Pageviews all the time

GUTABARIZA ABAYOBOZI BAKURU B’ISHYAKA PS-IMBERAKURI BASHIMUSWE NA LETA YA KIGALI.

5 novembre 2015

Nyuma y’igihe kirekire ishyaka rishakisha abayobozi baryo bari baraburiwe irengero kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015, ishyaka PS-Imberakuri ribabajwe cyane no kumenyesha abanyarwanda bose, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’inshuti z’u Rwanda ku isi hose ko abayobozi baryo aribo Bwana AlexisBAKUNZIBAKE, umuyobozi mukuru w’sihyaka na Bwana Kaki Hassan Orange, umunyamabanga w’ishyaka ushinzwe umutungo n’inshuti bari kumwe ko bashimuswe na Leta ya FPR inkotanyi mu gihugu cya Kenya aho bari nka kimwe mu bihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (East African Community).
ps logo
Amakuru yizewe agera ku ishyaka akaba yemeza ko Bwana Alexis BAKUNZIBAKE nuwo bari kumwe witwa Robert KAYEMBE bakigera muri Kenya mu ruzinduko bari bagiyemo bashimuswe na rwa rwego rw’abicanyi rwa FPR rwitwa DMI k’ubufatanye n’abanyakenya bakorana mu bibi nkibi maze bashyirwa ahantu bakorewe iyicwarubozo rikabije cyane babasaba kuvuga aho abarwanashyaka ba PS-Imberakuri bahunze nabo bakorana baba bari ndetse baza kubigeraho bakoresheje telephone bari bambuye BAKUNZIBAKE Alexis bituma bashimuta n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Bwana Kaki Hussan Orange aho yakoraga muri icyo gihugu cya Kenya.

Nyuma bajyanywe mu Rwanda aho ubu bari mu kigo cya gisirikare cya Kami, I Kinyinya aho bakomereje kubica urwagashinyaguro birenze kamere ku buryo ari intere ziri aho batabasha no guhagarara cyangwa kwicara.
Ibi bikorwa byo gushimuta abayobozi n’abarwanashyaka b’ishyaka PS-Imberakuri bikaba byarakajije umurego nyuma yaho ishyaka PS-Imberakuri rifatanyirije n’urugaga FDLR bigakora ihuriro ryitwa FCLR – Ubumwe rigamije kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ingoyi ya FPR no gucyura impunzi zahejejwe hanze niyi ngoma mpotozi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2015 nibwo Perezida Paul Kagame yakoranye inama n’abicanyi be babeshya ngo niy’umutekano maze bakora urutonde rwabo bagomba kwikiza vuba bishoboka aho abayobozi ba PS-Imberakuri bari ku ikubitiro kubera gufatanya n’urugaga FDLR.
Ishyaka PS-Imberakuri rikaba risaba ubutegetsi bwa Kigali ko niba butarabamaramo akuka bwabageza imbere y’ubutabera bakamenyeshwa ibyo baregwa niba bihari kandi nabwo bwaba bwarabishe nabwo bagashyikirizwa imiryango yabo bagashyingurwa mu cyubahiro gikwiye ikiremwamuntu.
Ishyaka PS-Imberakuri rikaba riboneyeho gusaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu haba mu Rwanda no hanze yarwo ndetse n’inshuti z’u Rwanda ko yasaba Leta mpotozi ya FPR kunamura icumu igaha abanyarwanda uburenganzira nibura bwo kubaho kandi ikumva ko ibiganiro bya politike n’abatavugarumwe nayo aribyo nzira yonyine izazana amahoro arambye kuko kwica ntacyo bikemura na gito.
Ishyaka PS-Imberakuri rikaba riboneyeho gusaba abanyarwanda kudacika intege ahubwo bagakomeza kugiraubutwari ko guharanira uburanganzira bwabo no kwibohora ingoma y’igitugu ya FPR kuko ikomeje kuzambya u Rwanda, aho ikomeje kugaraguza abanyarwanda agati ibabeshyera ko aribo bashatse guhindura itegeko nshinga rigarura u Bwami bwasezerewe na Repubulika.
Tukaba dusabye Imberakuri zose aho ziva zikagera haba iziri mu gihugu no hanze kudacika intege ahubwo zigakomera k’urugamba rwo guharanira uburenganzira bwazo n’abanyarwanda maze dufatanyije twese guharanira u Rwanda rwejo hazaza aho umunyarwanda azabaho ntawe umubuza uburenganzira bwe bwo kubaho haba mu gihugu cyangwa hanze yarwo.
 Twese hamwe dufatanyije tuzatsinda ntakabuza!
Mugire ubutabera, umurimo n’urukundo!
 Bikorewe I Paris kuwa 04 Ugushyingo 2015
 UWIZEYE Kansiime Immaculée
Umuyobozi wungirije wa PS-IMBERAKURI
Source: www.ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355