Pageviews all the time

Abapasitori 7 ba ADEPR bapfuye umwaka ushize wa 2015 bazize iki?/NKUSI Yozefu


Abajyanama b'inteko rusange isanzwe y'idini rya Pentekoti mu Rwanda( ADEPR) baherutse guteranira i Gisozi muri Kigali kuri 15/1/2016 ngo barebera hamwe uko umwaka ushize wa 2015 wagenze mu ivugabutumwa, imibereho myiza, ubukungu n'iterambere n'imibanire myiza n'izindi nzego. Muri iyi nama havuzwemo byinshi ariko ikidushishikaje twebwe hano, ni urupfu rw'abapasiteri 8 n'abakirisitu benshi bapfuye muri 2015 nkuko abari muri iriya nama babyemeje. Hasi aha Shikama ikaba yabashyiriyeho urutonde rw'abapasiteri bapfuye amanzaganya, paruwasi bayoboraga n'Akarere iherereyemo. Mbere ya byose twihanganishije imiryango y'aba bapasitori kandi dusaba Rurema ngo abahe iruhuko ridashira.


Izina rya + Pasitori
Paruwasi yayoboraga
Akarere
1.Kamanzi Rafayile(Raphael)
Taba
Huye
2.Musabwa Yonasi(Jonas)
Kacyiru
Gasabo
3.Semajeri Faranswa(Francois)
Ryabizige
Rubavu
4.Kayumba Inyasi(Ignace)
Juru
Bugesera
5.Kabatiza Simoni(Simon)
Gihundwe
Rusizi
6.Sibomana Siliviliyani(servirien)
Kagamba
Gicumbi
7.Kinihira Silasi(Silas)
Rukiri
Gasabo

ADEPR yabohojwe n'Abanyamulenge ikama abayoboke bayo nkuko FPR ikama Abanyarwanda
Idini rya pentekote mu Rwanda bita ADEPR ryashinze ibirindiro hirya no hino mu Rwanda kuva aho FPR ibohoreje u Rwanda muri 1994. Bisa nk'aho Abatutsi bavuye muri Uganda mu Rwanda ubu bita ABASAJYA bigaruriye ibigo na zaminisiteri naho Abatutsi bavuye muri RDCongo bakunze kwita Abanyamulenge mu Rwanda bikubira idini rya Pentekote.

Nta Kagari na kamwe ko mu Rwanda utasangamo idini rya pentekote, kandi uyobora urusengero wese akaba ari umunyamulenge! Ubwo nageraga mu Rwanda muri 2007 mvuye muri Libya nari maze  imyaka irenga 20, nasanze iri dini ryaragize abayoboke benshi cyane ku buryo bugaragara nkurikije uko byari bimeze muri 1986. Icyantangaje kurushaho ni uko abayobozi baryo bose ari Abanyamaulenge! Negereye bamwe mu bakirisitu mbaza impamvu bimeze bityo, bambwira ko ari ukubera ko harimo agafaranga kava mu maturo, wihaye gutera ifogonyo aba banyamulenge bakurebera mu Cyama (FPR). Amaturo kandi Abakirisitu bayatanga batitangiriye itama ku buryo n'ubuze amafaranga atanga n'ingutiya yambaye!

 Ibi nabihagazeho muri 2007 aho umuvugabutumwa uvuye i Kigali wariho uzenguruka mu matorero ya Pentekoti mu Rwanda hose yaje akabwira abakirisitu hariya muri paruwasi ya Taba ko Imana yamutumye ngo batange amaturo kandi barahita babona imigisha! Abantu batanze amafranga, abatayafite bariyandikisha bemera kuyazana bukeye; natangajwe kurushaho no kubona abagore biyandikisha bavuga ko bazazana imyenda bari bambaye umunsi ukurikiyeho; umukobwa umwe w'inkumi yarahagurutse ararira yemeza gutanga umwenda rukumbi yagiraga:" Iyi jipo yanjye niyo ngira yonyine, kandi ndayikunda cyane, ariko ndiyandikishije nanjye, ejo nzayizana nyiture Imana"!
Abari mu nama bemeje ko hapfuye abakirisito n'abapasitoro benshi muri 2015

Intambara z'urudaca mu bayobozi zishingiye ku moko n'amaturo ntizaba arizo zihitanye abapasitori benshi muri 2015?
Iri dini ryarangwaga no gusabana n'umutekano mu bayoboke baryo, FPR ikimara gufata ubutegetsi yararyigaruriye maze ibibamo amacakubiri karahava akenshi ashingiye ku moko no kuri ariya maturo akamwa mu baturage! Twagiye tubisoma mu binyamakuru by'Agatsiko aho umuyobozi mukuru w'iri dini yirukanywe shishi itabona mu myaka itatu ishize, ndetse agategekwa n'Agatsiko kuguma iwe ntazongere gusengera muri ADEPR!Urebye imikoranire y'iri dini n'Agatsiko, umuntu ntiyatinya kuvuga ko FPR ikoresha iri dini mu gucengeza amatwara yayo mu bayoboke baryo ku buryo bugaragarira buri wese, amaturo kandi atangwa n'abakirisito, nayo ikayagabana na ADEPR nkuko bigenda mu bigo by'ubucuruzi. Umuntu rero akaba yakwanzura yibaza niba bariya bapasiteri bigendeye(+) batarazize twa tuzi twa Munyuza biturutse ku bwumvikane buke baba baragiranye n'ubuyobozi bw'idini ritegeka ayandi mu Rwanda, FPR! Shikama ikaba ibamenyesha ko abenshi muri bariya bapasiteri bari bakiri bato, uwo natanga ho urugero n'uriya wayoboraga Paruwasi ya Taba kuko twari duturanye ku i Taba muri 2007 ari injege y'igikwerere ataniha n'igicurane.

Icyo bazize cyose, turasaba Imana Rurema ikaba n'Umucamanza utarenganya kubakira mu bwami bwo mu ijuru; tuyisabye kandi guca inkoni izamba ku makosa make cyangwa menshi baba barayikoreye bakiri muri iyi si.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355