zitabariza Abahutu 500,000 bicirwa muri RDCongo buri munsi na Pawulo Kagame na FPR ye ku kagambane ka ba Mpatsibihugu USA na UK ntibyakozeho urubuga IKAZEIWACU??/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize Shikama yatabarije urubuga LeProphete.fr (UMUHANUZI), byaje kuba mahire benerwo bahise bongera gusubiza uru rubuga ku murongo wa murandasi bidatinze. Ubu nanone Shikama ihangayikishijwe n'urundi rubuga www.ikazeiwacu.fr ruri mu zisomwa cyane n'abanyarwanda haba hanze y'igihugu cyangwa abari mu mahanga tutibagiwe n'abanyamahanga.

Igiteye Shikama guhangayika kikaba ari uko uru rubuga rwagiye ruburira kenshi abantu bari bapangiwe kwicwa na FPR cyane cyane hakoreshejwe amarozi, ariko ikiruta ibindi ni uko rwagiye ruhitisha inyandiko zatabarizaga abavandimwe bacu b'abanyarwanda barokotse ubwicanyi  ndengakamere bwakorewe Abahutu muri 1996 bukozwe na FPR ihagarariwe na ba mpatsibihugu USA na UK. Aba bavandimwe bacu Agatsiko gahejeje mu mashyamba ya RDCongo umubare wabo ukaba ukabakaba  igice cya miliyoni(500,000)!

Mbere gato y'uko uru rubuga rugira ibibazo, rwari rumaze iminsi rutangaza ubwicanyi bwariho bukorerwa izi mpunzi tuvuze hejuru bukozwe n'ingabo za RDcongo zifatanyije n'ingabo za FPR na Kagame Agatsiko kita  RDF. Ikindi gihangayikishije Shikama ni uko muri iyi minsi harimo havugwa ibitero simusiga Pawulo Kagame na Kaguta Museveni bitegura kugaba muri Kivu zombi no ku Burundi bifashishije abarwanyi ba M23 babaga mu Rwanda na Uganda na bamwe mu mpunzi z'Abarundi baba mu Rwanda; ikigamijwe muri ibi bitero byose ni ugutsemba ziriya mpunzi nkuko Shikama itahwemye kubyerekana. Ese aho uru rubuga ntirwaba rwaracecekeshejwe kugirango ririya tsembabahutu rizagende neza?

Shikama ikaba iboneyeho umwanya wo kwifatanya na bagenzi bacu ba IKAZEIWACU mu gihe baba barasagariwe n'Agatsiko na ba Mpatsibihugu bakicaje mu Rugwiro. Niba ari ikibazo cy' ikoranabuhanga(tekinike ) baba baragize, tubifurije kukirangiza vuba ngo bakomeze baburire abashyirwa buri munsi  ku rutonde rwo kwicwa na Pawulo Kagame na FPR ye kandi bakomeze batubwire urupfu abavandimwe bacu bicwa na Pawulo Kagame na ba Mpatsibihugu bamushyigikiye aribo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA)  n'Ubwongereza(UK).

Shikama ikaba iboneye ho umwanya wo gutangariza abandikaga inyandiko z'ibibera muri RDCongo  ko bakomeza kuzicisha kuri SHIKAMA ku geza igihe urubuga www.ikazeiwacu.fr ruzongera gukorera neza. Tuboneyeho kandi akanya ko kumenyesha abavandimwe bacu bahejejwe n'Agatsiko ka Kagame mu mashyamba ya RDCongo, ko amarembo ya SHIKAMA afunguye ku nyandiko cyangwa amatangazo baba bashaka kugeza ku banyarwanda n'isi.

Tukaba twizera ko mu minsi idatinze, abanyarwanda n'amahanga  bazongera bagasoma nta nkomyi urubuga rwabo bakunda www.ikazeiwacu.fr.

Icyitonderwa: Abashaka kutugezaho inyandiko zabo badusanga kuri Tel: 004794232191, email: mahoriwacu@gmail.com

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura Ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355