Pageviews all the time

Umuvandimwe wacu Ntabwoba arasubiza komanteri ya Alice/NKUSI Yozefu


umuhini mushya wari unteye amabavu,Ariko ndahumaguje ndahabona .

Mubyukuri shikama kuva nnayimenya,hashize imyaka igiye kurenga itatu ntabwo nigeze ngira ikibazo ibyo bya Opera mini mbyumvise ubu kuko nyifungurira aho nshatse .Nkaba nkekako ahari byaba biterwa n'ubushobozi bwa mudasobwa cg phone bitari ibyo bigaterwa n'imirongo miganda y'aho abasomyi baherereye icyakora ntawundi ndabyumvana ,mubikurikirane wasanga hari abaharenganiye.

Ntabwoba Niyonteze

____________________________________________________________________________
Igisubizo cya Shikama:

Muvandimwe Ntabwoba,

Shikama iragushimira byimazeyo kubw'uyu mwanya wigomwe kugirango utange igitekerezo cyawe.  Nkuko wabivuze, burya kugirango musome inyandiko ku rubuga urwo arirwo rwose, hagomba urusobe rw'ibintu byinshi; muri byo twavuga: aho urubuga rubitse ( hosting), icyuma ufunguriraho urubuga, Barawuza(Browsers), Operating Systems(OS), tutibagiwe n'umuvuduko wa Interineti y'aho usoma aherereye.

Nkuko Umuvandimwe Ntabwoba abivuga, umuvandimwe Alice agomba kuba yaragize ikibazo muri bimwe bya ngombwa byavuzwe hejuru. Igihe cyose twashakaga kwimuka ngo tuve kuri shikamaye.blogspot.com, abasomyi benshi bagiye batwandikira babyamaganira kure batubwira ko urubuga barufungura biboroheye kandi n'inyandiko zikaba zipanze neza ku buryo biborohera gushakisha no gusoma inyandiko bashatse. Ibi nibyo bituma tudasobora gutererana uru rubuga niyo twabona izigezweho gute, indi mpamvu nyamukuru yiyongera ku za bariya basomyi ni umutekano; kuba uru rubuga rubitswe na Google kandi ikaba ariyo iyobora isi yose mu byerekeranye na munayrutsi, dukora dutekanye 100% kuko tuba twizeye ko abakozi ba SEKIBI badashobora kuruhangara nkuko babikora ahandi.

Tuzakomeza kwakira ariko ibyifuzo n'ibibazo byanyu kuko ari byo bidufasha kunoza akazi twiyemeje. 
IBYISHIMO BYANYU NIYO NTEGO YACU.

Dg NKUSI Yozefu

Hasi aha murahasanga ibyerekeranye na tekiniki yo kuri Shikama  twavuze hejuru.

------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Pageviews by Browsers

EntryPageviews
Opera
1256984 (29%)
Chrome
1186298 (28%)
Firefox
889793 (21%)
Mobile Safari
334447 (7%)
Internet Explorer
244969 (5%)
Safari
213557 (5%)
UCBrowser
26800 (<1%)
GSA
26744 (<1%)
SamsungBrowser
12626 (<1%)
CriOS
10351 (<1%)
Image displaying most popular browsers

Pageviews by Operating Systems


EntryPageviews
Windows
1181803 (45%)
Android
657440 (25%)
Linux
395776 (15%)
iPhone
165844 (6%)
iPad
50721 (1%)
Macintosh
47145 (1%)
BlackBerry
40038 (1%)
BB10
18338 (<1%)
Other Unix
13936 (<1%)
Nokia
11890 (<1%)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355