Abicanyi bashya ba Kagame : DASSO, ibi ni bimwe mu byiza FPR na Kagame bavuga ko badukuriye muri Uganda |
Muvandimwe Nkusi muraho neza murakomeye aho i Bwotamasimbi?Natwe hano mu
Rwanda ndabona tugikanyakanya.
Maze iminsi nsoma inyandiko zanyu kuri Shikama; rwose zimwe zikanyura
pe! Nk'inyandiko yahise ejo ku cyumweru yaranyuze ndetse na mugenzi wayo
yari ifite umutwe ugira ngo Revolisiyo
y'ikaramu.
Igitumye rero nandika ubu butumwa ni ukugira ngo mbereke ubundi buryo
bwiza bushobora kwifashishwa mu rwego rwo kumvisha ubutegetsi ko abo buyoboye
batakibukeneye bitewe n'ibibi bubakorera.
Umugabo w'umuhanga w' Umunyamerika witwa Dr Gene Sharp ubu uyobora icyitwa ALBERT EINSTEIN INSTITUTION
yagaragaje uburyo cyangwa intwaro 198
zo guhangana mu mahoro kandi ukagera ku ntsinzi. U Rwanda rero nk'igihugu
gikennye kandi gitunzwe ahanini n'imisoro iva ku bicuruzwa hari uburyo bwinshi
abaturage bakoresha bakivuna ubuyobozi bubakandamiza.
Nkusi, u
Rwanda uraruzi pe. None rero reka
nkubaze, Waba uzi imisoro Leta yinjiza iyivanye mu mabyeri n'amayoga akaze
binyobwa mu Rwanda? Binyobwa na bande? Si abo birirwa bavuga ko
bakandamijwe?Bifashe igihe runaka byagenda gute?
Basenye inzu yabagamo i Kigali baranamuvunagura! |
Tureke izo
nzoga, jya kuri telefoni zigendanwa, abagurira amamodoka ibikomoka kuri
peteroli, abanywi b'itabi, abasambanya izo nkumi nziza, abigishiriza abana babo
mu bishuri bihenze bya...., Ngaho muvandimwe abo bose bifashe igihe runaka ko
batapfa, leta yakura he uburyo bwo kubica, kubavutsa umudendezo wabo, n’ibindi
ntarondoye.
Byose se si amafaranga abikora? Nk'ibyo byose
bibananiza iki?Hari mu by'ukuri uburyo bwinshi bwo guhangana na Leta mu
mahorooooo kandi igatsindwa uruhenu mu gihe gito; ushaka kwibohora rero
ntazavuge ko yabuze icyo akora kandi mu mutuzoooooo.
DASSO niyo yasimbuye LOKODEFENSI yambaye
ikijuju hejuru aha
Iki gitekerezo
nanze kugisesengura nkana kugira ngo namwe abakunzi b'igihugu mushyireho
akanyu. Ariko urabona neza ko hafi ijana ku ijana ari twe twikandamiza
kuko ari twe duha ubushobozi bwose abatugira ayo ifundi igira ibivuzo.
DASSO bahembwa amapeti yo kwica abaturage |
Wigeze wibaza
ingaruka zagera ku gihugu abatifuza ubutegetsi baramutse babikuje amafaranga
yabo bakayabitsa mu banki yo hanze y'igihugu?
Ibyo kuvuga
ni byinshi ndetse n'ibyo gukora bidateje akaga ubikora kandi bikumvisha
ubuyobozi ni byinshi ahubwo mudufashe.
Aba technocrates, penseurs turahari ahubwo twaratereranywe. UTAZI UMUTI ARAWUNERA!
RUTUNGABORO Pawulo
Kigali-Rwanda
www.shikamaye.blogspot.no
_______________________________________________________________
Gushimira:
Shikama irashimira uyu muvandimwe Rutungaboro Petero kubw'iki gitekerezo cye. Turamusaba kandi gukomeza kutwoherereza ibitekerezo bye ndetse tunakangurira n'abandi batabikora kandi babishoboye kwikubita agashyi.
Dg Nkusi Yozefu.
Muzamenya ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355