Pageviews all the time

UDUSAJYA( 1): isi ntisakaye buri wese yanyagirwa/ Nkusi Yozefu


Muri iyi minsi abanyarwanda bateye umugongo ibibera iwabo maze amaso n'amatwi babyerekeza i Burundi. Nkuko imvugo yasakaye mu Rwanda muri iyi minsi igira iti: " Isi ntisakaye buri wese yanyagirwa" ibyemeza, tugomba kumenya ko ibibera i Burundi bishobora kuba n'ahandi hose ku isi no mu Rwanda harimo. Niyo mpamvu rero tugomba gukomeza gukurikirana ibibera i Burundi, dusabira ku Mana abavandimwe bacu b'Abarundi ngo ibarinde Sekibi, ariko tukanazirikana ko turi mu isi idasakaye, tugashikama tugashaka uko twasakara inzu yacu"RWANDA" ngo tutanyagirwa!


Ni muri urwo rwego rero urubuga rwanyu Shikama rwiyemeje gushyiraho uburyo bushya bwo gukurikirana amakuru y'ibibera mu Rwanda buri munsi. Muri uru rugendo, rimwe na rimwe   hazakoreshwa uburyo bw'imyandikire mutari mumenyereye. Izi nyandiko zizitwa UDUSAJYA zizaba zijya gusa n'izitwa AGATENDO MU DUTENDO mwari mumenyereye, usibye ko zo nyine rimwe na rimwe zizaba zanditse ku buryo budakurikije amategeko agenga imyandikire! 

Turabamenyesha kandi ko izindi nyandiko mumenyereye muzakomeza kuzigezwa ho nkuko bisanzwe nk' IBYAHISHUWE mukunda cyane ndetse n'ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda kubera kuzikunda, nabyo bikaba byarashyize muri gahunda zabyo inyandiko byise IBYAHISHUWE; aha twavuga nk'ikinyamakuru MONT JALI cya Mukakibibi Sayidati n'urubuga rwa Tom NDAHIRO. Tuzakomeza kandi no kubageza ho AGATENDO MU DUTENDO na POLITISIPORO; tukaba duteganya kubageza ho mu cyumweru gitaha umukino uzahuza HALELUYA VC ya Nkurunziza n' AGATSIKO FC ya Kagame.

Mukomeze kuryoherw na gahunda za Shikama

Dg NKUSI Joseph
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri kandi kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355