Pageviews all the time

ITANGAZO N°005/CCP/2015 RIGENEWE ABANYAMAKURU: IMPUZAMASHYAKA CCP IRAMAGANA IGISUBIZO CY’AKARERE KA GASABO

pdpsceau-ps-imberakuri



Ishingiye ku ibaruwa yo ku italiki ya 10 Ukuboza 2015 yandikiye Akarere ka GASABO yasabaga uruhushya rwo gukora imyigaragambyo;

Igarutse ku cyemezo cya FPR INKOTANYI cyo kwanga imyigaragambyo y’ayo mashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali ahuriye mu Mpuzamashyaka CCP;

Imaze kubona ko Leta ya Kigali yiyemeje gucecekesha abatavugarumwe nayo ndetse n’Abanyarwanda  ikoresheje inzira izo arizo zose;

Impuzamashyaka CCP iramenyesha Abarwanashyaka bayo,Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere :                                                                             
Impuzamashyaka CCP itewe impungenge kandi ibabajwe n’icyemezo cya FPR INKOTANYI cyo kwanga imyigaragambyo mu ituze yagombaga kuba ku italiki ya 15 Ukuboza 2015 nk’uko bikubiye mu ibaruwa n° 1174/070102/2015 yo ku italiki ya 11 Ukuboza 2015 yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere ka GASABO.

Ingingo ya 2:
Impuzamashyaka CCP iributsa Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko iyo myigaragambyo yari igamije kunyomoza imibare itangwa na FPR  yemeza ko ari Abanyarwanda miliyoni enye basabye guhindura Itegeko Nshinga naho ku rundi ruhandi ari abantu cumi babyanze. Impuzamashyaka CCP iributsa kandi ko iyo myigaragambyo yagombaga guhuruza abantu barenze ibihumbi mirongo itanu mu mugi wa Kigali gusa.

Ingingo ya 3:
Impuzamashyaka CCP iramenyesha  abarwanashyaka  bayo ndetse n’Abanyarwanda ko kwigaragambya ari uburengenzira buteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.Kubera iyo mpamvu bagomba gukomeza kuba maso kugira ngo igihe cyose bizaba ngombwa bazitabire ibikorwa byose bigamije kwamagana Leta ya Kigali ikomeje kubavutsa uburenganzira bwabo.

Ingingo ya 4:
Impuzamashyaka CCP irahamagarira amahanga cyane cyane ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kwamagana iki gikorwa cya Leta ya FPR Inkotanyi kigamije kuvutsa abatavugarumwe nayo ndetse n’Abanyarwanda uburenganzira bwabo bw’ibanze.Gukomeza kwinumira bifatwa nko gushyigikira no gutiza umurindi Leta ya Kigali mu kudadira urubuga rwa politiki.Ibi bikaba bishobora kuganisha u Rwanda mu kaga nk’uko tubibona i Burundi n’ahandi!Birabe ibyuya ntibizabe amaraso!

Bikorewe i Kigali,kuwa 14 Ugushyingo 2015

Abahagarariye Impuzamashyaka CCP

PS IMBERAKURI
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)

PDP IMANZI
KAYUMBA JMV                 
Visi Perezida n’Umuvugizi (Sé)

FDU INKINGI
TWAGIRIMANA Boniface (Sé)
Visi Perezida wa Mbere (Sé)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355