Pageviews all the time

RWANDA: GUSESENGURA IMYITWARIRE YA FPR BYATUMYE IKINYAMAKURU « MONT JALI » GISHIMUTIRWA KU MUPAKA WA KAGITUMBA.

16 décembre 2015

Mu gihe rya kinamico rya FPR-Inkotanyi ryo gutora itegekonshinga rishya ryegereje, itangazamakuru mu Rwanda rikomeje gutotezwa. Barabanje bakusanya abanyamakuru bose babajyana kuboza ubwonko i Nkumba, muri rya Torero rya Rucagu Boniface, ariko noneho byageze naho abamaneko ba DMI bibasira ikinyamakuru « MONT JALI », bagishimutira ku mupaka wa Kagitumba, ngo hato abanyarwanda batasoma inkuru zirimo kuri « Referendum ».
Ngabo abanyamakuru basoza itorero. Ubuse barakigenga?
Ngabo abanyamakuru basoza itorero. Ubuse barakigenga?
Ubusanzwe kubera gucapa ibinyamakuru mu Rwanda bihenda, abafite ibinyamakuru bakunze kujya kubicapira mu Buganda kuko ari ho bihendutse. Ejobundi tariki ya 14-12-2015 nibwo Nr ya 16 ya kiriya kinyamakuru yafatiwe ku mupaka wa Kagitumba, banga ko yinjira mu Rwanda.
 Ni ukuvuga ko bari banetse bamenye inkuru nyamukuru irimo. Twabibutsa ko abamaneko ba DMI bakorera Uganda uko bashaka, mbese ni nkaho baba bari mu Rwanda, kumenya ibyo abanyarwanda bakorera iyo za Kampala biroroshye cyane. Gusa iki n’ikindi kimenyetso ko FPR-Inkotanyi yazonzwe n’ubwoba, kugeza ubwo itinya n’inkuru zanditse mu binyamakuru!
Ku bantu bafite amatsiko yo gusoma « Mont Jali », yabujijwe kwinjira mu Rwanda, IKAZE IWACU, yababoneye kopi mushobora gusoma hasi aho:

Sylvestre Mukunzi
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355