Shikama imaze iminsi ibagezaho ubuhanuzi bwerekeranye n'iherezo ry'Ingoma ya Pawulo KAGAME. ubu buhanuzi bwasomwe kurusha izindi nyandiko zica kuri Shikama. Abenshi twagiye tuganira bemera rwose ko ubu buhanuzi bufite ishingiro, ariko hari na bake babupinga. Abaha agaciro ubu buhanuzi, twababwira ko iyo tubushyira kuri Shikama si ukugirango, biyicarire barambye ngo Magayane, Nyirabiyoro n'abandi baravuze,! Ni twebwe abanyarwanda twese tuzatuma ibikubiye muri ubu buhanuzi bunyuranye bisohora kuko Imana ngo ifasha uwifashije. Abemera ubu buhanuzi bagomba kubanza kureba koko niba ibimenyetso bibukubiye mo byigaragaza, barangiza bagahaguruka bagahagarara bagafasha ubuhanuzi gusohora.
Kubera ko muri rusange ibimenyetso bikubiye mu buhanuzi bunyuranye byarangije kwigaragagaza, tugomba guhaguruka tugatangira kubwira Agatsiko ko kagomba kuzinga akarago kakarekura ubutegetsi kugirango abanyarwanda bareke gukomeza kwicwa n'inzara, guhambwa babona, kwicwa nta mpamvu ku manywa y'ihangu, gusenyerwa, koherezwa muri Rweru, kurya nabi Agatsiko kariho gasesagura muri za Rwanda deyi, abana ba Ngofero bahabwa uburezi budafite ireme ab'Agatsiko bahabwa ubufite ireme.
Igihe ni iki rero kuko ejo hazaba ari kera
Ubuyobozi bwa Shikama
-----------------------------------------------------------------------------------------------.------------
Ku batarumva uwitwa Nyirabiyoro, umupfumu wabayeho muri za 1740, dore
igice cy’amagambo yuzuye ubuhanuzi yateranye na Kigeli III Ndabarasa, Umwami
w’u Rwanda wabayeho mu kinyejana cya 18; ibi byagiye bihererekanywa par
tradition orale, ibi byandukuwe mu kinyamakuru CANARD ENCHAINE N° O43 (page 5)
cyasohotse mbere y’intambara ya 1994. Icyo kinyamakuru cyandikwaga mu gifransa;
nyiracyo yandikaga n’ikindi mu Kinyarwanda:”NYABARONGO”. Iyi version yasohotse
muli za 1993, NYIRABIYORO NA NDABARASA (1741) ....NYIRABIYORO ati n’ubwo unyise
incike ariko nawe ni nk’aho uriyo kuko wabyaye ibigina bitazagira icyo bimarira
ingoma. Ati nyuma y’ingoma eshatu, niho hazaza RWAGITINYWA[1] uzarasana
inkundura mu myambi n’ibishirira.
Ati azaganza ariko igitero azagaba hakurya y’amazi magari kizamusama[2].
NDABARASA wari umaze umwanya ajunjamye asa nawe n’urimo kubonekerwa asubiza
NYIRABIYORO ati ntacyo RUTAMU[3] azaramira ingoma. NYIRABIYORO: Umunsi se
RUTAMU yatsindiriwe kuri SINE[4] ikayitera umugeri igatora iyayo, bizagenda bite?
NDABARASA: Yireke RUSINE[5] yonke. NYIRABIYORO: Uravuga se RUKARA mbona
rurebera mw’ihembe?[6]
Umunsi yacumitanye na RUTAMU ko mbona azarutera amacumu akarutwikira mu nzu
nk’umugome, rukota ku manywa rugakongoka ![7] NDABARASA: RUKARA nyirarwo
azarusegasira. NYIRABIYORO: Urankangisha se RUKARA rutwariye urumoso rutsinze
umusaya?
Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu rutukura[8] nk’urw’impinjEse ko mbona
ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu MUBALI wa KABEJA azagitsindisha
iki?[10] Ese iriya nyamaswa izatera umurizo I Karagwe undi ikawutera I
Bunyabungo wowe urayibona?[11]
Biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko
RUKARA abirebera mw’ihembe azabigamburuza bizagenda bite? Ko mbona RUKARA rwonkereje nyina mu muraru, maze rukagwa igihugu igicuri?[12] NDABARASA: RUKARA rw’amabuno[13] azime ingoma. NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA
rw’incike[14] mbona ruzagenda hasi no hejuru rukagenda mu nda y’inzovu, harimo
ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga hakagaruka umurambo?
NDABARASA: RUKARA rundi azaramire ingoma. NYIRABIYORO: Urankangisha RUKARA
rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze rukazagaruka mu
Rwanda rushaje?[15] Dore nta kabuza u Rwanda ruzarara nze. Ndabona ba bagabo
b’urutuku igihugu bakigabije umubambuzashakwe[16]. Ese zirajya he CYIMUMUGIZI,
RWOGA, RWAMO na KALINGA ![17]
Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara,
ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba.[18] Ubwatsi bwo munsi
y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo maze arugenge NYANGUFI.[19] Ariko
ariyimbire kuko amugenda runono RUKARA rw’igisunzu rugoreka amagambo[20].
RUKARA rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu azirenza NYANGUFI,
igihugu akigabire umugore[21].
Ndabona abasangirangendo baryana ijoro n’umunsi bamwe bashyirwa ku ngoyi[22],
RUGANZU yambuka Akagera ashinga imiganda I Karagwe yunga ubumwe n’abavantara.
Ariko RUKARA rw’igisunzu rugenda rutseta ikirenge[23] aririwe ntaraye. Uru rugamba mbona ararurwana ahereye hehe?[24] Aragoreka amagambo ariko
niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko igihugu gicura imiborogo,intore zigarura
ituze, intebe ihabwa RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA akarangwa n’uruziga mu
mboni[25]. Ihumure riragaragara ariko ndabona bacuranwa, abana bose ntibahabwa
ijambo.
Ndabona RWEGO RUKANGURA-SHYAMBA afite inkoni y’icyuma mu ntoki. Ndabona imandwa
zisatira ku mulinzi zisakabaka. Ese ko ntabona uyoboye imihango umukuru ngombwa
arava he? Ndabona RUKIRIGITANGWE RWA MUDATINYA ashinze icumu I Bunyabungo
bavuga amacumu abakuru b’ingabo. Ndabona I Karagwe habaye ingaruzwamuheto
abavuzi b’amacumu barizihirwa. Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bene rwo ariko umwezi ntutambe? Ko mbona RUTUKU agaruye induru impundu zikabura?
Dore ubwatsi bwo mu nsi y’inzira bwongeye guhura n’ubwo haruguru yayo ariko
ndabona RUGILI mu nda y’inyoni ahageze aramira ingoma bamuha ijambo atangariza
bose ati u Rwanda ndarubogoye. Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki.
“Abafite amatwi nibumve ibigiye kuba ngo u Rwanda rugere ku mahoro asesuye.
Uliya RUGILI uzataha munda y'inyoni agatanga ihumure ninde?? "
Source: CANARD ENCHAINE No.43, page 5
--------------------------------------------------------------------------------
Ibisobanuro:
[1] RWAGITINYWA ni Kigeli IV Rwabugiri
[2] Kigeli IV Rwabugiri yakomerekeye bikomeye ku rugamba rwo kw’Idjwi I
Bunyabungo, hanyuma atanga ari mu rugo rwe rw’I Rubengera.
[3] RUTAMU ni Mibambwe Rutarindwa
[4] SINE ni umugabekazi Kanjogera. Rutarindwa yimitswe ari impfubyi atagira
nyina.
Nta mwami rero wimaga atagira umugabekazi. Nuko bamutsindira kuri muka se
Kanjogera nyina wa Musinga.
[5] RUSINE yaba ari Musinga umuhungu wa Kanjogera. Niwe Nyirabiyoro yita Rukara
rurebera mw’ihembe.
[6] Kurebera mw’ihembe nuko Musinga yari afite amaso manini cyane, ku buryo
wabonaga asa n’ureba imirari.
[7] Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga ibyo ku Rucunshu, aho ingabo za Musinga
afanyije na Nyina Kanjogera na nyirarume Kabare, bateye umwami Rutarindwa iwe
bakahatwika hagahinduka umuyonga.
[8] Aha arashaka kuvuga abazungu
[9] Amasuka ni imbunda.
[10] Aha Nyirabiyoro arashaka kuvuga abazungu ba mbere baje bahetswe
n’indogobe, bagaturuka mu Mubali, mu burasirazuba bw’u Rwanda.
[11] Iyi nyamaswa ni umuhanda uva muri Tanzaniya ukagera I Bukavu
wambukiranyije u Rwanda. Niwo agereranya n’inyamaswa y’imirizo ibiri, Ntabona
neza umutwe n’umurizo
[12] Aha Nyirabiyoro aravuga ukuntu Abapadri bera muri 1931 bazacira Musinga I
Kamembe, hanyuma akahava ajya I Moba muri Kongo aho yaguye.
[13] RUKARA rw’amabuno ni umwami Mutara Rudahigwa
[14] Rudahigwa yabaye incike kuko nta mwana yabyaye. Yabaye umwami wa mbere w’u
Rwanda wagendeye “mu nda y’inzovu” (mu ndege) ajya I Bulayi muri 1949 no muri
1958.Ibuye rivuza ubuhuha ni moteri yayo. Hanyuma kuwa 25 Nyakanga 1959,
Rudahigwa yaguye I Bujumbura hagaruka umurambo
[15] Uyu Rukara rw’igisage ruzagaruka mu Rwanda rushaje ni Kigeli V
Ndahindurwa.
[16] Nyirabiyoro aravuga ukuntu abazungu bazagabira igihugu umuhutu.
[17] Aya ni amazina y’ingoma z’ibwami.
[18] Aha Nyirabiyoro araragura iby’intambara ya 1959-1961 bise Muyaga,
yarangiye Kayibanda ahabwa ubutegetsi Kubera amagorwa y’ubwicanyi, inzara,
kubura aho wihisha n’aho uhisha abana, ababyeyi bifuzaga kuba ingumba
[19] Amayira azasiba kubera intambara, hanyuma Kayibanda ategeke u Rwanda.
[20] Rukara rw’igisunzu ni Habyarimana. Kugoreka amagambo nuko avuga urukiga,
avuga amagambo y’ikinyarwanda nabi
[21] Umugore wa Habyarimana, Agata Kanziga na basaza be nibo bicaga bagakiza
muri iki gihugu.
[22] Aha Nyirabiyoro aravuga ubwumvikane buke bwavutse hagati y’abafatanyije na
Habyarimana guhirika Kayibanda, maze bamwe muri bo bagafungwa
[23] Habyarimana yari afite igisunzu, kandi yari yaravunikiye mu myitozo ya
gisirikare akiri muri Ecole d’Officiers, ku buryo yacumbagiraga gato. Waba
utabizi ukaba utabibona kuko yashyiragamo ifiyeri
[24] Urugamba rwo kurwana na FPR Inkotanyi.
[25] Rukirigitangwe rwa Mudatinya ni Paul Kagame, imboni ku maso zimuranga ni
amadarubindi yambara.
Uwatanze ibi bisobanuro ntabwo yakomeje ngo arangize ubanza ibikurikira
ubutegetsi bwa Kagame atabyifuza.
_____________________________________________________________________
VERSION II
Ubwatsi bwo mu nsi y'inzira buzahura n'ubwo haruguru, u Rwanda ruzahabwa
Nyangufi,
Nyirabiyoro ati: "Rukara rw'Igisunzu ruzagwa mu mibyuko, igihugu gicure
imiborogo. NYIRABIYORO yari umunyakaragwekazi, akaba n'umupfumu wari uzwi ho
ubuhanga busesuye; Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri, wari warasimbuye Mutara II
Rwogera, NYIRABIYORO yari afite imyaka 55, Icyo gihe (ahagana mu w'i1880),
igihugu cyali gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy'Ijwi cyarigometse gitegekwa
n’uwitwa NKUNDIYE wa KABEGO.
Mu Ndorwa no mu Bunyabungo barigometse, imyaka itakera mu buryo bushimishije, u
Rwanda
ubona rwugarijwe n'akaga. KIGELI IV RWABUGIRI atumiza NYIRABIYORO ngo ahanure
insinzi y'ako kaga; Kubera ko RWABUGIRI yateguraga gutera Ijwi mu Ndorwa
n'Ubunyabungo akahagarura, NYIRABIYORO amuragurira ko azabatsinda.
Amubwira n'amaza, amumenyesha ko ingoma izahinduka mu gihe kitari kure, abana
be RUTARINDWA na MUSINGA bakayirwanira bigacika ku Rucunshu. Koko rero ahagana
mu mpera z'umwaka w'1896 MIBAMBWE RUTARINDWA yimye ingoma (RWABUGIRI amaze
gutanga) bamuha KANJOGERA (nyina wa YUHI MUSINGA) ho umugabekazi, bafata izina
ry'ubutegetsi NYIRAMIBAMBWE. Yari afite basaza be KABARE na RUHINANKIKO,
bagambiriye kwambura ingoma MIBAMBWE RUTARINDWA, bakayiha mwishywa wabo YUHI
MUS INGA. Niko byagenze rero maze bafatanyije na mushiki wabo KANJOGERA,
bararikoroza ku Rucunshu, bica RUTARINDWA, YUHI MUSINGA yima ingoma, nyina aba
umugabekazi ku izina rya NYIRAYUHI.
NYIRABIYORO yaraguriye RWABUGILI kandi iby'umwaduko w'abazungu n'ibintu
bizawukurikira: NYANGUFI uzambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa zambaye
ingoro ingoma zikavugira mu Marangara. Aragura ko Nyangufi azicwa na RUKARA
rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge, ruzateza u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu
mibyuko, amaraso akameneka ari menshi. NYIRABIYORO abwira KIGELI ati: "Koko
uli KIGELI kigera ikirenge mu cya RWOGERA". Uragura inkiko uganza u
Mulera, uragaruza mu Bushubi no mu Bishugi, uragenga u Buhoma, mu Buberuka no
mu Bwanacyambwe, urahaca ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagatura amahoro,
Urarwagura u Rwanda nyamara urakorera ubusa
RWABUGIRI, yireke Rusine yonke.. NYIRABIYORO Rusine rw'incike ruzima inka
rutazibyarira ruzagenda hasi no hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri ? Dore
bazaza abagabo b'urutuku rwera, bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye.
Bazakigabira umubambuzashakwe.. Zirajya hehe Cyimumugizi, Rwoga, Rwamo na
Kalinga. Umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa
Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y'inzira buzahura
n'ubwo haruguru. U Rwanda ruzahabwa Nyangufi.
Azamugenda runono Rukara rw 'igisunzu ruvuga rugoreka amagambo. Ruzamwirenza
Rukara rwambaye utubuye ku ntugu, igihugu rukigabize umugore. Ariko urugo
ruvuga umugore ruvuga umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana ijoro n'umunsi.
Bamwe bashyizwe ku ngoyi Ruganzu yambuka akagera, ashinga imiganda ishyanga,
afatana urunana n'abavantara... Dore Rukara rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge
aririwe ntaraye.
Uru rugamba mubona ararutsinda ate ? Inkiko zirugalijwe. Aragoreka amagambo
ariko niyiyimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure imiborogo.
Intore zizagarura ituze intebe zizicazeho Rukirigitangwe rwa Mudatinya umugabo
wambaye uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara ariko se ko mbona bacuranwa
abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye umugara.
Ese izi mandwa ko mbona zisatiye ku Mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa
azayobora imihango ate ? Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita
ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe
n'abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu
ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga.
Indagu igeze aha Rwabugiri wali wicaye ku gisasiro igihe Nyirabiyoro
yamuhanuriraga ibi byose. Yasabye ko yabanza akibambika, yaza kwibambura
umunyakaragwekazi akagumya kumubwira ibisigaye, akamubwira n'intsinzi.
Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumutegurira aho aryama, Umwe muri bo
asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga uyu ameze
nk'ubabaye kubera indagu Nyirabiyoro yari amaze kumugezaho. Uwo munyagikari
asohoka atekereza ati uriya mugore usize arakaje umwami akoze ishyano,
Amucumita ikimito mu rwano amwica atarangirije Kigeli indagu, ubucurabwenge
bwari busigaye bubura butyo.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355