Pageviews all the time

Umuvandimwe RAFIKI Clety aranenga inyandiko ya SHIKAMA"Menya uko abahutu bemeye kuba abambari ba FPR bahunga ingoma batambiye: urugero rwa Mukurarinda ALE(Alain) wari umuhimbabyaha w'Agatsiko/NKUSI Yozefu"/NKUSI Yozefu


Ariko Nkusi ndakubwira ikintu kimwe niba uri n'Umuhutu cyangwa Umututsi uri mubi; uravuga ngo iyo Umututsi abonye ubuyobozi bamushyiranaho n'umugore we nguhe urugero umugore wa IGP Gasana, Nyamvumba ,Kabarebe,  Musemakweri abo si abantu bakomeye mu Rwanda abagore babo bagakwiye gukorera nko mu bigo bikomeye?

Hanyuma se meya w'umujyi umugorewe ntakomeye?  Wa mugabo we waretse gushyira amacakubiri mu banyarwanda, Tom Byabagamba si umututsi ko bavuga ko nawe bamuhimbira se ibyaha, kid si mwene wabo ?

Njyewe sinize kubera iwacu bakennye nabuze n'umushinga undihira ariko Kagame yaduhaye umutekano akura ubwoko mu ndangamuntu umuntu ajya ahantu akishushanya akarya ariko batamwanze ngo ni Umuhutu ;uzampamagare nguhe nkubwire cyangwa  unyandikire tuganire email cletyx@Gmail.com


Igisubizo cya Shikama kuri iki gitekerezo:

Muvandimwe Rafiki, mbanje kugushimira byimazeyo kubera igihe cyawe wigomwe ngo utange iki gitekerezo cyawe cyiza kandi cyubaka. Nishimiye kandi kugira n'icyo nkivugaho; Dg NKUSI Yozefu ni umuhutu uvuka hariya muri  Perefegitura ya Butare, Komini Runyinya, Segiteri ya Kibingo. Mu Gatsiko mukaba mubyita : Intara y'Amajyepfo, Akarere ka Huye, Umurenge wa Karama, Akagari ka Kibingo.
Umwe mu bahanga mu mbonezamubano avuga ko ububi uvuga kuri Nkusi butavukanwa muri aya magambo:

" umuntu wese avuka ari mwiza, sosiyete avukamo niyo imugira mubi"


Niba ubona na Dg NKUSI Yozefu ari mubi, siwe nawe kuko yavutse ari mwiza nkawe n'abandi bose ariko sosiyete nyarwanda ikaba yaba yaramugize mubi nkuko ubivuga.


Nubwo ntemeranya nawe kuko ni wowe wa mbere wemeje ubwo bubi bwanjye, ibintu byose bica kuri Shikama biba bifite gihamya, ibyo tudashobora guhagarara ho ntitubyandika. Kuri ibyo uvuga ko nta bwoko bukiba mu ndangamuntu, Shikama irakumenyesha ko mu Burundi nyuma y'ubwigenge nta bwoko bwigeze burangwa mu ndangamuntu zabo; ariko uzabaze uko Abahutu bapyinagajwe, bakicwa muri za 1972, n'indi myaka yakurikiyeho ; bagahezwa mu mashuri no mu gisoda kandi nta bwoko bwabaga mu ntangamuntu!


Ayo macenga yakoreshejwe mu guheza Abahutu mu byiza by'igihugu aribo ba nyamwinshi mu Burundi( +85%) niyo akoreshwa mu Rwanda rwa Kagame Pawulo ku munsi wa none; nibyo koko bariho Abahutu b'udukingirizo bari mu myanya yo hejuru mu rwego rwo guhuma amaso abaterankunga, muri abo navugamo nk'uruvu Rucagu Bonifasi, Bazivamo, jenerali Gatsinzi, na Ndayisaba Fideli uvuga.Ndakwiginze usome RWANDA BRIEFING ya Jenerali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be wumve icyo bavuga ku kaga Abahutu bo mu Rwanda baboneye mu gihugu cyabo. Ibi urabisanga kuva ku rupapuro rwa 14 kugeza kuri 15.



The Tutsi are also disproportionately represented in the key civilian appointments that the President Kagame and his inner circle make at all levels of government. The perception of majority of the Hutu population is that the government is dominated by the Tutsi and that the government discriminates against them. The RPF has failed to establish an inclusive political order, but has instead entrenched authoritarian, minority rule. The Hutu community is marginalised from a meaningful share of power. The Hutu who serve in government are only surrogates of the RPF who lack legitimacy in their community. They are kept in office, often for very brief periods, for the sole purpose of giving the government an appearance of embracing political pluralism. The Hutu community perceives the RPF as an instrument of political domination by the minority. The government is not considered legitimate by the majority of the population in general, and the Hutu community in particular.

Muvandimwe nkunda, niba narahagaritse umwuga  wanjye nkunda kurusha ibindi byose, nkaza kwicwa  n'imbeho n'andi mabi ya hano i Burayi nyuma y'imyaka ibiri n'igice gusa nari maze mu Rwanda nkomotse muri Libya nari mazemo imyaka 20 , ni uko hari impamvu zikomeye zatumye nkora gutyo. Umushahara muto ntacyo wari utwaye kuko nahingaga amasambu yanjye, kongera guhumeka umwuka mwiza w'u Rwanda, kureba imisozi n'ibibaya; kumva aho nciye hose bavuga ikinyarwanda,numvaga nyuma y'imyaka 20 nari meze nk'ifi mu mazi! Ntibyatinze ariko kuko irondakoko nasanze ahantu hose nakandagiraga, akarengane nabonye gakorerwa Abahutu muri za Gacaca n'ahandi, byabaye ngombwa ko mva mu mazi nkajya mu rubura.Kuko  nabonaga ibyo nita amazi byaba ari nka ya sumu bashyira muri batiri y'imodoka, uzi uko byagendekera ifi yibeshye ikinjiramo ikeka ko ari amazi imenyereye!
Inkiko z'urukozasoni: Gacaca
 Hari ingero nyinshi naguha z'aya marorerwa ariko reka nguhe eshatu gusa: Nageze mu Rwanda muri Mutarama 2007, mu minsi mike hatangiye gahunda yo gutanga indangamuntu nshya; uzi ibyasabwaga ngo uyibone. Kubona icyangombwa cyatangwaga n'ubuyobozi bw'ibanze byabaye ingorabahizi. Uwagombaga kukimpa yari mugenzi wanjye wigishaga hariya i Ruhande, wari ufite ibiro hariya hahoze Amigo y'i Butare. Naranditse nk'abandi bose, mushyira urwandiko mu biro ati uzaze ubutaha, ndakubwira ko namaze hafi ukwezi njya kuri biriya Biro, nyuma y'ukwezi uyu mutegetsi ambwira ko nta nyandiko yabonye! Naganiriye na bamwe mu Batutsi bambwira ko yavuze ko iriya Nterahamwe izapfa itabonye icyangombwa. Imana n'Abatutsi b'inshuti barahagurutse barahagarara icyangombwa nkibonera ku bandi bayobozi b'ibanze. Icyo naziraga nta kindi kitari ubwoko butakiri mu ndangamuntu ariko bwagize umukara umutima wa GAKINAHE.

Muri kwa gutesha Abahutu agaciro kugirango bajye bagendana ipfunwe aho baciye hose, nigeze gukubitwa n'inkuba umwe mu bayobozi bo muri komini Butaro ubwo twahasuraga n'abanyeshuri nari nyoboye. Uyu muyobozi nako umutegetsi, yambwiye ko kugirango akurikize amabwiriza ya Gacaca, hari Abahutu benshi yasamburiyeho amazu, agatwara amategura ngo Abatutsi basenyewe muri 1994 bishyurwe imitungo yabo; nabajije uyu mutegetsi uko byagendekeye aba bantu nyuma y'aho imvura iguye ati ntibindeba nubahiriza amabwiriza ava i Bukuru! Urundi rugero n'urw'umukecuru w'imyaka 86 wa hariya i Mukimba hakurya ya Kibingo nasanze aharura umuhanda mu mvura igihe cya saa cyenda hariya ku murenge wa Karama, hari muri Mata 2009. Navuye mu modoka,kuko ni nk'umuturanyi turaganira mubaza ibyo akora. Ati iki ni igihano cya Gacaca, umusaza baramufunze nawe ejobundi, ubu ndataha sa kumi. Kuva i Karama ujya i Mukimba ni urugendo rw'isaha n'igice n'amaguru; agomba kugenda agateka, ejo akazatonda iperu saa moya agakomeza akazi ko guharura umuhanda n'indi mirimo y'uburetwa yakatiwe na FPR-Inkotanyi.Uyu mukecuru arazira ubwoko butakiri mu ndangamuntu ariko bwasabitse imitima y'Abanyagatsiko!


Muvandimwe nkunda Rafiki, wongeye kuvuga ko abagore b'abategetsi benshi batagira akazi! Umunyarwanda wese uzi ibibera mu Rwanda yumvise iyi mvugo yawe yaguseka. Abatagira akazi ni abataragashatse kubera impamvu zabo bwite. Wampaye urugero rwa muka jenerali KABAREBE Jyemusi n'abandi. Tugarutse kuri muka Kabarebe, uyu mugore ari mu bucuruzi bukomeye akesha amanyanga umugabo we yagiye akora hirya no hino mu gihugu, ibi ubisanga mu nyandiko y'ikinyamakuru UMUVUGIZI yigeze gusoka muri 2010 ivuga amahugu uyu mugore yakoreye umwe mu miryango bari bacuditse kera. ikindi Shikama yakubwira kuri uyu mugore ni uko nta kazi ko mu Rwanda yabonamo amafaranga menshi kurusha ayo akura mu gucunga ibi byibano. Nk'urugero, uvuye i Kigali ugana za Rwamagana, hari akabande jenerali kabarebe yambuye abaturage gafite nka hegitari 35 kari munsi y'umuhanda, kari kuri kilometero nka 65 uvuye i Kigali mu mujyi.Muri aka kabande, Kabarebe yashyizemo ubworozi bubiri: ubushyo bw'inka z'inzungu ukwabwo n'ubushyo bw'inka z'inyambo ukwabwo. None se uyu mugore amafaranga akura mu mata y'izi nka ntaruta ayo yakuka mu biro? Ese atitaye ku marafaranga ava mu muturirwa Kigali City tower ninde wabikora, Hatari Sekoko  Kagame Pawulo na Kabarebe Jyemusi bayitirira?

Umuturirwa wa Kabarebe na Kagame
Iki kibazo cy'uko umututsi ukomeye ku ngoma ya FPR akomerana n'umugore we Shikama yakigarutseho kenshi mu nyandiko zacu z'ubushize; aho twasanze ko hari imiryango yinjiza miliyoni zirenga enye ku kwezi. Ibi ubisanga mu nyandiko za Shikama ebyiri ziri kuri izi linki: inyandiko ya mbere murayisanga hano  naho  inyandiko ya kabiri iri aha

Nkaba ndangije nshimira byimazeyo uyu muvandimwe wacu wo mu Rugwiro nubwo we avuga ko atize ariko nta gitangaza kirimo kuko hari abakorayo batize ariko umushahara wabo ukaba uruta uwa porofeseri muri kamunza ufite impamyabumenyi y'ikirenga ( PhD), urugero ni ufotora mu Rugwiro! Tukaba dutandukanye n'uyu muvandimwe twemeranyijwe ko abantu bose bavuka ari beza ariko bamwe sosiyete ikabagira babi, kandi tukaba twemeranyijwe nanone ko irondakoko ritakiri mu ndangamuntu ariko rikaba ryarasabitse imitima y'Abanyagatsiko rikaba ari naryo rigejeje igihugu aharindimuka!

inyandiko yakuweho komanteri iri hano   ; komanteri murayisanga hano

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355