Pageviews all the time

Komanteri y'umuvandimwe Kabarari Emmanuel ku nyandiko "Shikama irihanganisha Kagame Pawulo wabuze umubyeyi we yakundaga ariko hari ibyo inamukeburaho/NKUSI Yozefu""

Twanze kuba inkangara y'ubujiji n'ubusahiranda


erega muzicwa nagahinda!!. ndibaza ntakindi gihe urwanda ruzayoborwa numuntu uzi icyogukora nka kagame. impanvu mwese mwahagurutse nuko igihugu kigeze aho uwo ariwe wese yifuza kukiyobora rero ntagitangaza mubyo muvuga ngo igiti cyera imbuto nicyo giterwa amabuye. mperuka mwese muyabangira ingata ngo igihugu kiri kwaka umuriro none abantu biziritse umukanda amatunda areze none ngo murashaka demokarasi mwabaye intyoza. Kagame numugabo cyane



Kabarari Emmanuel

Iyi komanteri murayisanga hano

Shikama irasubiza

Urakoze muvandimwe Kabarari  mu gutanga igitekerezo cyawe. Ariko ndagirango nkubwire ko ushobora kuba uri mu bantu bake babona ko u Rwanda rugeze aheza ku buryo buri wese ashaka kuruyobora.!!!

Icyo abenshi duharanira si ubutegetsi nkuko ubikeka, turaharanira ko abanyarwanda babaho mu gihugu cyabo badafatwa nk'ibintu ari abantu, nta bakorerwa ivangura, itotezwa ridafite ishingiro, nta bifata nk'indobanure zigomba kurya abandi zibakandagiye ku gakanu nkuko bimeze ubu mu Rwanda.

Niba uri mu bari bariziritse umukanda ukaba warawuzituye nkuko uvuga ko u Rwanda rugeza aheza , rukaba rweze imbuto, ndakumenyesha ko amateleviziyo n' ibinyamakuru byinshi byo ku isi bishyira u Rwanda mu bihugu abaturage babyo bafite imirire mibi.. Ibi kandi bikaba byaragiye bishimangirwa n'ibyegeranyo mpuzamahanga binyuranye. None se ayo matunda uvuga u Rwanda rwa Kagame rweze ni ayahe!Icyo nzi iyi ngoma yejeje ni " IKINYOMA" tukaba aricyo turiho turwanya ngo kizarandukane na benecyo bagihaye intebe mu Rugwiro no ku Kimihurura.

Demukarasi murwanya iraje mu Rwanda ibagamburuze kandi ni twe twese Abatwa, Abatutsi n'Abahutu  tuzayimika , abigize INDOBANURE babishaka batabishaka.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355