Pageviews all the time

UDUSAJYA(7).Nyuma yo guhabwa akayabo na Israel kugirango Pawulo Kagame yakire impunzi zo Muri Sudani na Eritrea zirukanwe muri Israel, izimaze kugera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 zigera kuri 5000 ziravumira Pawulo Kagame ku gahera./NKUSI Yozefu

impunzi z'abanyareritrea

Hashize amezi make tubagejejeho inkuru iteye ubwoba yerekeranye n'ukuntu Pawulo Kagame yakiriye amafaranga atagira ingano ariko akaba atazwi umubare kandi nta n'aho yanditse mu Rwanda akagereka ku Rwanda umutwaro wo kwakira impunzi zo muri Eritrea na Sudani zifungiye mu butayu bwa Israel, zikaba zigera zose hamwe kuri 20,000. 


Aya mafaranga ariko Kagame Pawulo yasanze atayarya wenyine ngo bizamuhire kuko ikibazo cy'izi mpunzi ari insobe nkuko muza kubibona hasi aha. Niyo mpamvu rero yayahayeho na Kaguta Museveni basanzwe bafatanya mu manyanga y'amaraso.

Impunzi zirukanwa ku butaka bwa Israel zikoherezwa mu Rwanda zagerayo zikarara ijoro rimwe muri Hoteli n'udufranga duke ziba zahawe zo kuzitunga. Izi mpunzi zirara zihabwa amakuru n'abakozi ba DMI baba bigize abakozi ba Hoteli, zikagirwa inama zo kuva mu Rwanda igitaraganya zikoherezwa muri Uganda  zibwirwa ko ariho zizabona amahirwe menshi y'imibereho no kwigira mu mahanga.
Impunzi z'abanyaeritrea mu nyanja ya Mediterane

Umunsi ukurikiyeho DMI ishorera ba bantu ikabageza ku mupaka, bakahasanga abandi bakozi bayo bakorana n'abandi bakozi ba DMI na Maneko zo muri Uganda baba bari hakurya muri Uganda bose baba bari ku isiri. Izi mpunzi zinyuzwa mu nzira z'ubusamo zikagezwa muri Uganda. Iyo zimaze kugerayo hari inzego z'ubutasi za Museveni zikomeza kuzifasha kumenya amanyanga menshi yo kubona ibyangombwa by'ibihimbano bizifasha kongera kwambuka inyanja zikagera i Buraya.

Impunzi 2 zanyuze muri izo nzira zatangarije shikama ejobundi ko mu Rwanda hamaze kugezwa impunzi zo mu bihugu twavuze hejuru zigera kuri 5000  muri uyu mwaka wa 2015 zirukanywe muri Israel ku ngufu. Izi mpunzi zikomeje kwitotomba zivuga  ko ibibazo byose izi mpunzi zigira, zabitewe na Pawulo Kagame wemeye kwakira amafaranga ya Israel kandi azi ko mu gihugu cye nta kigenda.
impunzi z'abanyaeritrea mu nyanja ya Meditane

Shikama irabibutsa ko uwari perezida wa Senegal Adoulaye Wade nawe yigeze kwakira amafaranga y'u Bufransa yemera ko impunzi z'Abanyafurika  zirukanwa ku mugabane w'i Burayi zajya zoherezwa muri Senegal. Uyu muperezida yahise yamaganwa na bagenzi bo muri Afrika yisubiraho, impunzi ntizaba zicyoherejwe mu gihugu cye. Kwa Pawulo Kagame ariko ntibizashoboka kuko we kuva yakwiyemeza gutera u Rwanda muri 1990 icyo ashyize imbere ari ifaranga niyo ryaba ryavuye mu mivu y'amaraso ntirimugwa nabi. Magayane ubwe yahanuye ko aba bavantara bayobowe na Rwabujindiri rurya ntiruhage bazarya akaribwa n'akataribwa.  Ariko mu kinyarwanda duca umugani ngo "imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'akabati, ihavana inda y'akabwati!"Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogst.no
Muzamenya Ukuri kandi niko kuzababohora


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355