Ibirura: Ntama zanjye nimuze.
Intama: Oya turatinya!
Ibirura: Muratinya iki?
Intama: Ibirura
Ibirura: Nimuze ndabatabara.
Izi nteruro shikama yabashyiriye hejuru aha, mu mukino abana bakina akenshi batazi icyo uyu mukino usobanuye! Nanjye igihe nawukinaga mfite kuva ku myaka 6 kugeza kuri 16, sinari nzi icyo usobanura ku buryo bwimbitse; mbimenyeye ku gatendo ka Pawulo Kagame n'impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda!
Ikirura gikuru kirahamagara intama |
Muri uyu mukino, abana bigabanyamo amatsinda abiri: itsinda rya mbere riba ari intama, naho irya kabiri rikaba IBIRURA( Impyisi mahuma zisomwa intama cyane). Mu gutangira umukuru w'ibirura ahamagara mu ijwi rirenga cyane ati : "Ntama zanjye nimuze", intama nazo zikarangurura zibwira umukuru w'ibirura ko zitinya ibirura. Umukuru w'ibirura arazihumuriza ati nimuze ni amahoro rwose ndabatabara. Intama zose ziruka zigana ku mukuru w'ibirura uba wararitse ibirura byinshi byo kuzicakira ku buryo nta n'imwe irokoka!Uyu mukino ukaba utwigisha ko buri gihe tugomba kugira amakenga. Uwo dutekereza ko atwifuriza ineza ashobora kuba ari umubisha ushaka kutugusha mu rwobo tutazikuramo ndetse bikaba byatuviramo n'urupfu!
Ibirura byiteguye gucakira intama |
Kagame Pawulo umuntu yagereranya na kiriya kirura gikuru yashishikarije Abarundi cyane cyane Abatutsi guhunga igihugu cyabo ngo hagiye kuba ubwicanyi ndengakamere mu kirundi bita "Ihonyabwoko". Abarundi umuntu yagereranya na ziriya ntama banabeshywe ko nibagera mu Rwanda iki gihugu kizakora ibishoboka byose maze bakoherezwa mu mahanga cyane cyane Amerika na Canada. Kagame Pawulo n'Agatsiko ke bakoze uko bashoboye kose ngo iryo honyabwoko ribe Imana na Shitani bakinga akaboko ntiryaba.
Intama zirasanga ibirura |
Umukino urangiye nkuko bigendekera ziriya ntama, Abarundi bahungiye mu Rwanda bari mu mazi abira: kujyanwa mu gisirikare ku ngufu bagatera igihugu cyabo cyazobereye mu bunyeshyanba, abateye bose bagatsembwa nkuko byagendekeye abateye Bujumbura mu minsi ishize! Abandi NYIRAMARITETE aririrwa abacunaguza, abatongera nk'abatagira aho baturuka!
Ibirura birarya intama |
Mu gihe amahanga akomeje kwamagana ibi birura biyobowe na Kagame Pawulo ku mabi bikorera izi ntama z'i Burundi, muri Shikama turakangurira Abarundi bari mu maboko y'ibi birura, kubyigobotora vuba na bwangu amazi atarenga inkombe bakisubirira iwabo i Bushingantahe kuko na ya mahanga babeshywaga ko bazoherezwamo, ibirura biriho byiyohererezayo imiryango yabyo biyita impunzi z'Abarundi. Mu kinyarwanda turavuga ngo akicwa kaburiwe ni impongo.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355