Pageviews all the time

Ubuhanuzi: Ese manda Kagame yahawe yo guhonyora abanyarwanda irarangirana n’intambara agiye kugaba ku Burundi ikazamwirukana mu Rugwiro muri uyu mwaka wa 2015 nkuko byahanuwe koko?/NKUSI Yozefu

   Umuhanuzi Gakwaya Damaseni

Mbere y’intambara Inkotanyi zagabye ku Rwanda, hari umuhanuzi w’ikirangirire witwaga Magayane utazibagirana mu mateka y’u Rwanda wahanuye ibizaba kuva ku gitero cy’Inkotanyi , gufata ubutegetsi, no kwirukanwa kwazo mu Rwanda. Iyo urebye ibyahanuwe n’uyu mugabo icyo gihe n’uko ibintu biriho bigenda bikurikirana wagirango ibyo yahanuraga yabisomaga mu gitabo yari yandikiwe n’ingufu zidasanzwe!Rwabujindiri Rurya ntiruhage yaragaragaye kandi umururumba yavuzweho uraboneka, ibisahiranda bizarya akaribwa n’akataribwa biraboneka turabibona, ukwishishanya no kugambanirana ku buryo umwana azajya agambanira n’umubyeyi we nabyo turabibona, gusubiranamo kw’abiyicaje ku ngoma nabyo biriho biraba turabibona. Igihe Magayane yahanuraga ibi muri za mirongo inani mu kinyejana gishize cya 20, abantu benshi bamufashe nk’umusazi ndetse ubutegetsi bwa KINANI -kitananiye abanzi n’abagambanyi -bumuta muri gereza buvuga ko ashaka kugumura abaturage gusa.
Nyamara Magayane yabwiye IKINANI n’abandi bamurwanyaga ko nyuma ye hazaza abahanura nkawe bakabizira; ibi duherutse kubibona kuri ba bakecuru batashingaga batawe mu gihome umwaka ushize wa 2014 bazira ko bahanuye ibigiye kuba kuri Pawulo Kagame, nyamara ubutegetsi bumaze kubona ko ibyo bavugaga byari ukuri bwahise bubahanaguraho icyaho burabarekura. Si aba gusa kuko hari n’undi muhanuzi wahanuye ku mpera y’ingoma ya Kagame agahigwa bukware mu Rwanda yahungira n’I Burundi bikaba uko, nyamara ibyo yahanuye biriho biraba tubirebesha amaso yacu! Uwo ni Damaseni GAKWAYA mushobora gukurikira kuri iyi videwo ikurikira:
                                                    Umuhanuzi Gakwaya Damaseni
Kuri iyo linki iri hejuru, murasangaho ubuhanuzi bumazeho amezi 6 gusa ariko bukaba bumaze kumvwa n’abantu barenga 43,464; iyi videwo ifite iminota 15 gusa aravugamo iki GAKWAYA?
  • Umunota wa 5: Imana ngo yamubwiye ko nabona ibyaha byiyongereye mu Rwanda azamenye ko ingoma ya Kagame ishyizwe iherezo.
  • Umunota 5:50: Kagame azatanga ikimazi cya miliyoni 7 ikuzimu kugirango azategeke kugeza gupfa maze azasimburwe ku butegetsi n’umugore n’abana be.
  • Umunota wa 7:42: Abakobwa b’Abatanazaniyakazi baba kwa koloneli Twahirwa Dodo bakaba bafatanya n’umugore we w’umusoda gukwiza amarozi ku isi. Bamwe mu bishwe n’aya marozi ni Inyumba Aloyiziya, na Kayitare bahimbaga Intare batinya.
  • Umunota wa 10: igihano gikomeye Imana izaha Kagame: kwicwa n’ubwoba, uwo abonye wese akamubonamo umwanzi, umusoda yajya kumuha isaluti agahahamuka agirango agiye kumurasa.
  • Umunota wa 10:43: Kagame azatera u Burundi aciye mu Kibitoke ariko ingabo azohereza nizo zizamugarukana ziri kumwe na Kayumba Nyamwasa.
  • Umunota wa 10:55: FDLR izatera iciye kuri Goma na Gisenyi nayo ize yirukane Kagame; hari ikindi gice cya FDLR kizatera giturutse mu Bugarama na Rusizi.
  • Umunota wa 11: 47: Ingabo z’ibihugu duturanye bitabara mu Rwanda: Uganda izatera iturutse mu majyaruguru, Tanzaniya ituruke mu burasirazuba naho u Burundi butere buturutse amajyepfo
  •  Umunota wa 12: 33: umwaka wa 2015 uzarangira ubutegetsi bwa Kagame butakiriho!
  • Umunota wa 13: 54: inzara izashegesha igihugu cy’u Rwanda bitewe n’intambara kizaba kirimo, indege za Leta zunze ubumwe z’Amerika zizarasa ku ngabo za Kagame zizibuza kwica abaturage.
  • Itahuka rya Kigeli Ndahindurwa.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukrasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355