Pageviews all the time

Umuvandimwe Rwamukoba Kanyeshyamba yunganira Shikama kuri" kuki Afurika ikennye? Ni uko ikennye" ati: " Imandwa niziseruke" na Shikama iti: " Nibyo koko uwanga amazimwe abandwa habona!"/NKUSI Yozefu

Umuhango ukomeye cyane wo gusezera ku muntu wapfuye: gufubika umurambo
imyenda mishya nyuma y'imyaka 4 , mu gihugu cya MADAGASCAR

Nkusi rwose mbanje kugushimira kubwo ubwitange ugira mu kudukangurira gukunda ibyacu ,kuberako aribyo turi byo. Ni kenshi cyane mpora nibaza impamvu mu Rwanda n’i Burundi murahasanga ya mazina gakondo bikanyobera .Ariko iyo usimbiye mu majyepfo ya  afrika bafite amazina gakondo ari umubare munini.

Wakubitira muri za East afrika ndavuga za Kenya na Tanzania n’ubwo ari ku byambu bya ba mpatsibihugu hari umubare ugaragara,werekanako gakondo iwabo igifite ijambo.Aha ndavuga imico n’imigenzo,kwita amazina ntibyabatwaye uruhu n’uruhande.

"KUKI AFURIKA IKENNYE? NI UKO IKENNYE"Umwanditsi muri 1970s. Turakennye kuko twabuze abatuyobora mu nzira y'umukiro, ahubwo dufite abakiza Abakoloni na ba Mpatsibihugu/Nkusi Yozefu

Dore uko abazungu bandagazaga bashiki bacu igihe cy'ubukoloni!
kwamburwa inkanda,ugafotorwa ku ngufu nk'itungo rigufi!
Iyi foto igomba kuba yarafatiwe mu Rwanda cyangwa Tanzania(Ruanda- Tanganika)

Umushakashatsi umwe muri za Mirongwirindwi mu kinyejana gishize(1970s) yigeze gusohora igitabo cyakunzwe cyane cyari gifite umutwe ugira uti: Kuki dukennye? Agasubiza ati :" Turakennye kuko dukennye". Gukena uyu mugabo yavugaga si ukutagira umurwa mukuru wuzuyemo imiturirwa nk'iri i Kigali cyangwa kutagira Perezida ukize ibya Mirenge ku Ntenyo nka Pawulo Kagame w'u Rwanda! Gukena yavuga kudutera guhora mu bukene, ni ugukena mu mutwe!!! Ngubu bukene bugiye gutuma abirabura aho bari hose ku isi bazahora mu bukene.

POLITIBALL. Inzozi  zigira nkana: Petero Nkurunziza  yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya mbere)/NKUSI Yozefu



Burya ngo umuntu arota icyo asanganywe; Nkurunziza ahora yibaza byinshi kuri mugenzi we wo hakurya y’Akanyaru: Kuki Kagame yica abantu ndetse bamwe akabahambira mu magunira y’abapfuye bakiri bazima ntihagire ukopfora, hagira uwicirwa  mu kabari cyangwa mu mahanda i Bujumbura amahanga akavuza induru? Kuki Kagame yica abantu akabajugunya muri Rweru, Nkurunziza yakwaka amatohoza Kagame akabyanga kandi akaba ariwe wumvwa n’amahanga? Kuki Nkurunziza yiyongeza manda ya gatatu y’imyaka 5 gusa Paul Kagame akiha manda ya gatatu y’imyaka 34 ntihagire ukopfora, mu gihe Nkurunziza we nta kitarakozwe ngo bamukubite hasi? Muri ibi bibazo biri hejuru n’ibindi byinshi ahora yibaza, bihora bimubuza gusinzira cyangwa akarara ashikagurika ijoro ryose; akabona amashusho y’abaturage bamaze kwicwa mu Burundi bazira manda ye ya gatatu, Kagame Pawulo yamuteye cyangwa yamuteje abamenja, cyangwa ba Mpatsibihugu bamuviriyeho inda imwe mucyo bita LONI. Ariko uza muri izo nzozi ze cyane ni Pawulo Kagame; ni muri urwo rwego aherutse kurota ari imbere ye amusaba ko bagirana IMIMARO nk’imwe ya Mutaga III Nyamubi umwami w’u Burundi yagiranye n’umwami w’u Rwanda  Mutara I Semugeshi mu Twicarabami twa Nyaruteja hariya i Butare mu Rwanda bakanzura ko ibi bihugu byombi bizabana akaramata mu mahoro n’ubusabane. Nguko uko aba bagabo bombi bakunda ubutegetsi nkuko ifi ikunda amazi, banzuye ko Nkurunziza yaha Pawulo Kagame inzira yo gutera muri RDCongo akajya gutsemba impunzi z’Abahutu ziriyo maze nawe akamuhemba kuza kwigira ku Rwanda ITEKINIKA ryazatuma agwa ku butegetsi akazasimburwa n’umwana we nkuko bimeze mu Rwanda Kagame yita urwe!

Abapasitori 7 ba ADEPR bapfuye umwaka ushize wa 2015 bazize iki?/NKUSI Yozefu


Abajyanama b'inteko rusange isanzwe y'idini rya Pentekoti mu Rwanda( ADEPR) baherutse guteranira i Gisozi muri Kigali kuri 15/1/2016 ngo barebera hamwe uko umwaka ushize wa 2015 wagenze mu ivugabutumwa, imibereho myiza, ubukungu n'iterambere n'imibanire myiza n'izindi nzego. Muri iyi nama havuzwemo byinshi ariko ikidushishikaje twebwe hano, ni urupfu rw'abapasiteri 8 n'abakirisitu benshi bapfuye muri 2015 nkuko abari muri iriya nama babyemeje. Hasi aha Shikama ikaba yabashyiriyeho urutonde rw'abapasiteri bapfuye amanzaganya, paruwasi bayoboraga n'Akarere iherereyemo. Mbere ya byose twihanganishije imiryango y'aba bapasitori kandi dusaba Rurema ngo abahe iruhuko ridashira.

ITANGAZO: Abashaka kwiga muri za Kaminuza zo hanze kuri buruse za kaminuza cyangwa zitangwa n'ibihugu, kaminuza cyangwa amashyirahamwe.




Hari abantu bagiye begera Shikama kenshi badusaba ko twabarangira aho babona ababarihira amashuri mu Rwanda cyangwa se buruse muri za kaminuza zo hanze. Ni muri urwo rwego Shikama yabashyiriyeho ahantu mushobora gushaka izo buruse kuri www.shikamaho.com.

UMUGERA ZIKA umaze iminsi ubica bigacika mu bihugu by'Amerika y'amajyepfo cyane cyane Brezil ubu noneho wageze no muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu gihe bari bawiteze mu mezi atatu ataha! Ese aho icyitwa Malariya kibica bigacika mu Rwanda ntiyaba yo ari ZIKA? Niba atariyo se abategetsi b'u Rwanda barateganya gukora iki ngo bayikumire itarahagera?/NKUSI Yozefu





Uyu mugera bita ZIKA(Zika Virus) wavumbuwe  bwa mbere mu nguge yo mu ishyamba ryitwa ZIKA ryo muri UGANDA  muri 1947.  Uwafashwe n'uyu mugera agira ibimenyetso nk'iby'umuntu urwaye umushwiza( Yellow fever mu cyongereza cyangwa Fievre jaune mu gifaransa), ubushyuhe budasanzwe, kuribwa mu mutwe, n'urumeza umubiri wose. Ibi bimenyetso bishobora kumara hafi icyumweru cyose mu muntu wahuye n'uyu mugera wa Zika. Ikindi Shikama yababwira ni uko uyu mugera uwusangana umuntu wariwe n'umubu witwa Aedes aegypti mu gihe malariya yo uyisangana umuntu wariwe n'umubu witwa Anofele( Anopheles),  icyo ibi byombi bihuriyeho ni uko biterwa no kurumwa n'umubu.

SHIKAMA MUZAYIGAYE IBINDI, IRATOHOZA!: umwanzuro wayo ku matohoza yakoze muri Kanama 2015 ku ifungwa rya SHEHE GAHUTU yanzuye avuga ko azize ubucuruzi bwe mu kigo yishingiye cy'ubukerarugendo cyitwa FAHICO none bigaragaye muri Mutarama 2016 ko Abayobozi ba ISILAMU yo mu Rwanda bari hafi gufatana mu mashati na bamwe mubo bayobora bapfa FAHICO!!!/ NKUSI Yozefu


President Kagame attends Inauguration of the new Mufti of Rwanda Abdulkarim Gahutu- Kigali, 18 October 2011

Hari abagiye bikoma Shikama ngo yabashebeje, abo muri RNC bo bakemeza ko ngo kuba tuvuga ukuri byerekana ko dukorana na Kagame. Nkuko Intego yacu ibivuga :"Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma", nta kintu na kimwe dutangaza tutabanje kugitohoza ho ku buryo bwimbitse. Iyo tuvuze ko hari imirambo y'abacu 5000 biciwe i Kibeho na FPR/APR muri 1995 ku mabwiriza ya Pawulo Kagame imirambo yabo ikajya gutwikirwa mu Mutara mu mpera za 2013, ni uko tuba dufite ibimenyetso simusiga dushobora gutanga duhamagajwe mu nkiko none cyangwa ku yindi ngoma izasimbura iya Kagame; ibi ndangirango abanyarwanda bose babimenye. Shikama itangaza ko Shekh Gahutu Abdul Karim wafunzwe n'Agatsiko muri Kamena 2015, azize isosiyete ye y'ubucuruzi mu Bukerarugendo harimo no kujyana abajya mu mutambagiro mutagatifu wa Kiyisilamu i Maka mu gihugu cya Arabiya Sawudite, FAHICO, ni uko Shikama yari ifite amakuru acukumbuye yemeza ibyo yatangaje ku mbuga zayo muri kuriya kwezi kwa Kanama 2015. Abibuka ibyo twatangaje mwongere musome iyi nyandiko ya IGIHE yasotse none ku cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2016 maze muzarebe ko hari aho twibeshye muri Kanama 2015!

ITANGAZO: Ubuyobozi bw'Urubuga SHIKAMA bwishimiye kubamenyesha ko bwamaze kubashyiriraho ku rubuga uburyo bworoshye bwo gukurikira amarushanwa y'umupira wa CHAN ariho abera mu Rwanda

Twishimiye kubamenyeshwww.shikamaye.blogspot.no mushobora kuzajya mukurikiriraho gahunda zose za CHAN. Muzasangaho : urutonde rw'imipira ukurikije amakipe azakina, ibitego byamaze gutsindwa, aho imipira izajya ibera. Kuri iyi peji kandi hari aho muzajya murebera umupira uriho uba (LIVE).
a ko twamaze kubasyiriraho peji kuri

Icyitonderwa:
 -  Abasomera Shikama kuri desktop murasanga iyi peji munsi ya mubaruzi, hejuru y'inyandiko zose.
 - Abasomera Shikama kuri Mobayilo, mukimara kugera ku rubuga rwa Shikama, hariya handitse intego ya Shikama: Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma, munsi yayo murahita mubona ahanditse Home inshuro ibyiri n'inyuguti z'umuhondo,  buri murongo wa Home uraherwa  mu nguni y'iburyo na mpandeshatu(triangle) y'umuhondo icuritse. Kanda kuri iriya mpandeshatu urahita ugera ahanditse:

Follow CHAN 2016 here/ kurikira CHAN 2016 hano, urahita ukandaho ugere ku rutonde rw'imikino, urebe umukino uriho uba, urebe amakipe ateganyijwe guhura, ibitego byatsinzwe, n'ibindi birebana na CHAN; HOME yo hejuru niho hari CHAN.

MURYOHERWE

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogsot.no

CHAN 2016: AMAVUBI YATSINZE COTE D'IVOIRE



Ku mukino wo gufungura CHAN-2016, Amavubi yatsinze COTE D'IVOIRE 1 kuri 0. Iki gitego kinjiye ku munota wa 15 gitsinzwe na EMERI(Emery) Bayisenge.  
Amakuru arambuye kuri uyu mukino murayasanga kuri aka gasomerwaho

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry’umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk’umwami w’u Rwanda( Igice cya gatatu)/ NKUSI Yozefu



Mu nyandiko yacu  ya mbere yo ku itariki ya 5/1/2016 musanga aha twababwiye ukuntu Umutwe w'Abacanshuro utegekera u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (PAC) wapanze uko Kagame Pawulo yazakomeza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017 atagira icyasha imbere y'Abamushyize ku butegetsi aribo Amerika(USA)  n'Ubwongereza(UK) . Mu nyandiko ya kabiri musanga aha yo ku itariki ya 7/1/2016, twababwiye ukuntu uwahoze ari perezida w'u Bufaransa Nicolas Sarkozy nawe uri muri PAC ku buryo bwa rwihishwa wagize uruhare mu kuzambya dosiye y'umucamanza wo mu Bufaransa Jean Louis Bruguere ariwe PAC yashinze na dosiye yo muri Esipanye akayirangiza nkuko yarangije iya Bruguere. Ibi nibyo twavuze ko bijyanye n'amahame y'Abagereki ba kera aho bagiraga bati:" Indwara zimwe zivurwe n'umuti umwe."Uyu munsi turarebera hamwe muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma, uko ifatwa n'irekurwa bya Karenzi Karake byatekinitswe.

ITANGAZO. Ejo kuwa gatanu 15/1/2016 muzagezwaho IBYAHISHUWE BYA 23 ( Igice cya nyuma=3)


Ejo kuri 15/1/2016 muzagezwaho inyandiko mukunda cyane "IBYAHISHUWE" bya 23 igice cyayo cya nyuma, ni ukuvuga cya 3.

Mu cyumweru gitaha tubafitiye kandi Politiball, nayo ntibabihira!

Murare aharyana aho bwije, aho bukeye namwe turabasuhuje.

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

Gerageza amahirwe yo kwiga muri China


Chinese Government Scholarship-Chinese University Program


Chinese Government Scholarship-Great Wall Program

Chinese Government Scholarship-Bilateral Program

Chinese Government Scholarship-WMO Program

Marine Scholarship of China

MOFCOM SCHOLARSHIP

NGIRE ICYO MBAZA SEBARUNDI !/ Kayitare James

NYENICUBAHIRO Sebarundi Petero NKURUNZIZA

Uko mbizi, izina SEBARUNDI rikoreshwa n’abavandimwe b’Abarundi iyo bashaka kuvuga umukuru w’igihugu ubayoboye ubu. Sinzi niba n’abamubanjirije barahawe ako kazina. Niba baragahawe, ibyo bigaragaza agaciro n’icyubahiro abarundi baha abayobozi babo. Niba bataragahawe, bigaragaza uburyo abarundi bakunda Nyiricyubahiro Perezida Petero Nkurunziza , kuko iryo zina yahawe ryaba rigaragaza uburyo bamukunda, bakamwizera ; kandi nawe akabakunda.

TUBATUMIKIRE. Umuvandimwe Kayitare arunganira SHIKAMA mu nyandiko ye itagira uko isa ifite umutwe ugira uti:" KOMANTERI KU NYANDIKO EBYIRI ZANYUZE KURI SHIKAMAYE "

Tubatumikire

Nyakubahwa Dg.NKUSI Yozefu, n’abo mukorana ndabashuhuje, mugire umwaka mushya muhire wa 2016. Maze gusoma nitonze inyandiko ebyiri mwanyujije ku rubuga rwanyu www.shikamaye.blogspot.no nanjye nifuje gutanga umuganda wanjye mbinyujije muri komanteri.

Afurika iri mu ntambara yirwanyamo! Abategetsi( abita ABATUYOBYA= our misleaders) badatanga uburezi bufite ireme ahubwo bigisha abana babo mu mashuri akurikira gahunda y'Amerika n'Uburaya barangiza bakabohereza muri ibyo bihugu; basanga nanone Abaturage badakunda iby'iwabo! Mu Rwanda ho bahasanga iki by'umwihariko??/NKUSI Yozefu



                           umva uko uyu mugabo avuga intambara Afurika yirwanyamo!( iminota 10)

Uyu munyapolitike wo muri Kenya aravuga ati: " Njya nibaza Patrice Lumumba na Mwalimu  Julius Nyerere bazutse icyo babona."  Ahita atanga ibisubizo kuri iki kibazo cye, Shikama nayo ikaba yashyize hasi y'ibi bisubizo bye, ibyo aba bagabo basanga mu Rwanda baramutse bazutse bakanarusura!
- Basanga amoko arimo asubiranamo hirya no hino muri Afurika: nko mu gihugu cya Sudani y'Epfo, ubwoko bwa Nuer buri mu ntamabara n'ubwoko bwa Dinka!!
- Bababazwa no gusanga nta tangazamakuru riba muri afurika rikorera abaturage  baho, amakuru yose azayo  atangwa na za CNN, RFI, na BBC!

Abiyita INYANGAMUGAYO za RNC baremeza ko Shikama irwanya RNC n'abategetsi bayo Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa T, ko ari Rutwitsi nka Rushyashya na Exposer ya Tom Ndahiro kandi ko bibabaje kuba ibinyamakuru nka SHIKAMA bikomeje gukwira mu banyarwanda!/NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu

Inyandiko nasanze ku Nyenyeri News yo muri 2014 musanga aha, y'umuntu usa n'umuvugizi w'ishyaka rya Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojene Rudasingwa ikaba yibasira umuyobozi wa Shikama Dg Nkusi Yozefu nubwo imaze igihe, muri shikama tukaba tuyibonye dutinze, ibirimo nta wabireka ngo bigende ntacyo abivuzeho. Uwanditse iyi nyandiko yasubizaga inyandiko y'umunyamakuru GATENDO wa Shikama yaciye kuri Shikama muri 2014; muri iyi nyandiko ye ndende aremeza ko Shikama ikorera Pawulo Kagame ikaba iharabika Jenerali Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojeni Rudasingwa bategeka ishyaka rya RNC. Nkaba rero ngira ngo muri make ngire icyo mbwira uyu muvandimwe n'abamutumye ariko nkaba nsaba umunyamakuru GATENDO kuzasohora indi nyandiko irambuye kandi akoresheje amazina ye bwite nibiba ngombwa ashyireho n'ifoto ye.

Pawulo Kagame yababajwe n'urupfu rwa Musenyeri Halem'imana Barnabas wamufashije kumena amaraso y'Abanyarwanda./NKUSI Yozefu

Nyakwigendera  Musenyeri Halem'Imana Barnabas
Mbere ya byose nkuko umuco wacu wa kinyarwanda udukangurira kwihanganisha ababuze ababo abo aribo bose no gusabira abagiye tutitaye ku buzima babaye ho hano kuri iyi si; Shikama yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Musenyeri Halem'Imana Barnabas kandi turasaba Imana Ihoraho, Umucamanza w'Ikirenga ngo imuhe iruhuko ridashira. Mu mwaka ushize wa 2015, Shikama yabagejejeho inyandiko yavugaga ukuntu uyu musenyeri atitwaye neza mu bibazo by'u Rwanda ariko ntitwabivuze mu buryo bwimbitse. Tukimara gusoma ibyanditswe n'Itangazamakuru ry'agatsiko kuri uru rupfu cyane cyane ubutumwa bugufi bwa Pawulo Kagame bugaragaza akababaro yatewe n'igenda ry'uyu Musenyeri, aho yamushimagizaga ko ngo yaharaniye ubutabera, kudasumbanisha abantu kandi ngo akaba n'umunyamurava; Shikama ikaba yishimiye kubageza ho igihango cyari hagati ya Kagame na Nyakwigendera gitumye amuririra kandi ari gake aririra abanyarwanda bapfa buri munsi!
Uu ni ubutumwa bwo kuri Tuwita ( Twitter) ya Pawulo Kagame

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu


Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko mwongera gusanga hano, urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ukuntu  Presidential Advisory Council(PAC) ikaba ari Njyanama ishinzwe kugira inama Pawulo Kagame, igizwe n'abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande, yagiriye Pawulo Kagame inama y'ukuntu yakoresha itekinika akarangiza inzitizi zose zishobora kumubangamira mu kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda muri 2017. Twabonye ko ifungwa ry'umwicanyi Karenzi Karake muri Kamena 2015 mu Bwongereza ryari rifitanye isano n 'uku gushaka kwiyimika kwa Pawulo Kagame. Ikindi twavuze mu nyandiko iheruka ni uko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa kuva kuri  6/5/2007 kugeza kuri 12/5/2012  ariwe kariya kanama k'abacanshuro kashinze gukurikirana iby'iriya dosiye . Uyu munsi turarebera hamwe ukuntu Sarkozy yakoze ibyo yari yashinzwe.

Aho kwandika inkuru nyinshi zitabariza Abahutu 500,000 bicirwa muri RDCongo buri munsi na Pawulo Kagame na FPR ye ku kagambane ka ba Mpatsibihugu USA na UK ntibyakozeho urubuga IKAZEIWACU??/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize Shikama yatabarije urubuga LeProphete.fr (UMUHANUZI), byaje kuba mahire benerwo bahise bongera gusubiza uru rubuga ku murongo wa murandasi bidatinze. Ubu nanone Shikama ihangayikishijwe n'urundi rubuga www.ikazeiwacu.fr ruri mu zisomwa cyane n'abanyarwanda haba hanze y'igihugu cyangwa abari mu mahanga tutibagiwe n'abanyamahanga.

Igiteye Shikama guhangayika kikaba ari uko uru rubuga rwagiye ruburira kenshi abantu bari bapangiwe kwicwa na FPR cyane cyane hakoreshejwe amarozi, ariko ikiruta ibindi ni uko rwagiye ruhitisha inyandiko zatabarizaga abavandimwe bacu b'abanyarwanda barokotse ubwicanyi  ndengakamere bwakorewe Abahutu muri 1996 bukozwe na FPR ihagarariwe na ba mpatsibihugu USA na UK. Aba bavandimwe bacu Agatsiko gahejeje mu mashyamba ya RDCongo umubare wabo ukaba ukabakaba  igice cya miliyoni(500,000)!

Umuvandimwe Paul Mayibobo mu nyandiko ye irambuye, arunganira Shikama kuri iyi nyandiko:"IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ NKUSI Yozefu





Arakoze Paul Mayibobo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nyandiko irambuye, isesenguye kandi isobanutse. Muri iyi nyandiko, Paul Mayibobo yashyizemo n'igika cy'itegekonshinga rivuguruwe cyerekana ko Paul Kagame yarangije kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda, igisigaye ni uko wa musaza Ndahindurwa Yohani Batisita wiyita Kigeli V yamuzanira ikamba ry'ubwami yacikanye igihe yahungaga Revolisiyo yo muri 1959 bagahererekanya ubutegetsi nkuko Nyampinga (Miss) mushya n'ucyuye igihe babigenza!

Icyitonderwa: Shikama izagira icyo ivuga kuri iki gitekerezo cya Mayibobo, tuzabikora ubutaha kugirango tutarambira abasomyi none. Muri make, Revolisiyo "IKARAMU" ntikangurira abanyarwanda kwiyicarira ngo Rupiyefu(FPR) ibaraseho mu gihe bo bazaba bikoreye imyigaragambyo mu mahoro nkuko babyemererwa n'amahame  y'Umuryango Mpuzamahanga  ushinzwe uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rukaba rwarashyize umukono kuri ayo mahame.

Ubuyobozi bwa Shikama

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ Dr NKUSI Yozefu


 Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita gafite amayeri menshi gakoresha mu kunyomeka amahanga n'abanyarwanda. Iki kinyoma nicyo kiranga aka Gatsiko kuva kambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ku banyarwanda ya 1/10/1990 kugeza ubu! Ibyabaye kuri Karenzi Karake birenze ukwemera! Ariko hatangara utarakurikiye neza ifatwa n'irekurwa bya Koloneli Roza Kabuye kuko byose byari itekinika rya FPR! Icyo itekinika rya dosiye ya Karenzi Karake ritandukaniye ho  n'irya Kabuye ni uko iry'uyu mugabo ryari rigamije kwimika Kagame nk'umwami w'u Rwanda utagira icyasha imbere y'Abanyamerika n'Abongereza bamushyize ku butegetsi mu gihe ashatse gutegeka u Rwanda ubuziraherezo nyuma ya 2017.

Abavandimwe Rafiki Clety na Paul Mayibobo batanze ibitekerezo byabo ku nyandiko ya Shikama: "REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu"



Rafiki clety

Rafiki clety

Ariko sha nkunsi kweli waretse gukomeza ubiba amatiku mubanyarwanda kagame sumwicanyi iyo aza kubawe nawe uba wara pfuye ahubwo iyo aza kuba Ari umwicanyi abahutu twese tuba twarashize Ariko urivovota sha gusa wowe icyo nagusaba va ibuzimu ujye ibuntu twebwe dushaka amahoro ntantambara niyo yaba ayoboza igitugu Ariko benengofero bakabaho mumahoro ntaguhora birukanka nibyiza kdi wigumura abaturage.

ABAGANWA NGO BAVA HE?/Guillaume Rusengo

Mu kinyarwanda turavuga ngo "INDA ISHAKA GUCURA IZINDI ITANGIRA KWIYITA AMAZINA". Nyuma y'aho ibibazo hagati y'amoko abiri ariyo Abahutu n'Abahutu byaranze amateka y'u Burundi bikabugeza aho umwanzi ashaka, ubu noneho hari ubwoko bw'Abaganwa buriho buzamura ijwi, bukemeza ko aribwo bugomba gutegeka Uburundi kuko ngo ariya moko yandi abiri yananiwe.  Umwe mu baganwa wacukumbuye amateka yaranze ingoma zitandukanye zo mu biyaga bigari by'Afrika aragira icyo avuga kuri iki kibazo. Iyi nyandiko, irahishura byinshi abanyarwanda batari bazi ku mateka yabo!!!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
__________________________________________________

REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu

Hari abantu bamaze iminsi bandika ku mbuga zitandukanye ko opozisiyo igomba gukora igisirikare cyo gukuraho Kagame. Njye siko mbibona kuko gukora ikirebeli ubu ni ugutuma Kagame agarura ubuyanja kandi nta munyarwanda ubyifuza, kandi abifuza intambara wenda baba basa na ba bandi nita ba Kozivuze Rutemayeze,  Kagame ajya imbere akivovota, akivuga imyato atagira, akababwira ukuntu agiye kwica abanyekongo bagakoma amashyi, bati ubwo abatutsi bazakugwa inyuma twe tuzakugwa imbere; bariya ntawe uzi ko isasu ryica kuko batagiye ku rugamba, kuribo Kagame yishe ntacyo bivuze icya ngombwa ni umutekano wa miliyoni zabo bafata buri kwezi.


UDUSAJYA: Ndasubiza Pawulo Kagame n’Agatsiko ke: Urubyiruko ashishikariza kumurwanira kuri murandasi arumariye iki?/Nkusi Yozefu

umushyikirano2
urubyiruko ruhamagarirwa kurwanira kuri murandasi
Mubyo Agatsiko kita inama y’igihugu y’umushyikirano iherutse kubera mu Rwanda ku nshuro ya 13 kanzuyemo, kahamagariye urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Rwanda kujya kukarwanirira kuri murandasi(Interineti). Agatsiko kakaba kemeza ko ngo hari urubyiruko rurenga miliyoni rwatojwe kujya muri icyo gikorwa kigayitse. Duca umugani mu kinyarwanda ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve; abenshi muri uru rubyiruko bahamagarirwa kugaba ibitero kuri murandasi, bamaze amezi ingirwaburuse umuntu yakwita serumu itabageraho mu gihe abana b’indobanure birirwa badamarara, bakarara baya mu misoro ya ba Ngofero n’inkunga z’amahanga igenerwa aba ba Nyagupfa; ingero zifatika kuri uru rukozasoni turazisanga hasi aha. Ikindi cyavuzwe muri iyi nama umuntu yakwibazaho byinshi ni ijambo Pawulo Kagame yavuze yemeza ko ngo urubyiruko ngo rwatoye «yego» ari rwinshi kuko ngo rudamaraye ku ngoma ye, naho ku zayibanjirije rwagombaga gutanga ruswa kugirango rubeho! Shikama ntiyahwemye kubagezaho ibibazo byugarije urubyiruko rw’u Rwanda bitagaragara mu bindi bihugu byo ku isi umuntu atatinya no kuvuga ko bitigeze bibaho ku ngoma zabanjirije iya Pawulo Kagame uriho wivuga imyato atagira, turagaruka mu ngero zimwe twagiye dutanga muri izo nyandiko za shikama.

UDUTSIKORI(1): Segahinda na Bizashira baraganira kuri malariya n'inzara byugarije u Rwanda/NKUSI Yozefu



Segahinda: Niko Bizashira we, iwanyu byifashe bite ko iwanjye malariya n'ibiheri bigiye  kuntsembera umuryango?

Bizashira:  Harya ntuzi ko mfite abarwayi babiri mu bitaro hariya? Bose kandi babasanzemo malariya y'imisaraba itatu!!

Segahinda: Ariko se ibi ni ibiki koko? Harya ngo twahawe inzitiramibu zitagira imiti? Aho abategetsi bacu ntibatumije iza makeya andi bakayitamirira! Amafaranga dutanga kuri  mitiweli yakoze iki?

Bizashira: Bene Ngango barayakegese nyine, wahora ni iki!Ese kwa muganga ho ntujyana iyo mitiweli uvuga twatanzeho agashendeburo hejuru y'agatunambwene ntubone umuti!

Segahinda: Erega ngo amafranga ya Mitiweli niyo asigaye ahembwamo abaganga, andi akajya  muri za Rwanda deyi!

Bizashira: Erega ntiwiyibagize ko n'inzara itugeze aho umwanzi ashaka! N'abari i Burayi barayiyaga  wa mugani w'Abarundi. Ka gahungu k'iwanjye kari mu Bubiligi gaherutse kuntelefona  kambaza niba ibyo kumvise kuri televiziyo Aljezira ari ukuri, karambajije kati: "Mu kanya nariho ndeba ikiganiro kuri televiziyo ya Aljazeera cyerekeranye n'imirire mibi iri mu gihugu cya Madagascar. Umunyamakuru yanyujijemo avuga ko hari n'ibindi bihugu byo muri Afrika byugarijwe n'iki kibazo, ibiza ku isonga bikaba ari u Rwanda,  Eritrea, u Burundi na Ethiopia. Mu Rwanda hari imirire mibi koko ku buryo abana ndetse n'abantu bakuru bariho bahitanwa na bwaki?"

Segahinda: Wamusubije ngo iki? kandi ubwo ntiwamubwije ukuri ngo akoherereze amaEuro ngo ungurizeho ayo kwigurira udushyimbo ngemura ku bitaro dore nabyo ko bisigaye  byarabaye imbonekarimwe nk'inyama! Erega nanjye mfite umurwayi wa malariya  hariya ku bitaro!

Bizashira: Buretse kundogoya yewe dore ko nawe uri Bagirubwira butari ubwa Gakwandi. Uyu mwana yongeye kumbwira  rwose ko iyi nkuru yamubabaje cyane ariko icyamuhuhuye ni uko yari amaze no kumva ijambo Pawulo Kagame yari amaze kubwira abo bafatanya kurya igihugu bibumbiye mu ishyirahamwe "Unity Club" ngo aho yemeje ko abanyarwanda twese dutengamaye nk'Agatsiko  ngo yagize ati: " Ntitwakomeza gukira abaturage bariho   bicwa n'inzara. Iyo bafite ibyo  kurya, burya nabo baba bakize nkatwe"    

Segahinda: Niba ari aho bigeze, barya bamara guhaga bakadukina ku mubyimba turiho dushyingura abacu kubera inzara na malariya,  TUGOMBA GUHAGURIKIRA AKA GATSIKO TUKAKAMENESHA BYANZE BIKUNZE!
     
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no

Muzamenya Ukuri maze Kubabohore



UDUSAJYA(2). Wari uzi ko hari akanama k'abacanshuro b'abanyamahanga gategeka u Rwanda kuva muri 2007 kitwa PAC? Kagame Pawulo aherutse guhishura mu nama y'abategetsi iherutse kubera i Kigali ko aka kanama kamuhaye izina ry'umututsi w'indobanure wategeka u Rwanda nyuma ya 2017. Kurikira iby'utu dusajya!/Nkusi Yozefu

Bamwe mu bacanshuro bategeka u Rwanda(PAC) mu nama i New York (2013)
Imbere ya Pawulo Kagame

Ni kenshi abanyarwanda bibaza icyo Kagame Pawulo aba agiye gukora muri USA buri munsi. Bamwe bavuga ko aba agiye gusura abana be yahungishirije muri USA bakirangiza amashuri abanza, abandi bagakeka ko ngo aba agiye guhisha amafranga asahura mu gihugu n'ava mu mutungo kamere asahura muri RDCongo binyuze mu mitwe y'inyeshyamba igera kuri 52 ayobora. Ni kenshi twagiye twumva ko Kagame yagiye muri USA bwacya tukerekwa amafoto yicaranye n'abazungu, itangazamakuru rye ryita ko ari abashoramari. Nyamara ukuri ni uko abo bashoramari batagaragaza ibikorwa byabo mu Rwanda, umuntu akaba yakwibaza niba u Rwanda rufite imishinga y'ishoramari muri USA; niyo yaba ihari kandi hari abandi bakozi babishingwa, umukuru w'igihugu ntasesagure amafranga atagira ingano ku ndege ze yikodeshaho, ku macumbi mu mahoteli ahenze n'umukumbi w'abamurinda, ngo aha agiye kubonana n'abashoramari! Menya ukuri hasi aha ku kijyana Pawulo Kagame muri USA buri munsi gitandukanye n'iyo mishinga ubeshywa ya baringa.

Ukuri utamenye mu ifungwa n'ifungurwa by'umwicanyi jenerali Karenzi Karake mu Bwongereza/Nkusi Yozefu


Abanyarwanda bakunda guca umugani ngo "N'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyakanye!"
Mu ifungwa n'ifungurwa by'umwicanyi Jenerali Karenzi Karake, na nyuma y'aho, abanyarwanda babwiwe byinshi bitagize aho bihuriye n'ukuri.

Mu matohoza urubuga rwanyu rumazemo iminsi mu Rwanda, Ubwongereza na  Esipanye, azabereka aho ukuri guherereye. 

Ni muri iyi minsi iri imbere, aya matohohoza amaze gukorerwa incamake.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Itangazo rya Shikama: NI BANDE?

Dg NKUSI Yozefu
Shikama yishimiye  kumenyesha abasomyi bayo ko hari ubwoko bushya bw'inyandiko ihitisha bwitwa : NI BANDE? Ubu bwoko bushya bw'inyandiko bugizwe n'amashusho gusa!
Ukanda ku ishusho ikaba nini, ukayisesengurira ubwawe ukurikije ikibazo kiri ku mutwe w'inyandiko. 

NI BANDE?: Ni bande binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda? Ni bande babinywa?/NKUSI Yozefu

Kanda ku ifoto uyigire nini

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Hashize imyaka makumyabiri Impunzi z'abahutu zirenga ibumbi 5000 ziciwe i Kibeho, hashize imyaka ibiri imirambo yazo itwikiwe mu Mutara ku mabwiriza ya Pawulo KAGAME/NKUSI Yozefu

Imwe mu mirambo y'Abahutu biciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame Pawulo
na FPR(APR, ubu yahindutse RDF) i Kibeho muri 1995

Hari muri 1995, igisoda cya FPR- Inkotanyi kitwaga APR ubu kiyuburuyemo RDF, giteye inkambi z'impunzi z'Abahutu zari i Kibeho maze kikicamo umubare munini w'impunzi.  Kugeza ubu, abantu benshi bemeza ko hapfuye umubare ugera ku bihumbi ijana(100,000), igisoda cya Australia cyatangaga ubutabazi muri izo nkambi cyo kikemeza ko cyabaze abapfu kugeza ku bihumbi bitanu(5000) hanyuma APR igahita ibahagarika gukomeza kubara!Ingoma y'Agatsiko yo yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri 380.  Twagiramungu Fawusitini(Rukokoma) wari minisitiri w'intebe w'Agatsiko icyo gihe akaba yari yoherejwe na Pawulo Kagame i Buruseli mu Bubiligi kunyomeka itangazamakuru, yatangaje ko muri ubwo bunywamaraso bwakorewe Abahutu i Kibeho, ko ingabo za APR zirwanagaho! 

ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE RIRIFURIZA ABANYARWANDA NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016



Ijambo rya Perezida  Fondateri w'ishyaka
 PS- Imberakuri Me Ntaganda Berinarudo

 Kanda kuri aka gasomerwaho urigereho


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma

Uzime umwanya Abahutu n'Abatutsi b'abahezanguni/Alice


Nongeye kugusuhuza Bwana YOZEFU kandi ngushimira ibisobanuro watanze kuri commantaire yanjye yavugaga ingorane bamwe duhura nazo mugihe dusoma shikamaye.blogspot.no kandi wabonye ko hari n'undi mugenzi wacu ugira ingorane nk'izo we wanazisobanuye mu buryo bwa tekiniki. 

Ibisobanuro mwatanze rero nizeye ntashidikanya ko byagize icyo byungura abasomyi ba SHIKAMA. Hari akandi kantu nagiraga ngo nkwisabire. Ejobundi nibwo navugaga kubwiza bw'uru rubuga runshya. Kugeza ubu imbuga zawe zageragezaga kudaha umwanya abahezanguni iyo bava bakagera.

 Mumpera za 2012 twajyaga twotera akazuba ku mbuga y'UMUHANUZI(leprophete) ariko twatangiye kujya tujyayo tugasanga imbwa zayineyeho(comments zitameshe, ibitutsi,...), njye ubwo nahitaga nikomereza akayira kazamuka k'umuharuro ngahunga uwo munuko.

 Niba bishoboka rero, comments zifata abahutu cg abatutsi zikabagira ibintu aho kuba abantu muzime umwanya. Kdi mwabonye ko comments zo kuri leprophete NAHIMANA zishobora kuzamugeza kure. Unsuhurize  NTABWOBA. Mugire ibihe byiza.

Alice


Igisubizo cya SHIKAMA

Komera Muvandimwe Alice,

Mbanje kukwifuriza Noheri nziza. Nongeye kugushimira kuba wigomwe uyu mwanya ngo utange igitekerezo cyawe.Nkaba ngushimira byimazeyo kuba warakomeje no gukurikirana ngo ureba icyo muri Shikama tukivugaho.Nibyo koko hagomba kuba hari abandi bavandimwe benshi bahuye n'ikibazo nk'icyawe ariko bo ntibakore nkawe bakinumira, iyi ikaba ariyo mpamvu hano tugufata nk'intwari ya Shikama, ntugasaze!

Ubwoba bwawe ko Shikama (www.shikamaho.com) nshya yazigarurirwa n'abahezanguni bagamije kwenyegeza inzagano mu banyarwanda, bufite ishingiro kuko ushatse wese atanga igitekerezo cye kigahita kijya ku rubuga nta handi kinyuze( moderation) nkuko bimeze ku zindi mbuga nyinshi.Ariko ndakwizeza ko ibi bitazigera biba, humura!Umutekano wanyu n'inyandiko zanyu byatekerejwe ho cyane ariko ntitwibagirwa n'icyo tugamije: Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntitwagera kuri iyi ntego yacu rero, duha urubuga abenyegeza amacakubiri.

Nongeye kugushimira, kandi ngusaba gukomeza kutuba hafi muri uru rugendo.

Umuvandimwe wawe,

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.

NI BANDE? Ni bande bashuka kagame Pawulo?/NKUSI Yozefu


Kanda ku ifoto uyigire nini maze uyirebe neza


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no

AGATENDO MU DUTENDO. Kagame Pawulo n'Abarundi bakinnye umukino w'IBIRURA N'INTAMA!/ NKUSI Yozefu










Ibirura: Ntama zanjye nimuze.
Intama: Oya turatinya!
Ibirura: Muratinya iki?
Intama: Ibirura
Ibirura: Nimuze ndabatabara.

Izi nteruro shikama yabashyiriye hejuru aha, mu mukino abana bakina akenshi batazi icyo uyu mukino usobanuye! Nanjye igihe nawukinaga mfite kuva ku myaka 6 kugeza kuri 16, sinari nzi icyo usobanura ku buryo bwimbitse; mbimenyeye ku gatendo ka Pawulo Kagame n'impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda!

POLITIBALL: Abanyamakuru Shinani na Kalinda baganiriye na Blair na Clinton kuri 20/12/2015( Igice cya mbere)/NKUSI Yozefu


Muri iyi minsi mu Rwanda hariho harabera ibintu byinshi bidasanzwe: ukwiyimika kwa Pawulo Kagame nk'umwami w'U Rwanda abinyujije muri referendum itekinitse, isahurwa ry'umutungo w'igihugu, abategetsi bahungishiriza imiryango yabo hanze y'u Rwanda, ukwiyongera kw'ibiyobyabwenge mu gihugu, abajura bamereye nabi abaturage hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Huye. Kubera ibi bibazo byose Shikama TV yashatse uko yagirana ikiganiro na Tony Bulere(Blair) na Bill Clinton ba manaja b'ikipe Agatsiko FC. Iki kiganiro cyabereye i Londoni, aho abanyamakuru bacu Shinani na Kalinda bahuriye n'aba bamanaja bombi kuri 20/12/2015.

Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n'ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk'ibintu byabayeho, bigakorwa n'uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!

Umuvandimwe wacu Ntabwoba arasubiza komanteri ya Alice/NKUSI Yozefu


umuhini mushya wari unteye amabavu,Ariko ndahumaguje ndahabona .

Mubyukuri shikama kuva nnayimenya,hashize imyaka igiye kurenga itatu ntabwo nigeze ngira ikibazo ibyo bya Opera mini mbyumvise ubu kuko nyifungurira aho nshatse .Nkaba nkekako ahari byaba biterwa n'ubushobozi bwa mudasobwa cg phone bitari ibyo bigaterwa n'imirongo miganda y'aho abasomyi baherereye icyakora ntawundi ndabyumvana ,mubikurikirane wasanga hari abaharenganiye.

Ntabwoba Niyonteze

____________________________________________________________________________
Igisubizo cya Shikama:

Umuvandimwe wacu Alice yagize icyo avuga ku mbuga za Sikama buri musomyi wacu wese yagombye gusoma/ Nkusi Yozefu


Mbanje kubasuhuza Bwana YOZEFU. Ubanza uru rubuga rushya rwo tuzarushobora. Rurihuta kandi n'inyuguti zihera ku ipaji turazibona zose. Ariko reka nkubwire Bwana NKUSI, hari igihe mushyira inkuru kuri shikamaye.blogspot.no ikamvuna kuyisoma.

 Namanura gake ikanga kugenda aho igendeye igasimbuka interuro nka 20. Nazamura, aho naringeze nsoma ikaharenga. Ubundi mugashyiraho inkuru nasoma(muri opera mini kuko niyo iduca amafaranga make) interuro zimwe na zimwe z'iburyo tukazibura.