Pageviews all the time

Agatsiko karashaka ko Dr NKUSI Yozefu ajya ku rutonde rw'ABAHUTU bibeshyera ko bafite ingabo!!!/ NKUSI Yozefu


Ikosa rikomeye umuntu w'umuswa agwamo ni ukumva ko uzi ubwenge, ubucakura, uburyarya, cyangwa ubunararibonye kurusha abandi bityo ukaba ushobora kubakoresha icyo ushaka mu nyungu zawe. Njye  nemera ko nta muswa ubaho bitandukanye n'imyumvire yacu ya kinyarwanda aho bavuga bati uriya mwana ni umuswa kuko atumva neza  imibare, igifransa, cyangwa andi masomo. None se niba atumva biriya byose akaba akina umupira bihebuje akaba yabibyaza umusaruro bikamutunga, uriya tuzongera tuvuge ko yari umuswa? Dore umuswa NYAKURI uwo ariwe: hari umuntu umaze iminsi atwandikira atubwira ko tudakwiye gukomeza kwandika kuri Kagame Pawulo ahubwo tukandika ku mateka yo muri RDCongo( inyandiko ye ya mbere twayicishije ku rubuga ubushize), uyu kandi aremeza ko ngo agiye gushinga umutwe w'inyeshyamba ukora rwihishwa wo kwirukana Kagame Pawulo atubuza kuvuga! 

Agatsiko  kanyibeshyeho kuva muri 1994
Muri rwa rwego rwo gufata Abahutu muri rusange nk'ibigoryi, FPR yohereje umuntu w'umuhutu wari ufite umwanya wa Minisitiri FPR ikimara gufata ubutegetsi mpurira nawe ahantu ho muri Libya ntari buvuge kubera umutekano w'IMBEHE ye. Uyu mukozi wa Kagame yaranyegereye arambaza ati ayo mashuri uriho wiga wiyongeza wiyongeza ni bwoko ki, ko ufite LISANSI mu bukungu ikaba ikenewe waje ukajya gufata umwanya bigishoboka, ko uko mutinda ariko imyanya ibashirana.

Uyu muvandimwe naramurebye numva mugiriye impuhwe maze mukurira inzira ku murima ndashweshuza ndamuhakanira. Mubwira ko ntashobora gukorana n'abantu bamennye amaraso y'abanyarwanda. We ariko yabifashe nabi akeka ko ntashaka gusubira mu Rwanda ngo mfate umwanya mu ngoma y'ABATUTSI niko gukoresha amayeri bigishwa mu ishyaka ryabo rya FPR kugirango anguyaguye nemere mukurikire i Kigali maze arambwira ati: 

" Niko, ingoma y'Abatutsi mbere ya Revolisiyo nta Bahutu barimo?" ndamusubiza nti barimo. yungamo ati:" ku ngoma z'Abahutu nta Batutsi barimo?" nti barimo, yanzura atangaye ati:" none se wowe wacishije makeya ukaza tukarya iyi ngoma y'ABATUTSI!". Igisubizo cyanjye cyabaye ndanze kuko ikibazo nari mfite si ukurya kuko ibiryo byari muri Libya byari bihagije kandi bisa n'aho byaguraga ubusa ukagerekaho ko iki gihe nigaga mu cyiciro cya Masters, nanakora mu biro by'ubusemuzi, mfasha amasomo abana b'abaherwe nanigisha igifransa muri Ambasade y'Abafransa. Ikibazo rero cyatumaga ntajya mu Rwanda cyari ya maraso navugaga hejuru ajejeta mu biganza bya FPR n'abayo.

Nyuma y'uyu mubonano, umubano wanjye n'Agatsiko warushijeho kuba mubi nkuko nigeze kubitangaza ku buryo burambuye muri zimwe mu  nyandiko zahise. Agatsiko karantoteje, kanyima pasiporo kugeza igihe ikibazo nkigeza ku muyobozi mukuru w'ibiro bishinzwe impunzi i Geneve mu Busuwisi; iki gihe akaba yari Madame SADAKO OGATA. Uyu muyobozi yaje kubaza Bihwahwa wo ku ruzi rw'iwabo wa Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi impamvu nimwe Pasiporo y'u Rwanda kandi ndi umunyarwanda maze bamusubiza ko ngo amatwi yanjye yasotse nabi mu ifoto ( ariko njye nabwiye uwari ambasaderi muri Libya icyo gihe nti mwa banyakinyoma mwe iyo muvuga ko ari amazuru yasotse nabi ntimubeshyere amatwi?).

Pasiporo naje kuyibona nyuma y'amezi make bayitesha agaciro kuko bahise bashyiraho pasiporo nshya, yo nza kuyimwa burundu kuko bavugaga ko inshya ngomba kuyifatira i Kigali byanze bikunze. Byabaye ngombwa ko nsezera ku kazi nahembwaga +6 ,000USD, inzu y'ubuntu, tike y'indege y'umuryango buri mwaka , umushahara w'ukwezi kwa 13, maze njya  kwigisha i Butare mpembwa 600USD, hafi ya  yose yigira muri GACACA  n'irindi totezwa nzagira igihe cyo gutanagaza, kugeza ubwo mpunga nkandikira Kagame Pawulo na Minisitri  Musoni James waje kurangiza iki kibazo cya Gacaca macuri ariko binyorohereza umuzigo( uko byagenze nzabitangaza aha n'inyandiko zose zibiherekeje). Hari uwakwibaza ati kuki mutatse ubuhungiro; Libya ntabwo yasinye Amasezerano y'i Geneve yerekeranye n'Impunzi, Kadafi we yemeraga ko niba umuntu agutoteje uza akaguha intwaro ukajya kumwirukana. Nubwo amategeko yari ameze gutyo ariko,  uwari Perezida wa Libya, Moamar Kadafi yategetse ko twitabwaho ku buryo budasanzwe PNUD(UNDP) iduha imfashanyo, u Rwanda rurasizora ngo bayihagarike dutahe, ariko Ambasade yaje gufungwa dusigara turi bwuma kuko twari dufite akazi twese ntawe ugikeneye n'iyo mfashanyo yatumaga ambasade idasinzira ikeka ko ariyo itubuza gutaha,  ikibazo twari dufite n'icy'iyo pasiporo y'u Rwanda cyatumye nsezera ku kazi nkajya gusuzugurwa nk'Abahutu bose mu Rwanda. 

Nkigera mu Rwanda muri 2007, FPR nanone yarongeye yohereza abakada bayo ngo banyemeze ko ngomba rwose kuyijyamo ndetse bambwira n'inyungu nyinshi nakuramo. Kuba minisitiri ngafata ibifaranga byinsi n'imodoka nziza, n'izindi nyungu zitabarika. Ariko nanjye hari ibyo nagombaga gukorera FPR: kujya kurahira mu cyama(ishyaka rya FPR) kandi nkemera no gushaka IBIHUTU byinshi biri inyuma y'igihugu nkabicyura, nkuko uwo mukada yabivugaga. Guhakanira umwicanyi neza ni ukumubwira ko ukibitekerezaho kugeza uvuye imbere y'inkoro n'ikota bye; nguko uko narokotse ingoma y'ibinywamaraso.

Agatsiko kongeye kunyibeshyaho ngo njye ku rutonde rw'Abahutu bibeshyera ko bafite ingabo zikarwanya
Nkimara gushinga SKUD hari umwe mu banyarwanda wanyandikiye, aratelefona, arasizora anyereka rwose ko ashaka ko ishyaka SKUD ryakomera mu Rwanda, anyoherereza ibyangombwa bye birimo impamyabushobozi n'amafoto ye n'izina na nimero telefoni  y'umupasiteri nabaza ibye!. Icyaje kuntangaza ni ukuntu yaje kumbwira ngo ninohereze amafranga ajye ajya kurara mu bayoboke,ngo mbahe na gahunda y'ibyo bazakora naho bizabera. Nahise museka cyane mubaza icyo ajya gukora muri abo baturage, mubwira ko nta kwiyamamaza guhari twe ubu twikorera inyandiko niba abishaka yafatanya natwe. Bwa bwenge buke bwa FPR uyu yari igikoresho bashakaga gucaho berekana ko mfite imitwe y'iterabwoba mu gihugu bakerekana n'amafranga nagiye ntanga n'amabwiriza natangaga, ariko ntibyabashobokeye.
Dr NKUSI Yozefu

Ubu noneho agatsiko karongeye kubura undi mutwe nawo ugapfubanye, kabeshya ko kariho gashinga umutwe wa rwihishwa ukorera mu bwihisho urwanya leta ya Kagame, mu mvugo yako ukabona gashaka ko nafatanya nako. Igishekeje kigaragaza na bwa buswa bw'abiyita abanyabwenge navuze hejuru, ni uko izi GATUMWA z'Agatsiko k'amabandi nkuko umukozi wako witwa Me EVODE yakabatije,  zivuga ko mu nyandiko zacu muri Shikama twakwirinda kwandika kuri KAGAME Pawulo n'ingoma ye mpotozi ahubwo tukivugira ku byerekeye ba MOBUTU SESE SEKO bitahiye kwa Nyamuzinda kera. Aha rero muby'ukuri niho muhita mubona ko aka Gatsiko kageze aharindimuka kakaba kariho gata ibitabapfu.

Abahutu bakora nka Rucagu bakemera ko bafite ingabo biyimbire!
Twese twabonye inyandiko ya Rucagu Bonifasi yahise mu kinyamakuru KANGURA muri 1993 ingoma ya Kagame yabatije RUTWITSI. Muri iyi nyandiko yacicikanye ku mbuga nyinshi Shikama ifitiye kopi, Rucagu yerekanyemo ko abanyarwanda bo mu bwoko bw'ABATUTSI atari abantu nk'abandi, muri make ari babi ku mutima, nta cyiza gishobora kuba mu gihugu barimo. Nta wahakana ko inyandiko nk'iyi yagize ingaruka mu marorerwa yoretse igihugu kuva muri 1994 kugeza ubu. Hari ibintu bibiri bimbabaza iyo nsomye iyi nyandiko dore ko hadashobora gushira ukwezi ntayigarutseho:
1. Biratangaje kubona Ngeze Hassan wayoboraga iki kinyamakuru afungiye Arusha abategetsi bamuhaga ibitekerezo agishyiramo nk'uwari depite Rucagu bafite imyanya y'ubuyobozi mu Rwanda ubu .
2. Rucagu arihakana inyandiko yasotse muri 1993 nkaho yasotse icyo gihe ataba mu Rwanda ngo abone umwanya wo kuyamagana.

Aha rero niho hari ibanga: Rucagu ashobora kuba ataranditse iriya nyandiko ahubwo FPR yarayanditse ikayimuha akayisohora muri Kangura ikamwizeza imyanya ikomeye igihe izaba yafashe ubutegetsi. Ibyari bigamijwe hano bikaba byari mu nyungu za FPR muri Propagande zayo zo kwereka amahanga ko Abatutsi ntaho bari, ari abo kugirira impuhwe bagatabarwa amazi atararenga inkombe! Nta shiti ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kiriya gihe basomye iriya nyandiko bagiriye impuhwe n'imbabazi ubwoko bw'Abatutsi muri rusange bibaza ibiri mu mitima y'abaturage basanzwe niba umudepite ubahagarariye nka Rucagu atekereza kuriya! Ibi bishobora kuba byaratumye FPR ihabwa intwaro n'izindi nyungu nyinshi ntarondoye aha byayifashije gutsinda urugamba rwo koreka u Rwanda.

Abiyitirira ingabo batagira nabo bashobora kuba bariho bakoreshwa nka Rucagu. Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi abasomyi ba Shikama ku nyandiko iherutse gusoka hano kuri Shikama ivuga uwiyita jenerali profeseri Pasiteri Dogiteri Mupenzi. Nsabye ko inyandiko nk'izi zitazongera kunyura kuri Shikama. Umurongo wacu ni uguharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma kandi turacyawukomeyeho; ntitwarwanya ikinyoma cy'Umututsi ngo twimakaze icy'Umuhutu, oya ntibikabeho. Tutiriwe duta igihe mu magambo, abanyarwanda bazwi bafite ingabo barimo ibice 2: FDLR irinze impunzi z'abahutu barenga 250,000 Kagame ashaka kumarira ku icumu ikaba ibarizwa muri RDCongo inayoborwa na jenerali Byiringiro na RNC ifite akaboko ( influence ) ku gisirikare cyigizwe n'ubwoko bumwe bw'Abatutsi cya FPR yita RDF. 

Abandi bibeshyera ko bafite ingabo ni abakoreshwa ibyo RUCAGU yakoze muri 1993. Biratangaje kuvuga ko kujya mu Mpuzamashyaka irimo FDLR ari ikosa strategique, ariko ugatangaza ko ufite igisoda kitabaho mu gihugu kiriho gikorerwamo ubwicanyi n'ishimuta. Ibi njye nibyo nita ikosa strategique kuko ibyo FPR yaba yarakwemereye byose nkuko bigaragara kuri Rucagu, iriho igushyira mu mutego nk'uwo yateze Rucagu, itandukaniro rikaba ari uko Rucagu yabonye umwanya uhagije wo kuyikama naho aba bashobora kubona ingaruka zitari nziza ejobundi ihirimye batabonye umwanya uhagije wo kuyikama!! Mwibuke inyandiko yasotse ku rubuga rwa FPR igihe.com mu mpera z'umwaka ushize wa 2014 yemezaga ko LONI izihutisha iraswa rya FPR kubera imirambo yari imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru.Iyi mvugo ikaba yerekana ko Kagame yaba yararangije kwereka amahanga ko iyi FDLR n'indi mitwe yishingira ayitirira Abahutu (nkuko abikora muri RDC na za Mai Mai ze ubu zigeze ku mitwe irenga 60) aribo nyirabayazana w'imirambo imaze iminsi igaragara muri Rweru, ibi kandi bikaba binagaragarira mu kwanga kwe ko habaho anketi kuri aya marorerwa kuko yamaze kwemeza abazungu ukuri kwe( nita ikinyoma).

Kagame ariho arifashisha imitwe itabaho n'indi ariho ashinga nkuko mubibona mu nyandiko iri hasi aha, ikigamijwe kikaba ari ukwereka amahanga ko UBWICANYI BWABAYE N'UBURIHO BUBA MU RWANDA ATARI FPR IBIFITEMO URUHARE YONYINE KUKO HARI IMITWE MYINSHI YITWAJE INTWARO!!!!! IBI ISHOBORA KUZONGERA KUBIKORESHA MU NKIKO IGIHE IZABA IRI MU MAPINGU.  
Aba bavuga ko bafite ingabo nabo se bazamera nka RUCAGU bavuge ko bababeshyera ku bintu biyandikiye cyangwa bacishije  ku maradiyo??

Nyiri amatwi wumva uzambere umugabo.

Icyitonderwa: hasi aha urahasanga inyandiko z'umwe mu Bacurabwenge ba Kagame, zivuga ko bagiye gushinga imitwe y'iterabwoba. Ndatangariza Agatsiko ibintu 2: icya mbere ni uko uyu mwuga wako w'urukozasoni ( dirty job)bita kuneka  twawukoze abenshi bataravuka, icya kabiri ni uko muri Shikama tukemera ko Inzira y'amahoro ariyo yonyine twifuza ko yakwirukana Kagame Pawulo na FPR mu Rugwiro, kandi igihe Abanyarwanda bazakangaukira bakumva umubabaro wabo bazabikora nta shiti.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)



____________________________________________________________________________
Soma hasi aha 

Ubutumwa bwa mbere bwohererejwe Shikama
Bavandimwe muraho!

Maze iminsi nsoma Shikama kandi ndabashimira Analysis mukora kuko usanga mutibanda kuruhande uru nuru. Ikindi kandi bigaragara ko mukora uko mushoboye mugashakisha amakuru ya nyayo.  Ibyo nkaba mbibashimira.

Ikindi mbashimira ni uko muri bake babonye ingaruka n'ibibazo byazanywe n'ihindagurika ry'ubutegetsi mu Rwanda. Ibiriho Ubu bikaba birenze urugero kuburyo u Rwanda mu myaka 50 izaza tutazi aho ruzaba rugeze. Aha ndabashimira ko mutera intabwe mu buryo mwiyemeje.

Ngiye kuvuga byinshi wasanga ndondogora, ugasanga turiguta igihe cyacu. Gusa ndababwira ko image mufite y'uko ibintu byifashe mu Rwanda nanjye ariyo mfite.

Gusa ndashaka k'uvuga k'ubintu mbona ntemeranyaho namwe kandi mbona ari inzitizi zo guteza abanyarwanda imbere.

Ibyo ntemeranyaho namwe ni ibi:

1. Ibibazo by'abanyarwanda ntago ari FPR. ( FPR ni umuryango washizwe n'abanyarwanda bashakaga ubutegetsi bafashijwe n'abanyamahanga) kuri njye FPR ni igikoresho. Bivuzengo niba FPR ivuyeho bitazakemura ibibazo byacu , ahubwo hazavuka indi nayo izaza ari igikoresho. The question is Who is the problem? Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

2. Gushyira hanze amabanga yose ( Ukuri)siwo muti w'ibibazo by'abana b'urwanda. muravuga muti ni byiza ko abanyarwanda bamenya ukuri. Ariko mwiyibagije ko " Toute la verite n'est pas bonne a dire" (nta francais mfitemuri computer) icyangobwa ni uko mwumva message shaka kubaha.
Kuko iyo urebye, ibintu mushyira hanze, byakangobye kuba bikurikizwa na actions kugirango bitongera kubaho. Ariko siko bimeze. Abasoma cyangwa abakurikira ibyo muvuga;abenshi ni abishyira mu gutwi kumwe,bigasohokera mu kundi. Which means for them, the information you have given to them is wasted.
Byari kuba byiza iyo byibura izo information zageraga kuri 5% z'abana babanyarwanda bishyize hamwe bashobora kuzibyaza inyungu.
Ahandashaka k'ubabwira ko muri abahanga mu gucukumbura no kubona amakuru ashyushye kandi akomeye( very important)

3.Mubona ko muri abahuza cyangwa abanywanyi babanyarwanda. Njye mbona muri Tools ( mu buryo mutabona) y'abanyamahanga( bagashaka buhake) mugukomeza umugambi wabo wo kwimakaza ibibazo mubanyafrica.  Kugirango ugerageze kubona ibyo mvuga hano, birasaba ko urenga k'umuranga mutima ukareba kure. Kandi muzi ko amateka agenda y'isubiramo. Uko bimeze kose, ibyo mukora hari abandi babikoze ,urugero natanga ni mu myaka 1990-1994. Havutse itangazamakuru ryavugaga ukuri, n'ayandi yavugaga ibitabapfu. Uko byagenze murabizi k'undusha.
iyo ndebye inyuma rero nsanga ikigihe turimo gisa neza na 1990-1993.
Mu nyumve neza, ndi umwe mubasoma Shikama buri munsi kandi ndayikunda pe, gusa ndagirango mbabwire ko there is another way, you could use your shikama to turn the page of Rwanda and others than you think.

Ntago narangiza ntashimiye uriya munyamakuru witwa Udahemuka Eric, kuko munyandiko ze ubona afite ubuhanga mugishyira hamwe inkuru ze.

Ntago nanditse iyi message, ngirango mbace intege,kuko sibyo ngambiriye, ahubwo ni ukugirango dutizanye imbaraga zo kureba ejo hazaza h'abana b'anyafrika. Kandi ngo ijya kurisha ihera kurugo. Ntago uzajya kuzimya umuriro wo kwa kananaka kandi nawe iwawe usize waka.


Ni mushaka ko dukomeza cyangwa tuganira, muzabwire tubikore.

Andreas H
___________________________________________________________________________
Ibyo Shikama yasubije
mahoro iwacu <mahoriwacu@gmail.com>
Feb 17 (6 days ago)
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
to Habiyambere
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
Muvandimwe Habiyambere,
uraho urakomeye?
Urakoze cyane kutwungura inama uretse ko tu n'as pas ete exlpicite mubyo uvuga ku buryo byarushaho kutwubaka! Urugero:

- uravuga ko amabanga yose atari ngombwa kuyasohora ahubwo  twayaha 5% z'abanyarwanda bishyize hamwe bashobora kuyabyaza inyungu. Abo bantu bari hehe? Ku rubuga rwacu hariho No za telephone,Fax n' aho tubarizwa, kuki abo uvuga nta numwe wakoresheje ibi mvuze ngo ahabwe ayo makuru ayabyaze inyungu?
- Ntabwo wavuze ukuntu turiho dutiza ba gashakabuhake( shikama irwanya urunuka) umurindi.
Komereza aho rero utugire inama kandi twashima kurushaho uramutse ugiye wandika inyandiko mu Kinyarwanda, Francais cyangwa Anglais igaca ku rubuga.

Ibihe byiza.

NKUSI Yozefu
________________________________________________________________________________
Ubutumwa bwa kabiri Habiyambere yoherereje Shikamahttps://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
:
Murakoze k'unsubiza. Kandi nabonye mwanabinyujije kuri Online. Gusa nibagiwe kubasaba ko  mutabitangaza, online kuko nifuzaga ko tugirana discussion. Kuko ngo burya Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe Isuka. Ndagirango ngaruke ku bintu 2 wavuze  muri iyi email yawe:

1. 5% z'abana babanyarwanda. Okey, Ibyo aribyo byose ubu abanyarwanda bazwi barwanya ubutegetsi bwa FPR ni abakorera mu mashyaka ndetse na FDLR twakwita ko ifite ingabo. Abo bantu bakabaye bakoresha information munyuza kuri Shikama Or bakabaye bafite ishami rikusanya izo information bakazibyaza umusaruro.  Burya information nibwo bukungu, nibyo bitanga Power. Ukurusha information aba akurusha ubukire.

Muri abo 5% ndikuvuga , hari n'abandi ubu turimo kwisuganya ngo dutangire underground work yo kuvana FPR k'ubutetsi mu buryo bwa " smart" no kubaka u Rwanda rwacu rwejo hazaza ngo abana bacu bazabane mu rukundo n'ubworoherane.Si intwaro, si ugutukana , ntituri ishyaka , ntiturwanira ubutegetsi, our work is to bring down the tree from underground. Ntumbaze uti gute kuko igihe ntikiragera. Uti kuki mutaduhamagara ko dufite Tel: Fax..  Ibyo aribyo byose, ibyo umuntu akeneye k'umenya, muhita mubishyira online, none se naba nkuhamagarira iki kandi umpa information gratuit. Sinkuca intege, Gusa igihe nikigera dukeneye inkunga yanyu tuzababwira.

 Le problem is that we are very discret, kuko tudashaka ko hari ugirirwa nabi cyangwa  umuryango we ukagira ibibazo. Akaba ariyo mpamvu nifuza ko izi email zidashyirwa kuri online. Ntidukeneye kwiyamamaza, ntidukeneye abanyamuryango, abo dukeneye tugenda tubakura muri network yacu. icyangobwa ni uko uba uri inyangamugayo, ufite urukundo rukunda ikiremwa muntu. Kandi ukaba utarivanze mu macakubili n'intambara zaranze ibihugu byacu.Aha urumvako nkuhishuriye byinshi.

2. Impamvu nyamukuru nanditse iyi email yari ukubaha indi vision y'uko ushobora k'ubona shikama. Singaruka kuri version yanyu kuko niko mwayifashe.

Niba mwarosomye amateka y'abarabu muri west Africa, mugasoma k'umateka y'abami babayeho mbere y'umwaduko wabazungu, mugasoma amateka y'abazungu n'imikoronize y'Africa usanga ibintu byinshi bigenda bigaruka nk'uko amateka abigaragaza.

Niba mwarasomye neza, muzi umubare w'abana babanyekongo,Umwami "Leopord" w'ububiligi yiciye muri Congo? baruta kure umubare wa Kagame Paul. Umubare w'abana b'abagande biciwe mu ntambara z'ababereye i Bugande. None kuki abo bantu bishwe na Leopold batavugwa. kandi barazize ubwoko bwabo? Kuki mwe mutabavuga? Kuki mu vuga gusa aba Kagame? Kuki mutavuga abo Museveni yishe?

Muzi neza ko Ibihugu byacu bigifite bagashakabuhake twita ubu utuzina twiza ngo ni " abaterankunga". Bakaba baraduhaye ibyo twita ubwingenge bucagase kuko bakidutegeka. Ni hehe mu kindi gihugu byabaye ko ambassadeur afita ijambo ngo arigeneye abaturage? Muri make nziko muba mugihugu cyiza nka Norway, uko babayeho, uko bigenga, aho bakura ubukungu bw'abo n'uko bikoreshwa, byose murabizi. Mwigeze mubona aho ambassadeur waUSA aza akabwira abaturage ati mugomba gukora gucya.

None se ni iki twe twabuze ngo tumere nkabo?  Aho ikibazo kiri ni aha rero. 
Ni bangahe mu banyamakuru nkamwe babonye ko icyi ari ikibazo? ni bangahe bacyanditseho?
Ahubwo aho kugirango abanyamakuru bandike kuri iki kibazo, batatse umwirabura ngo noneho arajyahe ko USA imufite imigambi?Aha urabona ko bitworohera k'ubona problem za mugenzi wacu, tukirengagiza les problems z'abandi.Aha rero niho bagashaka buhake, abaterankuga bacu, baradukoresha k'uburyo indirect,mu gukwirakwiza akababaro, umwiryane, urwangano, hagati yacu. Ibyo kandi babikora kuko bazi ko igihe cyose tutumvikana hagati yacu bazahora baturi hejuru, batwereka aho dukora nabi, uko tugomba kubigenza nk'aho turi injiji.

Media rero ni imwe mu ntwaro, abaterankunga bakoresha kuko bazi uburyo ihindura imitekerereze n'imibereho y'abantu ( society). Akaba ariyo mpamvu usanga nta muzungu uhingutsa genecide y'abanyekongo yakozwe na Leopord. Ahubwo bose uzasanga bavuga iya Kagame.

Iyo bigeze muri Africa, rero duhita twemera ibintu byose tutabanje k'ubikorera analys ngo turebe nba aribyo. Ariko na none ntiwarenganya abanyafrica, kuko muri education twahawe nta nahamwe bakwigishije gukora critical analys. Ibyo batwigishije ni subiza "YEGO" cyangwa" OYA"

Usanga rero umwiryane wacu uturuka mukutabona ibintu kimwe niba wowe ubona White,njye nkabona" Black", ngomba gukora uko nshoboye nkagukura munzira kuko ubangamiye ibyo mbona which is "Black". Niba ari wowe ufite ingufu, urankuraho kugirango ibyo ubona aribyo abandi bagenderaho. Ariko mu bazungu, Iyo umwe abona White undi black, baricara noneho bose bagahuriza kuri yellow. Akaba ariyo bagenderaho. Ntawe uca inyuma ngo yivugane mugenzi we kuko batabona ibintu kimwe.  Ubu nkubwiye nti 1+1= 3 ntiwabyemera. Ariko shobora kubikorera demostration nkabikwereka. Kandi nabikweretse ntiwapfa kubyemera kuko ibyo bakwigishije ni 1+1=2 kandi nziko utigezeubaza mwarimu wawe uti Kuki 1+1=2
Abanyafrika, dukunda "easy solutions" ni ukuvuga ibintu bitworoheye, Akaba arinayo mpamvu ubona tudashobora gutera intabwe nini tugana imbere, kuko burigihe cyose, dushaka short cut, yokugirango tugere kubyo twifuza as fast as possible.

Uti none kucyi uvuga ko Shikama ari igikoresho cy'abagashaka buhake? Nkuko nabivuze haruguru, igihe cyose twirirwa tujombana ibikwasi, duterana amagambo,tuvuga kananaka uko yaraye uko yiriwe, uko yanga abahutu, abatutsi........ ni uburyo bufasha babaterankunga bacu gukomeza kudutera inkota ngo dukomeze duhore muri urwo ruboherane rw'ibibazo. None wabwira ute? ukuntu kuva muri 1959-kugeza uyu munsi tukivuga ikibazo hutu-tutsi? None ni inde ugiteza umurindi? Ni Shikama? ni Kagame? ni umuterankunga? ni Umuhinzi wiyicariye mu rutoki? ni inde? Wenda urashubije uti ni Umuterankunga? none se uwo muterankunga ni we wandika Online kuri Shikama? Unyumve neza, uru ni uruhande ngirango mutekerezeho. I am not accusing you to be the newspaper who is building the rwandan conflicts, but I want you to open another Eye and maybe you could find even a better way to use Shikama to become the freedom fighter not only for banyarwanda but for the whole region.  Aha ndagirango mutazagwa mu mutego nk'uwibindi binyamakuru kuko akenshi icyo biba bigamije ari inyungu. ( Amafaranga)

No one will help us end this rwandans problem,except us. Abaterankunga cyangwa bagashaka buhake bo bibatera inyungu. Urumva reroko batazigera bifuza ko birangira.  So n'iki Shikama ishobora gukora?

Ijoro ryiza , tuzakomeza.


PS: Not to be published.



Ifatanye natwe mu kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya mbere cy'igisibo, taliki 22 Gashyantare 2015: Isomo rya mbere. Intangiriro 9, 8-15. Isomo rya kabiri: 1 Petero 3, 18-22. Ivanjili: Mariko: 1, 12-15: «IGISIBO NI UMWANYA MWIZA WO KWISUBIRAHO TUKAKIRA INKURU NZIZA»/ Padiri Tabaro



Ku italiki 05 Mata 2015, uzaba ari umunsi mukuru wa Pasika. Mu minsi 40 ibanziriza uwo munsi mukuru uhera kera cyane mu mateka n'imibereho bya Kiliziya Gatulika tuzirikana ku bubabare bwa Yezu yamazemo iminsi 40.

Mu isomo rya mbere dusanga mu gitabo cyitwa INTANGIRIRO turabonamo isezerano Imana yagiranye na Nowa n'urubyaro rwe kimwe n'ibinyabuzima byari kumwe nabo. Iryo sezerano Imana yatanze ni uko nta kinyabuzima kizongera kurimburwa n'amazi y'umwuzure kimwe n'uko nta mwuzure uzongera kurimbura isi.

Impaka z'urudaca muri Sendika INGABO i GAHOGO-GITARAMA kuri nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo zikwiye kurangizwa n'ubutabera KANTARAMA Cesarie, NSANZINTWARI François na MBABAZI François-Xavier uyobora akarere ka RUHANGO bakisobanura/ UDAHEMUKA Eric



 Ndamenyesha abasoma iyi nkuru mbandikiye ko mumfata mu buryo bubiri icyarimwe. Mumfate nk'umunyamakuru ariko munamfate nk'uzi ibyo nandika kuko ibibazo byose byabaye muri iyi SENDIKA INGABO mbizi neza kuko nayikozemo imyaka ine uhereye taliki 01 Mutarama 2007 kugera taliki 31 Ukuboza 2010. Muri Gicurasi 2014 SHIKAMA yabagejejeho inkuru irambuye kandi ibibazo twavugaga nibyo birimo kuvuka.

Inyandiko zo mu bubiko: KAGAME MU MAHURIZO 3 Y'IBIHE BYA NYUMA/ MUKASA Jason


Kagame Pawulo mu mahurizo y'ibihe bye bya nyuma

Iyi nyadiko muby'ukuri yasotse mu kinyamakuru UMUCO cyandikirwaga mu Rwanda kiyobowe na bwana BIZUMUREMYI Bonaventure. Yateguwe n'umunyamakuru bwana MUKASA Jason wakoreraga iki kinyamakuru.  Yasotse mu ntangiriro za 2008 mu gihe KAGAME yariho akora amanyanga hirya no hino ngo yandikwe ku rutonde rw'abantu bashoboraga gufata cya gihembo mpuzamahanga gihabwa uwitangiye ibikorwa by'amahoro cyitiriwe NOBEL ngo kuko yahagaritse Jenoside. Rwose nusoma iyi nyandiko urakeka ko uyu munyamakuru ayanditse uyu munsi ukurikije uko ibintu byifashe mu Rwanda ubu, bitandukanye na kiriya gihe kuko abo mu gatsiko ka FPR bari batarasubiranamo, Kagame yakirwa n'abakuru b'ibihugu bikomeye nk'umuyobozi w'amahoro, abazungu muri make bataravumbura ukuri kwe n'Agatsiko ke. Iyi nyandiko ikimara gusoka, inama Nkuru y'itangazamakuru yarateranye kuri 21/3/2008 igizwe na : Ruboneka Thais, Ines Mpambara, Bahati Prince, Uwimana Gabrielle, Dr Nyabienda Laurien na  Dr Karambizi Venuste maze itegeka ko aba bagabo 2 b'Umuco bamburwa amakarita y'itangazamakuru kandi bagakurikiranwa n'inkiko ngo kuko basebeje umukuru w'igihugu kandi bakamucira n'urubanza atari abacamanza! Soma witonze wumve niba umwanditsi w'iyi nyandiko hari aho yibeshye ukurikije aho Kagame agejeje u Rwanda n'aho aruganisha. Ngo bavuga ibigoramye imihoro ikarakara kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye! 


Ubwanditsi bwa shikamaye.blogspot.no

UBUHINZI N'IMIBEREHO Y'ABANYARWANDA: Politiki ya MINAGRI/FPR y'igihingwa kimwe ubu noneho irimo kugarika ingogo mu nkuka z'igishanga Rugeramigozi munsi ya KABGAYI muri Muhanga aho abaturage binubira gutegekwa guhinga IBITUNGURU KU GAHATO/ UDAHEMUKA Eric

Imirima y'ibitunguru muri Rugeramigozi

Mu mutwe w'iyi nyandiko nanditsemo IBITUNGURU nkoresheje inyuguti nkuru kugira ngo ngerageze kumvikanisha neza ubugome n'itsembambaga abanyarwanda batuye imbere mu Rwanda barimo kandi bakomeje guhura naryo. Ijambo AGAHATO naryo ndi buritindeho cyane muri iyi nkuru irebana n'ubuhinzi kuko ariyo yahinduwe umugenga w'inkono ku mashyiga mu muryango nyarwanda kuva FPR ishinze ibirenge i Kigali kugeza aya magingo dore hashize imyaka 20, amezi 7 aburaho umunsi umwe.

Urubuga Rw'abasomyi: Semahoro arasubiza Habiyambere



Uyu mukunzi wa SHIKAMA iyaba nashoboraga kumubaza akazo, namubaza icyo ayikundira ayibuza kuvuga ukuri, kandi ikinyoma kiri mubyamunze umuco nyarwanda, FPR yo ikacyimika ku ngoma yaya!
None se niba FPR ari igikoresho, kikaba cyamaze abanyarwanda (muri za prisons zishya, muri lac Rweru....), kuki icyo gikoresho atari ikibazo, n'ubwo hirya yacyo haba hari inganda zigicura?

Niba twemera Imana, tugomba kwamagana ibya Shitani byose, kandi igikoresho kibangukira Shitani ni IKINYOMA.
Yezu ati:"...il n'y a rien de cache qui ne doive etre decouvert, ni de secret qui ne doive etre connu. Ce que je vous dis dans les tenebres, dites-le en plein jour; et ce qui vous est dit a l'oreille, prechez-le sur les toits" (Mat.10:26-27)

Uvuga rero ngo hari ukuri kutagomba kujya hanze, uwo si uwa Yezu, kandi kutagusohora bigamije gukingira ikibaba IGIKORESHO ngo kuko ataricyo nyirabayazana, iryo tangazamakuru rimeze gutyo ntiryari rikwiye gufata umurongo nkuwa SHIKAMA niba ayikunda koko. Niba utari kumwe na Yezu (ntuvuge ukuri kose) uri contre Lui (uwa Sekibi); ikibazo cya FPR n'aho ugomba kugifata, kandi ari uwakoze icyaha (nyirabayazana) n'umufatanya cyaha we (igikoresho) bahanwa kimwe.
Ndi Semahoro 

Urubuga rw'abasomyi: Habiyambere arakebura SHIKAMA !


Bavandimwe muraho!

Maze iminsi nsoma Shikama kandi ndabashimira Analysis mukora kuko usanga mutibanda kuruhande uru nuru. Ikindi kandi bigaragara ko mukora uko mushoboye mugashakisha amakuru ya nyayo.  Ibyo nkaba mbibashimira.

IPEREREZA NA POLITIKI:"Colonel Happy RUVUSHA aherutse kuvugira mu kabari i Kigali ko agatsiko ka FPR gafitiye ubwoba cyane Lt. Gen. Dr. Pasiteri MUPENZI Jean de la Paix ukuriye CFCR-IMVEJURU, impamvu ADEPR n'ABADIVANTISITI FPR yabatejemo umwiryane anavuga impamvu MINANI Jean Marie Vianney yatumwe na FPR gushinga umutwe w'ingabo zo kujya kwica abayobozi ba FDLR n'impunzi z'abahutu muri Kongo-Kinshassa/ UDAHEMUKA Eric

Lt. Gen. Prof. Dr. Pstr. MUPENZI Jean de la Paix uyobora umutwe w'ingabo CFCR-INVEJURU

Mu nyandiko ndende nanditse mu byumweru 2 bishize nasobanuye neza MINANI Jean Marie Vianney uwo ariwe n'impamvu yibeshyeye ko yashinze umutwe w'ingabo yise FPP-ABAJYARUGAMBA ku bifaranga yahawe na Kigali kugira ngo ajye kwica impunzi z'abahutu muri RD Kongo.

Nk'uko mubizi itangazamakuru ni nk'umutima dukora ubutaruhuka tugamije kumenyesha rubanda ukuri kose. Niyo mpamvu no muri iyi nyandiko MINANI Jean Marie Vianney nongera kumugarukaho cyane kuko SHIKAMA igomba gupfundura ipfundo ry'ikiziriko yahawe na FPR.

Ibindi bimenyetso bisenya ukwiraza i Nyanza kwa UWIMANZI Claudine umugore wa MINANI J.M.V byerekana indaya yabyaranye nazo

Mu nyandiko yitwaga ngo iyo kubeshyuza iperereza nakoze ku buhemu MINANI ashaka gukorera impunzi yiyambika uruhu rw'intama, iyo nyandiko ikaba yaranditswe n'umugore we UWIMANZI Claudine, yavuze ko ndi umunyabinyoma ngo kuko ntavuze amazina y'indaya zabyaranye na MINANI. Kuba ntarabyongeyemo si uko nari mbiyobewe nabigize ibanga.

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI. MAGAYANE ati: «Cyakora, ari Bihwahwa(Pasteur BIZIMUNGU), ari Rwabujindiri(Général Major Paul KAGAME), umwe muri bombi azaba abaye uwa nyuma na nyuma mu bwoko bwe uzaba ayoboye u Rwanda!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Umutwa, umuhutu cyangwa umututsi ategetse abanyarwanda akaduha amahoro ntatwice ikibazo kiri he?











Mu mateka y'u Rwanda, mu buhanuzi bwose bwahanuwe ku Rwanda, harimo na Bikira Mariya wasuye i Kibeho, kimwe n'abandi batandukanye barimo Runukamishyo, Nyirabiyoro, Meshaki, Serija Nsabagasani, Domitila, Intwarane za Yezu, Mageshi Leon,... MAGAYANE afite umwihariko abarusha ukanaba impamvu yo kumutandukanya nabo.

Muri byinshi bavuze, ni we wenyine wavuze ko hagati ya Pasteur BIZIMUNGU na Paul KAGAME umwe muri bo azaba ari we wa nyuma na nyuma mu bwoko bwe uzaba ategetse u Rwanda kugera ingoma ibihumbi. Hano igihita cyumvikana mu isesengura ni ubwoko. Impamvu humvikanamo ubwoko koko kandi na Magayane akaba yarabihanuye ni uko atavuze undi uzaza yitwa bihwahwa cyangwa rwabujindiri.

Muri iki gika cy'ubuhanuzi bwa Magayane imvugo ye irasobanutse neza

Bihwahwa ni Pasteur BIZIMUNGU. Bihwahwa bisobanura umuntu uhubuka cyane mu byo avuga no mu byo akora. Uyu BIZIMUNGU ni UMUHUTU ukomoka mu rukiga mu Bushiru mu karere kamwe na HABYARIMANA. Ku rundi ruhande, uwo Magayane yise rwabujindiri rurya ntiruhage ni Paul KAGAME utegeka u Rwanda muri iki gihe akaba ari nawe wasimbuye Bizimungu.

Ifatanye natwe mu kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 6 gisanzwe cy'umwaka wa Liturujiya B, taliki 15 Gashyantare 2015, UMUNSI MPUZAMAHANGA W'IYOGEZABUTUMWA RY'ABANA: Isomo rya mbere. Abalevi: 13, 1-2.44-46. Isomo rya kabiri: 1 Abanyakorinti 10, 31-11, 1. Ivanjili: Mariko: 1, 40-45/ Padiri Tabaro


Mu isomo rya mbere, turabona ko Imana yabwiye Aroni na Musa ko nibabona mu baturage babo umuntu urwaye ibibembe, ibinyoro, ibibyimba, amahumane cyangwa isekera bazihutira kumushyikiriza umuherezabitambo.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo aratwibutsa ko tugomba kuba abakurikiza b'ijambo ry'Imana nk'uko nawe yakurikije urugero rwa Yezu bityo akaguma mu rukundo rwe.

Mu Ivanjili Ntagatifu, Mariko aradutekerereza inkuru ya Yezu akiza umubembe twumvise mu isomo rya mbere. Umubembe yaciye bugufi yinginga Yezu ngo amukize. Yezu nawe ati:«Ndabishatse kira» Yezu amaze kumukiza yamutegetse kujya gutanga ituro ku muherezabitambo kugira ngo bibere rubanda gihamya n’ikimenyetso ko yakize ibibembe bye.

TANZANIYA-FDLR: FDLR N’IMPUNZI ZAHOHOTEWE MU MAKAMBI AHO ZARI ZARAHUNGIYE; M23 N’INGABO ZAVUYE HANZE ZIJE GUFATA UBUTEGETSI MU GIHUGU CY’ABANDI », ASSAH MWAMBENE.

13 février 2015

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, tariki ya 12-02-2015, Diregiteri ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’itangazamakuru ya Tanzaniya, Assah Mwambene, yasubije ibibazo bitandukanye bijyanye na FDLR no kuba leta y’u Rwanda imaze iminsi ishinja Tanzaniya kwakira abayobozi ba FDLR ku butaka bwayo. Ibi kandi binanditse muri raporo y’impuguke za ONU, iherutse gusohoka. Ikaze Iwacu yabakusanyirije bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro.
Assah Mwambene, niwe Diregiteri ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y'itangazamakuru
Assah Mwambene, niwe Diregiteri ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’itangazamakuru
Assah Mwambene yatangiye gusubiza ku byo leta y’u Rwanda ishinja igihugu cye, amwenyura, ndetse aranaseka, maze asobanura ko mu by’ukuri imvugo y’abategetsi b’u Rwanda ari amatakira ngoyi k’ubutegetsi bujegajega. Yakomeje asobanura ko Tanzaniya akenshi isa naho ibereyeho kurenganura abarengana nkuko yabigenje mu bindi bihugu ikaba ari nako izabigenza mu kurenganura impunzi z’Abahutu ziri mu mashyamba ya Congo (DRC). 

Nyuma ya mugenzi we Gen. James KABAREBE, minisitiri MUSHIKIWABO Louise nawe akubutse mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura kwamamaza FDLR no kuyikatira urwo gupfa/ UDAHEMUKA Eric

kagame-kabarebe-mushikiwabo
Baribaza uko bazagenza FDLR bikabayobera!

Mu bihe bitandukanye, KABAREBE na MUSHIKIWABO bamaze kuvuga imbwirwaruhame 4 zivuguruzanya kuri FDLR. Ubwabanje Kabarebe yavuze ko FDLR iteye u Rwanda itamara isaha igihumeka, ubwa kabiri avugira mu nteko ko RDF yaciye intege FDLR ku buryo bufatika, Mushikiwabo yaherukaga kuvuga ko FDLR idateye u Rwanda ubwoba kuko ruyiteguye(rwiteguye kurwana nayo) none kuri uyu wa kane, taliki 12 Gashyantare 2015 amaze kubwira inteko ishinga amategeko ko byanze bikunze FDLR igomba kuva mu nzira(kwicwa igashiraho)

Revolisiyo yiswe "IKARAMU" umuti w'ibibazo byugarije abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda: abakobwa barara hanze kubera imperi, abahungu barara mu mashyamba kubera kubura buruse ngo bishyure amazu bakodesha, n'abatagira imisarane bitumamo/ Nkusi Yozefu

Muri Burkina Faso: buri wese yafashe igikoresho cye(Ikaramu ye) mu kwirukana Umunyagitugu Compaore.
Abanyarwanda nabo nibategure ibikoresho byabo birukane umunyagitugu n'umwicanyi ruharwa Pawulo Kagame

Kugirango dusobanukirwe n'ibibazo byugarije abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, reka duhere kuri iyi migani ibiri ya kinyarwanda: 1. akumiro ni umusuzi wa nyiri urugo naho amavunja arahandurwa bakongera bakungamo ngo 2. nta mukungu ubyina nabi aba ahinduye umudiho! Muri iyi migani yombi, turasangamo igitugu! Bikaba bigaragara ko abanyarwanda kuva kera babaye ba " Kajekaremerwa!". Tugarutse kuri uyu mugani wa mbere, ni igisebo mu muryango nyarwanda kurwara amavunja kuko ari ikimenyetso cy'umwanda no kutiyubaha, bityo ababonye urwaye amavunja bose barumirwa bakifata ku munwa. Ariko hari igihe bashobora gukwena uyu munyamwanda cyangwa bakamutwama. Nyamara gusura nabyo nubwo bifatwa nk'umwanda mu banyarwanda bakamagana ubikoreye mu ruhame, biba bibi iyo bikozwe na nyiri urugo kuko wumirwa agaceceka ejo n'ejobundi akikomereza, nyamara uyu munyamavunja we ashobora guhandurwa agakira akaba umuntu.

Mu myaka 20 agatsiko ka FPR kamaze gategekesha u Rwanda igitugu; inteko ishinga amategeko yabera noneho ibonye ko u Rwanda rwugarijwe n'umutekano ukabije kuba muke ku buryo ushobora kurubyarira amazi nk'ibisusa mu gihe cya vuba/ UDAHEMUKA Eric

Kabarebe
Ikibazo cy'imyitwarire ya Perezida Kagame wihenura ku bihugu bituranyi by'u Rwanda bigatuma ububanyi bwa Kigali n'amahanga buzamba kimaze gufata indi ntera. Kuri uyu wa kabiri, taliki 10 Gashyantare 2015 Komisiyo y'inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano mu bayigize hakabamo na Hon. Depite UWACU Julienne yatumije KABAREBE James minisitiri w'ingabo kubabwira uko ibintu byitwaye ku birebana n'umutekano w'u Rwanda no ku nkiko zarwo.

Kubera ubwoba Kigali ifitiye General Pasitoro MUPENZI Jean de la Paix, aho kwirukana mu nteko ishingamategeko ingirwadepite BAMPORIKI Edouard wavugiye amateshwa mu ikoraniro muri SERENA, ahubwo FPR ihisemo gukomeza gucamo ibice ADEPR yihanangiriza amatsinda y'abaririmbyi bayo kutongera kuririmbira muri za hoteli zikomeye mu Rwanda/ UDAHEMUKA Eric

Jenerali Mupenzi

Ibibazo biri mu idini ry'abapenekoti bamwe bita abarokore abandi bakabita ADEPR bimaze kuba byinshi cyane ku buryo aho bigeze kubikemura ngo iri dini rigaruke mu murongo bisa n'ibitagishobotse uretse ububasha bw'Imana yonyine. Muri SHIKAMA tumaze kwandika inkuru nyinshi kuri ADEPR tugaragaza ibibazo biriyo ndetse tukanatanga n'umuti ariko nta kigerwaho kubera akaboko ka FPR.

Isesenguramvugo n'ubuhanuzi. MAGAYANE ati:"Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka; umwami w'ishyamba azaza kwiba"/ UDAHEMUKA Eric

 Nongeye gusuhuza buri munyarwanda wese n'aho aherereye hose muri kano kanya. Muri byinshi Magayane yavuze ko bizaba mu Rwanda bimwe byarabaye abanyarwanda tubibonesha amaso yacu. Mu itangazamakuru n'isesenguramakuru bigendanye n'igihe cyangwa bigendana n'ibihe tugezemo numvise ari ngombwa kugira umusanzu ntanga ku banyarwanda bose mu kureba aho tugeze n'uko politiki yitwaye mu Rwanda rwacu.

ISESENGURAMPAMVU: "Ku bazi kwitegereza neza iby'u Rwanda ubanza urupfu rw'umunyemari RWIGARA Assinapol utarahitanywe na MRND akaba apfuye amanzaganya ku ngoma ya FPR rwaba ikimenyetso gihamya ko perezida Habyalimana Juvenal yakundaga Abatutsi ndetse ko ntacyo yapfaga nabo"/UDAHEMUKA Eric



Muri iyi nyandiko ntabwo ndi bugaruke ku mateka n'ubukire bya nyakwigendera RWIGARA Assinapol kuko ibinyamakuru binyuranye byabyanditseho bihagije. Icyo njye nkora ni ugusesengura mu mizi itandukaniro hagati y'ubutegetsi bwa MRND (1973-1994) n'ubutegetsi bwa FPR(1994-.....).

Izi ngoma zombi ndazigarukaho ku ngingo imwe rukumbi irebana n'abatutsi n'ubutoni cyangwa akarengane bahuye nabyo hanyuma nze gusoza nsesengura imiterere y'ahabereye icyo bise impanuka yamuhitanye nanabonereho kugaragaza ko uko imodoka 2 iyagonzwe n'iyo bavuga ko yagonze byakumvikana ushingiye ku cyerecyezo yari ihagazemo. Kugirango ubutumwa ntanga bwumvikane ndagaruka ku batutsi 3 bari ibihangange i Kigali mu 1994.

UBUHAMYA BW'INDAYA I KIGALI: "Ubuzima bw'i Kigali bwambereye bubi cyane ku buryo niyemeje kuba indaya ikorera 400 Rwf umugabo dusambanye yanyishyura inoti ya 500 Rwf nkamugarurira ijana” Indaya MUKASHEMA/UDAHEMUKA Eric


Bakunzi kandi basomyi ba SHIKAMA, mu mutwe w'iyi nyandiko nkoreshejemo ijambo indaya ntagamije gusuzugura cyangwa gupfobya uyu witwa MUKASHEMA ahubwo ngira ngo ikibazo cyumvikane uko bikwiye kuri mwe basomyi b'iyi nkuru. Mu mujyi wa Kigali ubu bivugwa ko habarurirwa indaya zirenga ibihumbi cumi na bitanu. Iyi mibare y'agateganyo itangwa na MIGEPROF ariyo minisiteri ishinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango.

"Cyera nifuzaga ikintu cyamaraho Abahutu kandi nkakigiramo uruhare." Pasiteri Rutayisire Antoni.2013; “Micombero wowe n’icyo gifura cyawe Simbananiye Aritemo, niyo mwarara mwica bugacya mwica, isi ishobora gushira mutaramaraho abahutu”Nyakubahwa Gerigori Kayibanda 1972. Ese amagambo y’aba bagabo babiri hari icyo abwiye Kagame wicishije Ntaganda amategeko y’ubucamanza bwe bw’urukozasoni ntanogoke akaba ariho noneho yohereza abantu bo kumusongera iwe bakoresheje ibyuma?/Nkusi Yozefu

Me Ntaganda 
 Kuva muri 1990 Abanyarwanda bari mu kaga katigeze kagirwa n'abandi bantu batuye iyi si ya Rurema. Abantu batagira ingano baricwa abandi baratorongezwa mu mahanga naho bakurikiranwayo ebenshi baricwa abandi bakaba baba mu bwihisho.Abenshi nabo barafunzwe barangije igihano cy'agatsi bahawe n'Agasiko, bakurikiranwa kwicirwa mu ngo zabo, nka Me Bernarudo Ntaganda. Ni ubwa mbere mu mateka y'isi abaturage bahigwa bukware mu buhungiro bikorwa n'igihugu bahunze. Isoko y'aya mabi yose turayisanga mu magambo yavuzwe n'abantu babiri bazwi mu Rwanda: Pasiteri Rutayisire Antoni na Nyakwigendera Intwari y'u Rwanda  Perezida Gerigori Kayibanda.

Inyandiko y'ejo kuwa gatandatu yamagana iyicwa rya Me Berinarudo Ntaganda ryaburijwemo n'akaboko ka Yirirwahandi:"cyera nifuzaga ikintu cyamaraho abahutu kandi nkakigiramo uruhare." Pasiteri Rutayisire Antoni.1993; “Micombero wowe n’icyo gifura cyawe Simbananiye Aritemo, niyo mwarara mwica bugacya mwica, isi ishobora gushira mutaramaraho abahutu”Nyakubahwa Gerigorori Kayibanda 1972. Ese amagambo y’aba bagabo babiri hari icyo abwiye Kagame wicishije Ntaganda amategeko y’ubucamanza bwe bw’urukozasoni ntanogoke akaba ariho noneho yohereza abantu bo kumusongera iwe bakoresheje ibyuma?





Iyi nyandiko muzayigezwaho ejo ku wa gatandatu, tuzamaganamo Kagame Pawulo n'agatsiko ke k'abicanyi twivuye inyuma. Aho bigeze muri make, tugomba kureka gukoresha imvugo " Abicanyi" tukita abantu icyo baricyo: " IBINYWAMARASO Y'ABANTU" mu ndimi z'amahanga: VAMPIRES.

Ni ahejo, Imana ibarinde


 NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

ITANGAZO N°004/PS.IMB/2015 : Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI YARI YIVUGANYWE N’UMUGIZI NABI

                                                      Me Berinarudo Ntaganga
                                              Washinze ishyaka PS Imberakuri

Nyuma yo kubuzwa uburyo no  gukomeza gukorerwa ibikorwa bigayitse ;
Rimaze kubona ko Umuyobozi waryo akomeje kuvutswa uburenganzira bwe ;
Rigarutse kandi ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorerwa Me NTAGANDA Bernard ;

Shikama irasubiza umuvandimwe MINANI Yohani Mariya Viyane: kubona wanyuze inzira z'amanyanga wisobanura, biragaragara ko ibyo Udahemuka E yakwanditseho ari ukuri/ NKUSI Yozefu

Minani

Uburenganzira bwo kunyomoza ibyakuvuzweho
Inshuro nyinshi twavuze hano muri Shikama ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kunyomoza ibyamwanditsweho. Wandika inyandiko ibeshyuza ibyo bakwanditseho ukayitwoherereza tukayicisha ku rubuga rwacu, hamwe n'inyandiko tuba twarakuvuzemo. Iyo bigaragaye ko ibyo bakuvuzeho ari ikinyoma, umunyamakuru wanditse iyo nyandiko asabwa kwandika indi nyandiko yemera amakosa ye kandi ayasabira imbabazi nabyo bigacishwa ku rubuga. Mbere yuko inyandiko iyo ariyo yose isoka, ibanza kunyura ku bashinzwe kureba ubuziranenge (ko ikinyarwanda kirimo kimeze neza, kandi nta sebanya ririmo) Kubera ubu buziranenge, hari inyandiko nyinshi tudahitisha. Ibi twabivuzeho kenshi, Minani ajye ku rubuga arabisangaho: " ni gute wacisha inyandiko yawe kuri Shikama" 

UDUSOTORO: Rwabanana & RDCObanana Republics 1990 -2015: GUERRES DES INTERETS OU HYPOTHEQUE DU SANG NOIR/NKUSI Joseph

Utu ni udusotoro musanga kuri Shikama y'igifransa. Mutwihanganire aho za ACCENT zagiye zisibama!Muryoherwe.  SHIKAMA FRANCAIS

Add caption

Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yahishuye ko ubutumwa bwe mu Rwanda ari ukuzenguruka mu byaro hose akamenya ibibazo byazengereje abanyarwanda/ UDAHEMUKA Eric

Ambasaderi Erica arimo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira USA mu Rwanda

Nyuma y'iminsi 7 akandagije ibirenge bye ku butaka bw'u Rwanda, ambasaderi mushya wa USA i Kigali yatangaje ibaruwa ndende kandii ifunguye igenewe abanyarwanda bose. Muri iyo baruwa bigaragara ko ashobora kuba yaroherejwe mu Rwanda amaze gusobanurirwa amahano arimo kuhabera ndetse n'uburyo abanyarwanda bagowe.

Ambasaderi Erica muri iyo baruwa yandikiye abanyarwanda yagize ati:"Nk'uko nabibwiye Perezida Kagame na Minisitiri wUbubanyi namahanga Mushikiwabo muri iki Cyumweru, ndifuza kuzenguruka ahantu hatandukanye mu Rwanda ndetse nkaganira nabaturage tukarebera hamwe uburyo bwiza twakorana ku bibazo bikomeye bihari".

ISESENGURAMPAMVU, IPEREREZA N’IGISIRIKARI: “FPP-Abajyarugamba umutwe w'abicanyi n'abahotozi kabuhariwe bo muri FPR na RDF bashinzwe na perezida Paul KAGAME ku gakingirizo ka MINANI Jean Marie Vianney hagamijwe kujya guhotora abayobozi b'ikirenga ba F.D.L.R no kwica impunzi z'abahutu ziri mu mashyamba ya Kongo”/ UDAHEMUKA Eric

MINANI Jean Marie Vianney igikoresho cya Kagame mu kurimbura impunzi muri RDC

Kuri iyi si hari abantu barwaye indwara yo kwiyumvisha ko aribo bonyine bazi ubwenge. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINANI Jean Marie Vianney maze bajya kubihuhura rigatangazwa n'imbuga z'amakuru zikorera i Kigali uwaryanditse avuga ko biyemeje kurwanya ubutegetsi bw'i Kigali ndetse ko bafite n'umuvugizi wa gisirikari kugera n'aho batanze nimero yo kumuhamagaraho ifite kode ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo(+243………).

Nk'uko bisanzwe Paul Kagame iyo ajya gukora amahano akoresha abantu bananiranye mu muryango nyarwanda

Kubera ukuntu idosiye ya FDLR irimo kuzengereza no kujujubya agatsiko i Kigali ubu karimo kubona neza ko mu minsi ya vuba amateka yakwisubiramo, ntacyo badakora ngo basohoze ibyahanuwe na MAGAYANE nduzi ko kurimbura FDLR byo bidashoboka nk'uko mperuka kubibasesengurira mu nyandiko ndende nabagejejeho nifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Hermoed Romer Heitman wo muri Afurika y'Epfo.

Kugira ngo u Rwanda rugire amahoro asesuye nyuma y'ingoma ya FPR kandi na Paul KAGAME azabeho neza n'umuryango we; uwakura Minisitiri Cheikh Musa Fazil Harelimana muri guverinoma akamujyana kotsa capati no guteka amandazi iwabo mu Biryogo i Nyamirambo kuko akomeje guhembera imigambi igamije gushoza intambara no kumena amaraso y'abanyarwanda/ UDAHEMUKA Eric

Cheikh Musa Fazil HARELIMANA minisitiri ushinzwe umutekano mu Rwanda

Ndasaba abantu mwese mukunda ukuri mukaba n'abasomyi badacikwa ba SHIKAMA ko mwasoma iyi nkuru mwitonze nta birangaza mukumva neza icyo nshaka kuvuga kuko iyi ari inyandiko ya munani(8) njyewe ubwanjye nanditse kuri minisitiri Cheikh Musa Fazil Harelimana kandi ntagamije kumwibasira ahubwo muhendahenda, musaba kutabangamira demukarasi n'ubundi idandabirana mu Rwanda rwa Kagame.

Ndasaba Nyakubahwa perezida Paul KAGAME kwisomera iyi nyandiko yarangiza akirukana minisitiri Cheikh Fazil muri Guverinoma

Nta n'icyumweru gishize hano nanditse inkuru ya 7 kuri minisitiri Fazil aho nasobanuraga ko ishyaka rye rya balinga ngo ryitwa PDI ryifuza ko Kagame azaribera umukandida ku mwanya wa perezida muri 2017 nk'aho PDI bihwanye FPR. Minisitiri Fazil avuga ko kuba ngo Perezida Kagame akwiye indi manda, ngo atari uko nta bandi banyarwanda bahari, ahubwo ngo niwe ubarusha.

New Scholarships and Financial Aid Updates



Hari  buruse/ scholarships nshya ziri kuri Shikama in English

Iyangire nk'ingagi
Anga ko agatsiko ka FPR gatuma uzimira nkuko ingagi yanze ko ba
rushimusi bayizimiza

Ku wa Gatatu, taliki 28 Mutarama 2015, Perezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya yatangarije i Paris mu Bufaransa ko hakwiye ibiganiro hagati ya FDLR na FPR; bucyeye bwaho FARDC yabusanije nawe itangiza ibitero kuri F.D.L.R: SHIKAMA turagufasha gushakisha ukuri kuri hirya y'ibi bikorwa binyuranye bikomeje kuvuguruzanya/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Paul Kagame: Ikibazo cya FDLR kirakaze!
Ikibazo cy'umutekano w'impunzi z'abanyarwanda b'abasivili bari mu mashyamba ya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo gikomeje gutesha umutwe no kuyobera abategetsi b'iyi si. Ku italiki 28 Mutarama 2015 perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya Nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE yakiriwe i Paris na Francois HOLLANDE utegeka Ubufaransa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko icyo ashyize imbere ari uko habaho ibiganiro bikozwe mu nzira y'amahoro hagati ya FDLR na FPR ndetse ko Tanzaniya itdashyigikiye kugaba ibitero kuri uyu mutwe w'inyeshyamba z'abahutu b'abanyarwanda.

Leta ya Kongo yagabye ibitero kuri FDLR taliki 29 Mutarama 2015

Mu gihe Kikwete yahumekaga ayo mahoro, FARDC yihutiye kubusanya nawe igaba ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo. MONUSCO yasaga n'iyatsindiye icyo kiraka cyo kurimbura abana b'u Rwanda yahise ivuza iya bahanda igaragaza ko itishimiye ko Leta ya Kongo ibikoze yonyine itayibwiye ngo bafatanye.

AMAKURU YIHUTIRWA / DOSIYE KIZITO MIHIGO:"Ukuri kwambaye ubusa ku mahano arimo gutegurirwa i Kigali ni uko hari agatsiko k'abantu bihishe inyuma y'umugambi mubisha wo kwerekana ko Kizito MIHIGO ari umunyabyaha ruharwa ndetse ko n'imbabazi yirirwaga atakamba azisaba mu rukiko atazikeneye kugira ngo azasomerwe ku italiki 27 Gashyantare 2015 barageze ku mugambi wabo mubisha"/ UDAHEMUKA Eric

Kuva igihe Kizito Mihigo ywfungwaga muri Mata 2014, hano muri SHIKAMA twamwanditseho inyandiko nyinshi tugerageza gusesengura imiterere y'ikibazo. Kubera ko itangazamakuru ari ummuhuza wa rubanda n'ukuri kw’ibibera muri iyi si, havuzwe byinshi.

Mu nyandiko twakoze twigeze kugaruka kuri ba minisitiri Mitali Pritais na Cheikh Mussa Fazil Harelimana aho twavugaga ko amakuru dufite yerekana ko bari inyuma y'umugambi wo guhitana Kizito. Na n'uyu munsi turacyahagaze aho kuko iperereza rya SHIKAMA ririmo kuva mu ntasi i Kigali naryo ribishimangira.

Twibutse uko urubanza rwa Kizito rwagenze n'aho rugeze

Mu minsi itari mike ishize rushyiditse mu rukiko, mu rubanza Kizito, Ntamuhanga, Dukuzumuremyi na Agnes baburanaga hajemo ikintu kimwe cyatunguye benshi. Mu gihe iteka ryose abunganira agaregwa barahira bagatsemba ko abo bunganira ari abere, siko byagenze.