Ejo nabashyiriyeho videwo Pawulo Kagame ubwe yivugiye mo ko ataraba na Perezida, abantu benshi bamuzaniye ubuhanuzi bw'Imana. Aya magambo ya Kagame rero Shikama yagerageje kuyashungura isanga ko nta wapfa guhakana ukuri kuvugwa n'aba bahanuzi. Rudahigwa, Kayibanda cyangwa Kinani bari abakirisitu kandi batinyaga Imana. Niba Imana itarigeze ituma abahanuzi kuri aba bayobozi 3 mvuze hejuru ikaba yarahisemo Pawulo Kagame ni uko hari impamvu! Kuva muri 1994 kugeza kuri uyu munsi wa none, mu Rwanda hagiye habamo amabi menshi na n'ubu bigikomeje ku buryo Imana isumba byose harimo USA na UK bashyize Kagame mu Rugwiro idashobora gukomeza kubyihanganira, kandi igomba gukosora ba Sekibi ku buryo bw'intangarugero kugirango hatazagira umuntu kuri iyi si uzongera gukora nkabo ukundi.Mu gihe Kagame Pawulo agipinga ubu buhanuzi, twebwe ho abanyarwanda tugarukire Imana, dukundane, dutabarane ariko hejuru ya byose dusezerere irondakoko n'irondakarere. Ubuhanuzi buri hasi aha uwabuhawe yabugejeje ku turere twose tw'u Rwanda, iby'uyu muntu avuga hafi ya byose bikaba bimaze gusohora.
Hasi aha shikama yagerageje gushyiraho incamake y'ubu buhanuzi kubera ko hari abantu bashobora kugira ikibazo cyo gufungura VIDEWO kubera amikoro make.
Hakizimana ararangiza aririmba ati:"
NGWINO winjire mu rugo rw'Imana , Inyuma ni habi, ngwino winjire"
Umunota
|
Ubuhanuzi
|
4:00
|
Imana
igiye kohereza korali icuranga yitwa IKOSORA
|
5:21
|
Buri
muntu azabyina uwe muziki, umwana azabyina uwe, umugore abyine uwe n’umugabo
abyine uwe.
|
6:31
|
Abantu
bose bazaririmba ngo “
Aheza mu ijuru, tuzahurirayo bagenzi”
|
7:
35
|
Imodoka
zizajya zijyana abantu hamwe ho kuruhukira hari amahumbezi kandi abazagera aho hantu hakonje bazajya baririmba: “
Aheza mu ijuru, tuzahurirayo bagenzi. ”; “ nimwicare muruhuke mugubwe neza.”
|
8:00
|
Inyoni
4 zizaba ziri mu kirere cy’u Rwanda.
Imwe izaturuka iburasirazuba ihure n’iy’iburengerazuba. Indi ituruke mu
majyepfo ihure n’iturutse mu majyaruguru. Umukameramani uzaba akurikirana iby’izo
nyoni azaba ari I Kigali.
|
9:26
|
Inyoni
izatera igi, ubone imileti iguye ku bantu irabashwanyaguje.Abantu bazahaga
imileti, yewe n’imbwa zashonje zizahaga imileti.
|
10:09
|
Imana izavuga mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015, izavuga ku buryo
ntawe izasigaramo umwenda.
|
10:36
|
Umwaka
wa 2016 ugeze, Imana izahita iceceka.
|
12:16
|
Korali igiye gucurangira igihugu cy’u
Burundi ku buryo izasiga ikiringanije. Nimwumva Korali iriho icurangira I Burundi,
muzamenye ko mu Rwanda bibura amezi make gusa.
|
12:48
|
Korali izacurangira u Burundi igihe
cy’amezi atatu, nirangiza ize mu Rwanda maze izahacurangire igihe kingana n’ukwezi
n’igice.
|
13:25
|
Korali
izasimbuka Uganda ijye gucuaranga muri RDCongo, izahacurangira ku buryo
Abakongomani bazavuga ikinyarwanda batakizi. Iyi Korali izamara muri RDCongo
igihe kingana n’amezi ane n’igice.
|
13:49
|
Iyi
korali kandi izajya gucurangira muri Tanzania igihe kingana n’amezi atatu n’igice.
|
14:15-16:00
|
IBIMENYETSO Bya KORALI MU RWANDA
Ikimenyetso cya 1: kizababwira ko Korali igiye kugera
mu Rwanda:
Imana
izahagurutsa Umupapa aze gusura igihugu cya Uganda . Namara gukura ikirenge
muri Uganda, Korali izahita iza gucuranga mu Rwanda.
Ikimenyetso2: Ishya ry’amazu
·
I Kirehe hazashya inzu ku buryo za kizimyamwoto
zizananirwa kuyizimya. Izahera sa saba z’amanywa ishya igeze saa kumi n’imwe.
·
I Kayonza hazashya inzu
·
I Kigali
hazashya inzu ndende( Etaje)
Ikimenyetso3: Uyu mwaka wa 2015 ugiye kubamo impfu zidasanzwe.
|
17:49
|
Imana izongera kuvuga muri 2019
|
18: 23
|
Nibigera muri 2016 babonye ibyo nagutumye
ntabisohoje, uzatange ibyifuzo nk’abandi bose maze upfukame bagusengere,
sinzongera kugutuma.
|
18:48
|
Uko utazi
uko ivoka ihubuka mu giti ikagwa itunguranye, ninako umuziki wa korali
uzaza giturumbuka.
|
21: 25
|
Nyiri ubu buhanuzi yeretswe inyanja irimo abasare
bariho bavugama(bagashya) kandi iyo nyanja yarimo ishuheri. Bagiriwe inama yo
kuva muri iyo nyanja ntibayikurikiza, haje icyuka giturutse mu ijuru kiraza
gikonjakonja bwa bwato n’ababurimo bose.
Aba basare bavugwa hano ngo bakaba ari abayobozi b’amadini( amatorero)
|
23:00
|
Nyuma hazaza itorero rishya rihesha icyubahiro
Imana ritandukanye n’ariya yajanjaguwe.
|
23: 25
|
Abadayimoni 3 bari mu
Rwanda:
·
Ndabishoboye
·
Nyirabarikunda: uteza indwara zitandukanye
·
Wirira: wirirwa ubeshya abantu ko nta bibazo biriho mu
Rwanda
|
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355