Umuhanuzi Gakwaya Damaseni
Mbere y’intambara Inkotanyi zagabye ku Rwanda, hari umuhanuzi w’ikirangirire witwaga Magayane utazibagirana mu mateka y’u Rwanda wahanuye ibizaba kuva ku gitero cy’Inkotanyi , gufata ubutegetsi, no kwirukanwa kwazo mu Rwanda. Iyo urebye ibyahanuwe n’uyu mugabo icyo gihe n’uko ibintu biriho bigenda bikurikirana wagirango ibyo yahanuraga yabisomaga mu gitabo yari yandikiwe n’ingufu zidasanzwe!Rwabujindiri Rurya ntiruhage yaragaragaye kandi umururumba yavuzweho uraboneka, ibisahiranda bizarya akaribwa n’akataribwa biraboneka turabibona, ukwishishanya no kugambanirana ku buryo umwana azajya agambanira n’umubyeyi we nabyo turabibona, gusubiranamo kw’abiyicaje ku ngoma nabyo biriho biraba turabibona. Igihe Magayane yahanuraga ibi muri za mirongo inani mu kinyejana gishize cya 20, abantu benshi bamufashe nk’umusazi ndetse ubutegetsi bwa KINANI -kitananiye abanzi n’abagambanyi -bumuta muri gereza buvuga ko ashaka kugumura abaturage gusa.