Nongeye kugusuhuza Bwana YOZEFU kandi ngushimira ibisobanuro watanze kuri commantaire yanjye yavugaga ingorane bamwe duhura nazo mugihe dusoma shikamaye.blogspot.no kandi wabonye ko hari n'undi mugenzi wacu ugira ingorane nk'izo we wanazisobanuye mu buryo bwa tekiniki.
Ibisobanuro mwatanze rero nizeye ntashidikanya ko byagize icyo byungura abasomyi ba SHIKAMA. Hari akandi kantu nagiraga ngo nkwisabire. Ejobundi nibwo navugaga kubwiza bw'uru rubuga runshya. Kugeza ubu imbuga zawe zageragezaga kudaha umwanya abahezanguni iyo bava bakagera.
Mumpera za 2012 twajyaga twotera akazuba ku mbuga y'UMUHANUZI(leprophete) ariko twatangiye kujya tujyayo tugasanga imbwa zayineyeho(comments zitameshe, ibitutsi,...), njye ubwo nahitaga nikomereza akayira kazamuka k'umuharuro ngahunga uwo munuko.
Niba bishoboka rero, comments zifata abahutu cg abatutsi zikabagira ibintu aho kuba abantu muzime umwanya. Kdi mwabonye ko comments zo kuri leprophete NAHIMANA zishobora kuzamugeza kure. Unsuhurize NTABWOBA. Mugire ibihe byiza.
Alice
Igisubizo cya SHIKAMA
Komera Muvandimwe Alice,
Mbanje kukwifuriza Noheri nziza. Nongeye kugushimira kuba wigomwe uyu mwanya ngo utange igitekerezo cyawe.Nkaba ngushimira byimazeyo kuba warakomeje no gukurikirana ngo ureba icyo muri Shikama tukivugaho.Nibyo koko hagomba kuba hari abandi bavandimwe benshi bahuye n'ikibazo nk'icyawe ariko bo ntibakore nkawe bakinumira, iyi ikaba ariyo mpamvu hano tugufata nk'intwari ya Shikama, ntugasaze!
Ubwoba bwawe ko Shikama (www.shikamaho.com) nshya yazigarurirwa n'abahezanguni bagamije kwenyegeza inzagano mu banyarwanda, bufite ishingiro kuko ushatse wese atanga igitekerezo cye kigahita kijya ku rubuga nta handi kinyuze( moderation) nkuko bimeze ku zindi mbuga nyinshi.Ariko ndakwizeza ko ibi bitazigera biba, humura!Umutekano wanyu n'inyandiko zanyu byatekerejwe ho cyane ariko ntitwibagirwa n'icyo tugamije: Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntitwagera kuri iyi ntego yacu rero, duha urubuga abenyegeza amacakubiri.
Nongeye kugushimira, kandi ngusaba gukomeza kutuba hafi muri uru rugendo.
Umuvandimwe wawe,
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.